{"id":10970,"date":"2015-08-05T14:25:14","date_gmt":"2015-08-05T11:55:14","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=10970"},"modified":"2015-08-05T14:25:14","modified_gmt":"2015-08-05T11:55:14","slug":"ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/","title":{"rendered":"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe?"},"content":{"rendered":"<p>Ubusanzwe, inyandiko zibeshya umuntu ntiyakazitayeho umwanya ariko hari igihe biba ngombwa kuzinyomoza kugira ngo hatagira abibwira ko ari ukuri nyamara ari ikinyoma.<!--more--><\/p>\n<p>Ku itariki ya 23 Nyakanga 2015\u00a0<a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yohani-kambanda-ibye-bimeze-bite\/\">naganiriye n\u2019abantu banyuranye<\/a>\u00a0mbabaza ngira nti : \u00ab Impuguke mu mategeko n\u2019abandi basobanukiwe batubwira niba ari ibintu bisanzwe ko Jean Kambanda wakatiwe gufungwa burundu amaze kwemera ibyaha bya jenoside, niba byemewe ko yagirana ikiganiro cyo gutambutsa mu itangazamakuru?<br \/>\nIcyo gihe abategetsi b\u2019Urwanda bavugaga ko bagiye gusaba ibisobanuro TPIR, bitewe n\u2019uko<em><a href=\"http:\/\/www.itv.com\/news\/2015-07-21\/my-conscience-is-clean-former-rwandan-pm-jean-kambanda-tells-itv-news-he-was-tricked-into-genocide-confession\/\">\u00a0ITV<\/a><\/em>\u00a0yo mu Bwongereza yaganiriye n\u2019uyu mugabo wabaye Minisitiri w\u2019Intebe mu gihe cya jenoside \u00bb. Uwashaka gusoma ikiganiro cyose yakibona akanze hano kuri\u00a0<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/jeanclaude.mulindahabi\/posts\/840201852737563?pnref=story\">FCBK.<\/a><\/p>\n<p>Ku itariki ya 03 Kanama 2015, ikinyamakuru\u00a0<a href=\"http:\/\/bwiza.com\/uwahoze-ari-depite-mu-nteko-yu-rwanda-yumvikanye-apfobya-jenoside\/\"><em>\u00ab\u00a0Bwiza\u00a0\u00bb<\/em>\u00a0<\/a>cyakoze inkuru ikomoza kuri icyo kiganiro. Mu byo cyatangaje, hari aho cyanditse ibinyoma bihanwa n\u2019amategeko cyane cyane biramutse byarakozwe byagambiriwe. Ibyo binyoma nabigaragaje mu nyandiko nashyikirije icyo kinyamakuru ngisaba ko nk\u2019uko amategeko na yo abivuga, ko bagomba gutangaza icyo njye nabivuzeho.<\/p>\n<p>Dore inyandiko nabagejejeho :<\/p>\n<p>Ku muyobozi w\u2019ikinyamakuru \u00ab Bwiza \u00bb,<\/p>\n<p>Iyi nkuru ifite umutwe ugira uti :\u00ab Uwahoze ari depite mu nteko y\u2019u Rwanda yumvikanye apfobya Jenoside \u00bb yanditswe na Semigabo JP hari ibyo ivuga bitari ibyo. Ndavuga muri make ku bindeba gusa.<br \/>\nMuremeza ko nakatiwe gufungwa burundu na gacaca. Si byo. Murabeshya cyangwa muribeshya.<\/p>\n<p>Dore ikigaragaza ko ibyo muvuga nta shingiro :<\/p>\n<p><strong>Icya mbere:<\/strong><\/p>\n<p>Nta rukiko gacaca rwigeze runkatira igifungo cya burundu.<\/p>\n<p><strong>Icya kabiri:<\/strong><\/p>\n<p>Nta rukiko gacaca rwigeze rumpamya icyaha cya jenoside.<\/p>\n<p><strong>Icya gatatu:<\/strong><\/p>\n<p>Icyo muhisha abasomyi ni uko mutanababwira ingingo y\u2019ingenzi nahereyeho mbaza abatumirwa. Iyo ngingo twaganiriyeho ni iyi : \u00a0\u00bb impuguke mu mategeko n\u2019abandi basobanukiwe batubwira niba ari ibintu bisanzwe ko Jean Kambanda wakatiwe gufungwa burundu amaze kwemera ibyaha bya jenoside, niba byemewe ko yagirana ikiganiro cyo gutambutsa mu itangazamakuru \u00ab\u00a0?<\/p>\n<p>Mu nyandiko yanyu mugira muti:\u00a0\u00bb igitangaje ni uko na Mulindahabi watanze igitekerezo ku rubuga rwe rwa facebook na we yakatiwe n\u2019inkiko kungurana ibitekerezo kuri dosiye ya Jenoside ntaho bitaniye no gupfobya Jenoside\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p>Murashaka kubwira abantu ko ntemerewe kugira icyo mbaza cyangwa mvuga kuri jenoside? Ko mbese igihe ngize uwo mbaza cyangwa nkagira icyo mvuga kuri jenoside bihita byitwa (automatiquement)kuyipfobya? Mushishoze murasanga ko ibi muvuga nta reme bifite.<\/p>\n<p>Ibibazo nabijije ntaho bihuriye na mba no gupfobya jenoside. Kimwe mu bibazo mbaza, ngira nti :\u00a0\u00bb kuba Jean Kambanda yaraganiriye na ITV hari abavuga ko byabakomerekeje. Nabajije Jean Daniel Mbanda, nti :\u00a0\u00bbubitekerezaho iki \u00a0\u00bb ?<\/p>\n<p>Ubu iki kibazo gipfobya jenoside ?<\/p>\n<p><strong>Icya kane:<\/strong><\/p>\n<p>Mu kiganiro natumiyemo abantu b\u2019impande zose, baba abari mu butegetsi, baba n\u2019abo muri opozisiyo. Nk\u2019uko mubyivugira mu kiganiro harimo n\u2019abo ku ruhande rw\u2019abacitse ku icumu rya jenoside.<\/p>\n<p>Umunyamakuru arabaza, ariko nta we asubiriza. Ibi ni na ko byagenze muri icyo kiganiro. Ibi murabizi kuko mukora umwuga w\u2019itangazamakuru. Ikiganiro cyarimo impaka, nta ruhande rwaniganywe ijambo. Nongere nshimangire ko natumiye impande zose muri iki kiganiro kandi namwe ibi ntimubihakana.