{"id":10255,"date":"2015-05-03T18:33:03","date_gmt":"2015-05-03T16:03:03","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10255"},"modified":"2015-05-03T18:33:55","modified_gmt":"2015-05-03T16:03:55","slug":"icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/","title":{"rendered":"ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA KU NGINGO Y\u2019101 Y\u2019ITEGEKO-NSHINGA"},"content":{"rendered":"<p>Hasigaye imyaka ibiri ngo Prezida Pahulo KAGAME arangize manda ya kabili y\u2019imyaka 7 akesha Itegeko-Nshinga yishyiriyeho muri 2003. Mbere y\u2019uko yemezwa mu ngirwa-matora ya Prezida wa Republika yabaye uwo mwaka,<!--more--> yari amaze imyaka itatu ari muri uwo mwanya, yihaye amaze gukuraho uwitwaga ko ari we Prezida, Pasteri BIZIMUNGU. Mbere y\u2019aho kandi, nubwo yitwaga ko ari Visi-Prezida, mu gihe cy\u2019imyaka 6, kuva aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi ku ngufu muri Nyakanga 1994, ni we mu by\u2019ukuri wayoboraga igihugu.<\/p>\n<p>Kuvugurura ingingo y\u2019i 101 y\u2019Itegeko-Nshinga Pahulo Kagame akabona uko yongera kwiha indi cyangwa izindi manda binyuze mu kuyivugurura cyangwa kutayivugurura, akaba yabererekera undi muntu we n\u2019agatsiko ke bazaba bihitiyemo si cyo kibazo cya politiki u Rwanda rufite. Abashyira iki kibazo imbere kw\u2019isonga y\u2019ibindi bibazo baribeshya. Ikibazo gikuru ni uko mu Rwanda hariho ubutegetsi bw\u2019igitugu bushingiye ku ngufu za gisirikare no kwishyira hejuru y\u2019amategeko by\u2019umuntu umwe, aho gushingira ku bushake bw\u2019Abanyarwanda. Abanyarwanda bakaba badafite uburyo bwo kwihitiramo ababayobora n\u2019uko bayoborwa, kubera iterabwoba FPR-Inkotanyi yakoresheje ifata ubutegetsi muri 1994 kugeza ubu. Ngiryo ipfundo ry\u2019ikibazo.<\/p>\n<p>Ku ruhande rwa Leta ya FPR-Inkotanyi, ni mu rwego rwo kujijisha abanyamahanga no gukinisha Abanyarwanda mu mukino wa politiki ugamije kwereka akarere, Afrika n\u2019isi ko ngo \u00ab Abanyarwanda aribo basaba ko itegeko-Nshinga rihinduka \u00bb, kugirango Prezida Pahulo Kagame akomeze ayobore ubuziraherezo.<\/p>\n<p>Ubu buriganya Abanyarwanda bagomba kubutera utwatsi nk\u2019uko bikwiye. Igihugu gitwarwa ku ngufu z\u2019umunwa w\u2019imbunda kuva muri 1994. Ubwoba bwasabitse imitima ya rubanda. Igice kimwe cy\u2019Abanyarwanda cyagizwe abagome bavukana icyaha cy\u2019inkomoko cya jenoside, bakaba bagomba kugisabira imbabazi, bakaba batagomba no kugira uburenganzira bwa politiki bungana n\u2019ubw\u2019undi munyarwanda. Twibutse ko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bufite uruhare rukomeye mw\u2019itsembabwoko n\u2019itsembatsemba byabaye mu Rwanda kuva muri 1990.<\/p>\n<p>Mu Rwanda hari \u00ab apartheid \u00bb n\u2019ubwo ititwa ityo. Uvuze ibihabanye n\u2019ibyo Leta ya FPR yifuza aricwa, arameneshwa, cyangwa arafungwa. Mu gihugu giteye gityo, ntabwo bishoboka ko hari n\u2019uwakwirirwa avuga ko bishoboka ko abaturage bihitiramo icyo bashaka, kuko bidashoboka. Mu gihugu giteye gityo, \u00ab referendum \u00bb ni emera cyangwa unyagwe.<\/p>\n<p>Tuributsa ko uyu mukino wo guhindura ingingo y\u2019i 101 y\u2019Itegeko-Nshinga mu by\u2019ukuri watangiye muri 2013. Icyo gihe FPR-Inkotanyi yakoresheje amashyaka PDI, PSP n\u2019igice cya PS-Imberakuri ubutegetsi bwigaruriye, ubwo abayobozi bayo mashyaka batangiraga gusaba ko ingingo y\u2019i 101 y\u2019Itegeko-Nshinga yahindurwa vuba.<\/p>\n<p>Ari muri 2013 ari n\u2019ubu muri 2015, mu mpamvu zikunze gushyirwa imbere ngo ni (1) umutekano, (2) \u00ab iterambere \u00bb, (3) no kuba ngo Prezida Pahulo KAGAME afite impano yo kuyobora u Rwanda kandi akaba akunzwe bitangaje n\u2019abaturage ku buryo adakomeje imirimo ye u Rwanda rwahahombera ndetse rukaba rwasubira mw\u2019icuraburindi.