{"id":10086,"date":"2015-04-09T20:15:56","date_gmt":"2015-04-09T17:45:56","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10086"},"modified":"2015-04-09T20:15:56","modified_gmt":"2015-04-09T17:45:56","slug":"inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/","title":{"rendered":"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa"},"content":{"rendered":"<p>Amakuru ajyanye n&#8217;inyandiko zahishuwe n&#8217;ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa (Elys\u00e9e) byatangiye kujya ahagaragara.<!--more--><\/p>\n<p>Izo nyandiko zivuga ku mubano ndetse n&#8217;ubutwererane hagati ya za Leta z&#8217;u Rwanda n&#8217;U Bufaransa hagati ya 1990 na 1995, ni ukuvuga mbere ya\u00a0Genocide, mu gihe cya\u00a0Genocide , na nyuma ya Genocide.<\/p>\n<p>Leta y&#8217;u Rwanda yakirinanye iyi nkuru mu buryo bugaragara nko kutizera ko hari igishya kizashyirwa ahagaragara n&#8217;izi nyandiko dore ko umubano w&#8217;u Rwanda n&#8217;U Bufaransa uhoramo igitotsi kuko Perezida Kagame igihe cyose abonye akanya ashinja U Bufaransa kugira uruhare mu Genocide, ibyo Leta y&#8217;U Bufaransa ihakana yivuye inyuma.<\/p>\n<p>Ministre w&#8217;Ubutabera mu Rwanda, Bwana Johnston Busingye avuga kuri iyi ngingo yavuze ko yizere ko inyandiko zose zizashyirwa ahagaragara ntazizasigara inyuma.<\/p>\n<p>Umuryango IBUKA uravuga ko wishimiye ikintu cyiza u Bufaransa bwakoze cyo kwemera gutanga ayo madosiye mu gihe nk\u2019iki u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside, ariko ukanagaragaza ko utizeye ko amakuru yose yatanzwe.\u00a0Perezida wa IBUKA, Dr Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko bafite amakenga ko inyandiko u Bufaransa yatanze zaba atari zose nk\u2019uko u Rwanda rubyifuza.<\/p>\n<p>Ku ruhande rw&#8217;u Bufaransa ho umuyobozi uri hafi ya Perezida Fran\u00e7ois Hollande yabwiye Radio mpuzamahanga y&#8217;Abafaransa (RFI) ko inyandiko zose zijyanye n&#8217;umubano w&#8217;u Rwanda n&#8217;u Bufaransa hagati ya 1990 na 1995 zari zibitswe\u00a0n&#8217;ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa (Elys\u00e9e) zashyizwe ahagaragara.<\/p>\n<p>Igihe izi nyandiko zashyirwaga ahagaragara ntabwo Leta y&#8217;u Rwanda yabimenyeshejwe. Ku ruhande rw&#8217;u Bufaransa ngo iki cyemezo ntaho gihuriye na Leta y&#8217;u Rwanda, ngo yewe si n&#8217;igikorwa cyo mu rwego rwa diplomasi. Ngo iki gikorwa kijyanye n&#8217;amateka n&#8217;ibijyanye na Perezida w&#8217;u Bufaransa.<\/p>\n<p>Abari hafi ya Perezida w&#8217;u Bufaransa bashimangiye kandi ko nta kintu na kimwe bakuyemo byose byashyizwe ahagaragara, ariko ngo hari hashize amezi agera kuri 12 icyemezo cyo gushyira izo mpapuro ahagaragara gifashwe na Perezida w&#8217;u Bufaransa. Ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa bisobanura ko izo nyandiko zabanje kugenzurwa mu rwego rwo gukingira abantu n&#8217;ubuzima bwabo bwite.<\/p>\n<p>Izi nyandiko zivugwa ngo zishobora kuba zigera ku majana cyangwa zikabakaba igihumbi. Harimo ibyacaga mu itangazamakuru icyo gihe, ariko igishishikaje abanyamateka cyane ni inyandiko z&#8217;umujyanama wa Perezida w&#8217;u Bufaransa ku bibazo by&#8217;Afrika, n&#8217;iza chef d\u2019\u00e9tat-major wihariye wa Perezida Fran\u00e7ois Mitterrand.<\/p>\n<p>Izi nyandiko zose ngo ziri mu bubiko w&#8217;impapuro bw&#8217;igihugu cy&#8217;u Bufaransa<em>\u00a0<\/em>(archives nationales). Ikigo kitiriwe Fran\u00e7ois Mitterrand (Institut Fran\u00e7ois Mitterrand) ngo nta rwandiko na rumwe gifite rutashyizwe ahagaragara.<\/p>\n<p>Muri izi nyandiko hagaragaramo ngo inyandikomvugo z&#8217;inama aho rimwe na rimwe abaministre bamwe na bamwe batavugaga rumwe ku ngingo runaka, ariko nk&#8217;uko ibiro by&#8217;umukuru mu Bufaransa bikomeza bibivuga ngo nta kirimo gishinja cyangwa kigaragaza uruhare runaka rw&#8217;u Bufaransa nyuma cyangwa mbere ya Genocide.<\/p>\n<p>Ngo ibi bizakuraho ibyo abantu bamwe batekereza bibwira ko hazavumburwa imipango runaka ihambaye yari ihishe igaragaza uruhare rw&#8217;u Bufaransa muri Genocide nk&#8217;uko bitangazwa n&#8217;umwe bantu ba hafi ba Perezida\u00a0Fran\u00e7ois Hollande.