{"id":10763,"date":"2015-07-05T01:41:29","date_gmt":"2015-07-04T23:11:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10763"},"modified":"2015-07-05T01:41:29","modified_gmt":"2015-07-04T23:11:29","slug":"fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/","title":{"rendered":"FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W\u2019ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION)"},"content":{"rendered":"<p>Ku wa 04\/07 wa buri mwaka, ni umunsi Leta ya FPR yizihizaho italiki ya 04\/07\/1994 yafatiyeho ubutegetsi ku ngufu za gisilikare nyuma y\u2019imyaka hafi ine y\u2019intambara.<!--more--><\/p>\n<p>Iyo uwo munsi ugeze, abanyarwanda benshi bari mu gihugu bashaka aho bihisha bakahabura bagirango be kujyanwa ku gahato kujya kuzuza stadium\/stade mu biroli bibi kuri bo ari ibyo kwizihiza ubwicanyi bwa FPR bwabamazeho abantu babo, abavandimwe babo, abaturanyi babo, n\u2019inshuti zabo.<\/p>\n<p>Hari na bamwe mu batutsi babaga mu Rwanda mbere ya 1994 bazi neza ko biciwe na FPR\/APR ariko bagatinya kubivuga. Mwaba muri inshuiti akakubwira mw\u2019ibanga ati ndabizi neza ko ari FPR\/APR yanyiciye abanjye ariko sinatinyuka bubihingutsa, ati mvuga nanjye ko bishwe n\u2019interahamwe kuko byose ari yo mvugo ya leta iriho; ati ariko mbonye uruvugiro n\u2019ubwisanzure, nabisobanura.<\/p>\n<p>FPR kuva yatera u Rwanda taliki ya 01\/10\/1990 yaje ifite gahunda mbisha yo kwica abaturage b\u2019inzirakarengane, uko kubica ikabikoresha nk\u2019itwaro ya politiki yo kotsa igitutu leta ya MRND yariho icyo gihe mu kwerekana ko idashoboye kurinda umutekano w\u2019abaturage bayo kugirango bayijundike. Abacitse kw\u2019icumu rya FPR i Byumba, mu Mutara no mu Ruhengeli aho intambara yatangiriye, FPR ikabahindura impunzi mu gihugu imbere, ibyo ikabikoresha nk\u2019ubutumwa kuri leta yariho iyibwira iti ndi hano hirya naje!<br \/>\nUbundi iyo habajijweikibazo \u201cigihugu ni iki?\u201d, igisubizo ni uko igihugu mbere ya byoseari abantu, abenegihugu bacyo. Ubukungu bwa mbere bwa buri gihugu ni abaturage bacyo, ntabwo ari peteroli, ntabwo aro zahabu, ntabwo ari coltan. Birababaje cyane rero kubona FPR yaje ibeshya ngo izanye demokarasi mu Rwanda ahubwo yarazanywe no kwica abantu ikaba yarayogoje igihugu cyose kuva kiriya gihe kugeza ubu, imyaka ikaba ishize ari 25 yose yica abantu.<\/p>\n<p>Ni mu gihe kandi, kuko FPR yaje yivugira ubwayo ko atari ishyaka rya politiki, ko ari umuryango. Ni byo kuko FPR muri gahunda zayo, mu mikorere yayo no mu myitwarire yayo ku baturage, ntabwo yitwara nk\u2019 ishyaka rya politiki koko urebye ibokorwa by\u2019akarengane n\u2019urugomo ibakorera nko kubasenyera amazu, kubatemera intoki, kubambura amasambu yabo, kubarandurira imyaka, kubategeka guhinga ibitera mu turima basigaranye, guca mu gihugu imbuto zabo za gihanga, kubaaka imisanzu ya buri kanya igamije kubakenesha kandi bazi ko ntaho bafite bakura, no kubica.<\/p>\n<p>Muri uko kwica abantu, FPR yazanye mu Rwanda ubwicanyi butari busanzwe bahazwi bwatangiye kuvugwa bwa mbere n\u2019impunzi zari Nyacyonga zari zaravuye i Byumba zicitse kw\u2019icumu ry\u2019ubwo bwicanyi bwa FPR\/APR Inkotanyi. Uwo mwihariko w\u2019ubwicanyi bwazanywe na FPR\/APR mu Rwanda uteye utya:<\/p>\n<p>(1) kwicisha abantu agafuni kajanjagura umutwe nka kariya bakubise Rwigara Assinapol mu mutwe; ubundi agafuni mu Rwanda ni ako bakoresha mu mirima mu gutera intabire;<\/p>\n<p>(2)umurunga ukebanya ijosi nk\u2019uriya bicishije Col Karegeya;<\/p>\n<p>(3)uburozi mu Rwanda bita \u201cutuzi twa Dan Munyuza\u201d nka turiya bahaye nyakwigendera Aloysia Inyumba nyuma bakatubeshya ngo yishwe na cancer nkaho tuyobewe uko cancer ifata n\u2019uko yica;<\/p>\n<p>(4)akandoyi gasatura agatuza nka kariya bicishije bariya bantu benshi umwaka ushize bakabajugunya mu ruzi rw\u2019Akagera no mu kiyaga cya Rweru\u2019;<\/p>\n<p>(5)no gufata abana bato amaboko yombi bakabazunguza bakabakubita ku kibambasi cy\u2019inzu cyangwa ku giti bagashwanyagurika.