NTIRUTERWA RURATERA: INDANGAGACIRO YO KWIHESHA AGACIRO CYANGWA IMYUMVIRE GASHOZANTAMBARA ITAGIHUJE N’IGIHE?

Yanditswe na Valentin Akayezu

Bimwe mu biranga gukomera kw’igihugu ni INDANGAGACIRO(valeurs) zubakwa zigahindurwa inkingi zishyigikira uburyo bw’imibereho y’abenegihugu. Ninaho kandi hashingira urugero abanyagihugu biyumvamo kandi bagaterwa ishema n’igihugu cyabo ndetse n’amateka yacyo, ibigaragara nk’amateka mabi, bikaba indorerwamo yo kurebera ahazaza hatunganye, hirindwa gusubira mu bibi bisenya imibereho ya bose.

U Rwanda narwo rwagiye rurangwa mu gihe cy’imitegekere y’Abami n’ingengabitekerezo zagaragazaga ubuhangage bw’ u Rwanda, ari nayo mpamvu rwagiye rwagurwa cyane rukaba igihugu cyagutse kandi gitinyitse. Intambara nyinshi abami b’U Rwanda bagiyemo, amateka agaragaza ko bazitsinze, izo batsinzwe zikaba nkeya. Ubwo buhangage bw’U Rwanda rwa cyami bwaje guhungabanywa n’abakoloni kugera n’aho inkiko z’u Rwanda zisubiwemo.

Guhera icyo gihe, kugeza ku mitegekere y’u Rwanda rwa none, igisa n’indangagaciro zibonwamo n’abenegihugu bose ntikikigaragara. N’ubwo mu Rwanda rwa cyami, tutavuga ko hari ubwisanzure bwo guhitamo uburyo Abanyarwanda babonaga igihugu cyabo, ariko imyumvire y’icyo gihe yari uko Rubanda rwose ari urw’Umwami kandi rukitwara nkaho rwemera ijambo rye, umutegetsi mukuru wafatwaga nk’Imana(ibi wabisanga mu bisigo bya Yuhi Mazimpaka wagira uti: Umwami si umuntu, ni Imana), Rubanda rukaba rwarizeraga “irivuze Umwami”. Iyo myumvire y’uko Umwami adafite kameremuntu, ahubwo afite kameremana, byatumaga igihugu cyose gikurikira imyumvire bwite y’Umwami, bakayibona nk’indangagaciro z’igihugu.

Aho ubukoloni burangiriye, u Rwanda rwagiye rugendera mu myumvire y’imitegekere y’igihugu ahanini igamije gutsindagira umurongo wo kwiharira ubutegetsi aho gushishikazwa n’inyungu rusange z’igihugu kandi zitagira uwo zikumira..Ni muri urwo rwego, buri mutegetsi guhera kuri repubulika ya mbere kugera ubu, yagiye ashyiraho amahame ngenderwaho amurikwa nk’indangagaciro igihugu gihagazeho, ariko wakwitegereza ugasanga ahubwo izo ngirwandangagaciro zigamije guheza igice iki n’iki cy’abanyarwanda hirya, cyangwa kubagaragaza nk’ikibazo ku mahoro n’ubusugire bw’U Rwanda.

Ni muri urwo rwego uzasanga, ubutegetsi buriho ubu, bwaragaruye mu mvugo zabwo intero zari zifitwe n’abami. Urugero ni nk’imyumvire y’uko u Rwanda rudaterwa ahubwo rutera. Ibyo biherutse kumvikana mu mbwirwaruhame za Kagame ubwe ko Nta muriro wacanirwa ku butuka bw’U Rwanda, ahubwo bawucanira kure yarwo!! Nyamara iyi ni imyumvire ishaje cyane idashobora no kugira aho igeza na gato igihugu. U Rwanda ruracyumva ko rwakwaguka rukānda nk’uko inshinga Kwaaanda bikomokwaho Izina U Rwanda bibisobanura. Ubu imikorere y’isi aho igeze, ibihugu biribumbira mu miryango y’uturere igamije ubuhahirane no kubungabunga amahoro. Kugira ngo bigerweho, ibihugu bishingira ku mahame y’ubwizerane n’ubwubahane hagati yabyo. Ese u Rwanda rwaba rubaniye rute abaturanyi:

