Perezida Kagame niwe uzi kwihesha agaciro abandi barabeshya

Mu mihango yo kwizihiza imyaka 50, igihugu cya Uganda kigenze, Perezida Kagame wari witabiriye ibyo birori yagaragaye mu modoka y’umutamenwa ya Escalade ESV.

Mu gihe abanyarwanda batangishwa amafaranga ku ngufu yo gushyirwa mu kigega kiswe agaciro ariko n’ubukene bukomeje kwiyongera mu gihugu ndetse inkunga u Rwanda rwahabwaga n’amahanga zikomeje guhagarikwa, Perezida Kagame we akomeje kuba mu buzima bw’umurengwe atitaye ku banyarwanda. We n’umunyagitugu mugenzi we wa Uganda wagira ngo bari mu irushanwa ry’amamodoka ahenze! Twabibutsa ko Perezida Kagame afite andi amamodoka arenze 5 nayo ahenze birenze ukwemera.

 

Iyi Escalade ESV niyo Perezida Kagame yagendeyemo ari i Kampala, yavanywe mu Rwanda kugira ngo azayigenderemo ageze muri Uganda

 

Imbere mu modoka ya Perezida Kagame
Imodoka ya Kagame ijyanwa Kampala yagiye yikorewe na ya makamyo atwara ibimodoka by’intambara
Museveni nawe ntako atagize yaguze Mercedes-Benz S 500 Pullman
Imodoka ya Museveni yateye abagande benshi kwibaza

Source:Bukedde

 

44 COMMENTS

  1. … Cadillac Escalade ESV igura 475 000 USD ntabwo ari menshi ugereranije n’ubukungu bw’u Rwanda…sibyose ???…Sankara yari intwari ntibyamubujije kugenda muri Renault5 itarengeje 10 000 USD…! Abantu mwirirwa mutukana mupfa ubusa dore hari uwavuze ko bene kanyarwanda ahanini bapfa inda nini no kwikubira n’icyenewabo by’ababayobora! Kuba intwari si ugusesagura ibya rubanda aho igihugu kiri mu bikennye ku isi ugasanga imisoro y’abaturage ishirira muri luxe iteye ubwoba…

    • Mwabanza mukatubwira uko yayibonye? Nimpamvu yaba yarayitoranyije. Ubwambere mbona Hummer mu rwanda, yari iya Col. Karegeya. Mbaze nkubaze.

      • twese abanyarwanda turi ibisambo uhereye kumago nabayobozibose ntawibuka abandi niyo kamere kacu, ubusambo no kwirata no gusuzugura abakene.nta mu perezida wumu nyarwanda uzabona utazikubira umutungu, cyangase nundi muyobozi niyo ataba perezida. dutuze niko bizahora bimeze !!!

    • Mureke kuduha amakuru atariyo. Cadillac Escalade ESV zitangirira kuri $66,345 – $86,050 bitewe nibirimo. Nta model n’imwe ikorwa na Cadillac igeza kuri $100,000.

  2. Amahirwe ni amwe barabisahura nk’uku,,,bakabyiratamo,,,bicisha abandi inzara ariko bapfa bakagabana agasambu ka 3mx2m +2,5m ujya ikuzimu..nuko akibagirana nk’abaszi n’abarozi barikokerezaga…Iyaba ibintu byatumaga ubitunze agira akanyamuneza agacya ku mutima no ku mubiri,,,akkaryama agatora agatotsi utwo atapfunnye tukamugwa amahoro..ubanza ntawasigara atarwanye inkundura yo kubirunda…nyamara bagenda uko baje + Sekibi iba igiye kujya iguhondahonda…yo Kutamenya Imana ni akaga

    • Ndabakunda cyane iyo mubonye akanya ko gushungura ibyo abandi bakora, mukabasenya reka mukivayo nyamara nawe uwaguha akanya ushobora kuba wakora ibirenze ibyo abo urimo unenga bakoze cyangwa barimo bakora. Ndagira ngo nkwibutse abanyarwanda baravuze ngo ” mbere yo gutokora agati kari mu jisho rya mugenzi wawe, banza ukure ingiga iri mu ryawe”.

