Rwanda-Kongo: Ese umuvuno mushya wa Paul Kagame hari icyo uzafata?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Muri ino minsi, Paul Kagame amaso ye yayerekeje kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ni izihe mpamvu nyamukuru z’icyo gikorwa?  Felix Tshisekedi abihagazemo ate? Ese iminsi yo ku wa 25 na 26 Kamena 2021 yaba hari ibishya yongeye mu mubano wa politiki y’u Rwanda na Kongo? Muri iyi nkuru, The Rwandan irabagezaho isesengura ry’ibiri kubera ku kibuga cya politiki cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyane cyane twibanda ku mayeri n’amacenga ya Paul Kagame waba arimo gukandira aho yibwira ko horoshye. Ese afite amahirwe angani iki yo kwesa umuhigo we?

Iyo witegereje politiki ya Paul Kagame mu myaka nk’itanu ishize, uyu mugabo washatse kwigira umwami w’ibiyaga bigari yagiye agerageza guhangana n’ibihugu by’ibituranyi abyendereza, abyiyemeraho ko yishoboye, abivogera ku mugaragaro cyangwa rwihishwa (hakoreshejwe amayeri) akenshi agamije guteza umutekano muke no guhungabanya ubutegetsi. Haba i Burundi, Uganda, Tanzaniya ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hose yagerageje kuhatera akaduruvayo. Nyamara abayobozi b’ibyo bihugu ntibatinze kubona umugambi we maze batangira kumwitaza no kumwitondera.  Mu kwihimura kwe kuvanze no kudakunda abo ayoboye Paul Kagame yafunze imipaka y’ibihugu by’abaturanyi nka Uganda n’Uburundi (n’ubwo aherutse gutangaza ko umubano n’u Rwanda n’Uburundi ngo waba urimo kugenda neza; byahe byokajya), ibyo bikaba byaragize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abanyarwanda bari basanzwe babeshejweho no guhahira mu bihugu by’ibituranyi, cyane cyane ko ubukungu bw’u Rwanda bugerwa ku mashyi. Icyo Leta ya Paul Kagame izi ni ugutekinika imibare buri mwaka berekana ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye [10.5% muri 2017 ,  8.6% muri 2018 na 7.8% muri 2019 ),  ngo bukaba buzazamuka kuri 5.7% muri 2021 ]. Ibi bibaye ari ukuri, u Rwanda rwaba rwarabaye Singaporu yo muri Afrika koko nk’uko birirwa babiririmba. Nyamara abaturage baraboroga kubera kwicwa n’inzara. 

Nyuma y’uko amaze kubona ko asigaye hagati nk’ururimi, Paul Kagame yaba yarigiriye inama (dore ko ubundi nta mujyanama agira kandi na n’inama agirwa) yo kureba ahoroshye akaba ariho akandira, ariko n’ubundi abikoranye uburyarya n’amayeri menshi, kandi kubera n’inyungu ze bwite nyinshi afiteyo, maze yiyegereza Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba n’umuyobozi w’Ubumwe bwa Afrika uriho ubu. Nyuma y’imyaka irenga  ibiri  kuva Felix Tshisekedi yava i Kigali muri 2019, ku buryo butunguranye nk’uko Paul Kagame asanzwe abigenza, ku matariki ya 25 na 26 Kamena 2021, yongeye kwegera mugenzi we wa Kongo Felix Tshisekedi nyuma y’uko bari baherutse kutumvikanira i Paris mu Bufaransa. Ikindi twibutse ko itorwa n’irahira rya Felix Tshisekedi ryarwanijwe cyane na Paul Kagame icyo gihe wayoboraga Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, kuko atari yizeye ko azashobora kumubeshya no kumuryarya nk’uko yabikoreye abamubanjirije, nyamara yamara kurahira agahita amwiyegereza. Buri wese yakwibaza impamvu ariko nta ni uko uburasirazuba bwa Kongo ari ikigega cya Paul Kagame. 

Mu buryo bwo kugirango akomeze umugambi we wo gusahura umutungo kamere wa Kongo, Paul Kagame yabinyujije mu masezerano aherutse gusinyana na mugenzi we wa Kongo Felix Antoine Tshisekedi ku wa 26 Kamena 2021 i Goma muri Repubulika Iharanura Demokarasi ya Kongo. Nyuma y’amasezerano abo bakuru b’ibihugu byombi basinyanye muri 2019 yavugaga ku bufatanye muri rusange, aya ya 2021 yo yibanze ku bufatanye mu bucuruzi n’ubuhahirane kuko ariwo mutima w’umuvuno kandi ari naho ibanga rya Paul Kagame rizingiye. Ayo masezerano mashya ajyanye n’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu kwimakaza umucyo mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa Zahabu. Mwibaze ukuntu Paul Kagame yiyinjiza mu bucuruzi n’ubucuruzi bwa zahabu nk’aho u Rwanda hari zahabu rugira? Ngaho aho ruzingiye!