Reka turebe ingero nke uko Perezida Kagame we ubwe yagiye yubahuka mu ruhame bagenzi be:

1) Ubwo Perezida Murisho Jakaya Kikwete yatangaga inama ko u Rwanda rwareba uko ruvugana n’abandi banyarwanda badatekereza kimwe n’ubutegetsi bwa FPR, Kagame yahise avugira mu ruhame ko Kikwete atazamenya ikimukubise kubera yihaye kubyara mu batisimu interahamwe!! Icyakurikiye ibi, ni ukwirikanwa kw’abanyarwanda bari batuye muri Tanzania;

2) Ubwo Nyakwigendera Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, Kagame ari mu bambere bihutiye kumunenga no kumutesha agaciro mu kiganiro yagiraniye n’abanyamakuru mu Busuwisi. Icyo gihe Kagame yavuze ko Nkurunziza ari umutegetsi mubi wahejeje igihugu cye mu bukene. Byaje gukurikirwa n’ijambo nanone yamuvuzeho mu 2015 ubwo yavugaga ko Nkurunziza yihishe ntawuzi Aho aba. Icyo gihe yabivuze muri aya magambo: “Perezida muzima arihisha, abantu bakayoberwa aho aba”!!! Uko kwivanga mu miyoberere y’uburundi kwatumye ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi buhagarara kugeza n’ubu;

3) Kagame yagiye yishingora kenshi kuri Perezida Museveni, ubuheruka akaba ari amagambo yavugiye mu bukwe bw’umukobwa waFred Rwigema. Uko kurebana ayingwe hagati ye na Perezida Museveni, ntabandi babibabariyemo, uretse rubanda rwungukiraga cyane mu mihahirane y’ibihugu byombi;

4) Amagambo Kagame aherutse kuvugira mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Al.Jazeera yagaragaje agasuzuguro gakomeye agirira Perezida Étienne Tchisekedi. Tutarondoye byinshi Fatchi yakoreye u Rwanda kuva aho afatiye ubutegetsi, ntabwo yari akwiriye gusuzugurwa bigeze hariya. Ikirimo gukurikira ibi byose, ni ugufungwa kw’imipaka ya Congo, bikaba bizazahaza imibereho y’abanyarwanda benshi babeshwagaho no guhahirana n’abaturanyi nabo ba Kongo.

Aha rero niho umuntu yahera avuga ko ikitwa mu by’ukuri indangagaciro zo kwihesha agaciro mu Rwanda, ahubwo ari imyumvire gashozantambara itagihuje n’igihe ntiyaba yibeshye. Icya mbere, izo ndangagaciro ntizituma guhangana n’urwikekwe hagati y’abanyarwanda bishira. Ahubwo uko imyaka ishira indi ikaza, niko icyobo hagati y’abanyarwanda kirushaho kuba kirekire. Icya kabiri, izo ndangagaciro zikennye guhamya politiki y’imibanire n’amahanga ishyira imbere gukemure ibibazo mu bworoherane no gukorera mu bwizerane. Uko bigaragara, Nta nyungu rubanda rusanzwe rw’Abanyarwanda rukura muri iyo myumvire y’imitegekere ya FPR kuko igihugu gihora mu mpaka n’ibihugu by’abaturanyi. FPR ikwiye kuzirikana ko imibanire y’ibihugu ubu ishingira kukubaha amahame ateganywa n’amategeko mpuzamahanga ndetse n’amasezerano ahuza ibihugu yerekeye uko bigomba kubana bitanduranya. Kwibwira ko u Rwanda rwagena politiki y’imibanire n’ibihugu by’abaturanyi rushingira ku myumvire y’Abami ba mbere y’umwanduko w’abakoloni, nukubura ubwenge no kudashyira mu gaciro.