{"id":10001,"date":"2015-04-03T02:58:46","date_gmt":"2015-04-03T00:28:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10001"},"modified":"2015-04-03T02:58:46","modified_gmt":"2015-04-03T00:28:46","slug":"ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/","title":{"rendered":"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU"},"content":{"rendered":"<p>Hashize imyaka makumyabiri n\u2019umwe, ibikorwa byo kwibuka abatabarutse kubera amakuba yagwiriye u Rwanda kuva muri 1990, bikorwa n\u2019abantu bamwe gusa, kandi ugasanga ahanini bikorwa mu buryo bwo gushimangira amacakubiri, bigashyira imbere akababaro ka bamwe, bikirengagiza ak\u2019abandi.<!--more--><\/p>\n<p>Nkuko bigaragara mu bikorwa birimo bitegurwa ubu mu gihugu, dusanga ko nta cyahindutse, kuko urukundo rwabuze mu bana b\u2019u Rwanda, rugatuma haba intambara igikomeza kugeza uyu munsi, aho bamwe muri twe tugikurikiranwa aho twahungiye n\u2019abashaka kuturimbura,mu nyungu zishingiye ku kwikunda birengeje urugero, no kwiyibagiza ko natwe turi abantu, ruracyabura, ari nabyo bituma hari abagikomeza kwibwira ko amaraso ya bamwe arusha agaciro ay\u2019abandi.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu dufashe uyu mwanya ngo twibutse abanyarwanda, ko ubwiyunge nyabwo hagati y\u2019abanyarwanda, cyane cyane abahutu n\u2019abatutsi, budashobora kugerwaho mu gihe ubutegetsi bwa FPR bugikomeza kwigisha no gukwirakwiza kw\u2019isi yose, ko bikwiye kumvisha umubyeyi w\u2019umuhutu cyangwa imfubyi y\u2019umuhutu biciwe ababo na FPR bakaba babizi neza, ko agaciro k\u2019amaraso y\u2019ababo kari hasi y\u2019amaraso y\u2019abatutsi bapfuye, mu by\u2019umuryango w\u2019abibumbye wise jenoside nyarwanda; inkotanyi zikaba zikomeza kubikoresha nk\u2019impiri zihora zikubita ku mitwe y\u2019abatari abatutsi mu Rwanda, kandi nabo bariciwe.<\/p>\n<p>Birakwiye ko abanyarwanda bose bahunze igihugu bakaba bari hanze, cyane cyane abari n\u2019abategarugori, bagerageza kwumva akababaro k\u2019abandi, kandi bakagerageza gutega amatwi ibivugwa n\u2019abandi, baba bashaka kubyumva, ndetse n\u2019iyo baba badashaka kubyumva; kuko ubwiyunge twese dukeneye, aribwo buzabanziriza urukundo nyarwo hagati y\u2019abana b\u2019u Rwanda, budashobora kugerwaho budahereye k\u2019ukuri nyakwo, gushingiye ku bimenyetso bifatika, n\u2019ubutabera burengera buri wese.<\/p>\n<p>Uyu niwo muti nyawo uzatuma abanyarwanda barenga amateka mabi ashingiye k\u2019urwangano no kwikunda, bakongera bakabana nk\u2019umuryango umwe uharanira inyungu za buri wese, mu gushimangira uburenganzira\u00a0 n\u2019ukwishyira ukizana kwa buri wese, mu gihugu cy\u2019abasekuruza bacu. Ni ngombwa rero ko abategetsi b\u2019u Rwanda muri iki gihe bumva ko urukundo bakunda abana b\u2019abo, rutaruta urwo dukunda abacu, kandi ko amaraso y\u2019ababo ataruta ay\u2019abacu. Kuba barashoboye kubeshya amahanga akemera ibinyoma byabo, cyane cyane ibyo bagereka ku mpunzi ziri muri Kongo, ntibibagira abere, kandi ntibinabaha uruhushya rwo gukomeza gutoteza no gushimangira ipfunwe mu bana b\u2019abo bita abanzi.<\/p>\n<p>NIyo mpamvu kandi tutagomba gutuma ibinyoma by\u2019abategetsi b\u2019i Kigali bitwibagiza gushimira abatanze ubuzima bwabo, baturwanaho kuva muri 1990 kugeza uyu munsi. Ivanjili itubwira ko nta rukundo ruruta urw\u2019uwemera gutanga ubuzima bwe ngo arengere ubw\u2019uwo akunda. Abenshi tukiri muri aya mashyamba ya Kongo tukaba tugihumeka; turiho kuko hari bamwe mu ntwari za rubanda bemeye kwibagirwa inyungu zabo bwite, ndetse n\u2019ubuzima bwabo, bakatwitangira. Ibi ntibabikoze kuberako babihemberwaga, cyangwa se ko bari babifitemo inyungu zindi zitari izo kugirango tudashirira kw\u2019icumu, nk\u2019uko