{"id":10221,"date":"2015-04-30T16:30:55","date_gmt":"2015-04-30T14:00:55","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10221"},"modified":"2015-04-30T16:30:55","modified_gmt":"2015-04-30T14:00:55","slug":"aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/","title":{"rendered":"Aho itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara?"},"content":{"rendered":"<p>Abari baciye akenge twese muri kiriya gihe, turibuka ukuntu RTLM (nubwo na Radiyo Muhabura yashyizeho akayo ikaba itavugwa kuko yari ibogamiye kubatsinze) yashyizwe mu majwi mu bintu byateje bikanaha umuriri genocide mu Rwanda.<!--more--> Mur\u2019iki gihe rero nabwo, itangazamakuru cyane cyane rya Leta y\u2019u Rwanda, mu gukomeza kubogamira k\u2019ubutegetsi bwa FPR, riha gusa ijambo Abanyarwanda (bigaragarako aribo bake hakurikijwe abo Radiyo Isango Star yahaye ijambo) bifuzako prezida Kagame yakomeza kuyobora igihugu ubuziraherezo, bakwiye kwemera kuzabazwa ingaruka z\u2019imikorere yabo k\u2019umutekano muke barigukurura mu Banyarwanda.<\/p>\n<p>Mu nyandiko ndende yanditswe ku buryo busobanuye neza yerekeye ikibazo gikomeje kugibwaho impaka cy\u2019ihindurwa ry\u2019itegekonshinga ngo prezida Kagame azakomeze ategeke nyuma ya 2017, Aloys Simpunga araburira Abanyarwanda ku ngaruka mbi igihugu gishobora kongera kugwamo, niba buri wese, na Kagame ubwe arimo, adashyizeho ake ngo azikumire. Cyane cyane ariko prezida Kagame kurusha twe twese, mu gihe umuzimu we yazapfana agahiri n\u2019agahinda ubuziraherezo, mu gihe agifite ububasha bwo guhindura ibintu, yakwinangira ngo arashaka gukomeza gutegeka Abanyarwanda bamurambiwe, bityo ibike byiza yaba yarakoreye igihugu bikaba byazajyana nawe, bigahinduka amateka.<\/p>\n<p>Reka aha hakurikira, mbagezeho bike mubyo Aloys Simpunga arega itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda n\u2019uruhari rwaryo mubishobora kuzakurikira mu gihe itegekonshinga ryahindurwa hakoreshejwe ku ngufu n\u2019igitugu bya FPR:<\/p>\n<p><i>\u201cIbinyamakuru bya Leta byo ntabwo biha abashyigikiye ko Prezida Kagame atakwiyamamaza ijambo. None se nta na limwe abayobozi b\u2019ibyo binyamakuru bibaza na limwe ko abo baha ijambo ngo bamamaze Ibitekerezo byabo bashobora kuba bibeshya kubyo Itegekonshinga rivuga. Ibyo binyamakuru se ntibiterwa impungenge na limwe n\u2019uko mu gihe amateka yazagaragaza ko abo bimye ijambo alibo bali mu kuli, amateka yazabibishyuza?<\/i><\/p>\n<p><i>Tuzi twese uruhari itangazamakuru ribogamye ryagize mu mahano yagwiriye u Rwanda muli g\u00e9nocide yakorewe Abatutsi muli 1994 (<\/i>njye mvuga genocide yakorewe Abanyarwanda barimo Abatutsi, Abahutu n\u2019Abatwa, kuko kuvuga ngo genocide yakorewe Abatutsi byonyine bivanaho icyaha cya genocide ku bishe Abahutu ndetse n\u2019Abatwa babaziza nabo ubwoko bwabo muri kiriya gihe; keretse nihagira uzanyerekako ubumuntu by\u2019amoko y\u2019Abanyarwanda butandukanye, bamwe bakaba ari abantu kurusha abandi; sintinda ku mibare yishwe n\u2019ikomeze kwicwa cyangwa kurenganywa; niyo umuntu umwe aba abujijwe uburenganzira bwe by\u2019ubumuntu, ni isi iba ihahombeye<i>). Ikigaragara ni uko niba ibyo binyamakuru bya Leta bidashobora gukoresha ibiganiro byaba urubuga rwagirwamo impaka z\u2019abavuga rumwe n\u2019abatavuga rumwe kuli iyo ngingo yo kwongera manda z\u2019Umukuru w\u2019Igihugu, bisobanuye ko ibyo bamamaza ngo abaturage barasaba ko Prezida Kagame yakwongererwa manda biturutse ku gitugu Leta yaba ishyize kuli abo baturage ndetse n\u2019igitsure cyaba gishyizwe ku banyamakuru n\u2019abaturage batekereza ibitandukanye.<\/i><\/p>\n<p><i>Urugero: Mu biganiro navuga ko bitali ibiganirompaka binyura kuli radio Rwanda na tereviziyo y\u2019u Rwanda nk\u2019icyitwa \u201cSobanukirwa\u201d cya Bwana Barore Cl\u00e9ophas nkibonye inshuro ebyili kivuga kuli iyo ngingo ya manda. Ubwa mbere yatumiye Depite Kristina Muhongayire, Ntalindwa Th\u00e9odore (umunyamakuru) na Evode Uwizeyimana. Abo bose uko ali batatu ni abashyikikiye ko Prezida Kagame yongererwa manda. Ku kindi cyumweru mu kindi kiganiro atumira Madame Uwase, na Yunusu Mardadi bose bashyikiye ko Prezida Kagame yongererwa manda. Bishatse kuvuga se ko Bwana Barore yabuze n\u2019umuntu n\u2019umwe uvuga ibitandukanye n\u2019iby\u2019abo batumire be? None se abavuga ibitandukanye baba bahali, wenda ali nabo benshi, Bwana Barore ntiyumva ko yaba yarimye ijambo igice kinini cy\u2019abanyarwanda ahubwo akamamaza ibitekererezo by\u2019abanyarwanda nyamuke?