{"id":10080,"date":"2015-04-08T16:16:08","date_gmt":"2015-04-08T13:46:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10080"},"modified":"2015-04-08T16:16:08","modified_gmt":"2015-04-08T13:46:08","slug":"ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/","title":{"rendered":"Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n\u2019amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y\u2019imyaka 21"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Kuri iyi tariki ya 6 Mata 2015, turibuka imyaka 21 u Rwanda rugwiriwe n\u2019amahano yaruhekuye. \u00a0Ndagira ngo mw\u2019izina ry\u2019abo dufatanyije muri Ralliement pour l\u2019Unit\u00e9 et la D\u00e9mocratie \/ Rally for Unity and Democracy-RUD-Urunana,<!--more--> no mw\u2019izina ryanjye bwite, mbamenyeshe ko twifatanyije n\u2019Abanyarwanda n\u2019inshuti kwibuka ibyabaye mu Rwanda muri 1994, ibyashegeshe imitima y\u2019Abanyarwanda kandi nu n\u2019ubu bikiyishegesha.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019imyaka makumyabiri n\u2019umwe mu Rwanda habaye ubwicanyi ndenga kamere, ubwicanyi bwaciye igihugu umugongo ndetse bukanatanga isura mbi ku Munyarwanda hirya no hino kw\u2019isi, ni ikibazo<\/p>\n<p>Abanyarwanda twe ubwacu dukwiye kugira icyacu kugira ngo tugishakire umuti nyarwanda, tutagikoresheje politiki irushaho guteranya amoko ari nako ihitana abandi Banyarwanda tutibagiwe ndetse n&#8217;abanyamahanga nk\u2019uko byakomeje kugenda nyuma ya 1994 kugeza magingo aya.\u00a0<\/p>\n<p>Niyo mpamvu, Banyarwanda, Banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Muri politiki ya RUD-Urunana, dusanga kandi twemera ko amarorerwa ndengakamere yagwiriye u Rwanda yatangiranye n\u2019intambara FPR-Inkotanyi yarushojeho kuwa 1 Ukwakira 1990 iturutse mu gihugu cya Uganda.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu mu bihe nk\u2019ibi byo kunamira abapfuye, byari bikwiye ko iba gahunda y\u2019igihugu n\u2019Abanyarwanda bose ntakurobanura, aho kuba gahunda ya FPR-Inkotanyi \u00a0umutwe wa politiki uyobora u Rwanda muri iki gihe. \u00a0Igihugu cyatakaje abaturage batagira ingano; ntabwo cyatakaje Abatutsi, Abahutu cyangwa Abatwa. Kubera izo mpamvu, nimucyo twibuke kandi twunamire Abanyarwanda bose bitabye Imana kuva ku taliki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza uyu munsi. Nk\u2019uko bigaragara mu mateka y&#8217;igihugu cyacu ndetse no mukarere dusanga amarorerwa atarigeze ahagarara duhereye kuri iiriya taliki kuko akomeje kugeza n\u2019ubu; kandi abasizwe iheruheru nariya marorerwa bafatwa ku buryo butandukanye hashingiwe ku moko.<\/p>\n<p>By\u2019umwihariko ariko, turibuka Abanyarwanda bapfuye kuva kuwa 6 Mata 1994 kugeza igihe umutwe wa FPR-Inkotanyi ufashe ubutegetsi mu muvu w\u2019amaraso yari imaze kumena mu Rwanda. Turunamira abapfuye bose tutarobanura, ni ukuvuga Abatutsi bishwe n\u2019Abahutu babaziza ubwoko cyangwa ibitekerezo byabo, Abahutu bishwe n\u2019Abahutu babaziza ibitekerezo byabo, Abahutu bishwe n\u2019Abatutsi babaziza ubwoko n\u2019ibitekerezo byabo, \u00a0ndetse n\u2019Abatutsi bakomeje kwicwa n\u2019abandi Batutsi babaziza ibitekerezo n\u2019inkomoko z\u2019ibisekuruza byabo. Ntitwakwibagirwa kandi n&#8217;Abatwa bishwe bazize ubwoko cyangwa ibitekerezo byabo.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo kuzirikana abandi bishwe kandi amateka yabo akaba akomeje kwigizwayo na Leta ya FPR, turunamira Abahutu barenga ibihumbi maganabiri byapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo bishwe n\u2019ingabo za FPR-Inkotanyi. Ubu bwicanyi bwemejwe n\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye nyuma y\u2019amaperereza ashingiye ku bimenyetso bifatika nk\u2019uko byashotse muri nyandiko ya Loni yiswe \u201cMapping Report.