{"id":10945,"date":"2015-07-31T03:35:35","date_gmt":"2015-07-31T01:05:35","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10945"},"modified":"2015-07-31T03:35:35","modified_gmt":"2015-07-31T01:05:35","slug":"igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/","title":{"rendered":"IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA"},"content":{"rendered":"<p>Koloneli Serubuga,<\/p>\n<p>Mperutse gusoma <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/fr\/la-mort-des-politiciens-de-la-premiere-republique-est-elle-a-la-base-de-lantagonisme-kiga-nduga\/\">inyandiko wagejeje ku basomyi<\/a>, aho utanga ubuhamya kw\u2019iyicwa ry\u2019abo wita abanyepolitiki bo kuri Leta ya mbere.<!--more--><\/p>\n<p>Kuba umuntu nka we\u00a0 yiyemeza gutanga ubuhamya ku\u00a0 byabaye muri kiriya gihe, ni igikorwa gikomeye, nifuje gushimira mbikuye ku mutima. Mu ntangiriro y\u2019iyo nyandiko uragira uti\u00a0: \u00ab\u00a0ikifuzo cyo kumenya uburyo bariya banyepolitiki bapfuye gifite ishingiro kandi ndagishyigikiye byimazeyo\u00a0\u00bb.\u00a0 Ngushimiye iyi nkunga uduteye,\u00a0 \u2026Ndagushimira kandi icyubahiro ugaragariza ababyeyi bacu n\u2019imiryango basize. Benshi bakakurebeyeho.<\/p>\n<p>Nyamara iyi nyandiko yawe nasomanye igihunga, n\u2019amatsiko menshi yansigiye inyota n\u2019ibibazo byinshi mu mutwe. ku mpamvu ebyili. Iya mbere ni ukukukubwira uburyo nagiye nsesengura bumwe mu buhamya utanga, iya kabili ni ukugirango nk\u2019umwe\u00a0 mu bantu bake cyane bafite ukuli kwose kuri ariya mahano, ngusabe gusubiza bimwe mu bibazo abantu benshi twibaza<\/p>\n<figure id=\"attachment_10946\" aria-describedby=\"caption-attachment-10946\" style=\"width: 301px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/france-rwanda-1.png\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-10946\" alt=\"Kuri iyi foto igaragaraho Perezida Geregori Kayibanda na Tadeyo Bagaragaza,  murabonaho kandi ba ministres Munyaneza Augustin, Minani Frodourd, na Nyiribakwe Godefroid,  Abo baministre batatu biciwe muri gereza ya Ruhengeli.\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/france-rwanda-1.png\" width=\"301\" height=\"226\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/france-rwanda-1.png 301w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/france-rwanda-1-300x225.png 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 301px) 100vw, 301px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-10946\" class=\"wp-caption-text\">Kuri iyi foto igaragaraho Perezida Geregori Kayibanda na Tadeyo Bagaragaza, murabonaho kandi ba ministres Munyaneza Augustin, Minani Frodourd, na Nyiribakwe Godefroid, Abo baministre batatu biciwe muri gereza ya Ruhengeli<\/figcaption><\/figure>\n<p>Koko rero, uri umwe mu bari ku isonga ya kudeta yahiritse Perezida Geregori Kayibanda. Kudeta yakurikiwe n\u2019ifatwa, ifungwa, n\u2019iyicarubozo rya ziriya nzirakarengane, ntibagiwe urupfu rudasobanutse rwa Kayibanda n\u2019umufasha we.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019iyo kudeta kugeza mu ntangiriro ya za 90 wabaye umugaba wungirije w\u2019ingabo z\u2019 U Rwanda. Umwanya wakugiraga nomero ya kabiri mu buyobozi bw\u2019ingabo \u00a0z\u2019igihugu nyuma ya Yuvenali Habyalimana wali Perezida wa Repubulika. Byongeye kandi \u00a0mukomoka mu karere kamwe (Perefegitura ya Gisenyi, uturere twa Kingogo na Bushiru duhana imbibi).<\/p>\n<p>Ibi byose byaguhaga ubushobozi (le pouvoir et les moyens) nibura bwo kumenya ibintu byose bikomeye bibera mu gihugu, niba utabigizemo uruhare rugaragara, ndavuga iyo byabaga bireba\u00a0 imilimo wari ushinzwe nk\u2019umukuru w\u2019ingabo.