{"id":10587,"date":"2015-06-14T19:55:25","date_gmt":"2015-06-14T17:25:25","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10587"},"modified":"2015-06-14T19:55:25","modified_gmt":"2015-06-14T17:25:25","slug":"fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/","title":{"rendered":"FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR: IMIHANGO Y\u2019ABAMI BA KERA NI YO FPR YAKORESHEJE MURI RWERU KUGIRA NGO IFATE UBURUNDI."},"content":{"rendered":"<p><strong>Twebwe impunzi z\u2019Abanyarwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu Rugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR),<!--more--> twiyemeje gusohora iyi nyandiko tugira ngo tugaragaze uko twumva ibibazo by\u2019u Burundi muri iki gihe, kuko ibyo bibazo biri gutuma Abenegihugu babwo babura amahoro ndetse bamwe bakaba bahisemo ubuhunzi cyane cyane bahungira mu Rwanda. Twiyemeje kandi kuvuga kuri iki kibazo cy\u2019i Burundi, atari uko ari twe tuboneka mu bambere bafite igisubizo cy\u2019ibyo bibazo by\u2019i Burundi, ahubwo tubitewe n\u2019uko Leta y\u2019u Rwanda (FPR) yasohoye itangazo rivuga ibindi binyoma ko FDLR iri mu Burundi.<\/strong><\/p>\n<p>Aya magambo tukimara kuyumva, twumvise tutakwihanganira guceceka ngo icyo kinyoma gikwire nk\u2019ibindi binyoma bya FPR yakwije ku isi, igamije kurimbura abaturage ba kano Karere. Nkuko nta kinyoma cya FPR gisiga ubusa, tukimara kumva icyo kinyoma twahise twumva ko Abarundi ari bo batahiwe kandi tunazirikana ko FPR yica amamiliyoni (Nyuma ya miliyoni zirenga icumi (10 M+) imaze guhitana mu Rwanda no muri RDC, ubu ahatahiwe ni mu Burundi.<\/p>\n<p>Twebwe impunzi, nkuko twiyemeje gutanga umusanzu w\u2019amahoro n\u2019ubwumvikane muri aka Karere, dusohoye iyi nyandiko kare kugira ngo tuvuge hakiri kare ibyo FPR igamije mu Burundi, bityo n\u2019Abarundi babone neza iyo bava n\u2019iyo bajya. Nyuma y\u2019uko Abarundi basinya Amasezerano ya Arusha bari bateye intambwe Abanyarwanda bari bananiwe gutera, kuko Abanyarwanda bo bayasinye ariko ntashyirwe mu bikorwa kubera ko yabangamiwe n\u2019ihanurwa ry\u2019indege yarimo Umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda n\u2019uw\u2019igihugu cy\u2019u Burundi. Ayo masezerano y\u2019Abarundi ni yo yari abagejeje ahantu hashimishije none bakaba bagiye gusubira habi cyane nibatareba neza.<\/p>\n<p>Duhisemo rero kubaburira, atari uko twe tumerewe neza, ahubwo tubitewe n\u2019uko twe impunzi zagowe, tuvugwa noneho mu kibazo cy\u2019i Burundi. Ikindi ni uko tutishimira ko hari abandi baturage bo muri aka Karere bababara nk\u2019uko twe impunzi twababaye mu imyaka igera kuri makumyabiri n\u2019itanu yose (25 ans). Byari byoroshye ko Abarundi bakwicara mu mahoro bakumvikana ku bibazo bafite mu butegetsi bwabo, ariko amahirwe yo kumvikana kwabo akaba agenda aba make kuko FPR yamaze kubyinjiramo, kandi aho byerekeza ntawe utahabona.