<\/p>\n<p>Ngubwo bumwe mu buryo bwihariye bwa FPR(methods, modus operandi\/modes operatoires) ikoresha mu kwica abantu twabashije kumenya neza. Ntitwiriwe tuvuga urusasu nka ruriya baherutse kwicisha Dr. Gasakure bakatubeshya ngo yaragiye hanze kwituma ngo ahura n\u2019umupolisi ashaka kumwambura imbunda yari afite undi aramunanira aramurasa. Murabizi ibya FPR murabimenyereye ko byose ari ugutekinika gusa gusa!<\/p>\n<p>Ubundi buryo FPR isangiye n\u2019abandi bicanyi nkayo mu kwica abantu, ni ugufata abantu idashaka ikabahimbira ibyaha ikabafungira ubusa kugirango bapfire muri gereza bishwe n\u2019ubujyahabi bwa gereza cyangwa uburozi bahawe muri gereza mu byo barya no mu byo banywa, cyangwa se bakazabanyereza byitwa ngo babimuriye mu yindi gereza naho babajyaniye kubica. Leta ya FPR yabeshye abanyarwanda n\u2019amahanga ngo yakuyeho igihano cy\u2019urupfu ariko nyamara kiracyariho binyuze mu mayeli yo kwica imfungwa hakoreshejwe buriya buryo bwose na ziriya mfu zose tumaze kuvuga.<\/p>\n<p>FPR nk\u2019umutwe w\u2019iterabwoba, ifite muri gahunda yayo gukomeza gukora jenoside hutu ya bucece, nkuko umushakashatsi w\u2019umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30\/08\/2014 akabyita \u201cSlow, Silent and Systematic Hutu genocide in Rwanda\u201d.Ibi mw\u2019ishyaka ryacu PRM\/MRP-ABASANGIZI mu mahame yaryo yo ku wa 10\/03\/2013 urupauro rwa 10 ingingo ya 5 twari twabivuze aho twanditse tuti: \u201cRepubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi kuva tariki ya 04\/07\/1994 kugeza ubu nayo, kimwe n\u2019izayibanjirije, yashingiye kw\u2019ivangurabwoko, irondakarere, irondakazu, igitugu, ikinyoma, akarengane, urwango, kwihimura, n\u2019ubwicanyi. Yongeyeho n\u2019akarusho ko gukoresha iterabwoba, urugomo, guhahamura abantu, kunyereza no kwica abahutu mu buryo bw\u2019ibanga mu rwego rwo kugabanya umubare wabo uko bishobotse kose kugirango bave kuri 85% bajye ku mubare wo hasi wose ubashobokeye. Ibi biri mu mpamvu FPR yanze gukora ibarura rusange ry\u2019abaturage (recencement general\/general census) ridafifitse kuva yafata ubutegetsi mu 1994 kugeza ubu\u201d.<\/p>\n<p>Turangije ubu butumwa ku banyarwanda bose tubabwira ko tuzi kandi tuzirikana amakuba abanyarwanda twahuye nayo aho igihugu cyacu cyaguye mu minwe y\u2019ikintu kititwara nk\u2019ishyaka rya politiki ahubwo kitwara nk\u2019umutwe w\u2019iterabwoba ari cyo FPR Inkotanyi. Twe nk\u2019ishyaka rya politiki ritavuga rumwe na FPR, turasezeranya abanyarwanda ko ibyabaye taliki ya 4\/7\/1994 by\u2019uko ikibi cyari gihari cyasimbuwe n\u2019ikindi kibi kurushaho bitazongera; kuko twiyemeje hamwe namwe mwese guharanira ko mu Rwanda rwacu haba impinduka nziza ituma ikibi cyahabaye n\u2019ikibi gihari ubu gisimburwa n\u2019icyiza gusa, maze u Rwanda tukarugira mugongo mugari uheka abana barwo bose nta n\u2019umwe bibaye ngombwa ko yicwa nk\u2019uko bimeze ubu mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi.<\/p>\n<p>Bikorewe Savannah Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika taliki ya 03\/07\/2015;<\/p>\n<p><strong>Dr. Gasana Anastase, perezida w\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI;<\/strong><br \/>\n<strong> Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;<\/strong><br \/>\n<strong> Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by\u2019ishyaka.