Kugirango Paul Kagame yikomereze ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu burasurazuba bwa Kongo, noneho abinyujije mu masezerano aho sosiyete y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri Kivu na Maniema Sakima SA (ku ruhande rwa Kongo)  na Dither LTD (ku ruhande rw’u Rwanda) bizafatanya mu gucukura no gucuruza zahabu nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique ku wa 27 Kamena 2021. Iki cyo gishobora kuba kibaye igitego cy’umutwe kuko noneho Paul Kagame yaba abonye uburenganzira bwo kwinjira muri Kongo ku mugaragaro. Ubanza ari nabyo Paul Kagame yaganiriye na mugenzi we Felix Tshisekedi mu muhezo kuko batari bubishyire ku mugaragaro kandi ari inyungu zabo bwite, maze barangije bapfuka abanyamakuru agatambaro mu maso, babapfunyikira amazi. 

Mu bucakura bwinshi, ngo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Paul Kagame (Dither LTD) na Felix Tshisekedi (Sakima SA) bwaba buzakoma mu nkokora imitwe yitwaje intwaro igurisha zahabu kugirango ibone intwaro zo guhungabanya umutekano mu burasurazuba bwa Kongo. Paul Kagame yaba yarongoreye Felix Tshisekedi ko ibyo bizatuma ikibazo cy’umutekano muke muri ako karere kizahita kirangira. Byahe birakajya. Ahubwo Paul Kagame abonye impamvu nyamukuru izamufasha kongera ingabo ze mu burasurazuba bwa Kongo yitwaje ko agiye kubungabunga umutekano w’abakozi b’izi sosiyete zombi. Noneho uruhusa kuba ku mugaragaro muri Kongo yaba ararubonye kuko nibyo yaharaniye kuva kera.

Kimwe mu bikungahaje kandi bikabesha Paul Kagame ku ngoma ni umutungo asahura muri Kongo. Kuva Paul Kagame yajya ku butegetsi muri 1994 (ku buryo buziguye), umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi bya Kongo ntiwigeze uba mwiza. Muri 1996-1997, Paul Kagame yashoje intambara muri Kongo yitwaje ko agiye gucyura Impunzi zariyo (kandi abeshya kuko yari agiye kwiga ikirere no gushyiraho ubutegetsi azakoreramo), muri 1998-2003 yongera gushozayo indi ntambara. Izi ntambara zombi zagize ingaruka nyinshi ku banyekongo cyane cyane mu Karere ka Kivu aho zahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi b’inzirakarengane. Muri icyo gihe cyose, Leta ya Kongo yareze Paul Kagame guteza umutekano muke mu burasurazuba bwa Kongo none Felix Tshisekedi yaba agiye kurangiza icyo kibazo kuko amasezerano yasinyanye na Paul Kagame ku wa 26 Kamena 2021 i Goma, yaba agiye kwegurira Paul Kagame ako gace. Ngibyo ibya Paul Kagame n’umuvuno we mushya.

Ku rundi ruhande, perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi we nawe yibereye mu wundi muvuno we. Aho yebereye i Goma muri ino minsi muri gahunda yo kugarura amahoro mu burasurazuba bwa Kongo, akomeje kunoza umubano we wa politiki n’ibihugu by’abaturanyi. Ku wa 28 Kamena 2021, Félix Tshisekedi yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburundi. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye. Bwana Shingiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburundi yatangaje ko ikiganiro yagiranye na Felix Tshisekedi cyateguraga umubanano w’abakuru b’ibihugu byombi Uburundi na DRC. Perezida Felix Tshisekedi akaba yarishimiye icyo kiganiro kuko ngo cyashimangiye umubano w’ibihugu byombi. Twibutse ko iki kiganiro cyabaye nyuma y’iminsi mike cyane Felix Tshisekedi asinyanye amasezerano y’ubufatanye na Paul Kagame w’u Rwanda, akaba nanone hashize igihe gito ahuye na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni batangiza umushinga wo kubaka umuhanda uzafasha mu buhahirane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda. 

