{"id":10241,"date":"2015-05-03T00:23:09","date_gmt":"2015-05-02T21:53:09","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10241"},"modified":"2015-05-03T00:23:09","modified_gmt":"2015-05-02T21:53:09","slug":"u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/","title":{"rendered":"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017?"},"content":{"rendered":"<p>Igihugu cyacu kigeze mu ikoni rikomeye ry&#8217;amayira abiri,aho buri Munyarwanda wese agomba kugaragaza aho ahagaze, agakora igifite akamaro kugira ngo abuze ibihe bibi kugwira igihugu cyacu.<!--more--><\/p>\n<p>Nk&#8217;uko mubizi mwese, umwaka wa 2017 ni umwaka utegerejwe n&#8217;amatsiko menshi kubera ibikorwa bikomeye biwuteganyijemo. Koko rero ni muri uwo mwaka hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika n&#8217;andi matora, ni umwaka rero uteye amatsiko ku rwego rwa politiki y\u2019igihugu cyacu. Aya matsiko akaba ashingiye cyane kuri ibi bikurikira;<\/p>\n<p>1. Kugeza ubu Ishyaka rimaze gutangaza uzarihagararira muri aya matora ni rimwe, Ishema Party ryatanze Padiri Thomas Nahimana ho umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nubwo ritaremerwa mu mashyaka yo mu Rwanda, rikaba rigikorera mu buhungiro, ariko rikaba riteganya kuba ryasesekaye mu Rwanda ku ya 28 Mutarama 2016;<\/p>\n<p>2. Ntawakwirengagiza ko no mu yandi mashyaka akorera hanze bafite icyo gitekerezo ariko bakaba bategereje ngo barebe aho ibintu bigana.<\/p>\n<p>3. Mu Rwanda imbere si ko bimeze: amashyaka yitwa ko yemewe, na yo agabanyijemo ibice bibiri, kuko hari ayemeza ko atavuga rumwe n&#8217;Ubutegetsi (Green Party ya Frank Habineza\u00a0 , na PS Imberakuri ya Me Bernard Ntaganda; n&#8217;ayandi yose aterura ngo avuge ko arwanya ubutegetsi akaba akorera mu kwaha kwa FPR). Aya mashyaka yose nta na rimwe ryari ryagira umukandida rishyira mu majwi, ibiri amambu wumva amwe yaratangiye gushyigikira umukandida wa FPR nk&#8217;uko bisanzwe iteka- Amina. Ayo ni PDI ya Musa Fazili, PPC ya Mukabaramba Alvera, za Pl, za PSD&#8230; atajya na rimwe yiyizera ngo aharanire ubutegetsi, yose agategereza ko FPR iyasagurira utwanya. Ibi ariko bikaba byumvikana kuko aya mashyaka nta bayoboke agira ku nzego z&#8217;ibanze, abitwa ko bayagize babarizwa mu mujyi wa Kigali cyane cyane na bake baboneka mu yindi, mbese nta bayoboke b&#8217;intango agira.<\/p>\n<p>4. Ishyaka cyangwa Umuryango nk&#8217;uko biyita ryo riri mu mahurizo akomeye. Umukandinda waryo, Perezida Paul Kagame,ngo ridashobora gusimbura kuko ngo ari indashyikirwa, ntashobora kwiyamamaza, kubera urukuta rw&#8217;amategeko.<\/p>\n<p>Koko rero ingingo ya 101 y&#8217;Itegeko Nshinga ntimuha ubwinyagamburiro na bumwe bwo kongera kwiyamamaza ngo ayobore u Rwanda. Nubwo abambari be bagerageza kuvugisha abaturage aya Ndongo, bazi ko ari uguhomera iyonkeje, ko nta Munyarwanda cyangwa umunyamahanga n&#8217;umwe wemera ko Itegeko Nshinga rihonyorwa ku mpamvu z\u2019umuntu umwe ushaka kugundira ubutegetsi. Hariho abavuga ko ni iyo yashobora guhindura\u00a0 u Rwanda rukaba\u00a0 inyanja ya peteroli, imisozi n\u2019ibirunga akabihinduramo ibirundo bya zahabu, za Pariki n\u2019amashyamba akabihinduramo ubundi busitani bwa Edeni, nta kizemeza ko ubuhangange\u00a0 bwamuha uburenganzira bwo guhindura Itegeko Nshinga, kuko ridakozwe mu bitaka no mu mazi, ko ahubwo ari impumeko y\u2019abanyarwanda bashaka kurema Repubulika nshyashya. Nubwo bwose iri tegeko nshinga dufite ubu ryanditse ku buryo risa nk\u2019umwenda wari wadodewe Perezida Paul Kagame, ariko nta na hamwe ryigeze riteganya ko naryoherwa n\u2019ubutegetsi rizamuha icyanzu<br \/>akakinyuramo akaryica. Ingingo ya 101 yaryo ni cyo ivuga, iyo imwibutsa ko \u201c nta na rimwe\u2026{EN AUCUN CAS\u2026UNDER NO CIRCUMSTANCES\u2026\u201d Perezida yemerewe\u00a0 gutorerwa manda zirenze ebyiri.