{"id":10065,"date":"2015-04-07T19:24:45","date_gmt":"2015-04-07T16:54:45","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10065"},"modified":"2015-04-08T00:10:42","modified_gmt":"2015-04-07T21:40:42","slug":"kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/","title":{"rendered":"KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : \u201c Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise \u201c."},"content":{"rendered":"<p>Mu rwego rwo kwibuka jenoside ku ncuro ya 21, Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=_jLJHBOE7Wo\">ijambo ryamaze iminota 22 gusa<\/a>.<!--more--> Yari disikuru idasa n\u2019izo twari tumenyereye; Kagame yaranzwe no gucisha make bidasanzwe ndetse agaragaraho n\u2019ukwiheba gukomeye. \u00a0Yerekanye ko ubutegetsi bwe ntaho bucyubakiye kuko n\u2019Abanyarwanda ubwabo batangiye kumugaragariza ko bakumbuye ibihe bya kera ! Byaba se ari byabindi by\u2019<em>\u201dIminsi ipfura intare umugara ?\u201d\u00a0<\/em>Ese ubutegetsi bwa Kagame bwaba bwarageze kuri uwo \u201c<em>mteremko\u201d<\/em>\u00a0kubera izihe mpamvu\u00a0<em>?<\/em><\/p>\n<p>Ukwiheba kwa Paul Kagame kwagaragariye mu ngingo 6 \u00a0yubakiyeho disikuru ye, zose zikaba zigusha ku gitekerezo cy\u2019ingenzi cy\u2019uko amahanga akomeje kumukuraho amaboko . Reka tuziganireho:<\/p>\n<p>1. Paul Kagame yatangiye ijambo rye yerekana ko\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">GUHIGA<\/span><\/strong>\u00a0Abanyarwanda, bagatotezwa, bakicwa, ngo n\u2019ubu bakaba bagihigwa\u2026ngo byakozwe n\u2019Abanyarwanda ariko batijwe umurindi n\u2019abanyamahanga. Yakomeje yerekana cyane uruhare rw\u2019abo banyamahanga kandi atanga n\u2019ingero :<\/p>\n<p>2. \u00a0<strong><em><span style=\"text-decoration: underline\">Kuba amahanga yaradukoraniye mu mwaka w\u20192012, akicira M23 kuyimara !<\/span><\/em><\/strong><\/p>\n<p>N\u2019ubwo Kagame yabanje kuvuga ko intambara ya M23 yari iy\u2019Abanyekongo baharaniraga uburenganzira bwabo, ntiyatinze kwivuguruza kuko yerekanye ko icyo kibazo cyari icy\u2019u Rwanda nk\u2019igihugu ndetse kikaba cyari icye ku buryo bw\u2019umwihariko . Ibyo bigaragazwa n\u2019amagambo yakoresheje nka :<\/p>\n<p><em>\u201cIsi yose yateraniye ku Rwanda kubera intambara ya M 23\u201d,<\/em><\/p>\n<p><em>\u201cMuri 2012,<strong><span style=\"text-decoration: underline\">\u00a0twarakubiswe<\/span><\/strong>\u00a0ku buryo bwose ariko turacyariho\u201d\u2026<\/em><\/p>\n<p>Icyo \u00a0Kagame yabashije kumvikanisha kandi abanyarwanda bakwiye gufata nk\u2019ubutumwa bw\u2019uyu munsi, ni uko uguhagurukirwa n\u2019amahanga n\u2019ugutsindwa kwa M 23 ariyo ntangiriro nyakuri y\u2019ugutsindwa ruhenu kwa Paul Kagame. Kandi rero niko kuri. Koko rero mbere y\u2019umwaka w\u20192012 Paul Kagame yikoreraga ibyo ashatse byose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akajya gusahurayo igihe cyose abishakiye, ntihagire umukoma mu nkokora. Muri icyo gihe mu Rwanda hari amafaranga menshi n\u2019ubwo yose yari mu biganza by\u2019Agatsiko. Icyo gihe Kigali yarubakwaga , bikagaragarira bose ko hari amafaranga. Nyuma y\u2019ugutsindwa kwa M 23, Kagame ntagishobora gusahura Kongo uko abyifuza.\u00a0 Ubukene buravuza ubuhuha muri Kigali, imishinga myinshi yarahagaze, hari abakozi ba Leta batagihembwa, \u00a0amazu manini yubakwaga muri Kigali icyo gihe yarahagaze, benshi bashyize ibikarito mu madirishya, \u2026.ni agahinda gusa.<\/p>\n<p>Twibuke ko intambara ya M23 yatumye nyinshi mu mfashanyo zahabwaga u Rwanda zihagarikwa ariko kubera umurengwe w\u2019ibyibano byo muri Kongo, Agatsiko kibwiraga ko kadakeneye izo nkunga \u2026.none ubu ibipimo by\u2019ubukungu byose biracana umutuku, rya terambere twaririmbaga ryagiye nka nyomberi !<\/p>\n<p>Kagame arihebye kuko azi neza ko igihugu kiri habi kandi cyerekeza\u00a0 ahabi. Ubu nibwo agejeje u Rwanda kuri mteremko\u2026kubibona ntibisaba ubuhanga budasanzwe. \u00a0Iyo ni intambara ya M23 \u00a0yakururiye Kagame ikintu gisa n\u2019umuvumo, amaze kubitwibutsa ku manywa y\u2019ihangu !