Philippe Mpayimana aragaya abashaka kwibuka abahutu bishwe na FPR!

Philippe Mpayimana

Ubutumwa ku rubyiruko rw’abanyarwanda muri rusange n’abatuye mu mahanga by’umwihariko, Igihe Ishyirahamwe Jambo ryitwa ko ryibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 28/04/2018

Banyarwanda,

Ndashima intambwe urubyiruko rw’abanyarwanda batuye mu mahanga bamaze gutera biyemeza kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Gusa, byaba byiza kurushaho ubutaha bashoboye kwifatanya n’umuryango ibuka uhagarariye abacitse ku icumu nk’uko na leta y’uRwanda yifatanya nawo muri uko kwibuka.

Cyakoze mbabajwe cyane no kuba uko kwibuka bakubangikanya n’ibindi bitekerezo bibangamiye ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ndamagana rero nivuye inyuma uburyo bwo gucacagagura amateka duhuriyeho mo ibice bituzuzanya kandi ayo mateka ahuriye ku ngaruka mbi imwe rukumbi ari yo jenoside yakorewe abatutsi, uretse uwashaka kubihakana cyangwa kubipfobya.

Amateka ntabwo ari ikusanyirizo ry’ibikorwa n’ibitekerezo, ni uruhererekane rw’impamvu n’ingaruka z’ibikorwa n’ibitekerezo. Nta shingiro rero ryo gutandukanya iyicwa ry’abanyapolitiki mu Rwanda cyangwa iyicwa ry’abanyarwanda ku mpamvu z’intambara n’iyo jenoside yakorerwaga abatutsi nyir’izina. Ndetse n’abagiye babuzwa ubuzima n’ibikorwa bya gisilikare byo gucyura impunzi nta mpamvu yo kubyita ko byakorewe «abahutu». Nta munyarwanda ukwiye kwiyumvamo iryo yihimurana rondakoko. Cyane ko nta n’inkomoko y’abahutu izwi mu Rwanda, hazwi amoko menshi arangwa n’uturere gakondo tunyuranye batuye, ari nako bahuriye ku bunyarwanda.

Ndagirango menyeshe abirirwa baririmba ubuhutu bose ko binyuranyije n’intego za repubulika. Kuba ishyirahamwe Jambo ryiyita ko rivugira abahutu, ni kwa kwibeshya kw’abakera bo muri 59 na 94 kugarutse. Ntabwo inyungu za politiki zigomba kuguranwa amakimbirane y’amoko. Ngo barashaka ko twese twiyumvamo ubucikacumu, ni kwa kundi Tewodori Sindikubwabo yakanguriye abantu ngo bose kwica birabareba. Biyemeje gutandukira berekeza mu iterabwoba kuko iyi nzira ibangamiye amahoro n’ubwiyunge mu gihugu cyacu. Bakwiye kwisubiraho.

Icyo nifuje gutangaho umusanzu mu kubaka uRwanda ni ugukangurira buri wese kwishimira ubunyarwanda bwe kuruta kwironda. Ntabwo amakosa ya kera akwiye gusubirwamo cg gushakirwa inyoroshyo. Icyaciyemo kabiri abanyarwanda ni ubukoloni si ikindi, aho kwitana bamwana. Twamagane amacakubiri ashakira amakosa ya bamwe ku bandi. Dutsure ubutandukane bw’imico aho guhora abantu binjizwa mu bigare by’abiyita nyamwinshi bagamije kumara abandi

Cyakoze rero mu gihe hakomeje kuvugwa ko hari abanyarwanda bashavujwe n’uko Leta itabazirikana mu gahinda batewe no kubura ababo kandi ari abere mu gihe cy’intambara yabohoraga uRwanda n’ibihe byo gucyura impunzi, nasaba ko bashyirwa ku rutonde rw’abitangiye abandi nk’uko buri kwezi kwa kabiri twibuka intwari. Mu gihe abayoboraga ingabo za FPR Inkotanyi babyemera bamaze kubisobanurirwa mu nzira ziboneye, nta yindi mpamvu yo gusigana mu maganya yakongera kurangwa mu bana b’uRwanda.