<\/p>\n<p>Nkuko twakomeje gutangaza kenshi ko FPR igamije kwigarurira aka Karere k\u2019Ibiyaga Bigari, amaherezo biragenda bijya ahagaragara, ari na ko ikinyoma cyayo bose bagenda bakibona. Muri iyi minsi rero biragaragara ko Leta ya FPR ibona ko igihugu cyose kirimo ubwoko bw\u2019Abatutsi\u00a0 gikwiye kuba icyayo, ikakigarurira muri wa mugambi wa kera w\u2019Abami wo kurimbura abantu bakigarurira ubutaka bwabo. Uwo mugambi, Leta ya FPR ikaba iwufite ku bihugu byose bikikije u Rwanda, aho igenda ihamagarira benshi mu Batutsi batuye muri ibyo bihugu kuza mu Rwanda\u00a0 nk\u2019impunzi, kugira ngo bategurire hamwe kurimbura ubundi bwoko bwose buturiye aka\u00a0 Karere, bakabambura ubutaka bwabo bakabugira ibikuyu by\u2019inka zabo.<strong>\u00a0Uyu mugambi ni uwo ku Ngoma\u00a0 ya Cyami wagarutse ku Ngoma ya FPR.<\/strong><\/p>\n<p>Ibi byose bikaba bikorwa ba nyiri ukuzarimbuka barebera gusa kandi ibyago bibasatiriye.\u00a0<strong>Niba FPR yatangiye gutangaza ko FDLR yageze mu Burundi, Abarundi batangire basenge iryanyuma, kuko abo Leta ya FPR ivuga, mu by\u2019ukuri ni Ingabo za FPR zinjiye gufata u Burundi.\u00a0<\/strong>Ibikorwa byo kwica no guteza akaduruvayo bya FPR, twebwe impunzi ziri muri RDC turabimenyereye, aho Ingabo za FPR zigenda zikica Abanyekongo, zikabambura, zikabafata ku ngufu zigamije guharabika FDLR ngo impunzi zikomeze kurimburwa.<\/p>\n<p>Ayo mayeri ya FPR rero twe turayamenyereye.\u00a0<strong>Twibuke ko abagize RDF bavuga ikinyarwanda n\u2019abagize FDLR bakavuga ikinyarwanda. Ariko niba FPR itangiye kuvuga ko abavuga ikinyarwanda bose ari aba FDLR, biriko biraza wa mugani w\u2019Umurundi. Ariko ibiza mu Burundi byo si byiza, Abarundi mube maso!<\/strong><\/p>\n<p>Nkuko twababwiye ko ikibi gikozwe igihe gitinda kikaba umuco, ndetse amaherezo bamwe bakacyakira nk\u2019ikintu cyiza,<strong>ubu Abarundi bashaka ubutegetsi barimo baragana FPR ngo ibafashe kwica Perezida\u00a0 wabo, imukure ku butegetsi babujyeho. Ibyo babiterwa n\u2019iki?\u00a0\u00a0<\/strong>Abarundi bazi neza uko FPR isanzwe igenzereza Abaperezida\u00a0\u00a0 b\u2019i Burundi, ibica ntihagire inkurikizi. Ubwo butwari bazi kuri Kagame ni bwo bwonyine butuma muri ibi bihe Abarundi bakeneye undi mu Perezida\u00a0 bahungira kwa Kagame bagira bati \u00ab\u00a0<strong>Wadukorera nk\u2019uko usanzwe ubigenza ukatwicira n\u2019uriya!\u00a0\u00bb\u00a0<\/strong><\/p>\n<p>Kubera cya kibi kigera nyuma kigafatwa nk\u2019ubutwari n\u2019umuco,\u00a0<strong>ubu Kagame na we ari kuvuga ati \u201cNi ibintu byanjye muhumure ndamubakiza!\u201d\u00a0<\/strong>Abarundi rero, kuko bazi neza ibyakorewe\u00a0 NDADAYE na NTARYAMIRA, uyu munsi ni bwo bari kwerekana ku mugaragaro ko bazi uwabikoze, none bakaba bakeneye ko abatunganyiriza na kariya kabazo; kandi bafite ikizere ko FPR ibifitemo uburambe mu kwica Abaperezida\u00a0\u00a0 b\u2019ibihugu.\u00a0<strong>Icyo kiraka cyo gusenya u Burundi FPR igifitemo nyungu ki?<\/strong><\/p>\n<p>Nkuko twabibabwiye FPR irashaka kwigarurira ibihugu byose birangwamo ubwoko bw\u2019Abatutsi, aho ishaka kubanza kubakusanyiriza\u00a0 mu Rwanda ibita impunzi, noneho Abatutsi banze guhunga, n\u2019abandi bo mu yandi moko bakagirirwa nk\u2019ibyo FPR yakoze mu Rwanda no muri RDC (kubarimbura).<strong>\u00a0FPR rero ishaka kwigarurira u Burundi nk\u2019uko indagu n\u2019imihango yayo bibyemeza\u00a0<\/strong>(izo ndagu n\u2019imihango byakorewe mu kiyaga cya Rweru, aho FPR yishe abantu ikabohereza mu mifuka i Burundi kugira ngo bajye gutera umwaku u Burundi nk\u2019uko Abami b\u2019u Rwanda babikoraga kera) .