<\/p>\n<p>Ingingo ya 101:<\/p>\n<p>Perezida wa Repubulika atorerwa manda y\u2019imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.<br \/>\nNta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.<\/p>\n<p>Article 101:<\/p>\n<p>The President of the Republic is elected for a term of seven years renewable only once.<br \/>\nUnder no circumstances shall a person hold the office of President of Republic for more than two (2) terms.<\/p>\n<p>Article 101:<\/p>\n<p>Le Pr\u00e9sident de la R\u00e9publique est \u00e9lu pour un mandat de sept ans renouvelable une seule fois.<br \/>\nEn aucun cas, nul ne peut exercer plus de deux (2) mandats pr\u00e9sidentiels.<\/p>\n<p>Iyi ngingo ni ingingo ntayegayezwa. Irebere\u00a0 uko yanditse : ngufi, nziza, yemeza, ica iteka, ihakana yivuye inyuma mbese ivana inzira ku murima. Maze ngo Evode Uwizeyimana yayifungura, azafungura n\u2019akadafungurwa.<\/p>\n<p>Bamwe birirwa bamushuka ngo bamuboneye urufunguzo rwo gufungura ingingo ya 101, ngo bishingikirije ingingo ya 193, aba yari akwiye kubirinda akabagendera kure, kuko barasa n\u2019abashyira mu bikorwa ya nteruro ya Jean de La Fontaine dusanga muri \u201dLe Corbeau et le Renard\u201d aho uyu muhanga w\u2019Umufaransa avuga ati \u201d Apprenez que tout flatteur vit aux d\u00e9pens de celui qui l\u2019\u00e9coute\u201d (Learn that every flatterer lives at the expense of the one who listens to him\u201d cyangwa mu Kinyarwanda ngo \u201cMumenye ko umushyendanyi arira ku mutega amatwi\u201d, aba bose bavuga ibi ni abashaka gukomeza kumuriraho, babona ko yegamye akabo kaba gashobotse, kuko iyi ngingo ya 193 ntaho itumvikana, ntaho ifite urufunguzo <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=oZQiglI39dU\">Me Uwizeyimana Evode yabeshye abanyarwanda n\u2019abemera gato mu kiganiro Sobanukirwa cya TVR.<\/a><\/p>\n<p>Dore iyo ngingo ya 193 ngo ishobora gufungura ingingo ya 101 ra !<\/p>\n<p>Ingingo ya 193 :<\/p>\n<p>Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry\u2019Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n\u2019Inama y\u2019Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w\u2019Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2\/3) by\u2019amajwi y\u2019abawugize.<br \/>\nIvugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3\/4) by&#8217;amajwi y&#8217;abagize buri mutwe w&#8217;Inteko Ishinga Amategeko.<br \/>\nAriko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw&#8217;ubutegetsi buteganyijwe n&#8217;iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n&#8217;ubusugire bw&#8217;Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w&#8217;Inteko Ishinga Amategeko<\/p>\n<p>Article 193:<\/p>\n<p>The power to initiate amendment of the Constitution shall be vested concurrently in the President of the Republic upon the proposal of the Cabinet and each Chamber of Parliament upon a resolution passed by a two thirds (2\/3) majority vote of its members.<br \/>\nThe passage of a constitutional amendment requires a three quarters (3\/4) majority vote of the members of each chamber of Parliament.