\u201d Muri RUD-Urunana, turashingira kuri ibi bimenyetso kimwe n\u2019ibindi mu kuvuguruza Jenerali Paul Kagame n\u2019abo bafatanyije kurigisa Abanyarwanda no gupfobya urupfu rw\u2019abo yahitanye mu Rwanda no hanze yarwo.<\/p>\n<p>Muri RUD-Urunana, dusanga leta ya FPR-Inkotanyi itegeka kwibuka Abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019Abatutsi gusa nk\u2019aho Abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019Abahutu, \u00a0Abatwa ndetse n\u2019abanyamahanga batapfuye, ikora politiki yo gutandukanya abapfuye, bityo ikaba idashobora kugeza abakiriho ku bwiyunge nyakuri duharanira twivuye inyuma.<\/p>\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Muri RUD-Urunana, dukurikije umurongo wa politiki tugenderaho:<\/p>\n<ul>\n<li>Twamagana abicanyi bose aho bava bakagera; baba Abahutu, Abatutsi, \u00a0Abatwa, cyangwa abanyamahanga.<\/li>\n<li>Dushyigikira uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu nta vangura rishingiye ku moko, uturere, amadini, igitsina, cyangwa ibindi.<\/li>\n<li>Twemera ko ivangura iryo ariryo ryose rigira ingaruka mbi, bityo twamagana ibintu bibi byose bishingiye kw\u2019ivangura ry\u2019abantu aho riva rikagera.<\/li>\n<li>Twamagana ibikorwa bya FPR-Inkotanyi bihisha ukuri kuko urubyiruko Rwanda rw\u2019ejo n\u2019amahanga batamenya nyirabayazana y\u2019amahano yabaye mu Rwanda.<\/li>\n<li>Twemera ko imvo n\u2019imvano y\u2019amahano \u00a0yabaye mu Rwanda ari intambara yashojwe na FPR- Inkotanyi kuva taliki ya 1\\Ukwakira1990.<\/li>\n<li>Twemera ku buryo budasubirwaho ko imbarutso y\u2019amarorerwa ndengakamere yakorewe mu rwatubaye yabaye ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye Perezida w\u2019U Rwanda Yuvenali Habyarimana \u00a0na mugenzi Sipiriyani Ntaryamira w\u2019u Burundi tutibagiwe abafasha babo ku mategeko ya Paul Kagame.<\/li>\n<li>Twamagana isisibiranywa ry\u2019ibimenyetso birebana n\u2019ayo mateka mabi rikorwa na Leta ya FPR-Inkotanyi.<\/li>\n<li>Turagaya ko Jenerali Paul Kagame wategetse ko indege ihanurwa, n\u2019umugore we aribo baba bari kw\u2019isonga ry\u2019imihango yo kwibuka Abatutsi bapfuye, nk\u2019aho barusha akababaro Abatutsi barokotse n\u2019abandi Bayarwanda bapfushije ababo.<\/li>\n<li>Turagaya itangizwa ry\u2019iyo mihango kw\u2019itariki ya karindwi Mata nk\u2019aho Abanyarwanda bishwe kw\u2019itariki ya gatandatu Atari abantu. Ubu bushinyaguzi ni ubwo kwamaganwa kuko butesha agaciro umuhango wo kwibuka abahitanywe n\u2019amahano yabaye mu Rwanda.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Kugira ngo amahano yabaye mu Rwanda atazongera kuba, nitubwizanye ukuri ku mateka Abanyarwanda twanyuzemo. Nitureke kubeshyana cyane cyane two kubeshya urubyiruko tugoreka amateka nk\u2019uko FPR- Inkotanyi ibikora mu ngando z\u2019Intore, \u00a0mu biganiro mbwirwa ruhame byo muri gahunda ya \u201cNdi Umunyarwanda\u201d igamije gutoza Abanyarwanda umuco w\u2019ubusumbane bushingiye ku moko. Ibi byose n\u2019ibyo guca intege, n\u2019ibyo guhagarika amazi atararenga inkombe. Ni mucyo rero dushyire imbere ukuri kuko ariko kuzadufasha kubaka u Rwanda rubereye abaturarwanda bose, u Rwanda ruzira umwiryane, u Rwanda ruzira irondakoko n\u2019irondakarere.<\/p>\n<p>Imana ikomeze ibarinde.