{"id":10941,"date":"2015-07-31T03:02:34","date_gmt":"2015-07-31T00:32:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10941"},"modified":"2015-07-31T03:02:34","modified_gmt":"2015-07-31T00:32:34","slug":"ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/","title":{"rendered":"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE"},"content":{"rendered":"<p>Umunsi mukuru ngaruka mwaka w\u2019umuganura uzaba taliki ya 01\/08\/2015 ugeze abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bafite inzara bo ubwabo bise\u00a0<b><i>\u201cubuyobozi<\/i><\/b>\u201d kuko bazi ko iterwa n\u2019ubuyobozi bubi bwa leta ya FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame Paul.<!--more--><\/p>\n<p>CNN, umuyoboro wa televiziyo mpuzamahanga wo muri Amerika, umwaka ushize mu kiganiro cyayo kitwa \u201c<b id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46834\"><i id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46833\">Global Public Square<\/i><\/b>\u201d, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite GINI INDEX ya nyuma kw\u2019isi kuko ari igihugu gifite ubutegetsi bufite muri gahunda yabwo no mu mikorere yabwo gukenesha nkana bamwe mu baturage bacyo.<\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46836\">\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ibi bimaze na none gushimangirwa na SDSN ishami ry\u2019umuryango w\u2019abibumbye ONU\/UN rishinzwe gusuzuma iby\u2019imibereho myiza n\u2019umunezero w\u2019abaturage uko byifashe mu bihugu byo kw\u2019isi yose. Iryo shami rya ONU\/UN rimaze gutangaza uyu mwaka ko u Rwanda ruri mu bihungu bya nyuma kw\u2019isi bigaragaramo ko abaturage batishimye ko nta munezero bafite kubera imibereho mibi muri rusange. U Rwanda ni urwa 181 ku bihugu 186 ririya shami rya ONU\/UN ryasuzumye.<\/p>\n<p>\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 \u00a0Natwe nk\u2019ishyaka rya politiki rikurikira ibibera mu Rwanda dukesha abantu tuhafite, dore bimwe mu bikorwa bibi leta ya FPR ikora igambiriye gukenesha abaturage bigatuma umunsi w\u2019umuganura wa buri mwaka ugera ntacyo bafite baganura: (1)kubasenyera amazu; (2)kubambura amasambu yabo; (3)kubategeka\u00a0 guhinga ibitera mu turima basigaranye, imbuto zabo zabarengeraga zikaba zaracitse mu Rwanda kubera kubuzwa kuzihinga; (4)kubarandurira imyaka ngo bahinze ibyo batababwiye; (5)kubatemera intoki; (6)kubategeka kugurisha utwo bejeje ku biciro bishyizweho n\u2019umuguzi aho kugirango bishyirweho na ba nyir\u2019imyaka kandi bagurishe n\u2019uwo bashatse; (7)kubaka imisanzu ya buri kanya kandi ntaho bafite bakura, (8)kubaka ruswa kuri services zose bakeneye mu nzego z\u2019ubutegetsi kandi ubundi izo services leta igomba kuzitangira Ubuntu; (9) guhombya nkana utwo abaturage bagerageza kwikorera ku giti cyabo, ibyo mu Rwanda bita ubu \u201ckubakubita ikaramu\u201d; (10) gufunga abagabo hakurikijwe urugomo n\u2019akarengane kugirango ingo zabo zibure abazikorera maze zisubire inyuma zitindahare; (11) gucuza abahutu utwabo twose ngo bishyure abatutsi indishyi z\u2019akababaro ka jenoside batakoze cyangwa isahura batagizemo uruhare; (12) bamwe guhora batanga amafaranga yo kwigura ngo be gufungirwa ubusa cyangwa se kwicwa.