      Harya ngo baricisha abandi inzara ? ese ni ryari u rwanda rwabayeho rwihagije ra? ese ni ryari abanyarwanda babayeho barya ku buryo bungana cyangwa bahabwa amahirwe angana? nkunda abanyarwanda ko babibonye kare barangiza bakagira bati “uruvuga nyiragore ntirugorama “, kuko uwo urimo uvuga umwanze ku mpamvu zawe bwite cyangwa ufite abandi muzihuriyeho urumvaaaa byacitse byayobyeeeee.

      Burya tujye dutuza kuko nta gahora gahanze….nibe ejo yari wowe none akaba ari undi ihangane kandi utuze ubwo n’ejo hazaza azaba ari undi kandi igihe ibikorwa bitari uko ubishaka cyangwa nta nyungu ubifitemo eeeeeh cisha make kuko ubwo cyari igihe cyawe n’abandi baratuje……

      naho ubundi kariya gasambu ka 3mx2m n’ubujyakuzimu bwa 2.5m ko ntugire icyo ukavugaho cyane kuko uwo waba we wese niho uzarangirira ariko nabwo nutagira amahirwe make ngo babure ayo kukukishyirura maze umubiri wawe bawutwike ikivuyemo kijye mu gakombe……harya ubwo iyo uvuga gutyo wibuka ko hari abanyarwanda batanahawe amahirwe yo gukatirwa ako gasambu ra?hahahaaaaa ariko mwagiye muvuga muziga ra ko ubamba isi adakurura……

  3. ariko murasetsa! ako n’agaciro nyine… ubwo se wumvaga perezida w’Igihugu yaserukana carina?? muba mwabuze ibyo mwandika koko…

      • Ariko Sankara muvuga uwo ni iki yagejeje ku gihugu cye uretse amarangamutima gusa? Ni irihe terambere yagejejeho igihugu cye?
        ese iriya modoka ntazayisiga nava ku butegetsi? Mugabanye amashyari wana.

      • harya Sankara que son ame repose en paix yabayeho mu kihe gihe? Sankara twese turamukunda kuko yagize ubutwari bwagizwe na bake surtout a son epoque ariko sinjya numva muririra MUTARA III RUDAHIGWA nyamara yarazize gushaka kuvugira urwamubyaye ngo narwo rugire indi ntambwe rutera hahahahaaaaaaaa harya we yagendaga mu yangahe ra? none Kagame nawe agende nko muyo Habyarimana yagenderagamo? 1994 – 2012 bara imyaka irimo unatekereze aho iterambere ryageze muri iyo myaka maze wibaze….nutekereza udashyizemo amarangamutima urabona igisubizo gikwiye…..

        • MUTARA NDAMWE MERA KANDI NDAMWUBAHA.Kndi imodoka ntacyo ivuze tugomba kubahisha umukuru wigihugu cyacu,iyaba ati umwicanyi gusa numunyagitugu yasha nimodoa1000 akazigenderamo rimwe,

  4. ariko se mwe mubaye ba president mwabigenza mute?tujye tureka gukoreshwa ni shyari arabikwiye ahubwo niza genderamo ntabwo zimukwiye yakagombye ahubwo kugendera ,muzirusaho kuko ibya dukorera niba umutekano dufite turawumukyesha ni yibereho agiramohoro yimana

    • Ntabwo ari ishyari ahubwo ni ukwibaza kuri ka Gaciro ahora aririmba…reba Mwarimu cg umusirikare uko babayeho kandi bagokera igihugu…ubwo kurunda ibi byose si ukwaya…afite 5 zose kandi yishyurirwa na Leta…agize 3 ntyabaho…ngaho shyigikira nakubwira iki…ariko kwerekana ko ari kwaya ntabwo ari ishyari,,,shishoza

      • Abisi muri babi kugeza mupfuye!mwifuza ko yagendera mumodoka ibonetse yose? kugirango mumwirenze? umenye ko impamvu agendera muriziriya modoka zihenze arukurinda umutekano we kuko niyo warasa amasasu yurufaya ziriya modoka ntizijya zipfumuka!!! courage rata Kagame wacu!!!

