{"id":10809,"date":"2015-07-07T18:57:47","date_gmt":"2015-07-07T16:27:47","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10809"},"modified":"2015-07-07T18:57:47","modified_gmt":"2015-07-07T16:27:47","slug":"rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/","title":{"rendered":"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi."},"content":{"rendered":"<p>Kuwa gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015, mu Rwanda bizihije isabukuru ya 21 y\u2019umunsi inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zafashe umujyi wa Kigali, maze guhera icyo gihe zikiyambika izina ry\u2019ingabo z\u2019 u Rwanda. Uwo munsi FPR yawubatije umunsi wo KWIBOHORA.<!--more--><\/p>\n<p>Ukurikiye ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bari bitabirie uwo munsi, ukirengagiza ibibera mu Rwanda, wakeka ko koko Paul Kagame ari umusaza ufite amanota meza mu miyoborere myiza. Gusa rero ntibishoboka ko wakumva ibyo umuyobozi wa Politiki avuga ngo ureke kubigereranya n\u2019uburyo abishyira mu bikorwa. Ibi byombi (imvugo n\u2019ibikorwa) iyo ubihuje uratangara cyane ndetse ukibaza niba Kagame \u00a0atari indyarya \u00a0cyangwa se umugome cyangwa byombi uko ari bibiri.<\/p>\n<ol>\n<li><strong>Ngo inyungu zo kwibohora zikwiye kuba iza bose\u00a0!<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Ibi Kagame yabivuze agitangira ijambo abeshya abaturage ko ibyo FPR yaba yaragezeho bisaranganyijwe mu baturage bose. Nyamara ibi bitandukanye cyane n\u2019ibyo rubanda ibona. Abaturage bamaze imyaka 21 bategereje ko na bo bahabwa agaciro nk\u2019ikiremwamutu, bakavuga ikibari ku mutima, bakagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi, bagahabwa ubutabera mu gihe babukeneye, bakarindirwa umutekano n\u2019ingabo za leta,\u2026 ariko ibi barabibuze. Kubera ko bo batibohoye!<\/p>\n<p>Abaturage bambuwe ijambo risigaranwa n\u2019abantu bake cyane bari mu gatsiko akenshi k\u2019abantu baturutse mu gihugu cya Uganda ari na yo mpamvu dukunda kukita agatsiko sajya. Aba ni bo bavuga rikijyana bakemeza igikwiye gukorwa batabajije rubanda, bakaka amakoro atagira fagitire, bakambura rubanda utwabo, bagahabwa amasoko yose, bagahabwa akazi keza batagahataniye, bagateza cyamunara ibya rubanda kandi bakabigura ku mafaranga y\u2019intica ntikize. Aba nyine nibo bemerewe gufata inguzanyo mu mabanki, bagakora ubucuruzi butandukanye bagakurirwaho amahoro ku bitumizwa mu mahanga, bakarya imbuto zo kwibohoza rubanda yicira isazi mu jisho. Ibi ni byo bigaragaza ko FPR yibohoje ariko ikaboha abandi.<\/p>\n<figure style=\"width: 160px\" class=\"wp-caption alignleft\"><a href=\"https:\/\/gahunde.files.wordpress.com\/2015\/03\/tc3a9lc3a9chargement-3.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"t\u00e9l\u00e9chargement (3)\" src=\"https:\/\/gahunde.files.wordpress.com\/2015\/03\/tc3a9lc3a9chargement-3.jpg?w=723\" width=\"160\" height=\"180\" \/><\/a><figcaption class=\"wp-caption-text\">Deo Mushayidi yaboshywe na FPR.<\/figcaption><\/figure>\n<ol start=\"2\">\n<li><strong>Ngo yiteguye kumva abamubwira inenge ze<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Avuga ku banenga u Rwanda ku bikorwa bibi rukora, Kagame yibasiye abanyamahanga ngo bashaka kumuha amasomo. Aha cyane cyane yaciye amarenga avuga Perezida w\u2019 Ubufaransa. Cyakora yaguye ku ijambo aho yemeza ko nta muntu utagira inenge, ko na we nta kibazo abona hagize umubwira ibitagenda agamije ko bikosorwa. Cyakora yiyamye abashaka kumwikoreza ibibazo biruta ibyo we asanganywe.<\/p>\n<figure style=\"width: 300px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"ingabire v\" src=\"https:\/\/gahunde.files.wordpress.com\/2015\/07\/ingabire-v.jpg?w=300&amp;h=233\" width=\"300\" height=\"233\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Ingabire Victoire na we yaraboshywe<\/figcaption><\/figure>\n<p>Aha naho harimo uburyarya bukabije. Hashize imyaka myinshi abantu babwira FPR bati mureke twubake igihugu kigendera ku btekerezo bitandukanye , habeho opozisiyo yo gufasha kunenga ibitagenda kugira ngo bikosorwe, ariko Kagame yavuniye ibiti mu matwi. Yewe na bamwe mu babigerageje yabataye mu kagozi arafunga ajugunya imfunguzo!