<br \/>\nHowever, if the constitutional amendment concerns the term of the President of the Republic or the system of democratic government based on political pluralism, or the constitutional regime established by this Constitution especially the republican form of the government or national sovereignty, the amendment must be passed by referendum, after adoption by each Chamber of Parliament.<\/p>\n<p>Article 193:<\/p>\n<p>L\u2019initiative de la r\u00e9vision de la Constitution appartient concurremment au Pr\u00e9sident de la R\u00e9publique apr\u00e8s d\u00e9lib\u00e9ration du Conseil des Ministres et \u00e0 chaque Chambre du Parlement sur vote \u00e0 la majorit\u00e9 des deux tiers (2\/3) de ses membres.<br \/>\nLa r\u00e9vision n\u2019est acquise que par un vote \u00e0 la majorit\u00e9 des trois quarts (3\/4) des membres qui composent chaque Chambre du Parlement.<br \/>\nToutefois, lorsque la r\u00e9vision porte sur le mandat du Pr\u00e9sident de la R\u00e9publique, sur la d\u00e9mocratie pluraliste ou sur la nature du r\u00e9gime constitutionnel notamment la forme r\u00e9publicaine de l&#8217;Etat et l&#8217;int\u00e9grit\u00e9 du territoire national, elle doit \u00eatre approuv\u00e9e par r\u00e9f\u00e9rendum, apr\u00e8s son adoption par chaque Chambre.<\/p>\n<p>Iyo muri iyi ngingo ya 193, havuzwe gutya ngo: \u201cAriko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda YA Perezida wa Repubulika; However, if the constitutional amendment concerns THE term of the President of the Republic; Toutefois, lorsque la r\u00e9vision porte sur LE mandat du Pr\u00e9sident de la R\u00e9publique\u2026\u201d hose muri izi ndimi manda iri mu bumwe, ni ukuvuga ko bireba gusa umubare w\u2019 imyaka yo muri manda, bitareba umubare wa za manda kuko mu ngingo ya 101 byaciweho iteka. Aha ni ukwigiza nkana gushaka kubiha indi nsobanuro inyuranye n\u2019icyo iyi ngingo ivuga ngo ngaho barashaka urufunguzo rufungura 101. Ibi byiyongeraho impamvu yatumye imyaka ya manda iva kuri itanu(5) ikajya kuri irindwi (7), nk\u2019uko Tito Rutaremara yabisobanuye igihe, na Komisiyo yari ayoboye,\u00a0 yanyuraga imbere y\u2019abanyarwanda b\u2019ingeri zose. Si nyuma y\u2019imyaka 14 ndetse inarenga Perezida Paul Kagame avumbuye ko ari igitangaza, maze akiha uburenganzira bwo kwica Itegeko Nshinga.<\/p>\n<p>Kuvuga ko Perezida Paul Kagame ari igitangaza,\u00a0 ko yayoboye u Rwanda ku buryo\u00a0 buhebuje si igikorwa cyo gutangarira, none se yagombaga kuyobora gute? nabi? None se abayoboye neza babahemba kwica amategeko? Niba koko yarayoboye neza yigiriye neza, agirira neza abanyarwanda kandi anagirira neza Ishyaka rye rizabishimirwa mu matora ataha. We niyihangane yegame kubera ko yabyivugiye inshuro nyinshi ko atazigera ahirahira ngo yice amategeko. Igihe kirageze ngo Ishyaka ryamutanzeho umukandida ritange undi, kereka niba ari nkene ku buryo ritabona undi wahangana mu matora! Ibyo na cyo cyaba ari ikibazo umuntu yakwibaza, yibaza kandi aho abandi\u00a0 baba baragiye.<\/p>\n<p>Mu gihe tukivuga kuri aya matora, hari ababona ko Perezida Paul Kagame ashobora gutangaza abantu, agaha ishyaka rye uwamusimbura, washobora guhatana mu matora ya 2017. Ibi birashoboka kuko muri iri shyaka si abantu bashoboye babuze, ahubwo ikigaragara ni igitugu kiririmo, kidatuma hagira uwatinyuka kwiyamamaza atabiherewe uruhusa na Perezida wa FPR, ari na we Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ariko rero ashobora koko gutungura abantu ashyira imbere nk\u2019umugore we, umuhungu we, mubyara we Bernard Makuza, cyangwa undi wese ashobora gutegekeramo nk\u2019uko Poutine yabigenje mu Burusiya, ateganya kugaruka ku butegetsi.