umwanzi yari yarabiteganyije. Benshi batabarutse bari muri ibyo bikorwa, kandi ubu bwitange ntiburacogora nkuko babigaragaje muri iyi minsi, aho umwanzi yongeye kubura ibikorwa by\u2019urugomo, byo gushaka kurimbura impunzi zikiri hano muri Kongo. Niyo mpamvu, n\u2019iyo amahanga yakomeza kubeshyera no kuvuma intwari zacu, twebwe tutagomba kwibagirwa urukundo n\u2019ubwitange zagaragaje, zitabara imfubyi n\u2019abapfakazi, nk\u2019uko ijambo ry\u2019Imana ribisaba buri muntu wese ugendera ku mutima nama ushinze imizi mu kwemera no kwizera ubuntu bw\u2019Imana.<\/p>\n<p>Kuba kandi uku kwezi ko kwibuka kwarahuriranye n\u2019icyumweru gitagatifu gishyira Pasika, byagombye kutwibutsa ko urumuri rw\u2019Imana n\u2019urukundo rwayo bikigera ku bana barwo aho bari hose kw\u2019isi. Twibuke ko mu mateka yacu bamwe mu bayobozi b\u2019igihugu bagiye bibuka kugishyira mu maboko y\u2019Imana, duhereye ku mwami Rudahigwa wakiragije Kirisitu Umwami, kugeza kuri Perezida Habyarimana wakiragije\u00a0 Umubyeyi BIKIRA MARIYA. Nubwo tuziko abanyarwanda bari mu madini menshi anyuranye, kandi bakaba bafite uburenganzira budasubirwaho bwo gusenga Imana bakurikije uko umutima wabo ubayobora, ntitwabura kwibutsa abayobozi ba Kiliziya gatolika, uruhare runini bafite kandi ruri mu nshingano zabo mu gushyigikira ukuri, no mu kuvuganira abarengana.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu, muri iki gihe ari ngombwa kwibuka abashumba ba Kiliziya gatolika bishwe na FPR Inkotanyi, mu mugambi wayo wo guca umutwe inzego z\u2019igihugu, igihe yafataga ubutegetsi muri 1994, igihe rero kikaba kigeze ko abayobozi ba Kiliziya gatolika mu Rwanda, basaba Imana ubutwari bushingiye k\u2019ukwemera kwabo, bakavugira imbaga icecetse muri iki gihe. Kuba Kiliziya ikomeye kandi ifite ingufu za rubanda nka Kiliziya gatolika, ikomeza guceceka no kurebera, mu gihe abaturage barengana, abandi bagahezwa mu byiza by\u2019igihugu, kandi ntibabone ubutabera busesuye mu gihugu cyabo, byongera umwuka w\u2019ubwoba no kwiheba, kandi ibi iyo bibaye igihe kirekire, bituma abaturage batongera kwizera inzego zagombye kubarengera izo arizo zose, na Kiliziya irimo. Byaba byiza rero, igitondo cya Pasika y\u2019uyu mwaka kituzaniye imyumvire mishya mu kwongera ukuri, ukwiyunga nyako, n\u2019urukundo rusesuye hagati y\u2019abana b\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Ku birebana no kwibuka abacu batabarutse bazize intambara n\u2019ubwicanyi ndengakamere byabaye mu Rwanda kuva intambara yatangira, turasaba impunzi zose cyane cyane, abari n\u2019abategarugori, kumva ko tugomba \u00a0gufata igihe cyo kwibuka kandi tugasengera abacu, ntawe tugombye kubisabira uruhushya, kandi nta n\u2019uwo dukomerekeje mu magambo yacu no mu byo dukora, kuko bene ibi bihe, ni ibyo guharira Imana,tukareka ikaba ariyo iduha ingufu zo kwihanganira akababaro kacu. Abagikoresha iki gihe rero kugirango batsindagire urwango n\u2019ivanguramoko twababwira ibi bikurikira:<\/p>\n<p>IGIHE CYOSE IJURU RIKIDUTWIKIRIYE, IZUBA, UKWEZI N\u2019INYENYERI BIKADUHA URUMURI RWABYO; MU GIHE ISI IKIDUHA UBUTAKA BWO GUSHINGAHO IBIRENGE, IKADUHA N\u2019AHO TURAMBIKA UMUTWE DUSINZIRIYE, TUZI NEZA KO IMANA Y\u2019I RWANDA ITARADUKURAHO AMABOKO. IKABA ARIYO MPAMVU TWIBUKA KANDI TUKAZIRIKANA ABACU BATABARUTSE, MU RUKUNDO N\u2019ICYUBAHIRO BYINSHI, KUVA KAGITUMBA KUGERA MBANDAKA; TUKIBUKA ABAGUYE I KIBEHO, I GAKURAZO NA TINGI TINGI, N\u2019ABANDI BOSE BAGUYE AHO TUZI N\u2019AHO TUTAZI, DUSABA KO URUMURI RW\u2019IMANA RUBAHORAHO KANDI N\u2019INGUFU ZA YO ZIGAKOMEZA GUHUMURIZA ABO BASIZE INYUMA. Tubifurije amahoro y\u2019Imana.