<\/p>\n<p style=\"text-align: center\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter\" alt=\"\" src=\"http:\/\/www.umuseke.rw\/wp-content\/uploads\/2015\/04\/Ubwo-Perezida-wa-Repubulika-Paul-Kagame-yagezaga-ijambo-ritangiza-icyunamo-ku-bantu-batoranyijwe-bari-baje-ku-Gisozi-no-ku-Banyarwanda-muri-rusange.jpg\" width=\"588\" height=\"392\" \/><\/p>\n<p><strong>3. Kuba \u00a0amahanga yanga gukemura burundu ikibazo cya FDLR<\/strong><\/p>\n<p>Kuki Kagame agaruka kuri FDLR kandi azi\u00a0 neza ko ntacyo imutwaye, nibura muri iki gihe ! Twese tuzi ingorane FDLR irimo, nyamara Kagame we akomeza kuyitunga urutoki, ayisabira kurimburwa ( n\u2019abana n\u2019abuzukuru) nk\u2019uko M23 yarimbuwe!\u00a0 Icyo bisobanuye ni uko Kagame ageze ahabi ku buryo ahora yikanga ko ashobora guterwa agakurwa ku butegetsi hakoreshejwe ingufu za gisilikari. Aratinya ko amahanga ashobora kurema cyangwa agashyigikira undi mutwe w\u2019ingabo, bikaba byamuviramo, we n\u2019ingabo ze, \u00a0gushwanyaguzwa nka M23 ! Yarabyiboneye n\u2019amaso ye ko bishoboka, ubwo yayoberwaga ikimukubise \u00a0igihe nyine yateraga Kongo yiyitaga M 23 !<\/p>\n<p><strong>4. Kuba ubutabera bw\u2019amahanga budacira imanza abakekwaho icyaha cya Jenoside nk\u2019uko Kagame abishaka.<\/strong><\/p>\n<p>Kagame atangiye kubona ko aya mahanga y\u2019abazungu agira uko yumvikana hagati yayo, kandi akaba afite uko arengera inyungu zayo mbere y\u2019iza Kagame n\u2019Agatsiko ke.\u00a0 Atangiye kubona ko ibihugu by\u2019ibihangange byasubiranye ubwigenge bwabyo bwo gukora ibintu hatitawe ku gahato ka Kagame, n\u2019amarira ye y\u2019ingona akaba ntawe agiteye impuhwe. Ntabwo Kagame acyigira nyiramukubitwa(victim) ngo bamwumve, ahubwo barushaho kuvunira ibiti mu matwi no kumutera utwatsi bamwereka ko uruhare rwe mu kaga kagwiriye u Rwanda ari runini cyane. Mu by\u2019ukuri urugero yatanze ni rw\u2019abantu bakurikiranywe n\u2019ubutabera bw\u2019igihugu cy\u2019Ubufaransa, yifuzaga ko bamugemurira mu Rwanda nta dosier ifatika atanze ariko bamuteye utwatsi \u00a0! Kuba atatinyutse kongera gutuka Ubufaransa ku mugaragaro, agahitamo kuvugira mu migani, birerekana ko noneho Kagame yatangiye kumenya ikimuhatse, akaba asigaye \u201c<strong><em>arya umwungu agacira ibamba\u201d !\u00a0\u00a0<\/em><\/strong>Asigaye afite abo atinya, gusa abimenye akererewe!<\/p>\n<p><strong>5. Kuba amahanga ashyigikira Sinema nka Untold story zigaruka ku ruhare rwa Kagame muri Jenoside no mu mahano yagwiriye u Rwanda.<\/strong><\/p>\n<p>Kuba sinema yitwa\u00a0<em>Rwanda\u2019s untold story<\/em>\u00a0irimo ubuhamya bwatanzwe n\u2019ababaye abafasha ba hafi ba Kagame, byamushyize hanze ku buryo budasubirwaho.\u00a0 Kuba iyi sinama yarashyizwe ahagaragara na BBC y\u2019Abongereza kandi igihugu cyabo aricyo cyashyigikiye cyane Kagame kuva mu ntangiriro, byeretse Kagame ko ntaho agishingiye. Niba Abongereza bamuvuyeho asigaranye na \u00a0nde ?Abaye uwande ?<\/p>\n<p>Koko rero kwerekana mu itangazamakuru ko uwafatwaga nk\u2019Umukiza w\u2019Abatutsi n\u2019Abanyarwanda muri rusange (Sauveur) ariwe Nyirabayazana n\u2019Umuhotozi nyakuri( Bourreau), byabaye intambwe ikomeye mu gukura Kagame ku izima no kumwumvisha ko iminsi y\u2019ubutegetsi bwe irangiye. Ibyo arimo ubu ni inyongezo ishobora guhagarikwa any time, kandi na we ubwe arabizi.