<\/p>\n<p>Abo bapfu rero u Burundi bwemeye kubashyingura ku butaka bwabwo, buba bwemeye gutsindwa n\u2019u Rwanda kuko ari ko indagu za FPR zabiteganyaga.<strong>\u00a0Kagame rero yizeye izo ndagu cyane, ni yo mpamvu yatanze itangazo ku mugaragaro ko ahangayikishijwe n\u2019impunzi z\u2019i Kibeho na ko z\u2019i Burundi ziri kuza ku bwinshi mu Rwanda. ndetse yongeraho ko mu makambi ya RDC nako mu gihugu cy\u2019u Burundi bazi ko hagezemo FDLR, akaba agomba kujya kuyirasa.\u00a0<\/strong>Abarundi bumva neza ikinyarwanda tuzi ko ubwo bumva icyo dushaka kubabwira.<\/p>\n<p><strong>Nta bandi ba FDLR FPR ivuga, uretse Ingabo zayo zinjiye ku bwinshi mu Burundi zije gutunganya ako kabazo gahari k\u2019ubutegetsi. Abarundi rero bakumbuye kwiyoborerwa na Kagame mwitegure, ariko mumushakire amaraso menshi kuko ari yo amwicaje ku ntebe mu Rwanda.\u00a0\u00a0\u00a0<em>Ese ko mu Rwanda baririmba ko Kagame agomba gutegeka iteka ryose, aho nategekana u Rwanda n\u2019u Burundi, rya simburana ku butegetsi rizongera kuvugwa mu Burundi?<\/em>\u00a0 Abarundi ntibashaka ko umuntu umwe akomeza kwihambira ku butegetsi, ariko bakeneye kwifashisha ubukomeyeho kurusha abandi ngo\u00a0 abe ari we ubafasha gukuraho Perezida\u00a0 wabo<em>. Harya ngo ni uko\u00a0 azi gukuraho Abaperezida\u00a0\u00a0 b\u2019u Burundi neza?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Twebwe impunzi nta bushobozi burenze ubu\u00a0 dufite bwafasha Abarundi, ariko ntitwabura kubaburira tubereka aho berekeza ikirenge kuko inzira berekezamo iri kwigaragaza kandi nta yindi itari iyo kudusanga mu kababaro twashyizwemo na FPR.\u00a0<strong>Uko FPR yatugenje ni ko ishaka kugenza Abarundi, kandi ikabigeraho ikoreshje Abarundi babona Kagame nk\u2019Imana y\u2019Abatutsi bose igomba kurimbura ubundi bwoko ngo Abatutsi babeho bonyine muri aka Karere k\u2019Ibiyaga Bigari.<\/strong><\/p>\n<p>Ntacyo twakora ngo tubuze FPR gukora ibikorwa bibi mu Burundi itwiyitirira, ahubwo tubitangaje kugira ngo Abarundi<strong>\u00a0<\/strong>bamenye ko abo Leta y\u2019u\u00a0 Rwanda yita aba FDLR ari abavuga ikinyarwanda bo muri RDF (mu Ngabo z\u2019u Rwanda) yohereje ngo bajye kwifatira igihugu\u00a0 ba nyira cyo badashaka, kuko icyo bishakira gusa ari ubutegetsi.\u00a0<strong>IGIHUGU KIRUTA UBUTEGETSI, NTABWO UBUTEGETSI BURUTA IGIHUGU.<\/strong>\u00a0<strong>Abarundi rero ntibakwiye gutanga igihugu cyabo kubera manda y\u2019imyaka itanu.<\/strong><\/p>\n<p><strong>Mugiye kugisenya kubera imyaka itanu, ariko mu myaka itanu ntimuzaba mwongeye kucyubaka.\u00a0<\/strong>Mwibuke ko FPR\u00a0 yashenye u Rwanda, ariko imyaka ibaye makumyabiri abantu bacyoherezwa i Burundi bari mu mifuka, n\u2019impunzi zikicwa umusubizo.\u00a0<strong>None ngo ubu u Rwanda ruhangayikishijwe n\u2019impunzi z\u2019Abarundi n\u2019iz\u2019Abanyekongo,\u00a0 mu gihe rusaba ko izarwo ziraswa.\u00a0<\/strong>Nubwo abantu baraburirwa\u00a0 irengero umunsi ku munsi, abandi bakaba buzuye mu magereza, bivugwa ko u Rwanda rwuzuye mo amazu, ari cyo kimenyetso<strong>\u00a0cyo gutera imbere kuri FPR, kikaba n\u2019isura y\u2019aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.