{"id":11116,"date":"2015-08-17T22:12:44","date_gmt":"2015-08-17T19:42:44","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=11116"},"modified":"2015-08-17T22:12:44","modified_gmt":"2015-08-17T19:42:44","slug":"fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/","title":{"rendered":"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye?"},"content":{"rendered":"<p>Ni henshi twumva ubukristu bwatabaye abantu bigeze ahakomeye. Ibibazo u Rwanda rurimo ntawutabibona, n\u2019umwana wiga mu mashuri abanza yabibona. Imana y\u2019i Rwanda izadutabara ite niba abakagombye kuyibwira gusumbya abandi , batabona batumva ibyo badusabira. Bicecekeye, biyicariye.<!--more--><\/p>\n<p><strong>Umubano wa Kiliziya n\u2019ubutegetsi bwa Leta.<\/strong><\/p>\n<p>Ubundi hagati ya Kiliziya n\u2019ubutegetsi haba hari umurongo ngenderwaho mu mibanire yabo. Ni ibintu byagiye binozwa mu mateka bahereye ku bibazo by\u2019imibanire bagiye bagirana rimwe na rimwe hakazamo n\u2019amakimbirane. Ku buryo muri Kiliziya ku rwego rw\u2019isi hari ibiteganijwe muri rusange.<\/p>\n<p>Na none rero buri gihugu kikagira uko giteye mu mateka yacyo no mu bagituye. Ibi bisaba ko abayobozi ba Kiliziya muri buri gihugu bagira uko babyitwaramo bagendeye ku mirongo migari ya itangwa na Vatikani.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko byagiye bigaragara mu mateka rero ahenshi abanyapolitiki baba bashaka gukoresha abanyamadini kuko bumvwa cyane n\u2019abaturage.<\/p>\n<p>Mu Rwanda 48 % by\u2019abanyarwanda ni abakristu gatolika.Byongeye kandi Kiliziya gatolika ikaba yaragize uruhare rugaragara mu gutuma u Rwanda rumera uko rumeze ubu. Ntiwavuga u Rwanda, ntiwavuga amateka y\u2019u Rwanda wirengagije Kiliziya gatolika.<\/p>\n<p>Ubutegetsi bwa FPR rero iyo turufu yo gukoresha abanyamadini bwarayikoresheje cyane, kuva bakiri mu ishyamba kugera n\u2019uyu munsi. Urugero rwa hafi ni uruhare rw\u2019 Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabale Myr Harelimana Barnabas mu ntambara ya FPR . Yari yarabahaye amazu bakoreramo ndetse amanama menshi niho yaberaga batarafata Umulindi wa Byumba.Ibi birazwi kuko byageze n\u2019aho Vatikani imweguza ku buyobozi bwa Diyosezi ya Kabale. Ni urugero rumwe muri nyinshi.<\/p>\n<p>No muri Kiliziya mu Rwanda hari abihayimana n\u2019abapadiri bafashije FPR mu gihe cy\u2019intambara. Babikoze ku buryo bunyuranye, uwashaka kubikoraho ubushakashatsi ntibyamugora.<\/p>\n<p>FPR imaze gufata ubutegetsi ubwo buryo yarabukomeje. Bimwe mu byo yakoze ni ukwica abapadiri n\u2019abihayimana benshi b\u2019abahutu bensh bashoboka ndetse n\u2019abanyamahanga itabarebeye izuba ngo batazavuga ibibi babonye ikora. Yarabishe kugera no mu mashyamba yo muri Kongo. Amazina arazwi, n\u2019aho biciwe harazwi, abenshi ntibaranashyingurwa. Abarokotse yarabafunze abandi barahunga. Abasigaye yababitsemo ubwoba butuma baceceka burundu.