<\/p>\n<p>Bikorewe i Washington, DC, kuwa 6 Mata 2015<\/p>\n<p><strong>Dr. Jean-Marie Vianney Higiro<\/strong><br \/>Umuyobozi w\u2019Urunana rw\u2019Abaharanira Ubumwe na Demokarasi (RUD-Urunana)<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Kuri iyi tariki ya 6 Mata 2015, turibuka imyaka 21 u Rwanda rugwiriwe n\u2019amahano yaruhekuye. \u00a0Ndagira ngo mw\u2019izina ry\u2019abo dufatanyije muri Ralliement pour l\u2019Unit\u00e9 et la D\u00e9mocratie \/ Rally for Unity and Democracy-RUD-Urunana,<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":10081,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-10080","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n\u2019amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y\u2019imyaka 21 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n\u2019amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y\u2019imyaka 21 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Kuri iyi tariki ya 6 Mata 2015, turibuka imyaka 21 u Rwanda rugwiriwe n\u2019amahano yaruhekuye. \u00a0Ndagira ngo mw\u2019izina ry\u2019abo dufatanyije muri Ralliement pour l\u2019Unit\u00e9 et la D\u00e9mocratie \/ Rally for Unity and Democracy-RUD-Urunana,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-04-08T13:46:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/rud.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"452\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"253\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/\",\"name\":\"Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n\u2019amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y\u2019imyaka 21 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/rud.png\",\"datePublished\":\"2015-04-08T13:46:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/rud.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/rud.png\",\"width\":452,\"height\":253},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n\u2019amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y\u2019imyaka 21\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n\u2019amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y\u2019imyaka 21 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n\u2019amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y\u2019imyaka 21 - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Kuri iyi tariki ya 6 Mata 2015, turibuka imyaka 21 u Rwanda rugwiriwe n\u2019amahano yaruhekuye. \u00a0Ndagira ngo mw\u2019izina ry\u2019abo dufatanyije muri Ralliement pour l\u2019Unit\u00e9 et la D\u00e9mocratie \/ Rally for Unity and Democracy-RUD-Urunana,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-04-08T13:46:08+00:00","og_image":[{"width":452,"height":253,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/rud.png","type":"image\/png"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/","name":"Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n\u2019amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y\u2019imyaka 21 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/rud.png","datePublished":"2015-04-08T13:46:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/rud.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/rud.png","width":452,"height":253},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-mukuru-wa-rud-urunana-ageza-ku-banyarwanda-mu-gihe-bunamira-abahitanywe-namahano-yagwiriye-u-rwanda-nyuma-yimyaka-21\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa RUD-Urunana ageza ku Banyarwanda mu gihe bunamira abahitanywe n\u2019amahano yagwiriye U Rwanda nyuma y\u2019imyaka 21"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10080","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10080"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10080\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/10081"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10080"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10080"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10080"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}