UBUSENGUZI BWA RYARAHOZE SAMUEL KU MYITWARIRE YA INGABIRE UMUHOZA VICTOIRE BURATIZA UMURINDI PAUL KAGAME NA FPR YE.

Madame Victoire Ingabire igihe yari yitabiriye urubanza rwa Diane na Adeline Rwigara

Mme Victoire Ingabire Umuhoza akiva muri prison yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yamuhaye imbabazi hakurikijwe amategeko, ndetse anavuga ko izo mbabazi zagirirwa n’abandi bafungiwe ibibazo bya politike. Gusa iyo urebye neza Paul Kagame yari yamuteze imishubi mu nzira.

Imwe mu mishubi cyangwa amahwa Mme Ingabire yahuye nayo ni amagambo yavuzwe na Perezida Paul Kagame imbere y’inteko ishinga amategeko. Perezida Paul Kagame yaravuze ngo uko kwigira umustar ngo ntiyasabye imbabazi byatuma asubira muri gereza cyangwa akajya kuzerera hanze ngo dore ko nta n’ikindi yashobora kujya gukorayo.

Nyamara nk’uko FPR isanzwe ikora, Perezida Paul Kagame yari yateguye abayoboke ba FPR ngo kubwira Mme Ingabire amagambo amugira igicibwa cya politike mu ishyaka rye FDU Inkingi no muri opposition nyarwanda. Nibwo bidatinze abambari ba FPR barimo Tom Ndahiro, wiyita Peter Mahirwe ku mbuga nkoranyambaga yahise acisha muri kinyamateka Umuvugizi WordPress inyandiko zo gutesha agaciro Mme Ingabire ndetse na FDU Inkingi.

Zimwe muri izo nyandiko ni izi:
1) Ingabire Victoire arashinja Ingabo kubangamira abanyarwanda n’abaturage.
2) Kwemerera Ingabire gukora politike umurimo ni uguhembera Jenoside.
3) Victoire Ingabire si umunyapolitike,  na FDU Inkingi ikwiye gucibwa vuba.

Izo nyandiko zose zateguraga gutesha umutwe opposition kuko zaganishaga ku bahutu bose n’abandi bantu batabona ibintu kimwe na FPR cyangwa batayiyobotse.

Izo nyandiko zose ntizigeze zivuga ibyiza Mme Ingabire yavuze ndetse bijyanye no gushyigikira Minisitiri Mme Louise Mushikibabo mu butegetsi bwa OIF, umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa. Ibi Mme Ingabire yabifashe mu inyungu z’igihugu nyamara FPR siko ibibona.

Ni muri urwo rwego rwo gucecekesha Mme Ingabire byavuzwe ko umwe mu bamwungirije Vice perezida wambere wa FDU Inkingi Bwana Boniface TWAGIRIMANA yabuze, ndetse Ingabire agahamagarwa na RIB bukeye bwaho kugirango acecekeshwe ndetse banamwereke ko ntacyo avuze.

Twumva ko yabwiwe kutavuga ibyerekeye politike nta nubwo bamusobanuriye irengero rya Visi Perezida we wa I Boniface Twagirimana. Kurundi ruhande FPR yari yagize insinzi kuko muri opposition amagambo arimo asohoka ubu ni urukozasoni. Wagira ngo ibibazo biriho bireba Mme Ingabire wenyine, cyangwa FDU gusa. Nyamara FPR igamije gusenya opposition ihereye k’umuntu wumvwa kandi utegeka ishyaka rikomeye. Mme Ingabire ari mu banyarwanda bakunzwe kandi bashobora gushyira abayoboke b’ishyaka FDU -Inkingi hamwe, ibyo byariye FPR na Perezida Paul Kagame.

Mu gihe umurambo wa Boniface Twagirimana utaraboneka haravugwa byinshi bishingiye ku mayeri ya FPR na Paul Kagame yo gucecekesha opposition cyangwa kuyivugisha ibidakwiye birimo kwishakamo amakosa. Boniface Twagirimana aramutse yarishwe ntibyatangaza abazi amateka ya FPR igihe cyose yagiye yica igamije gucecekesha abo batavuga rumwe.

Muri iyi minsi yashize byagaragaye ko Ingabire ashaka kumvikana na Paul Kagame mu gihe yavugaga ibyiza byagezweho ariko nk’umuntu ufite inshingano ntabwo yacecetse kubirebana n’ibyo abona bitameze neza. Ikibazo rero ni uko abo twita “abo muri opposition” barimo bajijisha, ndetse bageze naho bavuga ngo “ivuzi vuzi rya Victoire Ingabire Umuhoza niryo ryicishije Boniface Twagirimana”

Ibi ni ugushaka kuyobya uburari babishaka kandi babizi. Ni uguha ukuri FPR na Paul Kagame bivuze ngo guceceka kwa opposition niko kuri naho kuvuga ibitameze neza niyo makosa agomba guhanirwa.

Ikindi ingaruka z’imvugo nk’iyi ni ukuzana umwuka mubi muri opposition ndetse no mubayoboke ba FDU Inkingi na P5. Hari naho umuntu yavuze ngo “V” ntakiri victoire nkaho ariwe gusa uru rugamba rureba, nkaho atarakwiye kuvuga. Ukomeza kubyungukiramo ni FPR na Perezida Paul Kagame.

Ukuntu hasohotse inyandiko nyinshi zitamitse Mme Ingabire Umuhoza Victoire ndetse zimwita “génocidaire” hamwe n’ishyaka rye rya FDU Inkingi, ndetse no kuba uwitwa Tom Ndahiro avugako ishyaka rye ryakurwaho byerekana ibyihishe inyuma y’ubutegetsi bwa FPR.

Ibi byose bigamije gukumira abahutu  ndetse n’undi muntu wumva ibibazo nkabo mu bijanye na politike aho bari hose ku isi, ikibabaje abaswa batabona kure babibonamo FDU Inkingi na Mme Ingabire Victoire gusa. Igihe abantu batangiye kwitana bamwana mu bihe bikomeye nk’ibi niho baba batangiye gutsindwa. Mwibuke ko atari bwo bwambere FPR na Paul Kagame bashyira akaduruvayo n’urujijo mu banyarwanda, byarabaye mbere ya 1994, na nyuma yaho igihe abahutu bose bagiye bigizwayo umwe umwe bitewe n’uko bashakaga kuvuga ku karengane k’abandi bahutu n’abatutsi.

Ni ngombwa ko abantu bumva ko Mme Ingabire Umuhoza Victoire atari Nyamwigendaho, ibyo azira ni uguharanira demokarasi n’amahoro arambye mu Rwanda. Kuba abantu barangwa no guhubuka mu mvugo zabo bihandagaza bakavuga ko “ivuzi vuzi” rye ariryo ritumye vice perezida we arigiswa ni ukujijisha, gusenya FDU Inkingi ndetse na Opposition muri rusange ubwayo no gushyigikira politike y’igisuti ya FPR.

Dr Ngiruwonsanga Tharcisse 

1 COMMENT

  1. Ryarahoze rwose nawe nti ugakabye none uziko inkotanyi mputu zarangiye? Ikibazo si Kagame ikibazo nitwe ubwacu. Ubuse ntabwo wabonye imbaraga Abahutu bakoresheje bashaka gusenya FDRL? kandi ayari ipfundo twaheraho twinyagambura. Mwe Bahutu mwize mukaminuza mumenye ko Imana Izababaza Amaraso ayabene wanyu mukomeza gushyira mu kanwa ki Intare isazanye ubugome ndengakamere. Ndabizi murayinyonga kubera ubwoba bwabagize imbata.

Comments are closed.