<\/strong><\/p>\n<p>Twebwe impunzi tuzi neza ka amazu yo mu Rwanda aruta\u00a0 abantu b\u2019Abahutu ariko tutibagiwe n\u2019Abatutsi b\u2019ibigarasha kuko Abahutu nibamara kubaka neza bagakomeza, bazerekezwa i Muhengeri (mu mazi); amazu yabo\u00a0 FPR yamaze kubona abazayaturamo, ari cyo gikorwa irimo gukora ikusanya abantu bavanywe mu bindi bihugu ngo baze bature mu mazu yuzujwe na ba nyagupfa b\u2019Abahutu n\u2019Abatutsi b\u2019ibigarasha.<\/p>\n<p>Ntabwo rero twavuga ko\u00a0 nyuma y\u2019uko FPR isenye u Rwanda, rwari rwongera kubakwa kuko ibikorerwamo ari isenyanabuhanga ryibasira ubwoko ryihishe mu mazu.\u00a0<strong>Ngiyo inyota abavandimwe b\u2019Abarundi bafite. Ngubwo u Burundi nako u Rwanda bifuza guturamo. Impamvu tuvuze u Rwanda ni uko FPR ishaka komeka u Burundi ku Rwanda, bukaba igikuyu Abantu Nyabantu bagatura mu Rwanda, abandi bose bakajya aho miliyoni zirenga icumi (10 M+) zagiye.<\/strong><\/p>\n<p>Twiyemeje kugaragaza ibyo byose kugira ngo Abanyarwanda, Abarundi n\u2019abandi Banyamahanga bamenye icyerekezo cya FPR, bityo ibizakurikiraho bizabonerwe igisubizo nyacyo.<strong>\u00a0Iyo FPR ishyize mu majwi FDLR, twebwe impunzi tuba tubona neza ikigiye gukorwa nta kabuza. Kandi nta kindi kitari icyo twavuze haruguru, kuko FPR tuyizi kuva kuwa 01 Ukwakira 1990 kugeza ubu, aho yarimbuye Abatutsi n\u2019Abahutu yiyise interahamwe, ikarimbura benshi mu mpunzi yiyise FAR (Forces Arm\u00e9es Rwandaises), n\u2019ibindi.\u00a0<\/strong><\/p>\n<p>Aha iyo tubivuga tuba tuzi ukuri kwa nyako ku byo FPR ikora.<strong>\u00a0None se ba bantu igihumbi na magana abiri bakwiye RDC n\u2019u Burudi bate? Ba ba FDLR Kagame avuga ko yarangije badafite ubushobozi namba, babugize ari uko igihe cye cyo kwigarurira u Burundi kigeze?<\/strong><\/p>\n<p>Iyo tuvuga kwigarurira u Burundi hari abibwira ko biteye\u00a0 Kagame Isoni. mwibuke ko\u00a0 Ingabo\u00a0 za FPR nta gihugu zitise icyazo:<strong>\u00a0Babaye Ingabo za Uganda, Baba iza RDC, Baba iz\u2019U Rwanda n\u2019ahandi\u2026<\/strong>Ntabwo rero kwigarurira u Burundi biteye isoni cyangwa ubwoba kuri Kagame, bipfa kugwamo abatari abo arwanira, mu yandi magambo bipfa kudahitana<strong>inka n\u2019abatutsi yiyitirira.<\/strong><\/p>\n<p>Twakomeje kuvuga kenshi ko FPR ikora ibikorwa bibi byinshi yiyitirira Abatutsi, kuko twemeza neza ko abavandimwe bacu b\u2019Abatutsi bataterana ngo bapange gukora ibikorwa byo kurimbura ubundi bwoko bwose bagamije gutura bonyine muri kano Karere. Ariko, ahari bitewe no kutamenya cyangwa kugendera mu kiryoherere k\u2019ikinyoma cya FPR, bashobora kubona ibikorwa bya FPR bibafasha kubaho neza, igihe irimbura ubundi bwoko butari Abatutsi. Ari uko bimeze rero, byaba bigaragara ko ari byiza ku Batutsi nubwo atari byiza cyane, kuko byaba ari ukwishyiraho urubanza n\u2019umuvumo utazashira vuba.\u00a0 Ibi twakomeje kubivuga kenshi dushaka kubwira abavandimwe bacu b\u2019Abatutsi ngo bitandukanye n\u2019imigambi kirimbuzi ya FPR hakiri kare<strong>. Kuko urupfu rutamenyerwa, ntabwo Abahutu n\u2019andi\u00a0 moko atari Abatutsi bazemera gukomeza gupfa ubuziraherezo.