Paul Kagame azutse agira ati “u Rwanda inzu yanjye”

Yanditswe na Arnold Gakuba

“Njyewe nzasakara inzu yanjye kugirango ntanyagirwa. Nzashyiraho imiryango idadiye utanyinjirana ugatwara ibyanjye.”

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho cyane na Paul Kagame, perezida w’u Rwanda akaba na perezida wa FPR-Inkotanyi, “ishyaka-muntu” rimwe rukumbi riri ku butegetsi mu Rwanda asoza inama ya Komite Nyobozi yaguye yaryo  ku wa 1 Gicurasi 2021. Ijambo rya Paul Kagame rero rikaba ryaranzwe no kugaragaza ko u Rwanda ari inzu ye yiyubakiye, ko agomba kuyicunga no kuyirinda uko abyumva. Ikindi cyagaragaye muri iryo jambo ni ukwivuguruza ashaka kwisobanura ku makosa ye.

Mu ijambo rye, Paul Kagame yavuze ko we “nk’u Rwanda yifuza amahoro” ko ntawe yifuza kubangamira. Akomeza gushimangira ko ariwe gihugu, Paul Kagame yagaragaje ko ntawe abangamira nyamara uwo abangamiye wa mbere ni “umunyarwanda” yaba uwo mu gihugu imbere cyangwa uba mu bindi bihugu. Ubu umunyarwanda uba mu gihugu imbere nta bwisanzure, nta terambere, nta guseka, nta kwishima, nta kuvuga. Muri make nta kwinyagambura. Ese uko niko gutanga amahoro, kutabangamira abandi. Ikindi Kandi, nk’uko yabyivugiye ubwe, u Rwanda ntirubanye neza n’ibihugu by’abaturanyi cyane cyane Uganda n’u Burundi n’ubwo yemeje ko umubano w’u Burundi agiye kuwusubukura. N’ubwo n’umubano wa Tanzaniya nawo atari shyashya, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wo ukaba urimo amacenga menshi kuko igishishikaje Paul Kagame ari ugusahura umutungo wa Kongo. Ukutagenda neza k’umubano w’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi bituruka kuri Paul Kagame.

Icyavuye mu ijambo rya Paul Kagame gikomeye kurusha ibindi ni uko yiyemerera ko hari ibibazo ahanganye nabyo kandi ko hari ibihugu bimurwanya n’ubwo atavuga ibyo bibazo ibyo ari byo ngo anavuge ibyo bihugu ibyo ari byo. Ibibazo rero Paul Kagame ahanganye nabyo bikomeye kugeza ubu ni ibya politiki ye mbi kuko imiyoborere ye mibi yatumye benshi barushaho kumumenya none batangiye kumuvanaho amaboko. Ibyo byatumye bimwe mu bihugu byari “hora ntaguha iki“, cyangwa byamuvugaga neza gusa Paul Kagame, bitangira kubona agatotsi kari mu miyoborere ye. Ubu rero Paul Kagame arahangana no guhindura umuvuno aho ubu yongeye kwerekeza mu Bufaransa nyuma y’uko abona ko Abanyamerika bamutahuye. Kwerekeza mu Bufaransa ariko nabyo ni amatakirangoyi kuko ngo aho wahemutse ntukwiye gusubirayo. Nyuma y’igihe kirekire yihenura ku Bufaransa, ubu ngo umubano we n’Ubufaransa ugiye gukomera. Tubitege amaso!

Paul Kagame kandi yagarutse kuri raporo ya Human Rights Watch imushinja kwica inzira karengane. Biratangaje ko umukuru w’igihugu wagombye kuba ari umubyeyi w’abo ayobora yihandagaza akavuga ko abo raporo ya Human Rights Watch itangaza ko bishwe ko bose ngo bariho ngo ndetse bo batazi ibyatangajwe ko bapfuye. Paul Kagame ati “bariho kandi bariho neza“. Aya magambo twayafata nko gushinyagurira abanyarwanda. Ese koko ba nyakwigendera Kizito Mihigo,  Anselme Mutuyima, Rwigara Asinapolo n’abandi ugiye aho bari batuye wabasangayo? Imiryango myinshi yuzuye ishavu, umubabaro n’agahinda byo kubura ababo amanzaganya, nawe ati abapfuye bariho. 