<\/p>\n<p>Ikindi FPR yakoze kugira ngo igenzure Kiliziya gatolika neza, ni ukugira abapadiri bahagararira inyungu zayo muri Kiliziya. Ubundi bagacungana no kubeshya Vatikani nk\u2019uko babeshya ONU, ibihugu by\u2019ibihangage ndetse n\u2019indi miryango mpuzamahanga. I Vatikani lobbying yarakozwe na n\u2019ubu iracyakomeza.<\/p>\n<p>Urugero nk\u2019iyo hari ibyo bagomba kujyaho inama muri Kiliziya, abahagarariye inyungu za FPR barabanza bakareba niba ibitekerezo bitangwa bitabangamiye gahunda za FPR.<\/p>\n<p>Ntibitangaje rero iyo akarengane n\u2019ubugome bw\u2019indengakamere n\u2019andi mahano bikorwa, Kiliziya irebera, ikicecekera. Ivanguramoko mu nzego zose rikaba umuco, abasenyeri ntibatinye kwamamaza politiki y\u2019ivanguramoko nka \u201cNdi umunyarwanda\u201d. Bagashyigikira politiki ihuguza abantu ibyabo ibakenesha nk\u2019 \u201cIkigega Agaciro\u201d, bakandika amabaruwa abishyigikira. Kubeshya , \u201cgutekinika\u201d bikaba umukino kugera aho byigishwa mu mashuri. Ingero ni nyinshi umuntu yazirondora mu yindi nyandiko yihariye.<\/p>\n<p>Uko kugenzura no gukorera muri Kiliziya ni byo bituma itabasha no kwisobanura ku birego bayirega. Hagashira imyaka isaga 20 bayirega kugira uruhare mu gutegura jenoside ntigire icyo ibwira Abanyarwanda. Hagati aho abakiri bato bageraho bakumva ari byo.<\/p>\n<p>Rimwe twigeze kujya muri bya biganiro byo mu kwa kane, mu gihe cy\u2019icyunamo . Nibutseko ibi biganiro biba byateguriwe i Kigali muri \u201cIbuka\u201d bikavugwa mu midugudu yose y\u2019u Rwanda. Bagategeka abarimu kujya kubisomera abaturage. Inyigisho yatanzwe icyo gihe yerekanaga uruhare rw\u2019amadini muri jenoside ari mu by\u2019ukuri bakavuga Kiliziya gusa. Hakaba aho bemeza ko Kiliziya zose ziciwemo abantu. Ubundi bakerekana ubugome bw\u2019abapadiri mu mahano yagwiriye u Rwanda.<\/p>\n<p>Nyuma twaje kubaza umupadiri wari aho impamvu babarega bumva bakicecekera. Tumwereka ko iyo bacecetse baba bemeye ko ibivugwa byose ari byo. Tumwereka zimwe mu ngaruka z\u2019ibyo bintu: Abana bumva bavuga ubugome bw\u2019abapadiri ntibamenya gutandukanya abapadiri bavugwa n\u2019abapadiri muri rusange. Mu gihe kizaza kwemeza ko umupadiri ari umuntu mubi ko Kiliziya Gatolika yahekuye u Rwanda bizaba byoroshye kuko bizaba hashize byarigishijwe imyaka myinshi abo bireba biyicariye, bicecekeye. Abayobozi ba Kiliziya mu Rwanda barayisenya barerebera cyangwa bakabigiramo uruhare. Ntacyo yongeyeho yaricecekeye.<\/p>\n<p><strong>Ni uguceceka cyangwa ni ubushishozi?<\/strong><\/p>\n<p>Impamvu z\u2019iyo myitwarire ndazibona ku buryo bubiri.<\/p>\n<ul>\n<li>Hari gahunda ya FPR yarangije gucengera Kiliziya mu Rwanda no kuyipfuka umunwa n\u2019amaso kugira ngo itayibangamira. Ku buryo iyo hari umupadiri cyangwa uwihayimana ushatse kwiha gusesengura ibintu no kubisobanura ahita agongana na FPR ihabwa amakuru n\u2019abapadiri ndetse n\u2019abihayimana bahagarariye inyungu zayo hirya no hino mu gihugu. Ubundi muri Kiliziya habaga ibanga ariko ubu inama iyo ariyo yose ibaye muri