<\/p>\n<p>Ingaruka ziteye ubwoba ku baturage no ku gihugu ziterwa n\u2019ibi bikorwa bibi leta ya FPR ibakorera ni izi zikurikira zigaragara mu Rwanda muri iki gihe: (1) kurwara amavunja byaragarutse; (2) kurwara inda mu mutwe (mu misatsi) no mu myenda; (3) kurwara \u201cshishikara ushime\u201d; (4) ibibwa n\u2019ibiheri mu buriri byaragarutse; (5) kurwara bwaki ku bana no ku bantu bakuru birahari ubu; (6) kurwara inzoka akada kagatumba kubera kunywa amazi arimo umwanda; (7) kurwara umwuma kubera kutanywa amazi bihagije; (8) abantu gusimburana kurya rimwe mu munsi cyangwa rimwe mu minsi ibiri kubera iriya nzara twavuze iri mu Rwanda abanyarwanda bise \u201cubuyobozi\u201d; (9) abantu kurarana n\u2019amatungo(inka , ihene intama n\u2019 inkoko) mu nzu; (10) abantu kuba mu kazu k\u2019umusarane bakarara aho bituma; (11) ubujura bwo gukora mu mifuka y\u2019abantu bwiyongereye kubera ubukene bukabije buri mu Rwanda ku buryo ubu hari n\u2019abajura b\u2019abagore n\u2019abakobwa biba abantu mu matagisi, ku masoko, mu mamodoka aho ahagaze, mu maduka, n\u2019ahandi hose; (12) gucuruza abagore n\u2019abakobwa byeze ubu mu Rwanda kubera ubukene maze abantu b\u2019indakoreka za FPR\u00a0 bagafatirana abana bakiri bato (urubyiruko) \u00a0bakabafatirana mu buto bwabo no mu bukene bafite bakajya kubacuruza mu mahanga i Kampala, i Bujumbura,\u00a0 bigakomeza n\u2019ahandi.<\/p>\n<p>Biriya bibi byose leta ya FPR ikora mu gukenesha nkana abaturage n\u2019ibimenyetso bigaragaza ingaruka zabyo ku buzima rusange rw\u2019abo baturage n\u2019ubw\u2019ighugu cyose, twagiye tubigezwaho n\u2019abaturage bari mu Rwanda, ubundi tukanabisoma mu binyamakuru byo mu Rwanda. Ikindi kandi kigaragaza ko byose ari ukuri ni uko leta ya FPR nayo ubwayo mu 2001, nyuma y\u2019 imyaka 17 itegeka u Rwanda, yashyize abanyarwanda bose mu byiciro bitandatu ku birebena n\u2019imibereho mibi cyangwa myiza y\u2019abaturage. Yahereye kubafite imibereho mibi irangiriza ku bafite imibereho myiza mu buryo bukurikira: (1) Abatindi nyakujya cyangwa abahanya, abadirigi, impezamaryo, imihirimbire, abinazi; (2) Abatindi; (3)Abakene; (4) Abakene bifashije; (5) Abakungu; (6) Abakire. Muri uyu mwaka wa 2015 ibi byiciro nanone ni ko Minisiteri y\u2019Ubutegetsi bw\u2019Igihugu yongeye kubitangaza uretse gusa ko noneho baretse ariya mazina mu rwego rwo kujijisha bya FPR byo gutekinika no kugerageza guhisha ukuri bagakoresha ibisobanuro (definition) aho gukoresha ijambo rimwe nk\u2019uko bari babigenje mu 2001.<\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko FPR ifata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994, ibyiciro by\u2019ubukene n\u2019ubukire byari biteye gutya kuva ku bukene kujyana hejuru:(1)umukene; (2) umukene wifashije; (3) umukungu; (4) umukire; (5) umuherwe . Abatindi nyakujya aribo Abahanya n\u2019Abinazi, n\u2019Abatindi ntibari bakibaho mu Rwanda mu 1994 none bongeye kubaho kubera politiki mbi ya leta ya FPR yo gukenesha bamwe mu banyarwanda nk\u2019uko twabyerekanye hano haruguru.<\/p>\n<p>Kugirango iguhugu cyacu kigire uburumbuke bwatuma abantu bahinga bakeza, bagasarura, abikorera utwabo tunyuranye bakunguka, bose \u00a0bakishimira umusaruro wabo bakaganura, ishyaka PRM\/MRP &#8211; ABASANGIZI risanga hari byinshi bigomba gukorwa, bimwe muri byo bikaba ibi bikurikira:<\/p>\n<p>1) Gushyira ingufu mu bintu byose byo guteza imbere amajyambere y\u2019icyaro kuko ariho abanyarwanda benshi baba, no gukora ku buryo amajyambere y\u2019icyaro ashingiye ahanini k\u2019ubuhinzi n\u2019ubworozi aba inkingi y\u2019ubukungu bw\u2019igihugu (pro-growth area);<\/p>\n<p>2) Gusubiza abantu amasambu n\u2019imitungo yabo yose bambuwe mu buryo bw\u2019akarengane n\u2019urugomo bya leta ya FPR Inkotanyi;<\/p>\n<p>3) Gutega amatwi abanyarwanda no kumva ibyifuzo byabo akaba ari byo biba ishingiro ry\u2019ibikorwa bya leta yabo aho kubatwara buhumyi no kubategekesha igitugu, iterabwoba n\u2019inkoni nk\u2019uko leta ya FPR ibigenza ibahatira guhinga ibitera mu masambu yabo kandi bo ubwabo aribo bazi ibihera n\u2019ibitahera none iyo politiki mbi ikaba yarateje inzara mu gihugu;<\/p>\n<p>4) Guha abanyarwanda ibyo bakeneye kugirango babashe kwitunga ubwabo no