Murakoze

Philippe Mpayimana

6 COMMENTS

  1. Ariko mpayima. Essuie ta bouche et surtout n oublie pas de te laver les dents… Il doit rester un peu de poils

  2. Ariko uranyumvira iyi njiji ngo Mpayimana umuhutu urushwa ubwenge n’inda ye koko ngo aradukina kumubyimba! Uyu munyanda nini yaba azi uburyo umututsi n’umuhutu bafashwe murwanda kurubu? Ntamugayo ariko uba umaze guhaga inkoko z’iburayi ntuziko bene gahutu babaye mayibobo mumigi yose yurwanda kandi atari uko babuze ubwenge bwomwishuli ngo wenda babe bakwiga nkabandi bana babatutsi batsindagirwa mwishuli kungufu batanarishaka.mumbabarire kuvuga nabi uyu mugabo arankomerekeje ,twe twagizwe incike na FPR nitwe tuzi agahinda kacu, ikindi akwiye kumenya nuko inkotanyi yiringiye ntarundi rukundo zimufitiye namba, twe twagize amahirwe yo kwigana nabana babatutsi bahoraga babigisha ko badakwiye gushyingiranwa n’umuhutu ibyo byavugirwaga muri AERG bavayo bakivamo Imana ikaba irabatweretse ityo.agahinda karanyishe rwose

  3. Philippe Mpayimana est un comédien qui n’a pas fait l’école de Comédie en France où il résidait. Il a abandonné son travail de journalistes, semble-t-il pour venir jouer la comédie ici au Rwanda. Mais rares sont des Rwandais qui ont assisté son spectacle comique. Le comble pour lui est qu’il continue alors qu’il sait très bien que rares sont les Rwandais qui écoutent sa comédie.
    Ce jeune homme souffre d’un dysfonctionnement intellectuel caractérisé mais il ne se rend pas compte qu’il en souffre gravement. Ses divagations en sont la parfaite illustration.
    In fine, j’approuve Kagame quand il dit que certains problèmes dont souffre notre pays sont les Rwandais qui se disent intellectuels alors que les faits à savoir leurs actes ou agissements manifestes prouvent qu’ils ne sont intellectuels que de nom. Intellectuel ça s’entend une personne détenteur d’un diplôme de haut niveau. Dans sa biographie sommaire et floue, il est dit que Philippe Mpayimana est journaliste de profession. Questions : a-t-il fait l’école de journalisme ? Dans l’affirmative, dans quelle école et où d’une part et qu’est qu’il a appris dans cette école d’autre part ou est-il journaliste amateur ? Au regard de ses écrits, il fait partie des Rwandais qui ont été publiquement évoqués par Kagame devant un parterre de fonctionnaires spécialement réunis par lui pour faire état de la situation réelle dans laquelle se trouve le Rwanda. Philippe Mpayimana est conséquemment le problème pour notre pays. Il veut entrer dans le club des chantres du régime Kagame. Pour prouver qu’il le mérite, il profère des divagations dont même une personne pourvue d’insanité d’esprit ne peut tenir. La question est de savoir s’il sera élu. Que le Plus Haut ait Pitié de notre pays et des Rwandais.