<\/p>\n<p>Prezida Pahulo KAGAME na we ubwe yavuze incuro nyinshi icyo abitekerezaho : rimwe ati \u00ab nibiba ngombwa nzasubira mu ndaki \u00bb, ubundi ati \u00ab ntashoboye kubona uwansimbura ni uko naba narananiwe kuyobora abantu neza, ahubwo yaba ari nayo mpamvu naba ngomba kurekeraho\u00bb, ubundi ati \u00ab iki ni ikibazo kireba abaturage ; Abanyarwanda ubwabo ni bo bazihitiramo niba nkomeza cyangwa ngenda \u00bb.<\/p>\n<p>Mu kiganiro yagiranye n\u2019abanyamakuru ku wa 02 Mata 2015, yagaragaje ko ari rudasumbwa mu gusisibiranya ubwo yavugaga ko we ku giti cye adashyigikiye ko Itegeko-Nshinga rihinduka ko ariko ko rishobora guhinduka igihe cyose Abanyarwanda barishyizeho bashaka kurihindura kuko ngo ari uburenganzira bwabo kandi butavuguruzwa. Anongeraho ko ngo yaba abashyigikiye ko rihindurwa, yaba abadashyigikiye iryo hinduka, bose bagomba gutanga ibisobanuro bitomoye we akazakurikiza ubushake bw\u2019uruhande ruzaba rwashoboye kubimwumvisha rukanabyemeza Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ibi ni ikimenyetso cyimbitse cy\u2019ububeshyi buhebuje.<\/p>\n<p>Abahanga mu mategeko kandi bemeza ko ingingo y\u2019i 101 idashobora guhindurwa kuko iteganya ko \u00ab Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika \u00bb. Bakemeza ko ingingo y\u2019i 193 agatsiko ka Prezida Pahulo Kagame gashingiraho ivuga gusa ibyerekeye ivugururwa rireba \u00ab manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw&#8217;ubutegetsi buteganyijwe n&#8217;iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n&#8217;ubusugire bw&#8217;Igihugu \u00bb.<\/p>\n<p>Ubundi umukuru w\u2019igihugu ni we ushinzwe kurinda ubusugire bw\u2019itegeko Nshinga. Kandi arabirahirira mbere y\u2019uko atangira imirimo ye. Kuba atubahiriza iyo ndahiro, Prezida Pahulo Kagame ahonyora abizi kandi abishaka Itegeko Nshinga yishyiriyeho we ubwe kandi yarahiriye gukurikiza no kurinda.<\/p>\n<p>Mu gihugu cyubahiriza amategeko kandi gifite ubucamanza bwigenga, Prezida Kagame yagombye ahubwo, hakurikijwe ingingo ya 145, al.9, y\u2019Itegeko-Nshinga, gukurikiranwa imbere y\u2019Urukiko rw\u2019Ikirenga kubera gutesha ubusugire Itegeko-Nshinga ategetswe kurinda nkuko ingingo ya 104, al.3 ibigena.<\/p>\n<p>Ibi byose byerekana ko mu by\u2019ukuri, Itegeko Nshinga ntacyo rivuze kuri iriya Leta ya FPR-Inkotanyi. Kandi ni mu gihe. N\u2019ubundi ubutegetsi ifite ntabwo yabuhawe n\u2019abaturage, ntibukorera abaturage, kandi si ubw\u2019abaturage. Ni ubutegetsi bw\u2019igitugu bwamennye amaraso atagira ingano y\u2019Abanyarwanda, bwaturutse kandi burinzwe n\u2019iminwa y\u2019imbunda ; ntabwo bushingiye ku Itegeko Nshinga n\u2019ubushake bwa rubanda.<\/p>\n<p>Ikindi kandi ni uko muri kamere yayo, FPR-Inkotanyi ari umutwe wa politiki uturuka ku murage w\u2019abari igicumbi cy\u2019ingoma y\u2019ubuhake yariho mbere ya Revolisiyo yo muri 1959. Ingengabitekerezo ya FPR-Inkotanti ishingiye ku kurwanya Revolisiyo. Iyi niyo kamere nyamukuru ya FPR-Inkotanyi. Niyo mpamvu itanemera ko ibyabaye muri 1959 ari Revolisiyo, ahubwo ihora iyisebya iyisiga inzarwe ivuga ko ari bwo itsembabwoko ryatangiye. Byose bigamije gutsindagira politiki yo guheza igice kinini cy\u2019Abanyarwanda no kubambura uburenganzira bwa politiki.<\/p>\n<p>Kubera izo mpamvu zose, FDU-MN-INKUBIRI isanga ikibazo cyo guhindura cyangwa kudahindura ingingo y\u2019i 101, kidakwiye gushyirwa hejuru y\u2019ikibazo nyamukuru cy\u2019ubwoko bubi bw\u2019ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bugomba kuvaho, kuko budashingiye ku bushake bw\u2019abaturage. Kujya mu mfunganwa yo gushyigikira cyangwa kudashyigikira ivugururwa ry\u2019ingingo y\u2019i 101, kudahindura iyo ngingo si byo bizazana impinduka Abanyarwanda bakeneye.