Umuryango wa Toy Nzamwita wasabye urugaga rw’abavoka mu Rwanda kureka gukurikirana urupfu rwe!

Nzamwita Ntabwoba Toy

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ugushyingo 2017 aravuga ko umuryango wa Nyakwigendera Me Toy Nzamwita Ntabwoba wasabye urugaga rw’abavoka mu Rwanda kureka gukurikirana ikirego ku rupfu rwe!

Iyi kuru dukesha umuntu iri hafi y’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda irakomeza ivuga ko umuryango wa Me Toy Nzamwita Ntabwoba ngo uvuga ko wanyuzwe n’ibisobanuro wahawe n’abashinzwe umutekano.

Nabibutsa ko Me Nzamwita Toy yitabye Imana afite imyaka 49 nyuma yaho kuwa 30 Ukuboza 2016 arashwe na Polisi ageze ku masangano ya Kigali Convention Center aho byatangajwe ko yari atwaye imodoka yasinze yahagarikwa n’abashinzwe umutekano ntabikore ahubwo agashaka kubagonga.

Uyu munyamategeko wari warize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agakomereza mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, yasezeweho bwa nyuma n’abanyamategeko bagenzi be ashimirwa uruhare yagize mu gukurikirana ibyaha birimo ibya ruswa.

Me Nzamwita yasize umugore n’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri. Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma witabiriwe n’abo bakoranaga wabereye mu Ngoro y’Urukiko rw’Ikirenga nyuma imihango ikomereza iwe mu rugo ku Kimironko mu gihe amasengesho yo kumusabira yabereye mu rusengero ruri i Gacuriro.

Iki cyemezo cy’uyu muryango ntawabura kuvuga ko kirimo urujijo kuko havuzwe byinshi kuri uru rupfu, wenda mu minsi iri imbere bizamenyekana neza niba koko umuryango waranyuzwe n’ibisobanuro by’abashinzwe umutekano cyangwa hari igitutu cyaba cyarashyizwe ku muryango wa nyakwigendera.

1 COMMENT

Comments are closed.