<\/p>\n<p><strong>Icya gatanu:<\/strong><\/p>\n<p>Ubwo mukora umwuga w\u2019itangazamakuru, ndabasaba nk\u2019uko kandi amahame y\u2019itangazamakuru abisaba na yo, kugorora aho mwibeshye muri iyi nkuru yanyu. Ibyo ni byo byagaragaza ko mutakoze ibintu mubigambiriye. Mbasabye ko iyi nyandiko mbagejejeho muyitangaza mu kinyamakuru cyanyu nk\u2019uko ugize icyo avugwaho ahabwa uburenganzira n\u2019amategeko kugira icyo asubuza (droit de r\u00e9ponse).<\/p>\n<p><strong>Icya gatandatu:<\/strong><\/p>\n<p>Kubeshyera umuntu ko apfobya jenoside cyangwa kumugerakaho icyaha cya jenoside nta ho ahuriye na cyo, ni icyaha gikomeye gihanwa n\u2019amategeko. Muzasome igihano giteganyirizwa ubeshyera undi icyaha cya jenoside muzabona ko kiremereye kuko bitagomba gukinishwa. Itangazamakuru rikwiye kuba mu ba mbere bibutsa abantu kugendera kure gutwerera abandi uko badateye.<\/p>\n<p><strong>Icya karindwi:<\/strong><\/p>\n<p>Ese mu by\u2019ukuri, kubeshyera abantu ko bapfobya jenoside cyangwa kuyigereka kubatayifitemo uruhare, aho si kimwe mu bintu biyipfobya ahubwo?<\/p>\n<p>Jenoside yaguyemo abavandimwe bacu b\u2019abanyarwanda. Uyu munsi, ntibikwiye ko yagirwa igikoresho cyo kurenganya no kubonerana abandi.<\/p>\n<p><strong>Icya munani:<\/strong><\/p>\n<p>Nagize amahirwe yo kuvukira mu muryango utabamo inzangano, ntubemo amatiku ahubwo wubaha buri wese kandi ugatoza imico myiza. Ni ko narezwe, ni na yo kamere yanjye.<\/p>\n<p>Ubu rero ni ukumenya niba mwarabeshywe cyangwa niba mwaravuze ibinyoma mwabigambiriye. Biramutse ari ibyo mwakoze mubigambiriye, mwibuke ko amategeko abihanira yihanukiriye.<\/p>\n<p>Mugire amahoro.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/mulijeanclaude.wordpress.com\/2015\/08\/04\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/\"><strong>Jean-Claude Mulindahabi<\/strong><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ubusanzwe, inyandiko zibeshya umuntu ntiyakazitayeho umwanya ariko hari igihe biba ngombwa kuzinyomoza kugira ngo hatagira abibwira ko ari ukuri nyamara ari ikinyoma.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8380,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-10970","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ubusanzwe, inyandiko zibeshya umuntu ntiyakazitayeho umwanya ariko hari igihe biba ngombwa kuzinyomoza kugira ngo hatagira abibwira ko ari ukuri nyamara ari ikinyoma.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-08-05T11:55:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/mulindahabi1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"478\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"517\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe?\",\"datePublished\":\"2015-08-05T11:55:14+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/\"},\"wordCount\":669,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/09\\\/mulindahabi1.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/\",\"name\":\"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/09\\\/mulindahabi1.jpg\",\"datePublished\":\"2015-08-05T11:55:14+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/09\\\/mulindahabi1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/09\\\/mulindahabi1.jpg\",\"width\":478,\"height\":517,\"caption\":\"Jean Claude Mulindahabi\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe? - Umunyarwanda","og_description":"Ubusanzwe, inyandiko zibeshya umuntu ntiyakazitayeho umwanya ariko hari igihe biba ngombwa kuzinyomoza kugira ngo hatagira abibwira ko ari ukuri nyamara ari ikinyoma.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-08-05T11:55:14+00:00","og_image":[{"width":478,"height":517,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/mulindahabi1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe?","datePublished":"2015-08-05T11:55:14+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/"},"wordCount":669,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/mulindahabi1.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/","name":"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/mulindahabi1.jpg","datePublished":"2015-08-05T11:55:14+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/mulindahabi1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/mulindahabi1.jpg","width":478,"height":517,"caption":"Jean Claude Mulindahabi"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikinyamakuru-kitwa-bwiza-cyabeshye-nkana-cyangwa-cyarabeshywe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ikinyamakuru kitwa \u00ab Bwiza \u00bb cyabeshye nkana cyangwa cyarabeshywe?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10970","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=10970"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/10970\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8380"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=10970"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=10970"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=10970"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}