Perezida Kagame yatangaje ko hari abasirikare be bishwe na FDLR

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru Nyuma y’inama y’umushyikirano Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Ukuboza 2018, yatangaje akoresheje ururimi rw’icyongereza ko ingabo za FDLR mu gîtero cyabereye ahitwa Busasamana mu Karere ka Rubavu haguyemo abasirikare ba RDF 2 cyangwa 3.

Ibi bitangajwe na Perezida Kagame bigushanye n’ibyatangajwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu batangaje ko FDLR yatakaje abasirikare 4 ndetse ngo habonetse n’indi mirambo 5 nyuma bityo ngo abaFDLR baguye muri iyo mirwano bagera ku 9.

Aba bagabo bombi bavuze ko hakomeretse umuturage gusa nta musirikare wa RDF wahaguye muri iyo mirwano none dore Perezida Kagame abatabye mu nama n’ubwo nawe ibyo avuga bitafatwaho ukuri kudakuka dore ko ababikurikiranira hai bemeza ko kugira ngo Perezida Kagame avuge ngo hapfuye 2 cyangwa 3 muri RDF bishatse kuvuga ko hapfuye benshi cyane.

Iki gitero ndetse no kwemera ko iki gitero cyabaye bisa nk’ibisobanura impamvu Perezida Kagame yagiye gusoza imyitozo ya RDF i Gabiro yambaye imyenda ya gisirikare nyuma y’imyaka irenga 18 atayambara uretse ko umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’u Burundi na Uganda nabyo bishobora kuba impamvu yatuma Perezida Kagame ashaka guha ubutumwa bukakaye ibyo bihugu.

Umuvugizi wa FDLR, Bwana La Forge Fils Bazeye we yatangarije itangazamakuru ko nta murwanyi wa FDLR waguye muri icyo gitero ahubwo ingabo za FDLR ngo zishe abasirikare ba RDF bagera kuri 14 abandi benshi barakomereka ndetse ngo n’ibirindiro bya RDF biratwikwa hanafatwa n’ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Bidateye kabiri ubwanditsi bwa The Rwandan bwashyikirijwe amashusho yerekana imyenda ya gisirikare n’ibindi bikoresho bya gisirikare byafashwe na FDLR ndetse n’abarwanyi ba FDLR bambaye impuzankano z’ingabo za RDF.

2 COMMENTS

  1. ngabo za fdrl mukomereze aho ntahubundi ni ukwikiza ziriya nyenzi zinkotanyi bidatsinze

Comments are closed.