<\/p>\n<p>Ibi nta we ubyanze igihe cyose uwo iryo shyaka rye ryashyira imbere yakwiyemeza guhangana n\u2019abandi bakandida baturuka mu yandi mashyaka, cyangwa biyamamaza ku giti cyabo, mu buryo bungana bwateganywa n\u2019amategeko. Ubwo buryo mvuga buroroshye kugerwaho: kwemera ayandi mashyaka akorera hanze ko yaza mu Gihugu akamurika gahunda yayo ateganyirije abaturage nta mananiza ayari yose; kuvugurura Komisiyo y\u2019Igihugu Ishinzwe amatora, buri shyaka ryose rikayihagararirwamo, ikareka kuba akarima ka Leta cyangwa aka FPR; guha amahirwe angana amashyaka yose, agahabwa igihe kingana mu bitangazamakuru bya Leta, kuri Radio no kuri Televiziyo; kureka amashyaka agakoresha ibinyamakuru byayo biyamamaza; guha amashyaka yose amafaranga angana ngo abashe kugera ku Banyarwanda bose kuko ayo mafaranga aturuka mu misoro y&#8217;abanyarwanda bose; ariko cyane cyane kureka amashyaka akamanuka agasanga abaturage ngo bamenyeshwe gahunda zinyuranye maze bazihitiremo bazi uwo batoye.<\/p>\n<p>Ikindi kigomba gukorwa ni uguha abakandida baba bemejwe igihe cyo kujya impaka kuri za Televiziyo ngo berekane koko ko nibatorwa bazashyira mu bikorwa ibyo bemeye, kuko ububiko bwa Televiziyo buzabibibutsa kandi bigaha n\u2019abasesenguzi kumenya umukandida ufite imigambi yuzuye ubushishozi.<\/p>\n<p>Reka turangize tugira icyo tuvuga ku bakandida\u00a0 kuri aya matora:\u00a0 abanyarwanda bakeneye abagabo n\u2019abagore b\u2019inyangamugayo, bashyira imbere amahoro n\u2019iterambere by\u2019abanyarwanda; badafite ubwoba ngo bikange ibibi bakoze bishobora kubagira ingwate z\u2019ubutegetsi, na bo bakabugira akarima kabo kubera gutinya kuryozwa ayo mabi bakoze.<\/p>\n<p>Mu kiganiro CIRI-Vepelex yagiranye na Bwana Joseph Sebarenzi Kabuye, wigeze kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y\u2019u Rwanda (1998-2000), umunyamakuru\u00a0 Ismail Mbonigaba n\u2019abagize CIRI-Vepelex: Manege Victor Gakoko, Fran\u00e7ois Munyabagisha, kimwe na Ismail batuye muri Canada; bari kumwe kandi na Emmanuel Senga utuye muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika hamwe n\u2019Umunyamategeko Me Innocent Twagiramungu utuye mu Bubiligi, umutumirwa mukuru Bwana Joseph Sebarenzi Kabuye yagarutse ku cyagombye kuranga umuyobozi nyawe, yerekanye ko ubwiza bwe bukubiye mu ijambo rimwe kuba inyangamugayo. Mu kungurana ibitekerezo n\u2019abandi batumirwa, ikiganiro cyagerageje kugaragaza ibihe u Rwanda rurimo, ibishobora kwitegwa mu minsi itaha n\u2019icyo ibibera mu gihugu duturanye cy\u2019u Burundi byatera u Rwanda nk\u2019ingaruka.<\/p>\n<p>Mbararikiye gukurikira iki kiganiro :Ikibazo gikomereye u Rwanda ni icy&#8217;uko nta bategetsi b&#8217;inyangamugayo dufite&#8221;&#8230; <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=yV_3z2ApMhE\">Ikiganiro na Joseph Sebarenzi\u00a0<\/a><\/p>\n<p>Sinarangiza ntagize icyo mvuga ku myigaragambyo ibera mu Burundi. Impamvu iyitera ni imwe nk\u2019iyo twunguranaho ibitekerezo muri iyi nyandiko. Ikibazo ni ukumenya niba Perezida Pierre Nkurunziza atarekeraho, ntiyiyamamaze mu kwa gatandatu gutaha. Abigize yaba agarukanye ubupfura nubwo gushaka kugundira kwe byatanze ibitambo. Nk\u2019uko ibibera i Burundi bigira ingaruka ku Rwanda, turakomeza kwizera ko Perezida Paul Kagame we atazigera agerageza gukinisha abaturage, kuko nubwo yibeshya ko abanyarwanda bayoborwa butama bakemera, ashobora gutungurwa n\u2019impinduka adateganya uko yazisohokamo. Abaturage, ariko cyane urubyiruko,barambiwe kugirwa ibikoresho, bakeneye ubundi buyobozi. Nakomeze rero yumve impanuro zitamubeshya, maze azageze muri 2017 amaze guhitamo neza, ni ukuvuga guhitamo ibifitiye abaturage n\u2019u Rwanda akamaro nk\u2019uko yabirahiriye.