Ni ibibazo bifite uburemere. Nyamara, aho kubisuzumana ubushishozi harashakishwa uburyo bwo kubizinzika cyangwa kubyihunza. Mwe mubibona mute?

Bamwe mu bari mu butegetsi bararebera gusa uko perezida Kagame arwana n’ibibazo by’insobe; iyo ababwiye ko byoroshye barikiriza gusa, aho kumufasha kwirinda kubijyana irudubi.

Byinshi mu bibazo biriho muri iki gihe, perezida Kagame arabisobanurira abanyarwanda akongeraho ko ntawe ukwiye kugira impungenge, kuko we nka perezida azi neza uko agiye kubikemura.

Bimwe mu bivuzwe cyane muri aya masaha 24 ashize, hari:

– Imyanzuro y’abadepite b’i Burayi imusaba kuvanaho ibibangamiye byose uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda
– Iperereza ryasubukuye imirimo yaryo ku gikorwa cy’iterabwoba cy’ihanurwa ry’indege yahitanye abaperezida 2 n’abo bari kumwe muri Mata 1994
– Ubukungu bw’igihugu budahagaze neza ku isoko ry’ubuhahirane ndetse n’amikoro make ya rubanda imbere y’ibiciro bihanitse. Inzara yatumye bamwe basuhuka, bajya iyo bweze…
– Ntawabura kutavuga ku rupfu rudasanzwe hato na hato mu banyarwanda. Ingero za vuba, benshi bari kwibazaho, ni nk’urw’umucuruzi Vénuste Rwabukamba w’i Rwamagana, ejo umugore we yamusanze mu nzu yapfuye, uruhande rwe hari imbunda, n’abandi … Ibura ry’abantu nka Illuminée Iragena, abafunzwe ku buryo budasobanutse nka Léonille Gasengayire, n’abandi
– Abadepite b’i Burayi basaba gusubirishamo urubanza rwa Victoire Ingabire, hagamijwe ko yahabwa ubutabera.
– Ikibazo cy’amakimbirane hagati y’u Rwanda n’u Burundi
– N’ibindi bibazo

Mu muhango utangiza umwaka w’ubucamanza, ejo ku wa mbere, abafashe ijambo, barimo perezida wa repubulika Paul Kagame, Sam Rugege perezida w’urukiko rw’ikirenga, berekana ko byinshi mu bibazo biva ku banyamahanga.

Witegereje ukuntu bamwe mu bategetsi basobanura uko bagiye guhangana n’ibi bibazo, usanga bwaba ari uburyo bwiza?

Dufate nk’ikibazo cy’iperereza ku gikorwa cyo kurasa indege. Uburyo perezida Kagame avuga agiye guhangana na cyo. Cyangwa uburyo Sam Rugege, iyo akomoza kuri iriya myanzuro y’abadepite b’i Burayi, yemeza ko mu Rwanda ngo hakiri amategeko atabonwa na bose ngo yashyizweho n’abakoloni, ngo na n’ubu akigenderwaho. Ingingo zitangwa n’aba banyakubahwa zifite urufatiro?

Jean Claude Mulindahabi

1 COMMENT

  1. Kubujyanye niriya ndege none se urumva byagenda gute wa munyamakuru we?Peresida yavuze ko azabyikemurera!
    Kandi koko nibyo kuko niwe bari kurega iyo ndege!Agomba kwirwanaho kuko niwe uregwa!

Comments are closed.