Rubavu: Umusore wari ugiye kwahira ubwatsi bw’inka yarashwe arapfa

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu Mudugudu wa Nombe mu kagali ka Pfunda mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, haravugwa urupfu rw’uwitwa Ndayambaje Festus wari ugiye kwahira ubwatsi bw’inka, warashwe n’umukozi w’Ikigo cya ISCO (Sosiyete ya FPR ishinzwe gucunga umutekano) agahita yitaba Imana.

Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki 06/09/2021, Ndayambaje yavuye iwabo agiye kwahira ubwatsi bw’inka anyura imbere ya Kompanyi ‘China State’ ahageze ngo umukozi ushinzwe gucunga umutekano yamubajije niba aje kwiba ibyuma undi amubwira ko ataje kwiba ahubwo agiye kwahirira inka.

Iyicwa rya Ndayambaje Festus, ryatumye bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamyumba barya karungu bavuga ko amaraso agomba guhorerwa ayandi nta kabuza.

Kanani ‘Izina twarihinduye’ ni umwe mu baturage baduhaye amakuru. Yagize ati “Nari mpagaze imbere ya company nko muri metero 25 cyangwa 30 Festus ibyo bavuganye byose narabyumvaga yari afite umupanga iziritseho akagozi (Niko bigenda iyo ufite umupanga mu nzira uwuzirikaho akagozi). Umurinzi yamubajije niba aje kwiba ibyuma, undi amusubiza ko ataje kwiba ahubwo agiye kwahirira inka.”

“Umurinzi yaramubwiye ngo nasubire inyuma ni umujura undi arahatiriza ashaka gutambuka amubwira ko agiye kwahirira inka. Mu kanya nk’ako guhumbya numva urusasu ruravuze, Festus ahita agwa aho.”

Bamwe mu baturanyi ba Nyakwigendera batubwiye ko ibi byabaye ari akarengane, amaraso ya nyakwigendera akwiye guhorerwa.

Bazimya ‘Izina twarihinduye’ yagize ati “Abarinzi bitwaza ko bakorera FPR bakaduhohotera, ibi bikwiye kurangira amaraso y’umwana wacu agomba guhorerwa kuko ubutabera bwo ntabwo duteze kubona.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Mugemana Oswald (Umukozi wa ISCO warashe Festus) yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri RIB Station ya Kanama mu gihe iperereza riri gukorwa ngo bimenyekane niba yamurashe yitabara cyangwa se niba hari ukundi byagenze.

Mu bihe bitandukanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda hakunze kumvikana inkuru z’abaturage baraswa n’abapolisi cyangwa abasirikare, Urwego rushinzwe iperereza RIB rugatangaza ko abo baturage baba barwanyije izo nzego. Ibi bigatuma umuntu yibaza ukuntu umuturage witwaje imbokoboko cyangwa wambaye amapingu yarwanya umupolisi/umusirikare ufite imbunda.

1 COMMENT

Comments are closed.