<\/p>\n<p>&gt;<strong>Emmanuel Senga.\u00a0<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Igihugu cyacu kigeze mu ikoni rikomeye ry&#8217;amayira abiri,aho buri Munyarwanda wese agomba kugaragaza aho ahagaze, agakora igifite akamaro kugira ngo abuze ibihe bibi kugwira igihugu cyacu.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7069,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-10241","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Igihugu cyacu kigeze mu ikoni rikomeye ry&#8217;amayira abiri,aho buri Munyarwanda wese agomba kugaragaza aho ahagaze, agakora igifite akamaro kugira ngo abuze ibihe bibi kugwira igihugu cyacu.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-05-02T21:53:09+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Kagame.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"564\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"412\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017?\",\"datePublished\":\"2015-05-02T21:53:09+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/\"},\"wordCount\":1869,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/Kagame.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/\",\"name\":\"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/Kagame.jpg\",\"datePublished\":\"2015-05-02T21:53:09+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/Kagame.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/Kagame.jpg\",\"width\":564,\"height\":412},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017? - Umunyarwanda","og_description":"Igihugu cyacu kigeze mu ikoni rikomeye ry&#8217;amayira abiri,aho buri Munyarwanda wese agomba kugaragaza aho ahagaze, agakora igifite akamaro kugira ngo abuze ibihe bibi kugwira igihugu cyacu.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-05-02T21:53:09+00:00","og_image":[{"width":564,"height":412,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Kagame.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017?","datePublished":"2015-05-02T21:53:09+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/"},"wordCount":1869,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Kagame.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/","name":"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Kagame.jpg","datePublished":"2015-05-02T21:53:09+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Kagame.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Kagame.jpg","width":564,"height":412},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ruhagaze-rute-imyaka-2-mbere-ya-2017\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U Rwanda ruhagaze rute imyaka 2 mbere ya 2017?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10241","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10241"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10241\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7069"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10241"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10241"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10241"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}