  5. kagame we komera, abakwanka na banzi bamahoro,wibereho,izo modoka bavuga,zizabaturitse imitima, turagukunda kandi twe abaturage turagushigikiye,wirambire imodoka ni bito kuri wowe warukwiye ibirenze rwose

  6. OYA NUMUGAYO NONEHO..SAGACIRO..HEHEHEH..Ariko iyo umuntu abuze icyo kuvuga ntaceceka..aho kugirango avuge ubusa.
    ngo Kagame Niwe uzi kwihesha agaciro?namwe muzakiheshe, imburamukoro zizabone icyo kwandika.mwanejejwe byibuze mukamushimira ibyiza yabakoreye.Muzazenguruke muri Africa yose..maze muzangaye nimutazasanga arusha abapresidents benshi kuyobora no gutunganya inshingano ze.Abayobozi benshi batikubira imitungo yigihugu.Ese muagirango azagendere kwigare?ikintu cyose nikibi mumaso yanyu..enough is enough..i am sick and tired of your nonsense.

  7. Nari nubagiwe kubibutsa akantu kamwe..ese noneho aguze bus nki ya Robert Mugabe..President wa Zimbabwe, imodoka bahimbye Mugabe is in Heaven on earth!!!!!!!
    Ntimwazajya munarya noneho,…..Nimumureke Kagame rwose nawe ahumeke.kd Imana ijye imuha imigisha buri uko bukeye.

    • Ntacyo byaba bitwaye bitava mu misoro y’abanyarwanda…! Ngizo za Mercedes utabara, Land Cruiser , Cadillac… zose zigura akayabo…niko se ducukura zahabu cyangwa dufite amariba ya peteroli hehe byatuma agira iryo sesagura n’iraha ? Nakomeze atange urugero rwiza nicyo twamutoreye iby’imitungo niba ashaka iraha rya kariya kageni niyegure abe businessman akoreshe umutungo we bwite…

  8. Ariko mwagiye mureka gukabya , umuntu ukoze critique kuri Kagame bihuriye he no kwanga amahoro ? None se uwo mururumba no kwigaragaza mu bimodoka bigura irya mirenge bimariye iki umuturarwanda ko inshingano ze za mbere atari ugusesagura no kubaho birenze amikoro y’igihugu? Niba ashaka ubukire nave muri politique abe umucuruzi hanyuma izo miliyoni tuzazikoresha mu bikorwa remezo bifitiye akamaro buri munyarwanda…kuba president si ukugabana igihugu ! Niba aribyo se umwami yagarutse bimaze iki kugira repubulika aho bamwe bumva bagomba kubaho bitagize aho bihuriye n’umutungo w’igihugu gikennye?

  9. uyu mugabo nakomeje kumuburanira, murengera aho ngeze hose mu abantu bafite impaka ariko ubu biragaragara ko amaze kuba nk’umwana w’igitambambuga… kuva muri 2000 aho abereye president amaze kugura nk’imodoka z’agaciro kenshi cyane zigeze kuri nk 20: ndasobanura: yaguze MERCEDES G CLASS JEEP 4 imwe yarenzeumuhanda avuye GABIRO umunsi yasezeraga ba DODO, MUSITU… kubera kubatinya. ako kanya n’indi iba irangiuritse birenze igaruriro, indi nayo irangirika igurwa na GATETE POLYCALPE, arongera agura izindi G CLASS MERDES 2 no mugihe cy’amatora agura indi G CLASS ya limousine ndende ya marine blue mwese murayizi, aba aguze na S CLASS MERCEDES. izana n’izindi LAND CRUISERS 4 za BULLET PROOF, blinde… nyuma niko kugura RANGE ROVER 2 nazo za bullet proof.
    uyu mugabo yarasaze pe. noneho yazanye na CADILLAC

