Uganda-Rwanda: Baritana ba mwana ku musirikare wa Uganda wafashwe n’ingabo z’u Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Uganda guhera muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 13 Kamena 20121, aravuga ko umusirikare wa Uganda yashimuswe n’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka ibihugu byombi bihana.

Uwo musirikare ngo witwa Baruku Muhuba, ubarizwa muri Batayo ya 35 y’ingabo za Uganda ifite ibirindiro ahitwa Nyakabande mu karere ka Gisoro, mu majyepfo ya Uganda, ngo yashimuswe n’abasirikare hafi y’umupaka wa Cyanika ahagana saa kumi n’imwe n’igice ku isaha yo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021. Ngo abasirikare ba Uganda bari kw’irondo ku buryo busanzwe hafi y’umupaka n’u Rwanda ku butaka bwa Uganda maze uwo musirikare asigara inyuma arimo kwihagarika nibwo abasirikare b’u Rwanda bamuguye gitumo baramutwara.

Nk’uko ibyo binyamakuru byo muri Uganda bikomeza bibivuga, ibikorwa byo gushakisha uwo musirikare byahise bitangira kuko uwo musirikare atitabaga telefone ye njyendanwa.

Aya makuru yemezwa kandi n’itangazo rya Ministeri y’ingabo mu Rwanda yashyize ku rubuga rwa twitter kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, ariko ikemeza ko uwo musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda!

Iryo tangazo rigira riti: “Ku wa 12 Kamena 2021, ahagana saa 14h45, Ingabo z’u Rwanda zari mu bikorwa byo gucunga umutekano zafashe umusirikare wo mu Ngabo za Uganda witwa Pte Bakuru Muhuba wari ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, Umudugufu wa Amajyambere. Yari yambaye imyenda y’Igisirikare cya Uganda afite imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG), amasasu 100, indebakure imwe, telefone imwe n’ibyangombwa bya gisirikare.”

Muri iri tangazo, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko hari gutegurwa uburyo yasubizwa mu gihugu cye.

Umutekano muke n’ikimeze nk’ubushotoranyi gikomeje kugaragara ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, ariko ni ubwa mbere bigeze aho hagira umusirikare ufatwa kuko ubusanzwe ni abasirikare b’u Rwanda barasa abaturage ba Uganda cyangwa b’u Rwanda bagerageje kwambuka umupaka cyangwa bari hafi yawo ku butana bw’u Rwanda cyangwa bwa Uganda.

Amakuru ava mu baturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda avuga ko u Rwanda rwarunze abasirikare benshi ku mupaka n’uruhande rwa uganda rukaba rwarongereye amarondo y’abasirikare na Polisi mu duce twegereye umupaka n’u Rwanda.

Nabibutsa ko kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 hari amakuru yavugaga ko abasirikare b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Uganda bakurikiye abacuruzi ba magendu b’inzoga ya Kanyanga bambukiranya umupaka. Icyo gihe umusirikare w’u Rwanda ifite ipeti rya capitaine n’abamurinda 2 binjiye ku butaka bwa Uganda biteza impagarara hagati y’abashinzwe umutekano ku mpande zombi..

1 COMMENT

  1. UDF nikomeza kunjenjekera RDF izayinywesha amazi !! Kudakubita imbwa byorora imisega kandi findifindi irutwa na so araroga !!!

Comments are closed.