Dore amagambo ntamukuru yaranze ijambo rya Paul Kagame:

1. “Njyewe nzasakara inzu yanjye kugirango ntanyagirwa. Nzashyiraho imiryango idadiye utanyinjirana ugatwara ibyanjye.”

2. “Aho kurinda izamu wubaka urugo rukomeye, wubaka inzu ikomeye, wubaka urugo rufite imyugariro ikomeye.”

3. “Twubake inzu ikomeye, isakaye kugirango imvura nigwa itadusanga mu nzu yacu aho turi.”

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho cyane na Paul Kagame ashimangira ko u Rwanda ari “akarima” nako “inzu” ye. Aya magambo yanyibukije ayo numvanye Jacques Nziza muri 2006, aho yagize ati “umuntu ntiyakwikorera umushinga ngo nyuma undi aze awumutereho.” Aha yashakaga kuvuga ko gutera u Rwanda ari umushinga wa FPR, wayigejeje ku butegetsi. Icyo gihe, ndavuga batangira umushinga, Paul Kagame yari kumwe n’abandi bafatanyabikorwa. Ikibabaje rero ubu ni uko umushinga wari uhuriweho n’abantu runaka, bose batewe ishoti ukaba warabaye “inzu/urugo” ye. Ngaho aho ibibazo bikomeye byatangiriye FPR nyir’umushinga (u Rwanda) ku ikubitiro ihirikwa na Paul Kagame maze u Rwanda rugahinduka inzu/urugo rwa Paul Kagame. Ibyo twabonye ngo ni “inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR” ni ikinamico ku banyarwanda benshi bataramenya ukuri no ku banyamahanga. 

Abanyarwanda rero babaye ingwate za Paul Kagame wabakinguranye mu nzu ye yakinze akadanangira. Ntawe isohoka, ntawinyagambura. Abanyarwanda ntibashobora gusohoka ngo barebe hanze bamenye uko hasa n’ibihari; bameze nkabari mu buvumo. Ikiranga abantu bari mu buvumo ni ubwoba, kutamenya ibibera hanze,  kudatekereza neza bishyira kubura ubwenge. Imana yo mu ijuru itabare abanyarwanda!