<\/strong><\/p>\n<p>Twebwe\u00a0 impunzi, tumaze kubona igikorwa giteye ubwoba cya FPR cyo kuvangura amoko mu buryo mpuzamahanga, aho FPR ishaka gukura buri Mututsi aho ari mu gihugu cye, maze bose bagakusanyirizwa hamwe mu gahugu k\u2019u Rwanda, bagamije kurimbura ubwoko busigaye mu bihugu bikikije u Rwanda ngo bigarurire ubutaka bwabo nk\u2019uko byahoze ku Ngoma ya Cyami mu Rwanda.\u00a0<strong>Ibyo bikaba hakoreshejwe amayeri menshi no kwitwaza FDLR.\u00a0<\/strong>Ibyo byaduteye ubwoba, ariko binadutera kurushaho kuburira abaturage baturiye aka Karere, kandi tugahera ku bavandimwe bacu b\u2019Abatutsi kugira ngo bashishoze barebe\u00a0 urwo rwobo FPR na Kagame bashaka kubarohamo bishakira gusa Ubwami.\u00a0<strong>Turasaba rero abavandimwe bacu b\u2019Abatutsi kwamagana, bivuye inyuma, icyo gitekerezo n\u2019ibyo bikorwa bibi bya FPR.<\/strong><\/p>\n<p><strong>Impamvu tubaburira ni\u00a0<\/strong>ukubera ibikorwa bibi by\u2019indengakamere bya FPR bimaze imyaka igera kuri 25 byatumye twebwe impunzi tubona neza isura ya FPR n\u2019aho ihuriye n\u2019Ingoma ya Cyami, aho byigaragaza nta banga ko ari Ubwami bwagarutse mu Rwanda, bukaba bugamije gukwira aka Karere, bikozwe na Kagame n\u2019abambari be. Igiteye ubwoba ni uburyo ikusanya Abatutsi bose bo muri aka Karere, kugira ngo irimbure ayandi moko nta Mututsi uguyemo. Bityo abo Batutsi bazature nyuma aho ubundi bwoko bwarimbuwe bwavuye.<strong>\u00a0Ibi bihita bisa neza n\u2019ibyo Abami b\u2019u Rwanda bagiye bakora.<\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Icyo gikorwa cya FPR cyigisha Abatutsi baturiye kano Karere ko bose ari bamwe, gifite izihe ngaruka ku Batutsi?<\/em><\/strong><\/p>\n<ol>\n<li>FPR iramutse igize amahirwe make ntiyigarurire aka Karere nk\u2019uko ibiteganya, Abatutsi bose FPR iba ibagize Abanyarwanda igatuma bamburwa icyizere mu bihugu byari ibyabo, bityo bakabaho mu rwikekwe; kandi byaratangiye ku Banyekongo, aho abana b\u2019Abatutsi b\u2019Abanyekongo bashiriye ku rugamba FPR yashoje muri RDC, abandi bakaba baheze mu buhungiro mu Rwanda, kubera ipfunwe ry\u2019ibyo bagiye bakorera andi moko bari baturanye muri RDC igihe bizezwaga ko bagiye gufata RDC bagategeka icyo gihugu kinini kiruta u Rwanda inshuro hafi 90.<\/li>\n<li>Ibikorwa bya FPR biramutse bikomeje Abatutsi bose bakaryoherwa bakabijyamo, amaherezo byazabyara ikintu kibi kizitwa \u00ab\u00a0<strong>Jenocide yakorewe abatari Abatutsi mu Karere k\u2019Ibiyaga Bigari<\/strong>\u00ab\u00a0. Kandi iyo Jenocide yaratangiye ku bahutu b\u2019Abanyarwanda n\u2019Abanyekongo basa na bo, ariho za Miliyoni MAPPING REPORT ivuga zagendeye, bikozwe na FPR. Iri\u00a0 kusanyabatutsi rya FPR rero nta kindi rigamje uretse RUKOKOMA igamije kurimbura abatari Abatutsi muri aka Karere k\u2019Ibiyaga Bigari.