<\/p>\n<p>Bikorewe i Walikare, Taliki ya 1 Mata 2015<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/aferwar-duterimbere.org\/2015\/04\/02\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/#sthash.0BwH9i92.z0krME5t.dpbs\">AFERWAR-DUTERIMBERE<\/a><\/p>\n<p>Racy NYINAWANSHUTI<\/p>\n<p>Perezida.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hashize imyaka makumyabiri n\u2019umwe, ibikorwa byo kwibuka abatabarutse kubera amakuba yagwiriye u Rwanda kuva muri 1990, bikorwa n\u2019abantu bamwe gusa, kandi ugasanga ahanini bikorwa mu buryo bwo gushimangira amacakubiri, bigashyira imbere akababaro ka bamwe, bikirengagiza ak\u2019abandi.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":10002,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-10001","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hashize imyaka makumyabiri n\u2019umwe, ibikorwa byo kwibuka abatabarutse kubera amakuba yagwiriye u Rwanda kuva muri 1990, bikorwa n\u2019abantu bamwe gusa, kandi ugasanga ahanini bikorwa mu buryo bwo gushimangira amacakubiri, bigashyira imbere akababaro ka bamwe, bikirengagiza ak\u2019abandi.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-04-03T00:28:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/racy.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"624\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"678\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU\",\"datePublished\":\"2015-04-03T00:28:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/\"},\"wordCount\":950,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/04\\\/racy.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/\",\"name\":\"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/04\\\/racy.jpg\",\"datePublished\":\"2015-04-03T00:28:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/04\\\/racy.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/04\\\/racy.jpg\",\"width\":624,\"height\":678},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU - Umunyarwanda","og_description":"Hashize imyaka makumyabiri n\u2019umwe, ibikorwa byo kwibuka abatabarutse kubera amakuba yagwiriye u Rwanda kuva muri 1990, bikorwa n\u2019abantu bamwe gusa, kandi ugasanga ahanini bikorwa mu buryo bwo gushimangira amacakubiri, bigashyira imbere akababaro ka bamwe, bikirengagiza ak\u2019abandi.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-04-03T00:28:46+00:00","og_image":[{"width":624,"height":678,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/racy.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU","datePublished":"2015-04-03T00:28:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/"},"wordCount":950,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/racy.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/","name":"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/racy.jpg","datePublished":"2015-04-03T00:28:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/racy.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/racy.jpg","width":624,"height":678},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwa-aferwar-duterimbere-igihe-cyose-imana-ikidushyizeho-amaboko-tuzibuka-abacu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UBUTUMWA BWA AFERWAR\u2013DUTERIMBERE: IGIHE CYOSE IMANA IKIDUSHYIZEHO AMABOKO, TUZIBUKA ABACU"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10001","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10001"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10001\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/10002"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10001"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10001"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10001"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}