1 COMMENT

  1. Les propos nauséabonds d’un individu présenté comme étant Kagame, dit Président des Rwandais, ne méritent aucun commentaire détaillé de ma part.
    La compassion à l’endroit de ceux qui souffrent, de ceux qui ont perdu les êtres chers, des plus faibles, distingue l’homme de l’animal. Il est un des éléments de la civilisation humaine.
    Les Rwandais savent que ce que l’on appelle pour la forme la Banque de Kigali qui, en fait, est la Banque Kagame (BK). Plusieurs agents de cette banque ont été emportés par le COVID-19. Certain d’entre eux ont laissé des veufs, veuves et orphelins. Je ne parle pas de ceux qui souffrent des séquelles physiques et intellectuelles irrémédiables qui sont sur tapis sas moyens de subsistance avouables.
    Le constat macabre : aucun mot chaleureux de Kagame, dit Président des Rwandais, pour exprimer sa compassion la plus élémentaire à l’égard des milliers (pas des centaines comme l’indique cyniquement le ministre de la santé qui, au surplus, est médecin) de Rwandais qui ont été emportés par cette redoutable pandémie, ne serait ce qu’à l’endroit des membres des familles des agents de sa banque qui ont quitté ce monde. Il en est de mêmes des victimes rwandaises du trafic d’organes humains commis par les escadrons de la mort du régime Kagame opérant sur l’ensemble du Rwanda et en étroite liaison avec la mafia de la place et de leurs alliés kenyan, ougandais et sud-africain en l’occurrence. Les organes internes des Rwandais, les plus jeunes en particulier, sont vendus aux mafias ougandaise, kenyane et sud-africaine. La singularité multiséculaire du Peuple Rwandais est que, outre des liens multiples, divers et complexes entre Rwandais, il n’y a pas de secret entre ces derniers. Kagame et sa clique qui ont une vue exogène de notre Peuple semblent manifestement l’ignorer.
    Kagame « dirige » un Peuple qu’il ne connaît pas. Et depuis bientôt vingt-sept ans, il n’a jamais prouvé le contraire.
    Ce qui est encore édifiant, au regard d’humanité la plus élémentaire dont tout Homme est censé être pourvu, une kyrielle de membres de son parti présents l’ont applaudi comme un singe devant une banane lorsqu’il a traité certains Rwandais d’Isenene ou Isanane.
    Son discours qui a duré 51 minutes, truffé de propos contradictoires, scatologiques et cyniques était vide.
    Mais, à mes yeux, l’élément le plus important et significatif est le suivant : par ses propos pathétiques et répugnants et son indifférence à l’endroit des millions de Rwandais qui souffrent des effets négatifs du COVID-19 d’une part et des milliers de Rwandais qui ont répondu à l’appel de leur créateur, Kagame a prouvé qu’il est irrémédiablement dépourvu d’humanité.
    Kagame est père de famille. Un bon père de famille doit, sans cesse, penser à l’avenir de ses enfants. Les années ne produisent pas les âges. Elles produisent la vieillesse. Il est grand-père. Il appartient conséquemment au passé. Ce que l’homme laisse au titre d’héritage c’est ce qu’il a fait de bien pour les siens et la communauté qui l’a fait car l’homme n’est autre qu’une production de la société dans laquelle il appartient. Il est dit que Kagame est président. Tout homme peut raisonnablement se poser la question de savoir s’il a compris et comprend le sens des mots « Président, diriger et commander ». Pense-t-il à l’avenir de ses progénitures ? Cet avenir ne repose pas sur des milliards de deniers publics qu’il a planqués dans les banques anglo-saxonnes et paradis fiscaux car il ignore manifestement qu’après son départ pour diverses raisons, ce sont les gestionnaires étrangers qui jouiront de ses magots et nullement ses enfants et encore moins le Peuple Rwandais.
    S’il était allé assister aux obsèques du feu Président Tchadien, Idriss Déby qu’il a appelé malhonnêtement « son frère », il aurait dû réfléchir mille fois avant de proférer des infamies contre ses compatriotes. La moindre des choses que l’on peut faire pour « un frère » qui quitte ce monde est d’assister à ses obsèques. Par son absence aux obsèques de son soi-disant « frère » Déby Idriss, Kagame a, une fois de plus, prouvé ce qu’il est effectivement.
    Le Peuple Rwandais vient du fond des âges. Il est un et indivisible et ce, pour l’éternité. Même si tout au long de son histoire, il a connu les périodes les plus sombres, il s’est toujours courageusement relevé. Toute agissement tendant à le diviser en plusieurs factions est d’emblée voué à l’échec.
    Kagame était venu pour empoisonner les jeunes Rwandais de son parti. Il a oublié que même si ses agissements portent leurs fruits, il s’agit d’une réussite à court terme car ces jeunes gens sont une infime minorité dont l’avenir est sombre s’ils ne parviennent pas à se faire désintoxiquer ou se faire soigner du poison inoculé par Kagame et sa clique. Si lui, au vu des moyens dont il dispose pour broyer les Rwandais, a pu mettre à genou le père et le fils, ses postérités ne pourront sûrement pas réussir contre les petits fils de ses victimes ?
    A mon sens, au regard des faits, les questions que tous les Rwandais dignes de ce nom qui l’ont écouté se posent raisonnablement est la suivante :
    1- qui est Kagame ?
    2- Où a-t-il vécu ?
    3- Dans quel environnement a-t-il vécu ?
    4- Comment a-t-il été éduqué ?
    5- Est-il mentalement normal ?
    6- Est-t-il pourvu d’amour paternel comme tout parent digne de ce nom ?

Comments are closed.