Perezida Kikwete yatangaje ko uzagerageza gutera Tanzaniya bazamugira nka Amin!

Ubwo yari mu ntara ya Kagera ihana umupaka n’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Jakaya Kikwete yatangaje nyuma yo gusura irimbi ry’abasirikare ba Tanzaniya baguye mu ntambara hagati y’igihugu cya Tanzaniya na Uganda hagati ya 1978 na 1979 ko imipaka ya Tanzaniya irinzwe ko uzahirahira agashaka kuvogera imipaka ya Tanzaniya bizamugendekera nk’uko byagendekeye Idi Amin Dada wari Perezida wa Uganda!

Ibi Perezida Kikwete yabitangarije mu kigo cya gisirikare cy’ingabo za Tanzaniya kiri ahitwa Kaboya mu karere ka Muleba mu ntara ya Kagera kuri uyu wa kane tariki ya 25 Nyakanga 2013 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’intwari.

Mu ijambo rye Perezida Kikwete yatangaje ko igisirikare cya Tanzaniya gikomeye kandi kiteguye kurinda imipaka y’igihugu igihe cyose kandi muri byose. Perezida Kikwete ari mu rugendo rw’iminsi itanu mu ntara ya Kagera ihana umupaka n’igihugu cy’u Rwanda.

Perezida Kikwete yasabye abaturage b’intara ya Kagera kwizera umutekano wabo bakaryama bagasinzira bakirinda kumva ibihuha kuko ngo ingabo za Tanzaniya zirakomeye kandi ziteguye kurinda imipaka y’igihugu kandi uzibeshya agatera Tanzaniya wese azahura n’ishyano.

Perezida Kikwete yagize ati:“dufite ubutumwa bukomeye dushaka gutanga, twiteguye kurinda igiugu cyacu n’imipaka yacyo igihe cyose, nta kindi gihugu dufite rero ntabwo tuzemerera uwo ari we wese uzashaka gukina cyangwa gutoba igihugu cyacu, uko twabikoreye Amin niko tuzabikorera undi uzagerageza wese!”

Ibi bisa nko gusubiza amagambo ya Perezida Kagame watangaje ku ya 30 Kamena 2013 ko afite aho ategeye Perezida Kikwete ko igihe nikigera azamwasa! Ariko hari umuyobozi wa Tanzaniya wari wasubije Perezida Kagame abicishije mu itangazamakuru aho yavuze ko u Rwanda nirwibeshya rugatera Tanzaniya ruzakubitwa nk’umwana w’igitambambuga!

Aya magambo ya Perezida Kikwete ayatangaje nyuma y’umwuka utari mwiza uri hagati y’ibihugu bya Tanzaniya n’u Rwanda kubera amagambo yatangajwe na Perezida Kikwete mu nama yaberaga Addis Abeba muri Etiyopiya ubwo yasabaga Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo bose badasize na FDLR.

Ubu hari iterana ry’amagambo hagati y’ibihugu byombi biciye mu bayobozi b’ibyo bihugu cyangwa Leta y’u Rwanda ibicishije mu mutwe wa M23 aho uwo mutwe ushinja ingabo za Tanzaniya ziri mu mutwe udasanzwe w’ingabo za ONU muri Congo gufatanya na FDLR, byafashe indi ntera ubwo Leta y’u Rwanda yandikiraga ONU irega izo ngabo za ONU gufatanya na FDLR ndetse u Rwanda rukemeza ko rufite ibimenyetso.

Ubu hari urwikekwe rwa bucece aho habaho ibimeze nko gukwepanakwepana mu manama mpuzamahanga arimo n’ay’imiryango y’akarere ibi bihugu bihuriyemo.

Twabibitsa ko mbere yo kujya muri politiki Perezida Kikwete yari afite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo za Tanzaniya, uru rugendo mu ntara ya Kagera ntawashidikanya ko ruri mu rwego rwo guhumuriza abaturage ba Tanzaniya batuye hafi y’umupaka ndetse no kugenzura ko imipaka n’u Rwanda irinzwe neza.

Ubwanditsi

13 COMMENTS

  1. ariko ubwo wowe uwaguha ubutegetsi wamarira iki million 10 zirutuye??? ubwo se mu nzozi zawe koko wumva uzicara ku ngoma?? cyangwa uzayisharizwa??,burya rero ngo imbwa ziramoka ariko abagenzi bakikomereza.
    ubu rero mwashyushye imitwe ngo Tanzania??? 1979 ya Idi Amin dada siyo 2013, kandi umutanzaniya uzishyira imbere ko yatsinze Uganda uza mubaze neza history yintambara nabayirwanye
    naho ibyo gukoma mumashyi byo nziko birangira nka wa mujinya wimbwa urangirira mu murizo
    muracyafite umugambi ariko ntimuzawusoza muribeshya duhagaze neza kandi turiteguye
    usuhuze abo muhuje bose I mean ba kanywa maraso

    • First your English is pathetic and what you said is just wishful thinking from Idiots.

  2. Njye nagira ngo mbaze niba U Rwanda rukinyuza ibicuruzwa byarwo ku Cyambu cya Dar- El-Salaam tuzi ko ari icya Tanzaniya? Ni ba bikihanyura,abayobozi b’ U Rwanda cyane cyane Umukuru w’igihugu yaba atekereza macuri.

  3. Amaherezo inzira nimunzu Kagame nabamotsibe igihe cyanyu kirageze kndi mumenye nezako ingabo mwirata nazo zimaze kurambirwa ubutegetsi buzishora muntambara zidashira

    • Fighting is the principal role of army.Every and each person should play successfully their roles especially consolidating our country’s security and striving for peace and development.

  4. Kikwete, his cheer leaders,his Intelligence services, political advisers are at fault, they haven’t done what they are supposed to do, to tell him the organisational capability, readiness, swiftness,divisively,deadly response, battle hardness of our young and old experienced, well trained, oiled, drilled solders, whom you can not compare to the rag tag indiscipline Army of that Illiterate Buffoon Idi Amin. by the way, Mr President Sir, don;t be deceived by the bulkiness of your country, hills don’t fight men do. and never say I didn’t warn you.

  5. Murasira Charles, uraho….

    ikibazo utari wibaza cyangwa uzinigisubizo ahubwo ukijijisha…i agree with u, men fight wars but not hills…..ariko my question is, who are these men today, very ready & standby to fight along side ”KAGAME” am afraid these men you believe in, may betray you & yr president like those of Egypt!!!!!! what do you make of this thought or what do you think about this?????

  6. Ibyobyose?kubarugiyekongeraguhirima??jyewebiracenzekweri?nukunurwamvunye!!manaubehafi utabare urwanda nabanabarwo.nkayandirimboyabyumvuhoreyy

  7. i,m sure we shall succed our enemy cause we fight for freedom we shall never take care of your stravagant word your are always chatter box

Comments are closed.