Umuvugo : UMWARI WADUCANIYE ITABÂAZA

Wanditswe na Jean-Jacques Bigwabishinze

Ndakuzirikana amanywa n’ijoro,
Wowe mwari uraye rubunda
Mu nda y’ubuvumo,
Mu gihugu gisa n’icyavumwe.

Ndakuzirikana amanywa n’ijoro,
Muri iryo curaburindi rya gereza,
Aho bagucura bufuni na buhoro,
Baguhòòra amaherere.

Ndakuzirikana amanywa n’ijoro,
Wowe waducaniye itabâaza,
Ugatabariza rubanda,
Ngo ntirugende rubebera,
Rugonze umugongo.

Ndakuzirikana amanywa n’ijoro,
Nkagusabira no ku Mana,
Ngo izaguhe kutiheba,
Aho wajyanywe bunyago.

Mboneyeho no kwibutsa IBUKA
Isigaye isa n’irwaye amazinda,
Irangajwe n’izindi nyungu,
Ntizirikane abarokotse,
Ahubwo ikarengera agatsiko
K’abaregwa ibyaha by’intambara.

IBUKA niyibuke inshingano zayo,
Ari na zo zatumye ishingwa;
Nirengere abacikacumu
Bacucumwa n’ubu butegetsi !

Niyibutse Leta ya Kagame,
Isigaye yarigize kagarara,
Ko itagomba gukomeza amahano
Yatangijwe n’Interahamwe.

Erega n’utari umucikacumu,
Nareke kuba umucakara,
No guteshwa agaciro ke,
No guhozwa ku nkeke !

Ubwo urimo kwicwa urubozo,
Reka nibutse AVEGA-Agahozo
Ko nawe ukeneye guhozwa,
Hamwe n’abo muva inda imwe,
Kimwe n’umubyeyi ubabyara !

Ndakuzirikana amanywa n’ijoro,
Sinshaka kugutererana
Ugeze mu menyo ya rubamba;
Sinshaka kuba indorerezi
Nk’abigiraga ba ntibindeba,
Ntibavugirize induru
Abararaga amarondo
Yo kuronda Abatutsi.

Ndakuzirikana amanywa n’ijoro,
Wowe mwari wadutabaye,
Ukaducanira itabâaza;
Nkuragije Imana ishobora byose,
Ngo ikurinde inkota y’Inkotanyi
N’abashaka kuguhutaza.

Ngo uraharabika Leta ?
Uti «ubu butegetsi burica»,
Bati «nawe turakwica !»;
Uti «Leta ishonjesha abantu»,
Bati «uyu munsi ntibakugaburire !»;
Uti «iyi Leta iratekinika»,
Bati «turaguhimbira ibyaha !».

Uraregwa guteza imidugararo
No kugumura rubanda
Rurambiwe iyi ngoma
N’ubugome buyiranga.

Ese urabuza igihugu umudendezo,
Kandi ntawo kigeze kigira ?
Ese iriba ryakama rite,
Ritarigezemo amazi ?

Iyo abana baragiye inka,
Bagasimbuka inkiramende,
Bakiga kumasha,
Inkotanyi zirashega,
Ngo abo bana b’abashumba
Barashaka kurwana
No kwivugana Kagame.

Dore umwana w’incuke
Aravuza umwirongi,
Igikuba kigacika,
Ngo aravuza impuruza
Yo gushoza intambara.
Iyo umwana w’ingimbi
Yicurangira inanga,
Induru ziravuga,
Ngo arasingiza «umwanzi»;
Agahinduka ikibazo,
Akavugutirwa umuti,
Akavuga avuye aho.

Iyo abana b’ibitambambuga
Batoba akondo imvura ihise,
Bakabumba amashyo y’inka,
Abategetsi barabashushubikanya,
Bakabarega gushimuta amatungo
No guteza umutekano muke !

Uko kwikanga baringa,
Kwa Leta y’u Rwanda,
Ni ikimenyetso simusiga,
Cy’uko igihugu cyacu
Gitwikiriwe n’icuraburindi,
Kuko baringa izirana n’umucyo.

Uwapfuye yarihuse !
Aho u Rwanda rugeze
Ni ah’Imana n’abapfumu !
Ni yo mpamvu nibwira
Nti «aho ibintu bigeze ubu,
Iki si igihugu ni igihuru» !

 

Mvuge se ko u Rwanda ari iribagiza,
Ingeso mbi zararugize isenga,
Amasega yaho ari yo basenga,
Ibyo kurya intama nta gicumuro;
Impyisi mahuma ari yo bashima,
Inzirakarengane bakanyonga ?

Oya, nabigize indahiro:
Sinzatekerera itabi
Abategura intambara;
Impfubyi n’umupfakazi
Ntibazampfana ndebera !

Uburenganzira bwo kubaho,
N’ubwo kwishyira ukizana,
Twese twabihaweho umurage,
Nk’umugabane w’imbata.

Ubuzima n’ubwigenge mbikomeyeho,
Uwabimpuguza namwagana;
Urupfu n’iterabwoba rya bamwe
Ntibizankura ku izima !

Ndakuzirikana amanywa n’ijoro,
Wowe mwari watwitwararitse,
Ntutinye amacumu acanye,
Ukaducanira urumuri,
Ngo urebe ko hari icyo waramira.

Ndakuzirikana amanywa n’ijoro,
Nje kugutwaza uruhago
Nitwaje agakeregeshwa kanjye;
Ntucike intege,
Wigerura mu ruge,
Uracyari ku rugerero !

1 COMMENT

  1. Abanyarwanda bari hafi gutabarwa ureke Kagame ubabeshya ngo abo kubatabara ntaho bashobora guturuka. Gusa, buri wese atekereze icyo yakora kugirango urugamba rwihute kandi yitegure kurworohereza.
    Alléluia.

Comments are closed.