<\/p>\n<p>Hari inyandiko nke zivuga ku gikorwa cy&#8217;ingabo z&#8217;u Bufaransa mu Rwanda kiswe Op\u00e9ration Turquoise, kuko inyinshi mu nyandiko ziri mu bubiko bwa Ministeri y&#8217;ingabo mu Bufaransa. Ngo nazo ubu ziri mu gikorwa cyo gushyirwa ahagaragara kimwe n&#8217;za Ministeri y&#8217;ububanyi n&#8217;amahanga ariko ngo ni igikorwa kirimo akazi kenshi gishobora gutwara igihe.<\/p>\n<p><strong>Ubwanditsi<\/strong><\/p>\n<p>09.04.2015<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru ajyanye n&#8217;inyandiko zahishuwe n&#8217;ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa (Elys\u00e9e) byatangiye kujya ahagaragara.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":10087,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-10086","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by&#039;umukuru w&#039;igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by&#039;umukuru w&#039;igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru ajyanye n&#8217;inyandiko zahishuwe n&#8217;ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa (Elys\u00e9e) byatangiye kujya ahagaragara.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-04-09T17:45:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"460\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"288\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa\",\"datePublished\":\"2015-04-09T17:45:56+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/\"},\"wordCount\":522,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/04\\\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg\",\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/\",\"name\":\"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by'umukuru w'igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/04\\\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg\",\"datePublished\":\"2015-04-09T17:45:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/04\\\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/04\\\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg\",\"width\":460,\"height\":288},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by'umukuru w'igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by'umukuru w'igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa - Umunyarwanda","og_description":"Amakuru ajyanye n&#8217;inyandiko zahishuwe n&#8217;ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa (Elys\u00e9e) byatangiye kujya ahagaragara.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-04-09T17:45:56+00:00","og_image":[{"width":460,"height":288,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa","datePublished":"2015-04-09T17:45:56+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/"},"wordCount":522,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg","inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/","name":"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by'umukuru w'igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg","datePublished":"2015-04-09T17:45:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/mitterand-rwanda-46_786301c.jpg","width":460,"height":288},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyandiko-zahishuwe-nibiro-byumukuru-wigihugu-mu-bufaransa-kuri-jenoside-abiteguye-kubona-ibitangaza-bazumirwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Inyandiko zahishuwe n\u2019ibiro by&#8217;umukuru w&#8217;igihugu mu Bufaransa kuri Jenoside: Abiteguye kubona ibitangaza bazumirwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10086","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10086"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10086\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/10087"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10086"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10086"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10086"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}