Senateri Makuza yari kuri Bariyeri muri 1994 anafite imbunda 2!

Bernard Makuza

Yanditswe na Ben Barugahare

Nyuma yo kumva ikiganiro umunyamakuru w’igitangazamakuru Bwiza yafatanije na Aimable Karasira, muri icyo kiganiro hakaba hari ahavuzwe ko Senateri Makuza wigeze kuba na Ministre w’intebe yari afite imbunda mu 1994, The Rwandan yakoze ubucukumbuzi kuri iki kibazo.

Uretse Aimable Karasira, The Rwandan yashoboye kubona undi mutangabuhamya wemeza ko yiboneye Bernard Makuza kuri bariyeri yayoboraga ku muhanda wo kuri Baoba i Nyamirambo muri Mata 1994.

Nk’uko uwo mutangabuhamya akomeza abivuga ngo yatswe ibyangombwa na Bernard Makuza ubwe, iyo barrière ngo Makuza akaba yarayiyoboye hagati y’itariki ya 7 kugeza ku itariki ya 10 cyangwa 11 Mata 1994 ubwo yajyaga muri Hotel des Mille Collines.

Ubwo buhamya bukomeza buvuga ko Bernard Makuza icyo gihe yari afite imbunda 2, imwe nto cyane yo mu bwoko bwa masotera (pistolet) n’indi nini yo bwoko bwa R4 bamwe bita NATO yari ikiri nshya icyo gihe. Inini ntabwo yavuze aho yayikuye ariko into yabwiye abantu ko yayikuye muri Primature.

Abantu bakomeje kwibaza aho iyo mbunda ya R4 Bernard Makuza yari yarayikuye dore ko abantu benshi bemeza ko muri ayo matariki nta mbunda zari zagatanzwe mu baturage.

Mu gusoza twakwibaza urwego iyo mbunda Bernard Makuza yari ayitunzemo, ese yari mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho na Se biciye muri Revolisiyo yo mu 1959 cyangwa yari ayifite nk’umucengezi wa FPR?

Mu gihe abaturage basanzwe bamaze imyaka n’imyaka mu buroko n’ubu bamwe bakaba bakiburimo bazira gusa kujya kuri bariyeri n’ubwo yaba itariciweho umuntu, Bernard Makuza we nta n’ubwo yigeze anahamagazwa n’inkiko Gacaca z’aho yari atuye ngo asobanuzwe iby’izo ntwaro yari atunze n’ibyabereye kuri bariyeri yari ayoboye.

1 COMMENT

Comments are closed.