    • Neza neza yigize bajeyi…kubera kumumenyereza kumukomera amashyi no kumuguyaguya atabwizwa ukuri ntakimenya niba we ari umunyarwanda nkatwe n’inshingano afite nk’umunyagihugu ! Agendera mu modoka nk’iya OBAMA u Rwanda rwinjiza miliyari zingahe ku mwaka ko dutega amaboko? None ako gaciro yigisha rero ni ukurya utwa rubanda witwaje imyanya urimo ?

  10. @Aimenda, ibyo uvuga rwose Kagame abarusha byose abandi ba president..abarusha no kwica peee…arabarenga kure cyane !…nta gihugu ku isi muri iyi myaka 15 ishize harimo umuntu welimina abatavuga rumwe nawe nka Kagame…uhereye kubo babanye ku Rugamba, abanyamakuru, ntawe atahitana ngo agende muri ayo mabyi y’imodoka abacu barashize…iyaba byatumaga byibura anashira inyota akunamura icumu atinya iki ko agenda kandi anatuye mu mitamenwa yatuje agahumeka akareka kwigira intavuguruzwa no kumva ko ari umwere uriya mwicanyi utagira uwo yubaha ! Muransetsa iyo muvuga ngo “ibyo yatugejejeho” kuzana urwikekwe mu bana b’u Rwanda no kwiyitirira ibyiza byose kandi yaramarishije imbaga ? Arakabazwa amaraso y’abana b’u Rwanda kandi hazagera asobanure buri kimwe cyose, nabe aryoherwa uwo mugome wabafunze mu mutwe namwe sinakubwira si ukogeza wagirango arabibahembera !

  11. U Rwanda ni igihugu kitanihaza mu musaruro w’umwaka…gihabwa imfashanyo mu bikorwa by’amajyambere none ukiyobora afite amamodoka yatwaye akayabo ka miliyoni z’amadolari ? utabaze amadege n’ibindi ? Kubera arusha umujinya abantu bose iyo bamuvuze bituma yigira malayika kandi ari umusahuzi butwi we n’ibyegera! Wowe uvuga ngo nonsens ahubwo se ubwo wowe ufite iyihe mu gushyigikira amafuti n’ubwibone nkaburiya? President ni rwo rugero atanga kugenda muri biriya bimodoka bya rutura hari abaturage inda zabyimbye kubera imirire mibi ? Imfubyi zenda kwiyahura zabuze imibereho ? abakozi bahembwa urusenda barabuze amafr y’ishuri ry’abana babo ? undi nawe agendera muri luxe zigeze hariya ? oya rwose ntitugakabye biriya babyita kwisumbukuruza hariya Kagame ahatakarije amanota uko atanga image nziza hanyuma akarengwa kuriya babyita “double game”, double jeu ni uburyarya no kwigisha ibyo nawe udashoboye gukora…

    • Ku bwanjye nmduva inkiko gacaca zikiriho nubwo zidakora bakavuga ko zafunze.Ibyo ndabivuga mbishingiye kukuba nta tegeko rizikuraho ririho kugeza ubu mu Rwanda, nubwo bivugwa kenshi mu maradiyo ko zavuyeho twe nk’abanyamategeko ntago ariko twari dukwiye kubifata kuko twese tuziko INKIKO ZISHYIRWAHO N’ITEGEKO ZIGAKURWAHO N’ITEGEKO. De ce fait mu gihe nta tegeko rikuraho inkiko gacaca ubwo ziracyariho. Niko mbibona kuko de ma connaissance nta tegeko nzi rizikuraho

  12. Ba contre succes!twarababonye mwiba inka zabagogwe igisenyi none muratubwiri ki?Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee,ariko nawe uzashumbushe abanyazwe nibyo bisambo.