Mu by’ukuri rero, Felix Tshisekedi bigaragara ko yaba arimo kwitwara neza mu Karere k’ibiyaga bigari. Gusa umuntu yakwibaza uburyo azabana na Paul Kagame wigize umwanzi w’ibindi bihugu byose bihana imbibi n’u Rwanda. Ese ko Paul Kagame arebana ay’ingwe na Museveni wa Uganda bizagenda bite nibahurira muri Kongo umwe acukura amabuye y’agaciro (nk’uko amasezerano aherutse gushyirwaho umukono abimwemerera) undi yubaka umuhanda yashyizemo akayabo k’amadorari? Aho uburasirazuba bwa Kongo ntibwaba bugiye kongera kuba isibaniro ry’ibihugu maze ikibazo cy’umutekano muke kigashinga imizi? Ese Paul Kagame ntiyaba yarateguye ariya masezerano ngo Museveni (basanzwe batavuga rumwe) atamutanga umushi kuko yaramaze kubona ko yiyemeje kwinjira mu irerambere rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? Tubitege amaso.

1 COMMENT

  1. Une bonne analyse de la rencontre entre le Président Congolais, le vrai, Félix Tshisekedi et un individu dénommé Kagame, Président du Rwanda.
    Le Vrai Kagame a dit, devant des centaines une kyrielle de membres du FPR de tout calibre, que s’il est facile de fabriquer et ou de ses prendre pour ce que l’on n’est pas réellement, il est impossible de cacher la misère et la pauvreté des Rwandais et/ou d’être démasqué.
    Il voulait parler de la croissance économique à deux chiffres du Rwanda fabriquée par ses techniciens du chiffre alors que les faits infirment irrémédiablement sa crédibilité d’une part et de Kagame, Président du Rwanda dont plus de 80% de la population sont frappée par la paupérisation caractérisée et le chômage flagrant à tel poing que les jeunes ingénieurs civils des ponts et chaussées vendent des arachides pour trouver de quoi soulager l’estomac d’autre part.
    Un fait que tous les Rwandais qui ont regardé les images de l’événement est sans équivoque.
    1- Cet individu appelé Kagame est allé à Gisenyi, plus précisément à la frontière avec la RDC.
    C’est un fait notoire que le COVID-19 qui fait des ravages à Rubavu, plus particulièrement dans la ville de Gisenyi de sorte qu’il y a plus de place dans les cimetières.
    La population de cette ville a été durement frappée par le tremblement de terre dont l’épicentre était au fond du Lac Kivu. Plusieurs habitations se sont écroulées, sont fissurées. Elles sont en grande majorité inhabitables. L’immeuble de la maternité de l’hôpital de Gisenyi s’est totalement écroulé. Les sinistrés se comptent par milliers.
    Le constat macabre mais non étonnant :
    Aucun Rwandais de Gisenyi, sauf quelques personnes trillées par le Maire qui, semble-t-il sont allées voir ce Kagame, aucun Rwanda n’a vu celui-ci. Le maire a sommé tous les habitants de Rubavu de rester cloîtrés chez eux. Les médias d’Etat rwandais ont montre un individu dit Kagame avec Tshisekedi en train de regarder les fissures d’une route à Gisenyi.
    Aucune image de Kagame à l’hôpital de central de Gisenyi dont plusieurs bâtiments sont profondément fissurés.
    Aucun mot de Kagame à l’endroit des sinistrés de Gisenyi et encore moins à l’égard des membres des familles des victimes du covid -19. Ce qui distingue l’homme de l’animal est la compassion à l’endroit de ceux qui souffrent ou qui ont perdu les êtres chers, les plus vulnérables. Ce que les Rwandais attendent de leur Président dans des situations comme celle-ci est sa compassion vis-à-vis de ceux qui souffrent, des sinistrés du tremblement de terre. Le président doit montrer sincèrement à son peuple une de ses parts d’humanité. Dans le cas présent, il n’y en a aucune de la part de Kagame présenté par les médias d’Etat.
    Quel Rwandais ou tout homme pourvu d’humanité peut-il comprendre comment un Président des Rwandais, chef d’Etat, digne de ce nom peut-il aller dans une région frappée durement par la pandémie covid-19 avec des sinistrés du tremblement de terre et ne pas exprimer un seul mot pour exprimer sa compassion élémentaire à l’égard des ses compatriotes.
    A supposer que ce Kagame qui a été présenté soit vrai, se pose la question de savoir s’il est effectivement Rwandais. Dans l’affirmative, se pose une autre question : comment un vrai Rwandais peut-il être aussi insensible au malheur qui frappe ses compatriotes ?