<\/li>\n<li>Nkuko bigaragara ko FPR iri mu gikorwa \u00ab\u00a0<strong>Nkusanyabatutsi\u00a0\u00a0 kigamije kurimbura abatari Abatutsi no kwigarurira aka Karere\u00a0\u00bb,\u00a0<\/strong>biramutse bigezweho byaba ari byiza ku Batutsi bikaba ibyago ku batari bo. Ariko ibyo byago ku batari Abatutsi biteye ubwoba nyine ku batibona nk\u2019Abatutsi. Ni yo mpamvu iki gikorwa cya FPR\u00a0 Abatutsi batagihagurukiye ngo bakirwanye, ahubwo bagakomeza kukijyamo bakishimiye berekana ko Abatutsi bo mu Rwanda ari bamwe mu buryo butaziguye n\u2019abo mu bihugu birukikije,\u00a0<strong>iyo sano itaziguye igiye gutuma n\u2019abandi batari Abatutsi bagirana isano itaziguye hatitawe ku moko n\u2019imico, ahubwo isano ibe gusa icyo Abatutsi bagendereye cyo kurimbura bose.\u00a0<\/strong>Ibi ntabwo tubivuga duhanura kuko ibyambere byarabaye miliyoni esheshatu (6.000.000) z\u2019Abanyekongo zibigwamo.<\/li>\n<\/ol>\n<p><strong>Ikizatuma ibi biba vuba ni ikusanya rya vuba vuba rikorerwa Abatutsi rikozwe na FPR. Ikindi ni agaciro gake gahabwa abatari Abatutsi muri aka Karere, aho bigaragara ko bose bagomba kurimbuka kugira ngo Umututsi abeho mu mudendezo uzira ubundi bwoko. Ako gaciro gake ni ko kazatera andi moko guhaguruka bakirwanaho kuko nta kizere cyo gutabarwa cyangwa kuvugirwa bategereje.\u00a0 Mapping Repport agaciro yahawe karagaragaye.<\/strong>Nguwo umuriro FPR yacanye ikaba ikomeje kuwongeramo inkwi. Ndetse bamwe mu bavandimwe bacu b\u2019Abatutsi bakikurikirira ubwo bushyuhe, bumwe bujyana Akarere mu icuraburindi riruta iryo FPR imaze kutwicazamo muri aka Karere nyine.<\/p>\n<p><strong>Uru rwango rw\u2019Abatusi n\u2019abatari bo ni rwo FPR izaniye abatuye muri aka Karere k\u2019Ibiyaga Bigari. Ngibyo ibikubiye mu mugambi wa FPR, bikaba byihishe mu itangazo Leta y\u2019u Rwanda iheruka gusohora ku gihugu cy\u2019u Burundi, ari ryo ntangiriro yo gushyira uwo mugambi kirimbuzi mu bikorwa.<\/strong><\/p>\n<p>Twebwe impunzi ntitwashishikariza abatari Abatutsi muri aka Karere kwirwanaho, ahubwo twasaba abavandimwe bacu b\u2019Abatutsi kwamagana ku mugaragaro imigambi mibisha ya FPR kuko igamije koreka aka Karere mu icuraburindi.<\/p>\n<p align=\"center\"><strong>UBUMWE BUFATA ABANTU KIMWE NI WO MUTI W\u2019AKARERE<\/strong><\/p>\n<p align=\"center\">Bikorewe i Walikale kuwa 04 Kamena 2015<\/p>\n<p align=\"center\"><strong>(S\u00e9)<\/strong><\/p>\n<p align=\"center\"><strong>BYIRINGIRO Victor<\/strong><\/p>\n<p align=\"center\"><strong>Jenerali Majoro<\/strong><\/p>\n<p align=\"center\"><strong>Perezida \u00a0w\u2019agateganyo wa FDLR<\/strong><\/p>\n<p align=\"center\"><a href=\"http:\/\/ikazeiwacu.k.i.f.unblog.fr\/files\/2015\/06\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami.pdf\"><img decoding=\"async\" alt=\"fichier pdf\" src=\"http:\/\/ikazeiwacu.fr\/wp-includes\/images\/pdf.png\" \/>\u00a0<strong>FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR \u2013 IMIHANGO Y\u2019ABAMI<\/strong><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Twebwe impunzi z\u2019Abanyarwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu Rugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR),<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":9021,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-10587","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR: IMIHANGO Y\u2019ABAMI BA KERA NI YO FPR YAKORESHEJE MURI RWERU KUGIRA NGO IFATE UBURUNDI. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR: IMIHANGO Y\u2019ABAMI BA KERA NI YO FPR YAKORESHEJE MURI RWERU KUGIRA NGO IFATE UBURUNDI. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Twebwe impunzi z\u2019Abanyarwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu Rugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR),\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-06-14T17:25:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/BYIRINGIRO.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"367\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"352\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/\",\"name\":\"FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR: IMIHANGO Y\u2019ABAMI BA KERA NI YO FPR YAKORESHEJE MURI RWERU KUGIRA NGO IFATE UBURUNDI. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/BYIRINGIRO.jpg\",\"datePublished\":\"2015-06-14T17:25:25+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/BYIRINGIRO.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/BYIRINGIRO.jpg\",\"width\":367,\"height\":352},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR: IMIHANGO Y\u2019ABAMI BA KERA NI YO FPR YAKORESHEJE MURI RWERU KUGIRA NGO IFATE UBURUNDI.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR: IMIHANGO Y\u2019ABAMI BA KERA NI YO FPR YAKORESHEJE MURI RWERU KUGIRA NGO IFATE UBURUNDI. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR: IMIHANGO Y\u2019ABAMI BA KERA NI YO FPR YAKORESHEJE MURI RWERU KUGIRA NGO IFATE UBURUNDI. - Umunyarwanda","og_description":"Twebwe impunzi z\u2019Abanyarwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu Rugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR),","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-06-14T17:25:25+00:00","og_image":[{"width":367,"height":352,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/BYIRINGIRO.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/","name":"FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR: IMIHANGO Y\u2019ABAMI BA KERA NI YO FPR YAKORESHEJE MURI RWERU KUGIRA NGO IFATE UBURUNDI. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/BYIRINGIRO.jpg","datePublished":"2015-06-14T17:25:25+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/BYIRINGIRO.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/BYIRINGIRO.jpg","width":367,"height":352},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yinjiye-mu-burundi-yiyise-fdlr-imihango-yabami-ba-kera-ni-yo-fpr-yakoresheje-muri-rweru-kugira-ngo-ifate-uburundi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"FPR YINJIYE MU BURUNDI YIYISE FDLR: IMIHANGO Y\u2019ABAMI BA KERA NI YO FPR YAKORESHEJE MURI RWERU KUGIRA NGO IFATE UBURUNDI."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10587","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10587"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10587\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9021"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10587"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10587"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10587"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}