  4. ariko se @Iseta wowe ubibona ute? Philippe uko biri yatekereje bigiye kure kdi yatanze ibitekerezo byiza bigamije; no genocide ,no war nk’abanyarwanda baciye in those bad experiances. Abaturanyi nka Tz bigambako batigeze bagira intambara ariko mubindi ubuzima busanzwe ni nkatwe:ruswa,ubujuran’ubundi bugizi bwanabi hari abanyafurika bakibikora n’ahandi kwisi hose… ariko si buri muturage yataye utwe kubera intambara byongeye ngo zamoko. Ese ko tuvanze ndavuga abo mwita Abahutsi will u kill your brother?? seek well the pure solution Kdi Dukomezanye na Nyakubahwa Kagame kuko akazi afite ngo agere aho aha ubwisanzure buri bitekerezo bivuye kuri buri munyarwanda byaba byoroshye gusubiramo intambara z’amoko. ikindi those who want revollution by fighting, uretse ahari Uganda ntaningingo yaho bamuhera bafite So niwe Rda tumurinde ni Genius n’abandi banyarwanda barahari ni amaginius we have to find out sollution in other means kuko nange mfite byinshi mu pinga bitagomba kubamo intambara in coming times Imana nibishoboza nzajya kumugaragaro nsobanurire abanyaRda ko tugomba kureka kuboneza urubyaro kuko isi ni nini kdi, Imana ntiyigeze ishyiraho imipaka! kdi ubwinshi mumyumvire myiza ni imbaraga so with The geniusite of Ex Paul Kagame in:education,health,imiturire n’indi mpinduka mumajyambere y’imibereho myiza y’abanyarwanda. n’amahanga aramwemerera plans no gushyira mubikorwa those measures zitanga imibereho myiza kubanyarwanda..;

  5. ikibazo kitugora ni ukumva Genocide yakorewe ubwoko ikozwe n’ubwoko, ayo moko ari abanyarwanda bibuka Genocide yakorewe bwabwoko bumwe ikozwe nabwabwoko ariko ubu twese ntabwoko tugifite turi abanyarwanda, ibi biragoye kuko bwabwoko bwakoze Genocide buburiramo nta civillisation bwigeze kdi Ngo twese ni Abanyarwanda ntamoko ntibishoboka kwibagirana ubwoko na civillisation every one yiyumvamo kwishimira abakurambere be. urugero abasobanuzi bazafilme ino Tanzania zimwe muri za films(movies) berekanye ibikorwa by’imirwano bibi wumva bangeyeho ngo ana roho mbaya kama wahutu waRda.. se iyumvire niba uri bwabwoko kuko kwimenya bihera mumuryango niba uri Umunyarwanda w’umuhutu uzabyakira ute? mubyukuri bigushyira munsi y’umuntu ariko utarigeze ugira uruhare mumateka mabi; simbona neza gupfa kw’aba FDLR n’abandi byitwa ko bagize uruhare mumyabaye kuko abo nibo bagakwiye kumvikana n’ubuyobozi buriho ubu ngo basobanurirane ibyo bakoze muri icyo gihe n’ igikwiye gukorwa tudasubiye muntambara z’amoko: niba bafungana, niba bumvikana bagakina siasa nk’ahandi bakayobora u Rda hamwe;; Ariko, ngo bashize twe izina bwoko nitwe tutagira civilisation(igihugu) aho me too i’ll fight( ninapfa nsize uruhinja i’ll teach him to refuse.) I once dreamed and wrote this: one is one, we Rdanans we have learn the history well,tukareka icyaganisha kuma guerre kuko twiyizi twabiciyemo hanyuma one lap top one child abe Father of the Nation. aha one is one mbashaka kuvuga(president niwe yaratsinze(abe yaratsinze ate niwe uri ku ngoma) so, not everyone buri wese ntiyaba Rais on the same time) b,History: amateka y’isi, ay’abantu(The whole Humanity) intambara zabayeho kuva kera abategetsi babi n’abeza babayeho, ; ARIKO UBU TWE ABANYARWANDA TURABIGENZAGUTE NGOTWIGIRIRE ISHYAKA TURWANE N’UBUKENE TUBEHO NEZA N’ISHEMA;; EBANA EEeH!! ME, I LOVE EVERYONE!
    My Idea ni ugukomeza igitekerezo mfite cyogushinga ishyaka ry’urubyiruko rwari munsi y’imyaka cumi nitatu(13) NRGP(New Rwandans Generation Politics), amakosa n’ibyabaye kubanyarwanda naya moko mbishyira kuri Leta y’u Rda yari iriho byagorana ayo makosa nkayashyira kuba abanyarwanda bari bakuru kuko mumyitwarire yabo (guteza cg kurwanya) byatugeje kukaga ntitaye kuri ya moko nibo mbishyiraho cause even the rear truth on what happened is not cleared till now.

Comments are closed.