PS Imberakuri ryahagaritswe muri P5 kubera ibibazo biri muri iryo shyaka.

Me Bernard Ntaganda

Yandistwe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2017 aravuga ko ishyaka PS Imberakuri ritakibarizwa mu mpuzamashyaka P5.

Nk’uko bigaragazwa n‘itangazo ryashyizwe ahagaragara n’amashyaka 4 ari mu mpuzamashyaka P5 ari yo FDU-Inkingi, Amahoro PC, RNC, na PDP-Imanzi ayo mashyaka yabaye ahagaritse ishyaka PS Imberakuri muri iyo mpuzamashyaka kubera ibibazo ngo biri muri iryo shyaka hagati y’abayoboke baryo.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ibibazo biri mu ishyaka PS Imberakuri bishobora kugira ingaruka ku mpuzamashyaka P5 yose kuko ubu ishyaka PS Imberakuri ari ryo ryari ritahiwe kuyobora impuzamashyaka P5, ariko ayo mashyaka avuga ko ishyaka PS Imberakuri rigifunguriwe kugaruka mu mpuzamashyaka P5 igihe cyose ryaba rimaze gukemura ibibazo biri muri iryo shyaka.

Ku ruhande rwa Me Bernard Ntaganda nawe yasohoye itangazo asa nk’aho avuga ko ishyaka PS Imberakuri atari insina ngufi muri iyo mpuzamashyaka P5! Ngo nta bibazo biri mu ishyaka PS Imberakuri ngo ibyabaye ni icyemezo cyafashwe n’inzego zibifitiye ububasha muri iryo shyaka.

Me Ntaganda akomeza avuga ko amasezerano y’ubufatanye ayo mashyaka yagiranye harimo ko buri shyaka rifite ubwigenge bwaryo ko ritagomba kuvangirwa n’andi mashyaka mu mikorere yaryo imbere mu ishyaka.

Iki kibazo cyavuzwe mu minsi ishize ubwo Me Bernard Ntaganda yifuzaga kuyobora impuzamashyaka P5 ariko bamwe bakabona ko bitamworohera kubera ko ari mu Rwanda, byaje gutuma Bwana Ntaganda afata icyemezo cyo guhagarika Bwana Jean Baptiste Lyumugabe uhagarariye PS Imberakuri ku mugabane w’u Burayi amusimbuza Mme Immaculée Uwizeye.

Ariko kwirukana Bwana Lyumugabe wigeze kuyobora P5 ndetse wari umenyeranye n’abandi bayobozi ba P5 agasimbuzwa Mme Immaculée Uwizeye kandi ari Ministre w’Intebe muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Padiri Thomas Nahimana byabaye nk’aho amazi arenze inkombe kuri bamwe ku buryo habayeho igikorwa cyo gukebura Me Ntaganda.

Ibi bibaye mu gihe i Kigali hari urubanza ruburanishwamo abayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi bashinjwa ngo kuba mu mutwe “witwaje Intwaro” witwa P5, ubushinjacyaha bwo bukaba bunongeramo amashyaka amwe bugakuramo andi ku buryo ucishirije byari kuba byitwa P6, ariko ubu ubwo bibaye P4 twizere ko ubushinjacyaha buzakurikirana amakuru agezweho bugakoresha imvugo ijyanye n’igihe.

2 COMMENTS

  1. Ibi ni ukwisama wasandaye; kuko babitangaje nyuma yo kumenyeshwa ko PS IMBERAKURI atari insina ngufi muri P5, nabyo kandi byatewe no kwivanga mu busugire bwa PS IMBERAKURI bikozwe n’abo bane!

Comments are closed.