Nyuma y’ibitero bya Bugarama na Nyabimata ngo hazaba ibindi byinshi!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri the Rwandan kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kamena 2018 ava mu bantu bari hafi y’umutwe witwa FLN (Front de Libération Nationale) aravuga ko uwo mutwe ari wo wagabye ibitero byo mu Bugarama na Nyabimata.

Nabibutsa ko FLN (Front de Libération Nationale) ari umutwe wa gisirikare w’umutwe wa politiki MRCD (Umuryango Nyarwanda Uharanira Impinduka muri Demokarasi) yibumbiyemo imitwe ya politiki itatu Ayi yo RRM, CNRD na PDR Ihumure.

Nk’uko uwo muntu utashatse gutangaza amazina ye kubera umutekano we yabibwiye The Rwandan ngo amakuru akura muri FLN amubwira ko ngo ibitero bizakomeza bibe byinshi bikaze n’umurego kandi ngo nta gace k’igihugu bizasiga!

Mu gihe hari bamwe bashidikanya bibaza ko byaba ari itekinika ryaba rigamije guha impamvu Leta y’u Rwanda ngo itere igihugu cy’u Burundi yitwaje ko irimo kwitabara, hari abasanga ibi bidashoboka kuko muri iki gihe Leta y’u Rwanda irimo ntiyifuza kugaragaza ko mu gihugu hari umutekano muke dore ko abateye police ivuga ko baciye muri Pariki ya Nyungwe kandi ejo bundi Perezida Kagame yarimo akiniramo filimi yo kwamamaza ubukerarugendo yiswe Royal Tour.

Rero umuntu agerageje gusesengura, Leta y’u Rwanda nta kuntu yaba yamamaza “Visit Rwanda” ikangurira abanyamahanga gusura u Rwanda maze ngo ihindukire itekinike ibitero muri Pariki ya Nyungwe iri muri zimwe mu zisurwa n’abakerarugendo.

Tubitege amaso!

3 COMMENTS

  1. Niba ari ukuri noneho urwa Gasabo rugiye kubohozwa, twiteguye gutera inkunga uwo ariwe wese uzafata iyambere cg akaba ari kuyifata, gusa nakore kuburyo agira aho afata bityo tujye tubona uko tuhakorera ibikorwa nta mususu, n’inkunga ikusanywe bitagoranye, mukenyere twirukane kariya kagurube rero!

  2. Ikibazo cyanyu nuko mutagira ibanga, Niba Koko ibi muvuze Ari ukuri kuki mutabigira ibanga ko ariryo rufunguzo two gutsinda? Uretseko njye ntabashira amakenga kuko mwandika ibintu bivuguruzanya Kandi mwese muri opposition. Ikindi mbona biriya bitero Ari kagome Uri kubikora rwose akunda intambara ntambuto y’ amahoro agira muriwe

  3. MAMI NIFATANYIJE NAWE ARIKO KWURUGAMBA NKURU HARIBYO BAGOMBAKUVUGA NIBITAVUGWA NIMURURWO RWEGO NTAMUKURU NUMWE URATANGAZA KO ARIWE UYOBOYE URUGAMBA BIGARAGARA KO ARI KIGALI IBIKORA

Comments are closed.