<\/p>\n<p>FDU-MN-INKUBIRI iributsa ahubwo ko :<\/p>\n<p>1- Muri rusange Itegeko Nshinga ry\u2019u Rwanda ribangamiye demokarasi, ukwishyira ukizana n\u2019uburenganzira bw\u2019umuntu, kuko ryubakiye ku nkingi zo gushimangira igitugu cya Leta ya FPR-Inkotanyi gishingiye ku muntu umwe uri hejuru y\u2019amategeko na gahunda yayo yo gusubiza inyuma amateka y\u2019u Rwanda, ihonyora ubureshye hagati y\u2019Abanyarwanda n\u2019ukwishyira ukizana kwabo n\u2019ibindi by\u2019ingenzi byazanywe na revolisiyo yakuyeho ingoma ya gihake na cyami. Kutavugurura ingingo y\u2019i 101 si byo bizazana demokarasi kuko bitazabuza ubutegetsi kubangamira ukwishyira ukizana kw\u2019Abanyarwanda n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu.<\/p>\n<p>2- Prezida Pahulo KAGAME ntiyategereje ububasha ahabwa n\u2019Itegeko Nshinga nka Perezida wa Republika kugirango akore ibyo we n\u2019agatsiko ke bishakiye. Yarabikoraga na mbere hose, akiri Visi Perezida, aranabikora ubu ari Perezida. Kuvugurura ingingo y\u2019i 101 y\u2019Itegeko Nshinga cyangwa kutayivugurura nta cyo rero bihindura ku bwironde, ivangura, kwikubira muri politiki, mu bukungu, mu mibereho myiza n\u2019uburezi, kw\u2019iterabwoba n\u2019ubwicanyi Leta ya FPR ishingiyeho.<\/p>\n<p>3- Itegeko Nshinga n\u2019ubushake bw\u2019abaturage sibyo shingiro ry\u2019ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ishingiro ryabwo ni igitugu n\u2019ubwironde byubakiye ku ngufu za gisirikare. Izindi nzego za Leta zose ni udukingirizo gusa, ni imitako, igamije guhisha iyo kamere mbi yabwo. Kurengerera ririya Tegeko Nshinga rero no gushaka kujya mu matora wirengagije ibi byose sibyo byahindura kamere y\u2019ubwo butegetsi.<\/p>\n<p>FDU-MN\/INKUBIRI irasaba Abanyarwanda kutagwa mu mutego, bakibuka ko ririya Tegeko Nshinga ari agakingirizo ko guha umugisha ubutegetsi bwa FPR, kuko n\u2019ubundi ribangamiye demokarasi, ubwisanzure n\u2019uburenganzira bwabo. Bakwiye kwanga kujya mu mukino wa FPR-Inkotanyi ibahuma amaso ngo aha bafite \u00ab uburenganzira \u00bb bwo guhindura Itegeko Nshinga kuko barihindura, batarihindura, rigamije gusa guha ingufu ingoma y\u2019igitugu.<\/p>\n<p>Mu gihe nta nzego z\u2019umutekano zirimo kandi zirinda Abanyarwanda bose, zibaha icyubahiro n\u2019umudendezo bakwiye, ku buryo bakwihitiramo nta mususu uko bayoborwa, ubayobora n\u2019igihe amara ku butegetsi, zari zajyaho, amatora ni umukino ugamije kwemeza gahunda za Leta y\u2019igitugu ya FPR-Inkotanyi.<\/p>\n<p>Igihe cyose inkuta zose zibangamiye ubwisanzure muri politiki, ukwishyira ukizana n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu zitarasenyuka, kwiringira ko kudahindura ingingo y\u2019i 101 ari byo bizatuma \u201cSyst\u00e8me\u201d ya FPR ihinduka akarengane kagacika cyangwa se ari byo bizafungura urubuga rwa politiki amashyaka akemerwa agakorera mu bwisanzure, bigaragaza kudasobanukirwa icyo FPR ari cyo bigatuma bamwe bayibeshyaho bakeka ko ishobora guhindura kamere cyangwa kwivugurura.<\/p>\n<p>Aho kurangazwa na propagande ya Prezida Pahulo Kagame n\u2019agatsiko k\u2019abicanyi n\u2019intagondwa arangaje imbere, FDU-MN-INKUBIRI irashishikariza Abanyarwanda gufata ahubwo ingamba zo gutegura no kubaka inzira zo gusenya izo nkuta zibangamiye ubwisanzure, ukwishyira ukizana n\u2019uburenganzira bwa muntu, hagashyirwaho ubutegetsi bushingiye ku bushake bw\u2019Abanyarwanda, aho gushingira ku ngufu za gisirikare z\u2019agace kamwe k\u2019Abanyarwanda.<\/p>\n<p>FDU-MN-INKUBIRI irasaba Abanyarwanda gushyira ingufu mu guhashya Leta y\u2019igitugu ya FPR-Inkotanyi kugeza igihe izasimburwa n\u2019ubutegetsi bushingiye kuri rubanda, bukorera rubanda kandi butangwa na rubanda, butavangura kandi busangiwe, mu Rwanda rushyashya, rwuguruye, rubanye neza n\u2019abaturanyi kandi rwigenga, rufatanyije n\u2019ibindi bihugu by\u2019Afurika mu guharanira amajyambere asaranganyijwe kandi arambye y\u2019Abanyafurika, bubashywe kandi biyubaha, mu nteko z\u2019amahanga.