<\/p>\n<p>Aha umuntu akibaza ati ese uyu muntu uvuga ko ashaka kumva abamunenga kugira ngo akosore ibifutamye, nyamara bamunenga akabamarira ku munigo, aho ntakwiye gushakirwa umuti?<\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li><strong>Ngo kwibohora ni uguhaguruka ugahangana<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Mu gusoza ijambo rye, Kagame yavuze ikintu gikomeye cyane aho yemezaga ko kwibohora ari ukwiyemeza guhangana. Iki nicyo gikenewe. Uyu munsi rubanda imaze kurambirwa ubugizi bwa nabi bw\u2019ingoma ya FPR irasabwa koko gushirika ubwoba no guhaguruka igahangana n\u2019abibohoye ariko yo bakayiboha. Nta wundi muti uzaboneka niba nyine hari abacyumva ko hari ubibabereyemo bo bakananirwa guhangana. Uburenganzira buraharanirwa nta we ubuhabwa ku isahani. Ubushaka wese nta yindi nzira anyuramo atiyemeje guhangana n\u2019ababumubuza.<\/p>\n<figure style=\"width: 300px\" class=\"wp-caption alignleft\"><a href=\"https:\/\/gahunde.files.wordpress.com\/2015\/07\/kizito.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Kizito\" src=\"https:\/\/gahunde.files.wordpress.com\/2015\/07\/kizito.jpg?w=300&amp;h=176\" width=\"300\" height=\"176\" \/><\/a><figcaption class=\"wp-caption-text\">Mihigo Kizito na we yaboshywe na FPR.<\/figcaption><\/figure>\n<ol start=\"4\">\n<li><strong>Umusozo: Hakenewe iki?<\/strong><\/li>\n<\/ol>\n<p>Hari igihe Kagame avuga amagambo afite akenge rwose. Aho bipfira ni uburyo ayo magambo ashyirwa mu bikorwa. Igikenewe ni ugukora ikiri cyiza aho kucyivuga gusa usa n\u2019aho hari abo ushaka gushimisha.<\/p>\n<ol>\n<li>Hakenewe ko abanyarwanda baca ukubiri n\u2019umuco wo kubeshya Kagame bakamubwiza ukuri ku bibi we akora cyangwa ibyo ubutegetsi bwe bukora arebera ntagire icyo abikosoraho. Ibi kandi bikwiye kuba kuri buri mutegetsi wese washaka kubeshya muri ya politiki yo gutekinika no gutera igipindi. Uyu akwiye kubwizwa ukuri no kwamaganwa kuko igihugu kidashobora gutera imbere hari abagihishira ikibi.<\/li>\n<li>Hakenewe umuco mushya wo guharanira kubaka opozisiyo ihabwa ubushobozi kugira ngo ibashe kunenga Leta iriho ndetse yitegure kuyisimbura mu gihe Leta idakorera neza abaturage.<\/li>\n<li>Hakenewe gusenya FORUM y\u2019amashyaka ngo igamije kwumvikana ku bibazo by\u2019igihugu ahubwo amashyaka akajya asuzumira ibyo bibazo mu nteko ishinga amategeko (ku karubanda) buri munyarwanda agakurikirana en direct uburyo ayo mashyaka ajya impaka aharanira ineza y\u2019igihugu n\u2019abenegihugu.<\/li>\n<li>Hakenewe gutandukanya FPR n\u2019igihugu. FPR ni ishyaka rihuriwemo na bamwe mu Banyarwanda kandi siryo rigize igihugu ryonyine. Buri wese bimujye mu mutwe ko kwamagana ububi bwa FPR atari ukwamagana igihugu ahubwo ko ari uguharanira ko u Rwanda rwagira imiyoborere myiza ishingiye ku guteza imbere inyungu za buri munyarwanda.<\/li>\n<li>Hakenewe kureba kure buri wese agaharanira inyungu z\u2019igihugu aho kureba inyungu ze. Niba koko mukunda igihugu nimutekereze uko undi we amerewe, uko ibyemezo mufata bimugiraho ingaruka, uko kwibuka \u201cukwibohora\u201d abyishimira cyangwa bimurya ahantu, uko igihugu kizaba kimeze mu gihe mwe muzaba mutakiriho.<\/li>\n<li>Iminsi mikuru yo \u201c<strong>kwibohora\u201d<\/strong>\u00a0n\u2019umunsi ngo \u201c<strong>w\u2019intwari\u201d<\/strong>\u00a0si iminsi mikuru y\u2019igihugu ahubwo ni iminsi mikuru ya FPR. Bityo rero ikwiye gukurwaho hakajya hizihizwa gusa iminsi abanyarwanda bose bahuriyeho mu mateka. Aha twavuga nk\u2019itariki ya mbere Nyakanga aho u Rwanda rwazamuye ibendera ryarwo iry\u2019abazungu rikamanurwa.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Mbifurije kugira ISHEMA ryo kuba Abanyarwanda.<\/p>\n<p>Mbatuye ako karirimbo:<\/p>\n\n<div class=\"youtube-embed\" itemprop=\"video\" itemscope itemtype=\"https:\/\/schema.org\/VideoObject\">\n\t<meta itemprop=\"url\" content=\"https:\/\/www.youtube.com\/v\/oy-BnaLK6jY\" \/>\n\t<meta itemprop=\"name\" content=\"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi.\" \/>\n\t<meta itemprop=\"description\" content=\"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi.\" \/>\n\t<meta itemprop=\"uploadDate\" content=\"2015-07-07T18:57:47+02:00\" \/>\n\t<meta itemprop=\"thumbnailUrl\" content=\"https:\/\/i.ytimg.com\/vi\/oy-BnaLK6jY\/default.jpg\" \/>\n\t<meta itemprop=\"embedUrl\" content=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/oy-BnaLK6jY\" \/>\n\t<meta itemprop=\"height\" content=\"340\" \/>\n\t<meta itemprop=\"width\" content=\"560\" \/>\n\t<iframe loading=\"lazy\" style=\"border: 0;\" class=\"youtube-player\" width=\"560\" height=\"340\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/oy-BnaLK6jY\" allowfullscreen><\/iframe>\n<\/div>\n\n<p><strong>Gahunde Chaste<\/strong><\/p>\n<p><strong>Georgetown, Guyana.<\/strong><\/p>\n<p><strong>\u00a0<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuwa gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015, mu Rwanda bizihije isabukuru ya 21 y\u2019umunsi inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zafashe umujyi wa Kigali, maze guhera icyo gihe zikiyambika izina ry\u2019ingabo z\u2019 u Rwanda. Uwo munsi FPR yawubatije umunsi wo KWIBOHORA.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8934,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-10809","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuwa gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015, mu Rwanda bizihije isabukuru ya 21 y\u2019umunsi inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zafashe umujyi wa Kigali, maze guhera icyo gihe zikiyambika izina ry\u2019ingabo z\u2019 u Rwanda. Uwo munsi FPR yawubatije umunsi wo KWIBOHORA.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-07-07T16:27:47+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"172\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"200\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi.\",\"datePublished\":\"2015-07-07T16:27:47+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/\"},\"wordCount\":851,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/gahunde.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/\",\"name\":\"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/gahunde.jpg\",\"datePublished\":\"2015-07-07T16:27:47+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/gahunde.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/gahunde.jpg\",\"width\":172,\"height\":200},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi. - Umunyarwanda","og_description":"Kuwa gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015, mu Rwanda bizihije isabukuru ya 21 y\u2019umunsi inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zafashe umujyi wa Kigali, maze guhera icyo gihe zikiyambika izina ry\u2019ingabo z\u2019 u Rwanda. Uwo munsi FPR yawubatije umunsi wo KWIBOHORA.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-07-07T16:27:47+00:00","og_image":[{"width":172,"height":200,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi.","datePublished":"2015-07-07T16:27:47+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/"},"wordCount":851,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/","name":"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","datePublished":"2015-07-07T16:27:47+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","width":172,"height":200},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwanda-ni-koko-fpr-yaribohoye-ari-na-ko-iboha-abandi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10809","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10809"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10809\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8934"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10809"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10809"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10809"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}