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p style=\"text-align: center\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter\" alt=\"\" src=\"http:\/\/www.umuseke.rw\/wp-content\/uploads\/2015\/04\/Perezida-wa-Repubulika-yu-Rwanda-Paul-Kagame-numugore-we-bahagaze-iruhande-rwahashyinguye-inzirakarengane-bategereje-gushyira-indabo-kumva-mu-rwego-rwo-kubaha-icyubahiro.jpg\" width=\"672\" height=\"448\" \/><\/p>\n<p><strong>6. Kuba mu banyarwanda hari abakumbuye igihe cyashize, bakumva aribwo bari babayeho neza<\/strong><\/p>\n<p>Mu kwemeza ko na we ubwe amaze kwibonera neza ko muri ba Banyarwanda bahoraga bamusingiza ko ari we wenyine Nyaguhoranikuzo n\u2019icyubahiro iteka ryose, ko agomba guhindura ingingo y\u2019101 y\u2019itegekonshinga ngo azategeke u Rwanda ubuziraherezo\u2026. harimo abatangiye gukumbura ibihe byahise, Kagame yatweretse ikimenyetso cya nyuma cy\u2019uko ageze kure.Ubu atangiye ikorosi rizamufasha kumva neza igisobanuro cya wa mugani wa Kinyarwanda uburira abategetsi b\u2019igitugu ngo\u00a0<strong><em><span style=\"text-decoration: underline\">\u201c Ujya ejuru bagasimbagiza, wajya hasi bagatsindagira\u201d<\/span><\/em><\/strong>\u00a0. Ni ukuvuga ko iyo abaturage bamushyize ku munzani bakamugereranya na Perezida Habyarimana wamubanjirije, bifuza kongera kuyoborwa na Nyakwigendera. Kuko nyine mu gihe cya Habyarimana bari bafite ubuzima, ntibariho mu iterabwoba nk\u2019iry\u2019Inkotanyi, ntibanigishwaga ibiziriko, ntawabateraga mu buhungiro ngo abatsindeyo, baracuruzaga bakunguka kandi bakarya ibyo baruhiye ntawe ubibambuye\u2026.<\/p>\n<p>None ubu, baragongeshwa imodoka nka Rwigara, bagafungirwa ubusa nka Kizito Mihigo, baratorongezwa, bagakubitwa inshyi n\u2019imigeri kandi bitwa abanyacyubahiro, barakora ariko bakagokera Kagame\u2026.Biteye agahinda gusa!<\/p>\n<p>Babuzwa n\u2019iki gukumbura ibihe byahise ? Hagati y\u2019urupfu n\u2019ubuzima , umusazi we yayoberwa guhitamo ubuzima ? Abanyarwanda rero si abasazi, bazabyereka Kagame bidatinze, reka\u00a0 amatora ya 2017 yegereze\u2026.!<\/p>\n<p><strong>UMWANZURO<\/strong><\/p>\n<p>Mu kwanzura, Kagame yanze gusozereza ku maganya, nuko arijajara asaba Abanyarwanda ngo ko bakomeza kwihambira ku cyizere cya baringa ngo\u00a0<em>\u201cu Rwanda rwarahindutse for good and forever\u201d!\u00a0<\/em>Gusa ntiyerekanye uko rwabaye rwiza mu gihe amaze kutwibwirira ko Abanyamahanga bamukuyeho amaboko no mu byegera bye hakaba hari abamugaragarije ko bakumbuye ubutegetsi bwabanje kuko ari bwo bwabahaga kubaho neza! None se Kagame arashaka kutwemeza ko abo ngabo ari abasinze amahoro, iterambere n\u2019umunezero FPR yabazaniye ?<\/p>\n<p>Kagame ubwe yabyivugiye, ngo amahanga akomeje kumushyiraho \u201cpression\u201d ikomeye ngo mu Rwanda nta demokarasi, nta bwisanzure, ntabwo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa\u2026<\/p>\n<p>Ibyo bibuze rero kandi ariryo shingiro ry\u2019imibereho myiza y\u2019igihugu, nibyo twebwe ubwacu nk\u2019Abanyarwanda, Abahutu , Abatwa n\u2019Abatutsi dukwiye guhagurukira tukabyigezaho, tubanje gusezerera ubutegetsi bwa Kagame bwiyubakiye ku kinyoma, iterabwboba n\u2019ukwikubira ibyiza byose by\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Ibitambo twatanze ni byinshi cyane, Abanyarwanda bishwe guhera taliki ya 1\/10\/1990 kugeza uyu munsi ni benshi cyane.\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">\u00a0BOSE\u00a0<\/span><\/strong>, dukwiye guhora tubibuka. Abagizwe impfubyi n\u2019abapfakazi ntibagira umubare; abakomeretse n\u2019abagizwe ibimuga ni benshi \u2026.BOSE bakeneye gufashwa no guhumurizwa nk\u2019abanganya uburengenzira.<\/p>\n<p>Akazi karahari, gusana ibyangijwe na Kagame bizatwara imyaka iruta iyo amaze ku butegetsi.<\/p>\n<p>Nifurije Abanyarwanda\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">\u00a0KWIBUKA BOSE<\/span><\/strong>, kandi bakarushaho kureba imbere kuko kubaka neza ahazaza hateye ishema aribyo byonyine byadufasha gukosora no gusana ibyangijwe n\u2019amateka mabi Kagame yagizemo uruhare rukomeye.<\/p>\n<p>\u201cMuhaguruke rero twubake\u201d(Nehemiya 2, 17).<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-6880\" alt=\"padiri-thomas-nahimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/padiri-thomas-nahimana-199x198.jpg 199w\" sizes=\"auto, (max-width: 150px) 100vw, 150px\" \/><\/a><\/p>\n<p><strong>Padiri Thomas Nahimana.