<\/p>\n<p>Bikorewe I Lyon, ku wa 02 Gicurasi 2015<\/p>\n<p><strong>Eug\u00e8ne NDAHAYO<\/strong><br \/>\nUmuyobozi Mukuru wa <a href=\"http:\/\/inkubiri.org\/index.php\/sw\/amakuru\/rwanda\/22-kudahindura-ingingo-y-i-101-sibyo-bizazana-impinduka-dukeneye\">FDU-MN-INKUBIRI<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Hasigaye imyaka ibiri ngo Prezida Pahulo KAGAME arangize manda ya kabili y\u2019imyaka 7 akesha Itegeko-Nshinga yishyiriyeho muri 2003. Mbere y\u2019uko yemezwa mu ngirwa-matora ya Prezida wa Republika yabaye uwo mwaka,<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9279,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-10255","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA KU NGINGO Y\u2019101 Y\u2019ITEGEKO-NSHINGA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA KU NGINGO Y\u2019101 Y\u2019ITEGEKO-NSHINGA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Hasigaye imyaka ibiri ngo Prezida Pahulo KAGAME arangize manda ya kabili y\u2019imyaka 7 akesha Itegeko-Nshinga yishyiriyeho muri 2003. Mbere y\u2019uko yemezwa mu ngirwa-matora ya Prezida wa Republika yabaye uwo mwaka,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-05-03T16:03:03+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-05-03T16:03:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Eugene-ndahayo.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"470\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"361\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/\",\"name\":\"ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA KU NGINGO Y\u2019101 Y\u2019ITEGEKO-NSHINGA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Eugene-ndahayo.jpg\",\"datePublished\":\"2015-05-03T16:03:03+00:00\",\"dateModified\":\"2015-05-03T16:03:55+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Eugene-ndahayo.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Eugene-ndahayo.jpg\",\"width\":470,\"height\":361,\"caption\":\"Bwana Eug\u00e8ne ndahayo\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA KU NGINGO Y\u2019101 Y\u2019ITEGEKO-NSHINGA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA KU NGINGO Y\u2019101 Y\u2019ITEGEKO-NSHINGA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA KU NGINGO Y\u2019101 Y\u2019ITEGEKO-NSHINGA - Umunyarwanda","og_description":"Hasigaye imyaka ibiri ngo Prezida Pahulo KAGAME arangize manda ya kabili y\u2019imyaka 7 akesha Itegeko-Nshinga yishyiriyeho muri 2003. Mbere y\u2019uko yemezwa mu ngirwa-matora ya Prezida wa Republika yabaye uwo mwaka,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-05-03T16:03:03+00:00","article_modified_time":"2015-05-03T16:03:55+00:00","og_image":[{"width":470,"height":361,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Eugene-ndahayo.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/","name":"ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA KU NGINGO Y\u2019101 Y\u2019ITEGEKO-NSHINGA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Eugene-ndahayo.jpg","datePublished":"2015-05-03T16:03:03+00:00","dateModified":"2015-05-03T16:03:55+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Eugene-ndahayo.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/Eugene-ndahayo.jpg","width":470,"height":361,"caption":"Bwana Eug\u00e8ne ndahayo"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/icyo-fdu-mn-inkubiri-itekereza-ku-ngingo-y101-yitegeko-nshinga\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ICYO FDU-MN-INKUBIRI ITEKEREZA KU NGINGO Y\u2019101 Y\u2019ITEGEKO-NSHINGA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10255","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10255"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10255\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9279"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10255"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10255"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10255"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}