Rwanda:Ingabire Victoire yaratunguwe n’uburyo Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha rutigeze ruregerwa n’ubushinjacyaha.

Ingabire Victoire arasaba urukiko rw’ikirenga kumurenganura kuko ibyaha yari yararezwe n’ubushinjacyaha yabigizweho umwere ahubwo akaba yaratunguwe n’uburyo Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha rutigeze ruregerwa n’ubushinjacyaha.

Uyu munsi tariki ya 17 Mata 2013, mu ma saa mbiri n’igice Urukiko rw’Ikirenga rwumvise impamvu z’ubujurire bwa Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi wa FDU-Inkingi ufunzwe na leta ya Kigali kubera impamvu za politiki.

Mme Ingabire Victoire yibukije urukiko rw’ikirenga ibyaha yari yarezwe n’ubushinjacyaha mu rukiko rukuru aribyo: Ingengabitekerezo ya Genocide ; Ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba ; icyaha cy’amacakubiri ; icyaha cyo kwamamazankana ibihuha; icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo n’icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’Itegekonshinga. Mme Victoire Ingabire yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko yatunguwe no kubona urukiko rukuru rwaramuhanaguyeho ibyaha rwari rwararegewe n’ubushinjacyaha ahubwo rukamuhamya ibyaha bibiri aribyo : Icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya genocide kandi ubushinjacyaha butarigeze buregera ibi byaha, ndetse no mu mabazwa yaba ayo mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha atarigeze abazwa kuri ibi byaha.

Madamu Victoire kandi yakomeje abwira inteko y’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga ko ubujurire bwe bushingiye ku ngingo eshatu arizo umuntu yakwita ibibazo by’ibanze :

1 . Kuri iyi ngingo ya mbere Mme Victoire Ingabire yavuzemo ibijyanye n’amasezerano hagati ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo na Leta y’uRwanda akubiye mu itangazo ryo kuwa 9 Ugushyingo 2007 kandi umuhuza muri aya masezerano akaba yari umuryango w’abibumbye. Aya masezerano akaba yaravugaga ko abarwanyi ba FDLR bazatahuka batazakurikiranwa ku byaha bakoreye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo keretse abasanzwe bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda cyangwa urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha ku byaha bya genocide, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ingabire yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko ubushinjacyaha bwirengagije aya masezerano nkana bugamije gusa kugira  aba bagabo baregwanahamwe nawe ibikoresho byo kumuhimbira ibyaha atigeze akora maze n’Urukiko Rukuru narwo rukaba rwarafunze amaso ntirwaha agaciro aya masezerano, ibi bikaba ari imbogamizi ikomeye mu butabera ndetse no kugarura amahoro mu karere.

2 . Muri iyi ngingo Ingabire  yabwiye abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga ko mu Rukiko Rukuru habaye ikibazo gikomeye cyo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’urukiko rwo mu Buhorandi kitabanje gusabirwa kurangizwa mu Rwanda. Aha Ingabire akaba yabwiye urukiko ko mu nyandiko yirangizarubanza abacamanza basobanuye mu buryo butaribwo ingingo ya 91 y’itegeko n° 51/2008 ryo kuya 9/9/2008 . Iri tegeko rikaba ryaravugaga ko Urukiko Rukuru ruburanisha ibirego bisaba kurangirira mu Rwanda imanza cyangwa ibyemezo byafashwe n’inkiko zo mu mahanga.

3 .Ingabire kandi yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko urukiko rukuru rutubahirije icyemezo cy’Urukiko rwa Rotterdam  mu nyandiko rwari rwoherereje ubutabera bwo mu Rwanda aho rwari rwategetse ko ibimenyetso rwari rwise A, D na E bwohereje bigahabwa ubushinjacyaha byagombaga gukoreshwa ku cyaha kimwe gusa cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba cyane cyane ibi bimenyetso bigakoreshwa mu cyaha cyo guha umutwe w’iterabwoba amafaranga, ariko aya masezerano nayo yarahutajwe maze ibi bimenyetso bikoreshwa ku cyaha gishya kishwe icy’ubugambanyi hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ingingo z’imena z’Itegekonshinga hakoreshejwe iterabwoba n’intambara. Ingabire akaba yasabye abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga kwemeza ko ibi bimenyetso byakoreshejwe mu buryo butari bwo, maze bugatesha agaciro ibyemezo byafashwe hagendewe kuri ibi bimenyetso.

Ku bijyanye n’icyaha cyo gupfobya genocide Ingabire yasobanuriye Urukiko rw’Ikirenga ko ubushinjacyaha bwari bwaregeye Urukiko Rukuru icyaha cy’ingengabitekerezo ya genocide , mu gihe cy’iburana ariko Ingabire n’abamwunganira bakaba bareretse urukiko ibijyanye n’ubudasubirinyuma bw’itegeko kuko icyaha cy’ingabitekerezo ya genocide giteganywa n’itegeko n°18/2008 mu gihe ibimenyetso by’ubushinjacyaha byari ibya mbere yuko itegeko ritangira gukoreshwa. Ibi nibyo byatumye ubushinjacyaha  busaba urukiko ko icyaha cy’ingengabitekerezo cyahindurwamo icyaha cyo gupfobya genocide ariko yaba ubushinjacyaha yaba n’Urukiko Rukuru birengagije ibiteganywa n’itegeko n°13/2003 ryo kuwa 17/05/2004 rya ‘code de procédure pénale’ mu ngingo yaryo ya 2, 5, 38 na 64 aho basobanura uburyo uregwa amenyeshwa icyo aregwa n’uburyo bikorwamo. Bikaba rero bitangaje kubona urukiko rwahamya icyaha umuntu cyo gupfobya genocide rugendeye ku kirego rutaregewe ndetse n’uregwa atarigeze abazwa kuri icyo cyaha haba mu bushinjacyaha haba no mu bugenzacyaha.

Ku bijyanye n’ingingo zimwe z’itegeko rihana ingendabitekerezo ya genocide ndetse no gupfobya genocide zinyuranya n’itegekonshinga  cyane cyane mu kudasobanuka no gutera urujijo, Ingabire yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko nubwo  rwemeje ko nta nenge iri muri iri tegeko, ko ikimushishikaje ari ukurangiza ibisabwa , ko nyuma yo kuva mu Rukiko rw’Ikirenga iki kibazo cyizashyikirizwa Urukiko rw’Afurika rw’Uburenganzira bwa muntu.

Mu zindi nenge Ingabire yasabye ko Urukiko rw’Ikirenga rwazasuzuma ni ibimyenyetso by’ubushinjacyaha birimo ukwivuguruza gukomeye haba mubyo ubushunjacyaha bwavugiye mu rukiko rukuru haba no mubyo abareganwa nawe bagiye batangaza haba mu ibazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha haba n’imbere y’urukiko kuburyo iryo vuguruzanya mu bimenyetso rihagije kuba Urukiko rw’Ikirenga rwabigendereho rukamuhanuguraho biriya byaha bibiri yahamijwe mu buryo butubahirije amategeko.

Urubanza rukaba ruzakomeza ku munsi wejo abunganira Ingabire nabo basobanurira Urukiko impamvu z’ubujurire n’inenge zirengagijwe n’Urukiko Rukuru mu mikirize y’urubanza.

FDU-Inkingi
Boniface TWAGIRIMANA
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.
images (1)

1 COMMENT

  1. Agire ate ko ntawe uburana n,umuhamba?Abantu bica n,inkambi y,ambi y,impunzi bakayitsemba wumva ibyo batabeshya cg batakora uko biboneye ari iki?

Comments are closed.