  13. aba perezida ba furika ni abo gusahura gusa.ariko ntacyo bizabamarira ni akamanyu ku mutsima gusa barebe ghadafi

  14. muri mwe mwese mwihaye kurwanya kagame uwashishoza yasanga nta numwe uri mu rwanda,iyo misoro muvuga mutanga angahe?mwagyiye mureka kwitera ibibazo byo mu mitwe ejo mutazarwara ihahamuka sinzi comment nsomye uwowe uko kagame ahinduye imodoka arabimenya,ariko mana uzandinde ishari, umuntu koko aragirira ishyari umuntu ntanaho bazahurira ngo amenye ko ibyakora bimubabaje murekeraho muzicwa ni shari,kagame wanje irambire,ukomeze wihe agaciro uragakwiye

    • None wowe ujya wicara hasi ukibaza igituma batari murwababyaye bishyura iyo misoro?huh?nibangahe batavuga rumwe na Kagame bari mu Rwanda?utari muri 1930,afungiye mu rugo iwe.Muzajye mwivugira mukiri mumufuka wa Kagame ariko ubundi namwe nibibageraho muzaceceka.

  15. Abanyarwanda dushyushwa imitwe na twinshi mu gihe i Gihugu gishobora kuzimugurira no kuzitaho njye numva ntakibazo cyane cyane ko zigurwa biciye mu nzira yemewe n’amategeko niba abaho?

    Naho ubundi nyine nibiriya bo bita “KWIHESHA AGACIRO” kuko ubundi i Gihugu nk’U Rwanda twese tuzi ntabwo gikwiye umuperezida ugira luxe nkiriya-ziriya modoka zose zirahenze ariko birumvikana kuri Rujindiri rurya ntiruhageeeeeeeeeeeeeeeee Uzumva mu minsi iri mbere hari indi yatumije ifite agaciro karenza akiriya Escalade ariko menya ariko bigenda mu bihe bya nyuma pour les dictateurs!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  16. hahaha!!!oohh ibyo nta gihe bitavuzwe.no ku ngoma zose amagambo ahora ari amagambo.nimugabanye intambara zo mu mitima rero ahubwo mukore cyane mwiteze imbere.naho ibyo muvuga kuri perezida nukwimena umutwe kugeza naho muvuga imodoka ze!!!!bibamariye iki se?byunguye iki twe mubibwiye se?bihinduye iki se kuri we?shakisha uko nawe wagenda munziza kko siwe wenyine ugenda mumodoka nziza mu rwanda hari abanyarwanda benshi bakize kdi siwe wabahaye ayo mafaranga ntamnubwo bishyuza imisoro!!!ubundi se hari marayika muntu ubaho??twese turi abantu nawe isuzume urebe ko uri umukiranutsi muri byose.igihugu ni icyacu tugikunde dukunde abayobozi bacu tububahe ninako bibiriya ivuga kko ndahamya nundi wajyaho atabura amagambo nkaya muvuga namwe.mwitwangisha rero umuyobozi wacu.MURAKAGIRA UMUTUZO MU MITIMA YANYU

  17. yemwe nibujya mubura ibyo usebanya kabisa ubwo se ari kagame ugenda muri zo modoka mwumva ko zihenze na peter nkurunziza ugenda muri limusine igura hafi 1M$ ninde mwaha reason kweli nawe reba aho u Rwanda rugeze naho uburundi bugeze mwarangiza mukabura icyo muvuga mugatangira ngo barasesagura,kandi mwibukeko no muri izo modoka mwavuze zihenze nahomu rwanda hari habazigendamo naswe Prezida wi gihugu.sha mujye muvuga wabanje no kugereranya byibura nibyo byiza