<\/p>\n<p>Muri iyi nyandiko yawe, uragira uti byose (ukuli kuri buriya buhotozi) \u00a0bikubiye mu nyandiko y\u2019ubugenzacyaha yakoreshejwe mu gushinja ababigizemo uruhare.\u00a0 Uti kutamenya ibiyikubiyemo ni byo bikurura urwikekwe. Usibye ko utabwira abasomyi \u00a0aho iyo nyandiko iherereye ngo nabo babashe kuyisoma bisesengurire, bike mu byo twumvise kuri ruriya rubanza rwa Lizinde, Biseruka na bagenzi babo, niba ari rwo uvuga, ni \u00a0uko ba nyir\u2019 ukuregwa bemeje ko batari bonyine, ko ahubwo bubahirije amabwiriza bahabwaga na Etat-major, \u00a0yo yabahaga n\u2019uburyo bwo kurangiza icyo gikorwa. Ni ukuvuga muri service wayoboraga. Ndetse hari n\u2019inyandiko nabonye zemeza ko bavuze ko amwe muri ayo mabwiriza ari wowe ubwawe wayatangaga\u00a0!<\/p>\n<figure id=\"attachment_10947\" aria-describedby=\"caption-attachment-10947\" style=\"width: 500px\" class=\"wp-caption alignleft\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/camarades-du-5-juillet-1973.jpeg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-10947\" alt=\"Aba ni bamwe muri ba \u00ab Camarades du 5 juillet \u00bb.  Serubuga Lawurenti yegeranye na Ruhashya Epimaque  \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/camarades-du-5-juillet-1973.jpeg\" width=\"500\" height=\"330\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/camarades-du-5-juillet-1973.jpeg 500w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/camarades-du-5-juillet-1973-300x198.jpeg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 500px) 100vw, 500px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-10947\" class=\"wp-caption-text\">Aba ni bamwe muri ba \u00ab Camarades du 5 juillet \u00bb. Serubuga Lawurenti yegeranye na Ruhashya Epimaque<\/figcaption><\/figure>\n<p>Biraruhije kwumva no kwemera ko \u00a0umuprokireri na ba diregiteri ba gereza, kabone n\u2019iyo baba bakingiwe ikibaba n\u2019umukuru w\u2019urwego rw\u2019iperereza, bahindura\u00a0 gereza ifungiyemo abantu nka bariya, akalima kabo, bakabica urubozo, bose bagashirira kw\u2019icumu, umukuru w\u2019igihugu, umugaba wungirije w\u2019ingabo ntibabimenye. Nawe ubwawe ntubasha kubisobanura, uribaza uko byagenze. \u00a0Ese abanyarwanda bemere koko ko igihe Klaveri Ndahayo, Niyonzima Maximiliyani,\u00a0 Atanazi Mbarubukeye, Frodouald Minani, Gaspard Harelimana, na bagenzi babo uyu munsi wita \u00ab\u00a0les regrett\u00e9s\u00a0\u00bb, bari barimo kwicishwa inzara n\u2019amahiri n\u2019abakozi ukuriye, we wari ufite ibindi bibazo bikomeye uhugiyemo, ku buryo utigeze ubimenya\u00a0? \u00a0\u00a0Nyamara iyo nkuru yari yasesekaye no muri rubanda\u00a0!<\/p>\n<p>Byananiye na none kwumva no kwemera ko \u00a0Kalisa, Gakire, Gasamunyiga Melchior (et non Ferdinand) bapfuye mu gihe kitarenze ukwezi,\u00a0 ngo inama ya Etat-major igaterana, iyobowe n\u2019umukuru w\u2019igihugu, aho kwiga ku rupfu rw\u2019abo bantu, ngo imenye icyo bazize, \u00a0ihe imirambo yabo imiryango yabo, irebe uko yakiza abasigaye, ahubwo igashakisha uburyo\u00a0 inkuru z\u2019impfu zabo \u00a0zajya zitangazwa, zitanyuze mu byuma bya gisirikare ! Ibyo ni ibyo nsoma mu nyandiko yawe ! Ni ukuvuga ko mwari muzi ko n\u2019abandi bagiye gukurikiraho gupfa ? !!! Nyamara ntibari abasaza, nta n\u2019indwara binjiranye muri gereza ! Nk\u2019uko ubyandika ngo ibyemezo byafashwe icyo gihe, ni ibyo kubuza izo nkuru gutangwa zinyuze nyine muri ibyo byuma, no gukikiza gereza bafungiyemo abasirikare. Ahubwo se black out uvuga intandaro yayo si iyo ? Ngo iyo nama yemeje kandi ko ingabo zizajya zibaherekeza iyo basohotse. Ikibazo ni uko uwasohotse atagarutse ! Ikigaragara muri ibi byose ni uko nta muntu wigeze aryozwa urupfu rw\u2019abo bagabo muri icyo gihe. !! None se ubwo twagumya kuvuga ko ingabo n\u2019abazikuriye nta ruhare zagize muri buriya buhotozi? Niba mutaratanze (aha ndavuga Habyalimana Yuvenali na Serubuga Lawurenti) ryo kubatsemba, imyitwarire yanyu, ibyemezo mwafashe nyma y\u2019urupfu rwa bariya, byagaragaye nko gutanga uruhushya rwo gutsemba abasigaye, mu ibanga kandi nta nkomyi.