<\/strong><\/p>\n<p><em>Umuyobozi w\u2019Ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda<\/em><\/p>\n<p><em>Umukandida mu matora y\u2019umukuru w\u2019igihugu yo mu 2017.<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu rwego rwo kwibuka jenoside ku ncuro ya 21, Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda ijambo ryamaze iminota 22 gusa.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":10067,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-10065","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : \u201c Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise \u201c. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : \u201c Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise \u201c. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu rwego rwo kwibuka jenoside ku ncuro ya 21, Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda ijambo ryamaze iminota 22 gusa.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-04-07T16:54:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-04-07T21:40:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/kwibuka.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"840\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"560\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/\",\"name\":\"KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : \u201c Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise \u201c. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/kwibuka.jpg\",\"datePublished\":\"2015-04-07T16:54:45+00:00\",\"dateModified\":\"2015-04-07T21:40:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/kwibuka.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/kwibuka.jpg\",\"width\":840,\"height\":560},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : \u201c Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise \u201c.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : \u201c Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise \u201c. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : \u201c Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise \u201c. - Umunyarwanda","og_description":"Mu rwego rwo kwibuka jenoside ku ncuro ya 21, Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda n\u2019inshuti z\u2019u Rwanda ijambo ryamaze iminota 22 gusa.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-04-07T16:54:45+00:00","article_modified_time":"2015-04-07T21:40:42+00:00","og_image":[{"width":840,"height":560,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/kwibuka.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/","name":"KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : \u201c Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise \u201c. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/kwibuka.jpg","datePublished":"2015-04-07T16:54:45+00:00","dateModified":"2015-04-07T21:40:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/kwibuka.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/kwibuka.jpg","width":840,"height":560},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kwibuka-21-ubuhamya-bwa-paul-kagame-hari-abanyarwanda-benshi-bakumbuye-ubutegetsi-bwahise\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"KWIBUKA 21. Ubuhamya bwa Paul Kagame : \u201c Hari Abanyarwanda benshi bakumbuye ubutegetsi bwahise \u201c."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10065","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10065"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10065\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/10067"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10065"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10065"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10065"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}