  18. Paul KAGAME ni intwari, ni umukambwe w’uRwanda ni intangarugero kuri buri wese ushyira mu gaciro. Ibyo ushobora kuvuga bimuvuga nabi byooooooooooooooooooooooooooooooose nta gaciro bihabwa kuko nta shingiro bifite. Mutureke abanyarwanda twibereho mu mahoro dukesha Paul KAGAME Nabamushyigikiye bakamugira inama zubuka booooooooose kuva ku muto kugera ku mukuru. Ikintu kimwe cyo mwifuriza ni ukuramba akazabona imbuto yabibye mu banyarwanda, akayuhira, akazitegereza uko izakura kandi ikera imbuto inyuze UHORAHO nyir’Ijuru n’Isi hamwe n’amahanga yose. PAUL KAGAME TURAGUKUNDA CYANEEEE kandi abakuru n’abato benshi iyo bagutekereje ibyishimo birabasaga bakababazwa nuko amahanga akwibasiye kandi uri inyangamugayo. Nifuza ko wazasaza wisaziye batakugenzeho ngo bagushakeho impamvu bakwice, umuryango wawe muto n’umugari(Rwanda) ukubure imbura gihe. Ku bw’ibyo rero numvaga nagusaba ngo ukomeze kudushakira amahoro nk’abo ukunda, niba bishoboka ntuzongere kwiyamamaza kugirango bitazaba impamvu yo kukugendaho nka Kadhafi ibyo bamukoze nubwo wowe utari nkawe ariko ugushaka impamvu ntiyayibura. Numva nshaka ko wasaza ukaba umusaza wacu, nkaNelson Mandela cyanga uriya musaza wo muri Singapul, …. bisaziye kandi bari mu gihugu cyabo babona ababo bakunda ukaramba wo karamba we. tugufitiye igihunga cyinshi ni ibyo gusengerwa kuko umuzungu uri hanze aha nawe ntiyoroshye afite imitwe myinshi ngo yangize Afrika.

    • ariko mwagiye mushima ibyiza mugafasha kubaka ibitaratungana?am sure none of you guys can even or would have made Rwanda a respected nation as it is now.jye no kuba mbasha guhagarara nkavuga ntareba hasi ko ndi umunyarwanda numv bimpagije.kuba umukuru wigihugu yagenda mumodoka nziza nibintu ahubwo tugomba kwishimira twese nkabanyarwanda,abanyarwanda dukeneye abazana ibitekerezo bigira urwanda ahantu heza not kwirirwa muvuga utuntu tudafashije.nkuwanditse ibyimodoka arumva byafasha iki umunyarwanda uri mucyaro?mumwigishe icyo yakoresha ifumbire kuko girinka policy yageze ose mugihugu,how manure can help him/her increase their agric productivity.God bless Rwanda

  19. Wowe wanditse iyi nkuru uri kunenga President kubera ibi kandi hari byinshi akorera igihugu bifite agaciro kenshi naho mugihe wowe uvuga ibi kugira ngo ubeho ubu se ninde twanenga utavuze kandi unenga kagame ko nzi ko utabona icyo kurya, Ahubwo natwe dukore twe kumva ko Kagame azajya aha buri muntu icyo yifuza kugira ngo avugwe neza.

  20. Sukunenga nuko ibibi byarenze ibyiza ,iyaba yari umucabo ushyira mugaciro akanakiha yamenye icyo gukora.kuko bigaragara k adakunda ugihugu akunda kwihesha agaciro,yego simvuze ngo yisuzuguze muruhando rwamahanga arikon akore ibicyanye naho igihugu kigeze.kuko mumbabarire twibukiranye akakantu nawe muzakamwibutse kukonziko akazi; UMUNTU NTAHABWA AGACIRO NIBYO AFITE AHABWA AGACIRO NIWO ARIWE,NTANUBWOAHABWA AGACIRO NICYO ARICYO

Comments are closed.