<\/p>\n<figure id=\"attachment_10948\" aria-describedby=\"caption-attachment-10948\" style=\"width: 402px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/donald.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-10948\" alt=\" Gakire Jean, Kalisa Narcisse, Gasamunyiga Melchior, bavugwa mu nyandiko ya Serubuga ko bapfuye hadashize ukwezi kudeta ibaye. Bari bakiri abasore, nta ndwara binjiranye muri geeza.   \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/donald.jpg\" width=\"402\" height=\"153\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/donald.jpg 402w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/donald-300x114.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 402px) 100vw, 402px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-10948\" class=\"wp-caption-text\">Gakire Jean, Kalisa Narcisse, Gasamunyiga Melchior, bavugwa mu nyandiko ya Serubuga ko bapfuye hadashize ukwezi kudeta ibaye. Bari bakiri abasore, nta ndwara binjiranye muri gereza.<\/figcaption><\/figure>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Ngo nidusome anketi zakozwe mu rwego rwo kuburanisha Lizinde ni zo zizatubwira uko byagenze\u00a0! Nkurikije ibyo wandika, icyo zigaragaraza, ni uko abo basirikare (abasirikare bo mu rwego rwo hasi barindaga gereza), bamwe nta raporo bakoze, abandi bazikora bakandika ngo RAS (ntacyabaye cyo kwandikwa), cyangwa se zigahera mu nzira. Ese ibyo ni byo byatwemeza ko wowe n\u2019abagukuriye ntacyo mwari muzi\u00a0? None se ibyo wivugira ko mwamenye byo mwabikozeho iki\u00a0? Ndavuga urupfu rwa Gakire, Kalisa, n\u2019umunyamakuru Gasamunyiga\u00a0? Kubuza inkuru gutambuka, kubuza abantu kwegera gereza ni icyemezo cyanyu, nk\u2019uko ubyiyandikira.<\/p>\n<p>Nongere mbisubiremo umwanya wari ufite waguhaga nibura ubushobozi bwo kumenya ibintu byose bikomeye bibera mu gihugu, niba utabigizemo uruhare rugaragara.<\/p>\n<p>Niba koko icyifuzo cyawe ari uguhesha icyubahiro ziriya nzirakarengane, no guharanira ko ukuli kwunga abanyarwanda, dufashe gutsinda igihu cy\u2019ibinyoma n\u2019iterabwoba gitwikiriye, benshi bashaka gukomeza gutwikiriza \u00a0buriya bugizi bwa nabi, wemeza ko bwakorewe inzirakarengane, imiryango yazo, Leta y \u2018u Rwanda n\u2019igihugu cyose. Muri urwo rwego nk\u2019umwe mu bayobozi bakuru b\u2019inzego z\u2019umutekano w\u2019igihugu waduha ibisubizo by\u2019ibi bibazo tudahwema kwibaza?<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Ukuli ku rupfu rwa Perezida Kayibanda n\u2019umufasha we?<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Impamvu z\u2019ifatwa rya bariya \u00ab\u00a0banyepolitiki\u00a0\u00bb\u00a0? kuki bo\u00a0? kubera izihe mpamvu\u00a0? \u00a0\u00a0Hagendewe kuki\u00a0? Kuki icyemezo cyo kubica kariya kageni?<\/p>\n<p>&#8211;\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0\u00a0 Hari ibindi kandi uzi bijyanye na buri wese ku giti cye (icyo bamuregaga, ubuzima bwe mu buroko, igihe yapfiriye, uko yapfuye, aho yajugunywe), wadufasha kubimenya.<\/p>\n<p>Udafite igihe cyo kwandika, wadutumaho, ukatubwira ibyo uzi, twe tuzabyandika.