<\/i><\/p>\n<p><i>Ikibabaje kandi kurushaho ni uko yaba yarakoresheje imisoro y\u2019abo yimye ijambo kugira ngo yamamaze ibyo bo batemera. Umushahara we ndetse n\u2019ibinyamakuru akorera bikoresha imisoro ya rubanda. Ikinyamakuru cyigenga gishobora kubogama uko gishatse kuko kidakoresha umutungo w\u2019abaturage, aliko ibinyamakuru bya Leta bigomba guha abaturage bose ijambo. Niko mu bihugu bigendera kuli demokarasi bikorwa.<\/i><\/p>\n<p><i>Radiyo yigenga \u201cIsango Star\u201d mu kiganiro \u201cUrubuga rw\u2019itangazamakuru\u201d yo yakoresheje ikiganirompaka kuli iyongezwa rya manda ya Prezida wa Republika, abanyamakuru batumira abantu bane. Babili bashyigikiye iyongerwa rya manda balimo Ministre Musa Faziri Harerimana na Ngendahimana Ladislas bombi bali Muli Ministeri y\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu (!), abandi babili batabuva rumwe nabo kuli icyo gitekerezo alibo Robert Mugabe na Umuganwa Gonzague bombi b\u2019abanyamakuru.<\/i><\/p>\n<p><i>Ikiganiro nk\u2019icyo nicyo umunyarwanda akuramo ukuri. Ndetse birushijeho kuba byiza bahaye abumvaga radiyo bakurikiye icyo kiganiro ubushobozi bwo kuvuga nabo icyo babitekerezaho. Mu mpera z\u2019ikiganiro abo banyamakuru basomye ubutumwa (messages) bohererejwe n\u2019abanyarwanda. Hejuru y\u2019ibice 65 ku ijana by\u2019abanyarwanda bohereje izo messages bifuzaga ko Prezida Kagame atakwongererwa manda. None se ibyo ntibigaragaza ko Bwana Barore Cl\u00e9ophas n\u2019itangazamakuru rya Leta ryima ijambo abanyarwanda benshi bikamamaza ibitekerezo by\u2019igice gito kandi hakoreshejwe imisoro ya bose?\u201d<\/i><\/p>\n<p>Ushobora gusoma inyandiko yose ya Aloys Simpunga ahangaha: <a href=\"http:\/\/ikazeiwacu.fr\/2015\/04\/27\/impaka-zo-guhindura-itegeko-nshinga-kugira-ngo-bihe-prezida-kagame-amahirwe-yo-kwiyamamariza-manda-ya-gatatu-muli-2017-zikomeje-kuba-urudaca\/\">Ikaze Iwacu<\/a><\/p>\n<p><strong>Ambrose Nzeyimana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abari baciye akenge twese muri kiriya gihe, turibuka ukuntu RTLM (nubwo na Radiyo Muhabura yashyizeho akayo ikaba itavugwa kuko yari ibogamiye kubatsinze) yashyizwe mu majwi mu bintu byateje bikanaha umuriri genocide mu Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7184,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-10221","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Aho itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Aho itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abari baciye akenge twese muri kiriya gihe, turibuka ukuntu RTLM (nubwo na Radiyo Muhabura yashyizeho akayo ikaba itavugwa kuko yari ibogamiye kubatsinze) yashyizwe mu majwi mu bintu byateje bikanaha umuriri genocide mu Rwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-04-30T14:00:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"356\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"303\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/\",\"name\":\"Aho itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"datePublished\":\"2015-04-30T14:00:55+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"width\":356,\"height\":303,\"caption\":\"Ambrose Nzeyimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Aho itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Aho itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Aho itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara? - Umunyarwanda","og_description":"Abari baciye akenge twese muri kiriya gihe, turibuka ukuntu RTLM (nubwo na Radiyo Muhabura yashyizeho akayo ikaba itavugwa kuko yari ibogamiye kubatsinze) yashyizwe mu majwi mu bintu byateje bikanaha umuriri genocide mu Rwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-04-30T14:00:55+00:00","og_image":[{"width":356,"height":303,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/","name":"Aho itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","datePublished":"2015-04-30T14:00:55+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","width":356,"height":303,"caption":"Ambrose Nzeyimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/aho-itangazamakuru-rya-leta-yu-rwanda-ntiryaba-ririgutegurira-abanyarwanda-intambara\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Aho itangazamakuru rya Leta y\u2019u Rwanda ntiryaba ririgutegurira Abanyarwanda intambara?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10221","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10221"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10221\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7184"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10221"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10221"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10221"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}