Uganda yimye inzira indege yari icyuye abasirikare b’u Rwanda bava muri Sudani.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ku musirikare w’u Rwanda uri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani aravuga ko igihugu cya Uganda cyabujije Indege yari icyuye abasirikare b’u Rwanda gukoresha ikirere cyayo.

Uyu musirikare yakomeje avuga ko byabaye ngombwa ko urugendo rwari kujyana abo basirikare b’u Rwanda i Kigali rusibira!

Andi makuru agera kuri The Rwandan avuga ko uru rwikekwe ruterwa ahanini n’uko Leta ya Uganda idashira amakenga ingendo z’indege za gisirikare zigana mu Rwanda dore ko havugwa ko ubu Leta y’u Rwanda irimo kureba uburyo yakura intwaro za rutura mu gihugu cya Etiyopiya aho yazibitse ngo irebe ko yazazitabaza mu gihe yakozanyaho na Uganda.

Nyuma y’aho Ministre w’intebe mushya wa Etiyopiya atangiriye amavugurura agana kuri Demokarasi, ubu hari impungenge ko yasaba u Rwanda gushaka ahandi rubika izo ntwaro zarwo rutura ziba muri Etiyopiya akenshi mu rwego rwo kuzihisha ibihugu bitera inkunga u Rwanda nk’igihugu gikennye.

1 COMMENT

Comments are closed.