U Rwanda mu mazi abira

Banyarubuga,

Ndabaramukije.

Nyuma y’iminsi ibiri tumaze ubucamanza bwa Paul Kagame bukatiye Victoire Ingabire igifungo cy’imyaka 8 gishingiye ku byaha by’ibihimbano ndagirango nifatanye n’abandi banyarwanda mu kababaro batewe na ruriya rugomo.

Ingabire akigera i Kigali mu w’2010 yahise atangariza abanyamakuru ko ari umukobwa utashye iwabo. Byanyibukije kera iyo natahaga ncyuye inka nimugoroba ngasanga umwe muri bashiki banjye bashyingiwe yadusuye. Byabaga ari byiza cyane tukarara tuganira ijoro ryose, atubwira ukuntu yari adukumbuye. Ayo magambo ya Victoire Ingabire yagombaga kumvisha abanyarwanda ko nta nabi abafitiye.

Twese tuzi ko icyari kimujyanye kwari ugushaka gukorera politiki mu Rwanda, akandikisha ishyaka rye, byamukundira akiyamamariza kuyobora icyo gihugu. Yashoboraga gutorwa cyangwa akabura amajwi, akazongera ikindi gihe cyangwa agaharira abandi. Ibyo ni ko bikorwa mu bihugu byateye imbere muri demokarasi. Ubutegetsi busimburana amaraso atagombye kumeneka.

Mu Rwanda baracyari mu icuraburindi ry’ibitekerezo bishaje. Kugirango ubutegetsi busimburanwe bamwe batekereza ko hazagomba kumeneka amaraso menshi, bitabaye ibyo Paul Kagame akazasimburwa n’umuhungu we, Cyomoro, cyangwa agasimburwa n’undi azihitiramo. Yanavuze ko uwo muntu uzamusimbura agomba kuzaba ari umunyamahane nka we, ari byo yita kwihesha agaciro. Abatekereza ukundi, abifuza ko ingoma y’igitugu ivaho u Rwanda rukayoboka amahame ya demokarasi, abo ngabo umwanya wabo uri mu mva, muri gereza cyangwa mu buhungiro.

Nagirango nshimangire ko uru rugamba rwa demokarasi tugomba kurukomeza n’ubwo bikomeye. Victoire Ingabire ntazacike intege kuko dufite urugero rwa Nelson Mandela wafungiwe ubusa imyaka 27 akavana muri gereza insinzi ikomeye yatumye ageza igihugu cye ku bwiyunge. Ni koko igihugu cyacu kiri mu mazi abira ariko dufite amahirwe kuko urugamba nyarwo rwo kurwanya igitugu rwaratangiye. Kuba barimo guca ziriya manza z’amafuti biraruta kure iyo tuba twicecekeye cyangwa tuvugira mu mahanga gusa.

Ndangije nifuriza ishyaka FDU gukomeza umurego. Umuryango wa Victoire Ingabire nawo nukomeze wihangane, kubyara intwari bijyana n’ingorane nka ziriya. Turi kumwe.

Jean-Baptiste Nkuliyingoma
Buruseli, tariki ya 2 ugushyingo 2012.

3 COMMENTS

  1. Ntajora ridaca kanta ninvura idahita….Victoire INGABIRE arabaye umwe mu banyafurika batangiye INZIRA YO KWAMAMARA kubera ibikorwa bye byiza ..nayo KAGAME arakomeza yamamara kubera ikibi nu bunya gitugu bye !!!! , mwihanga igihe kiraje , kandi mwihangane kuko INKONO MUGUSYHA IRATAGATA….. uburero yankono twasgira kuziko yatangiye GUTAGATA.

    komera

  2. Sha ndakwemeye singombwa kuvugira kubutaka bw’uRwanda,ninkuba ivugira mubicu ijwi ryayo rikagera kubantu benshi.Ingabire nubwo yafungwa mirongo 30 hali abagabombwa aruse.NKURIYINGOMA we niba ntakwihenzeho ndibuka washushanyije Gatete waMURAMBI wamugize imbogo dushakire agapica waduhera Kagame.kandi uriya Mugore Ngabire ibyo yerekanye naGAta ntabyo yagezeho.Dore intwali ahubwo izibukwa.komera!komera Ngabire we.

Comments are closed.