kwiteza imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi; ibyo bakeneye akaba ari ukubaha amahoro arambye kugirango bagire ihumure n\u2019ituze mu mitima yabo bityo babashe kwitabira umurimo no kwiteganyiriza ejo hazaza, kubaha agaciro n\u2019amahirwe angana muri byose nk\u2019abana b\u2019igihugu, no kubahiriza uburenganzira bwabo busesuye kuri bo ubwabo, ku buzima bwabo, ku masambu yabo, n\u2019utundi bikorera ku giti cyabo tubatunze (their right to the pursuit of happiness);<\/p>\n<p>5) Abahinzi kugurisha imyaka yabo uko bashatse no ku wo bashatse bakurikije inyungu yabo ijyanye n\u2019imvune n\u2019igishoro bashyize mu buhinzi bwabo hamwe n\u2019uko ibintu bihagaze kw\u2019isoko ry\u2019imyaka mu gihe cy\u2019igurisha;<\/p>\n<p>6) Gushyigikira abikorera ku giti cyabo aho kubaca intege, kubakoma mu nkokora no kubahombya nkana;<\/p>\n<p>7) Gukura FPR mu mirimo y\u2019ubucuruzi inyuranye iyo mirimo ikegurirwa abikorera ku giti cyabo;<\/p>\n<p>8) Guca ruswa mu Rwanda no kunyunyuza imitsi y\u2019abaturage bikorwa n\u2019abakada ba FPR n\u2019abakozi ba Leta yayo;<\/p>\n<p>9) Abatutsi kwirinda kwizihirwa\u00a0 mu karengane n\u2019urugomo leta ya FPR ikorera abahutu ibacuza utwabo ngo itubihere ngo ni indishyi y\u2019akababaro ya jenoside batakoze kuko nabo ejo bashobora kuzabibazwa ugasanga batangiye kuvuga ngo ni leta ya FPR yabashukaga\u00a0 cyangwa yabibakoreshaga;<\/p>\n<p>10) Gushyiraho isaranganywa ry\u2019imishinga ya leta mu turere twose tw\u2019igihugu rikozwe mu mucyo kandi hakurikijwe ibikenewe muri buri karere;<\/p>\n<p>11) Guhagurukira kurwanya icuruzwa mu Rwanda ry\u2019urubyiruko rw\u2019abagore bakiri bato n\u2019abakobwa rikorwa n\u2019abantu b\u2019indakoreka za FPR bitwara nk\u2019aho batagira amategeko abahana muri iki gihugu.<\/p>\n<p>Kugirango ubuhanya, ubwinazi, ubutindi nyakujya, ubutindi, n\u2019ubukene bicike mu gihugu cyacu; no kugirango abanyarwanda bahinge beze, basarure, abikorera ku giti cyabo n\u2019abashoramali bunguke, bose baganure, birasaba ko leta ya FPR Inkotanyi ivaho igasimburwa n\u2019indi leta nshya abanyarwanda bose bibonamo kuko ari yo yonyine ishobora gukora ibi bigomba gukorwa tuvuze haruguru. Iyo leta nshya ni yo ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI riharanira ko ibaho kandi izabaho.<\/p>\n<p>Bikorewe i Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 30\/07\/2015;<\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46860\"><b id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46859\">Dr. Gasana Anastase, Perezida w\u2019ishyaka PRM\/MRP-ABASANGIZI;<\/b><\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46857\"><b id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46856\">Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;<\/b><\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46854\"><b id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46853\">Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by\u2019ishyaka.<\/b><\/p>\n<p id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46845\"><span id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46844\" style=\"font-family: Calibri\">Niba mushaka kutwandikira ngo muduhe inama, mutwungure ibitekerezo cyangwa se mugire icyo mutubaza, email yacu ni :\u00a0<a href=\"mailto:abasangizi@gmail.com\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">abasangizi@gmail.com<\/a>\u00a0 naho telefoni yacu ni\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0<a id=\"yui_3_16_0_1_1438292015983_46848\" rel=\"nofollow\"><\/a>+1-919-818-6405<\/span><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umunsi mukuru ngaruka mwaka w\u2019umuganura uzaba taliki ya 01\/08\/2015 ugeze abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bafite inzara bo ubwabo bise\u00a0\u201cubuyobozi\u201d kuko bazi ko iterwa n\u2019ubuyobozi bubi bwa leta ya FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame Paul.