UMUTEKANO MURI RUSIZI BIKOMEJE KUDOGERA ARIKO LETA Y’U RWANDA IKOMEJE KURUCA IKARUMIRA.

Mu minsi ishize twabagejejeho ko hari ibikorwa by’umutekano muke biri kubera mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi. Bamwe bakavuga ko yaba ari FLN iba iri kwitambukira abandi bakavuga ko ari ingabo za RDF. Igitangaje ni uko no mu binyamakuru bikorera mu Rwanda nta na kimwe gitinyuka kubyandika uretse TV1 yabivuzeho bimaze kuba ku nshuro ya 4.

Mu ijoro ryo ku wa 21/07/19 rishyira ku wa 22/07/19 i saa sita n’iminota makumyabili n’itanu (00h25) abantu bitwaje intwaro na none bataramenyekana bateye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu ahitwa mu Karangiro, abo bantu batwitse boutiques enye (4).

Amakuru twabashije kumenya ni uko haba hahiriyemo umuntu wahise ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe .

Urujijo rukomeje kuba rwinshi dore ko ku ruganda ahaherutse gutwikwa i Dayihatsu ku wa 09/07/2019 bahashyize ingabo z’igihugu, ntibyumvikana ukuntu ama boutiques ane yatwikwa hafi y’aho ingabo ziri; nta metero ijana zirimo; ntabwo wakwiyumvisha ko ibyo bintu baba batabiri inyuma. Noneho ukongeraho ko Leta ntacyo ibivugaho, uhita ukeka ko byaba ari ibintu bifite icyo bigamije kitari cyiza ku baturage.

Bwacya ahubwo bakabaza abaturage ngo byagenze gute? Ngo mutubwire. Kubaza umuntu wari uri mu nzu koko aho kubaza uwari uri hanze. Ibyo bintu bikomeje gukorwa aho bivugwa ko bahakajije umutekano.

Amashusho yafashwe umuturage y’ayo mazu yatwitswe:

Inkuru ya TV1 kuri iki kibazo cy’umutekano muke mu Murenge wa Mururu:

Turakomeza tubakurikiranire amakuru y’ibikomeje kubera muri ako karere.

Umusomyi wa The Rwandan

Rusizi

1 COMMENT

Comments are closed.