Rwanda: Hashakishwa abantu barenga ibihumbi 71 bakatiwe na Gacaca badahari

Amakuru dukesha BBC Gahuza miryango kuri uyu wa kane tariki ya 1 Ugushyingo 2012, aravuga ko: ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwashyikirijwe na Gacaca ama dosiye y’abantu ibihumbi mirongo irindwi na kimwe na magana atanu na mirongo itanu n’umunani. (71.558)

Ngo abo bantu ni abakatiwe na Gacaca badahari, igihe izo nkiko zarangizaga imirimo yazo mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka, ama dosiye yabo yahawe ubushinjacyaha ngo bubafate.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Jean Bosco Siboyintore, yabwiye BBC ko biri mu nshingano z’ubushinjacyaha gukurikirana abo bantu, bagafungwa cyangwa bakajurira.

Abo bantu barenga ibihumbi mirongo irindwi, bahamijwe na Gacaca icyaha cya jenoside badahari, bikaba byibazwa ko bakwiragiye hirya no hino kw’isi cyo kimwe no mu Rwanda, ndetse bikaba binashoboka ko bamwe batakiriho.

Bwana Siboyintore yavuze ko n’ubwo uwo mubare ari munini, ngo ntibitangaje kuko abitabiriye jenoside yo mu Rwanda mu 1994 ngo bari benshi cyane.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda avuga ko ayo madosiye akiri ku rwego rw’iperereza, ngo nyuma hazakurikiraho gusohora impapuro zo kubafata.

Icyo gikorwa ariko gisa n’ikitazoroha, kuko kuva ubushinjacya bw’u Rwanda butangira gukukirirana abaregwa jenoside, bumaze gusohora impapuro zo gufata 146 gusa.

Bwana Siboyintore avuga ko muri abo bamwe bamaze gufatwa, ndetse n’imanza zikaba zarabaye, izindi nazo zikaba zirimo kuba mu bihugu bitangukanye harimo n’iby’i Burayi.

Iki gikorwa cyatangiye gutera impungenge bamwe mu banyarwanda batuye hanze y’u Rwanda biganjemo abahunze ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda, dore ko imikorere y’inkiko gacaca yakemanzwe cyane n’abantu batandukanye ndetse harimo n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Igisigaye ni ukumenya niba izo mpapuro zifata ibihugu by’amahanga bizaziha agaciro mu gihe bigaragara ko intego y’inkiko gacaca yo kunga abanyarwanda n’ubutabera itayigezeho kuko akenshi habayeho kwihimura ku ruhande rumwe gusa ndetse ukuri kenshi ntiguhabwe agaciro igihe kwabaga kudahura n’ibyo Leta ishaka.

Kuri benshi ngo nta gushidikanya ko ari imwe mu ntwaro za Leta y’u Rwanda yabyukije mu kugerageza gushyira igitutu ku banyarwanda baba mu mahanga no kubatwarira imitungo dore ko muri ibi bihe bamwe na bamwe muri bo bahagurukiye kurwanya iyo Leta bivuye inyuma.

Hari umunyarwanda uba mu mahanga twaganiriye mubaza kuri iki kibazo ambwira ansubiriramo ijambo ryigeze kuvugwa na Perezida Kagame aho yavugaga ko umuntu ushobora kumwirukankana byagera aho ukamugeza ku rukuta yabura aho ahungira agashirika ubwoba akakugarukana. Yongeye ko iki gikorwa kitazabura kongera umwiryane mu banyarwanda baba ababa mu mahanga cyangwa mu gihugu.

Ubwanditsi

3 COMMENTS

  1. eh mujya kurega na muri za rahe se munabeshya mukibaza ko ibyanyu bitazajya ahabona reka babakurikirane,amaraso ni mabi

  2. Dore ahoa Kagame yongeye kwibeshyera….Nta banyarwanda bakibaho mu mahanga kuko abenshi bashatse izindi nationalite’ ndetse bahindura n’amazina….Kagame azajya yiretrouva uwo arega ariwe aregera….Nuko twamucitse muri Tanzaniya ubwo ubwo Inkotanyi zambikwaga imyenda ya police ya Tanzaniya bagamije kuducyura ku ngufu naho ntabakamenye ko twari turyamanye ibyangombwa by’abarundi….

  3. Agaciro Funds gakeneye inoti sha reka batere ubwoba abo bahutu batangire bigure…yewe genda Rwanda urarwaye koko! Nahamasengesho menshi.

Comments are closed.