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8862,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-10941","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umunsi mukuru ngaruka mwaka w\u2019umuganura uzaba taliki ya 01\/08\/2015 ugeze abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bafite inzara bo ubwabo bise\u00a0\u201cubuyobozi\u201d kuko bazi ko iterwa n\u2019ubuyobozi bubi bwa leta ya FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame Paul.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-07-31T00:32:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Anastase-Gasana.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"189\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"214\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\\\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE\",\"datePublished\":\"2015-07-31T00:32:34+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/\"},\"wordCount\":1273,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/Anastase-Gasana.png\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/\",\"name\":\"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\\\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/Anastase-Gasana.png\",\"datePublished\":\"2015-07-31T00:32:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/Anastase-Gasana.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/11\\\/Anastase-Gasana.png\",\"width\":189,\"height\":214,\"caption\":\"Dr Anastase Gasana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\\\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE - Umunyarwanda","og_description":"Umunsi mukuru ngaruka mwaka w\u2019umuganura uzaba taliki ya 01\/08\/2015 ugeze abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bafite inzara bo ubwabo bise\u00a0\u201cubuyobozi\u201d kuko bazi ko iterwa n\u2019ubuyobozi bubi bwa leta ya FPR Inkotanyi iyobowe na Kagame Paul.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-07-31T00:32:34+00:00","og_image":[{"width":189,"height":214,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Anastase-Gasana.png","type":"image\/png"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE","datePublished":"2015-07-31T00:32:34+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/"},"wordCount":1273,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Anastase-Gasana.png","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/","name":"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Anastase-Gasana.png","datePublished":"2015-07-31T00:32:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Anastase-Gasana.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Anastase-Gasana.png","width":189,"height":214,"caption":"Dr Anastase Gasana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ku-munsi-wumuganura-0108-abanyarwanda-ntacyo-bafite-baganura-kuko-fpr-yabateje-ubukene\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"KU MUNSI W\u2019UMUGANURA (01\/08) ABANYARWANDA NTACYO BAFITE BAGANURA KUKO FPR YABATEJE UBUKENE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10941","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10941"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10941\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8862"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10941"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10941"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10941"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}