<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><em>Icyitonderwa: niba wifuza kutwandikira ugira icyo utubaza cyangwa se utwungura ibitekerezo, email yacu ni abasangizi@gmail.com naho telefoni yacu ni +1-919-818-6405<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku wa 04\/07 wa buri mwaka, ni umunsi Leta ya FPR yizihizaho italiki ya 04\/07\/1994 yafatiyeho ubutegetsi ku ngufu za gisilikare nyuma y\u2019imyaka hafi ine y\u2019intambara.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7156,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-10763","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W\u2019ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION) - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W\u2019ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION) - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku wa 04\/07 wa buri mwaka, ni umunsi Leta ya FPR yizihizaho italiki ya 04\/07\/1994 yafatiyeho ubutegetsi ku ngufu za gisilikare nyuma y\u2019imyaka hafi ine y\u2019intambara.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-07-04T23:11:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gasana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"264\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"250\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/\",\"name\":\"FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W\u2019ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION) - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gasana.jpg\",\"datePublished\":\"2015-07-04T23:11:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gasana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gasana.jpg\",\"width\":264,\"height\":250},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W\u2019ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W\u2019ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION) - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W\u2019ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION) - Umunyarwanda","og_description":"Ku wa 04\/07 wa buri mwaka, ni umunsi Leta ya FPR yizihizaho italiki ya 04\/07\/1994 yafatiyeho ubutegetsi ku ngufu za gisilikare nyuma y\u2019imyaka hafi ine y\u2019intambara.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-07-04T23:11:29+00:00","og_image":[{"width":264,"height":250,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gasana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/","name":"FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W\u2019ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION) - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gasana.jpg","datePublished":"2015-07-04T23:11:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gasana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gasana.jpg","width":264,"height":250},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-iyobora-u-rwanda-yarangije-kuzuza-ibyangombwa-byose-byo-kuba-umutwe-witeabwoba-a-terrorist-organization\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"FPR IYOBORA U RWANDA YARANGIJE KUZUZA IBYANGOMBWA BYOSE BYO KUBA UMUTWE W\u2019ITEABWOBA (A TERRORIST ORGANIZATION)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10763","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10763"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10763\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7156"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10763"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10763"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10763"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}