<\/p>\n<p>Naho ibyerekeye kumenya intandaro y\u2019amakimbirane hagati y\u2019abakiga n\u2019abanyeduga, ndibwira ko iyicwa ry\u2019abo mwita abanyepolitiki bo kuri Repubulika ya mbere ari imwe mu mpamvu, ariko si yo yonyine : Gucira imiryango yabo mu byaro nyuma yo kuyicuza ibyakayitunze, kwima abana babo amashuli, gukumira, kudindiza, gutesha agaciro byakorewe abaturage bo muri kariya karere, nyuma y\u2019uko ingenzi muri bo zihotowe, ibi byose biri kumwe. Ariko mu myumvire yanjye bwite, ntibyakagombye, kuba intandaro y\u2019inzangano hagati y\u2019abaturage. Bifite ababikoze, ntibyakagombye kwitirirwa abaturage batabibatumye, ndetse nibwira ko nabo byababaje nk\u2019abandi bose. Ariko iki ni cyo kibazo k\u2019ingenzi cy\u2019 U Rwanda : abategetsi bagira abaturage bo mu bwoko bwabo, cyangwa uturere bavukamo ingwate za politiki zabo mbi bababeshya ko ari bo bakorera. Nabo bakabyemera.<\/p>\n<p>Cyokora niba icyo mwifuza ari uko dukorana n\u2019abantu bashyigikiye abakoze ariya mahano, ndetse twashaka no kwibuka abacu bakadutera mabuye, byo ntibishoboka.\u00a0 Guceka cyangwa se kurenzaho sibwo buryo bwo gukemura ibibazo. Ukuli ni ko kwonyine kuzunaga abanyarwanda.<\/p>\n<p><strong>Albert BIZINDOLI<\/strong><\/p>\n<p><strong>Paris, France<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Koloneli Serubuga, Mperutse gusoma inyandiko wagejeje ku basomyi, aho utanga ubuhamya kw\u2019iyicwa ry\u2019abo wita abanyepolitiki bo kuri Leta ya mbere.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":10949,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-10945","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Koloneli Serubuga, Mperutse gusoma inyandiko wagejeje ku basomyi, aho utanga ubuhamya kw\u2019iyicwa ry\u2019abo wita abanyepolitiki bo kuri Leta ya mbere.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-07-31T01:05:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kayibanda.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"637\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"434\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/\",\"name\":\"IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kayibanda.jpg\",\"datePublished\":\"2015-07-31T01:05:35+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kayibanda.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kayibanda.jpg\",\"width\":637,\"height\":434},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA - Umunyarwanda","og_description":"Koloneli Serubuga, Mperutse gusoma inyandiko wagejeje ku basomyi, aho utanga ubuhamya kw\u2019iyicwa ry\u2019abo wita abanyepolitiki bo kuri Leta ya mbere.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-07-31T01:05:35+00:00","og_image":[{"width":637,"height":434,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kayibanda.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/","name":"IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kayibanda.jpg","datePublished":"2015-07-31T01:05:35+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kayibanda.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kayibanda.jpg","width":637,"height":434},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-cya-bizindoli-albert-ku-nyandiko-ya-koloneli-serubuga\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IGISUBIZO CYA BIZINDOLI ALBERT KU NYANDIKO YA KOLONELI SERUBUGA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10945","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10945"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10945\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/10949"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10945"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10945"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10945"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}