    Au regard de ses agissements, cet individu qui a été présenté comme étant Président des Rwandais n’est, en réalité, qu’un imposteur pathétique et pitoyable ou un guignol de mauvaise qualité, le tout sous réserve de répondre honnêtement et correctement à la question ci-dessus.
    Un second fait qui confirme l’existence d’un guignol dit Kagame ou du faux Kagame
    Kagame est introuvé depuis février 2020. Il n’a répondu à aucune des invitations de ses pairs qu’il appelait pourtant frères: obsèques des présidents tanzanien, tchadien, prestation de serment du Président centrafricain, plusieurs sommets internationaux et régionaux.
    Kagame a observé le silence de tombeau relativement aux appels itératifs lancés par des Rwandais, victimes des méfaits des malfrats de son régime aux fins qu’il puisse y mettre définitivement fin.
    Un imposteur fini par se démasquer lui-même. Les faits sont limpides sous réserver de prouver le contraire.
    1- Le Président Macron a invité Kagame au sommet sur le financement des économies africaines, à Paris le 18 mai 2021.
    Tous ceux qui ont regardé les images des invités du Président Français ont pu constater que les présidents qui ne comprennent pas la langue française avaient des oreillettes pour la traduction du français en leur langue notamment l’anglais pour les anglophones dont Kagame.
    Pourquoi Kagame ? Parce que devant des millions de Rwandais, lorsqu’il a unilatéralement décidé de rompre des relations diplomatiques entre le Rwanda et la France, détruire tout ce qui symbolisait la présence de la France et du français au Rwanda, de bannir le français dans tous services publics rwandais et faire enrôler le Rwanda dans l’anglophonie alors que le Rwanda ne remplissait aucun des conditions requises pour entrer dans le Commonwealth, le vrai Kagame a dit que le français est la langue des idiots alors que l’anglais est la langue de l’intelligence et des affaires et que par conséquent, le français ne sert à rien au Rwanda et pour les Rwandais en commençant par le Président à savoir lui-même. Sous réserve de tomber au niveau le plus de caniveaux de ridicules, il ne peut dire que le français est la langue des idiots et que dont tous ceux qui parlent français sont idiots et apprendre ensuite la langue française.
    Il s’ensuit que le vrai Kagame ne comprend pas la langue française et ce sera toujours ainsi, du moins de son vivant, s’il est conséquent avec lui-même
    Or dans la salle où a eu lieu ce sommet, Kagame était assis à droite sans oreillettes pour la traduction du discours de Macron en anglais.
    Ce qui signifie que ce Paul Kagame qui était présent comprend parfaitement la langue française.
    2- Le Président Tshisekedi a invité son homologue Rwandais, Président du Rwanda, Paul Kagame.
    Ils sont rencontrés à Gisenyi, à la frontière entre le Rwanda et la RDC.
    Les images de deux présidents montrent Kagame et Tshisekedi en train de parler au milieu d’une route fissurée à Gisenyi sans interprète.
    Je fais abstraction de la salle dans laquelle ils sont enfermés sans caméras et sans traducteursà Goma.
    Or, Tshisekedi ne parle pas anglais. De même le vrai Kagame ne parle pas français comme il est indiqué ci-dessus.
    Ce qui signifie ce Kagame est un guignol ou un faux Kagame.
    Conclusion : Le Vrai Kagame est absent pour toujours.
    Que celui qui soutient le contraire explique aux Rwandais quand, où et comment Kagame a appris le français, la langue des idiots et le certificat obtenu justifiant ses compétences orales et écrites en langue française de sorte qu’il est actuellement en état de suivre une conférence en français sans interprète et de s’entretenir en français avec un francophone comme les Présidents Français et Congolais d’une part et comment et pourquoi il s’adresse aux Rwandais dans un mélange d’anglais et de kinyarwanda ou de Kinyarwanda avec l’anglais d’autre part.
    En outre, à moins que les habitants de Gisenyi ne soient pas des Rwandais dignes de ce nom, qu’il explique aux Rwandais pourquoi et comment et pourquoi cette absence d’humanité élémentaire de Kagame à l’endroit des Rwandais, en l’occurrence de Gisenyi.

Comments are closed.