Kiliziya, ndetse n\u2019iy\u2019abepiskopi, FPR ihita ibona raporo inama ikirangira. Ibi bifitiye akamaro FPR rero kuko nta wundi utekereza hanze yayo. Ni ukureba ibyo bakweretse , ugatekereza ibyo bashaka ukavuga ibyo bakubwiye. Ku gihugu nk\u2019u Rwanda kidafite impuguke nyinshi kandi tuzi ko na nke dufite hari umubare munini muri Kiliziya ni akaga. Hatekereza abantu bake bagenwe na FPR abandi bagakurikira. Niyo mpamvu \u201cgutekinika\u201d byoroshye, kuko ntawusesengura ibyo binyoma.Ibije byose ni gahunda za Leta n\u2019iyo zaba zinyuranije n\u2019inyigisho za Kiliziya, padiri aba uwa mbere mu kuzikurikiza asiganwa n\u2019abandi baturage.<\/li>\n<li>Impamvu ya kabiri tuyisanga mu mateka y\u2019igihugu cyacu no mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda. Kenshi imbere y\u2019amahano Kiliziya yagiye iceceka bigatuma yiyaka ijambo buhoro buhoro. Turebye gusa iyi myaka makumyabiri irenga y\u2019ingoma ya FPR; hari ibintu byinshi bibi byabaye Kiliziya yagombye kuba yaramaganye iricecekera. Uko imyaka yagiye ihita niko yiyambuye ububasha.Hari ubwicanyi bwinshi bwabaye, hari akarengane gakabije gakorerwa abaturage: kubasenyera amazu, kubambura imitungo yabo no kuyangiza, imisanzu idakurikije amategeko ikenesha abaturage, isumbanya rikabije mu mashuri no mu gutanga imirimo, imanza zishingiye ku maranga mutima, by\u2019umwihariko kurebera ivanguramoko rigenda rikura ntigire icyo ivuga. Ibi byose yashoboraga kubivugaho ikurikije ubutumwa bwayo kandi bigafasha abanyarwanda.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Sinzi aho ubushishozi bwaba buherereye muri ibi byombi. None se ko imyaka ibaye makumyabiri iracyashishoza? Iryo shishoza se rizatumarira iki? Kuzasaba imbabazi mu myaka ijana iri imbere, kandi uyu munsi tubibona. None se ibyabaye ku butegetsi bwa Habyalimana n\u2019abamubanjirije byatwigishije iki? Amateka ntacyo yatwigishije niba dukomeza gusubira mu makosa amwe.<\/p>\n<p>Ibiboneka ni uko FPR yamize Kiliziya ikayipfuka umunwa, amatwi n\u2019amaso.<\/p>\n<p>Abasenga ntimurambirwe u Rwanda rukeneye amasengesho yanyu.<\/p>\n<p><strong>Musangwa Emmanuel<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ni henshi twumva ubukristu bwatabaye abantu bigeze ahakomeye. Ibibazo u Rwanda rurimo ntawutabibona, n\u2019umwana wiga mu mashuri abanza yabibona. Imana y\u2019i Rwanda izadutabara ite niba abakagombye kuyibwira gusumbya abandi , batabona batumva ibyo badusabira. Bicecekeye, biyicariye.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":11120,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[79],"tags":[],"class_list":["post-11116","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-iyobokamana"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ni henshi twumva ubukristu bwatabaye abantu bigeze ahakomeye. Ibibazo u Rwanda rurimo ntawutabibona, n\u2019umwana wiga mu mashuri abanza yabibona. Imana y\u2019i Rwanda izadutabara ite niba abakagombye kuyibwira gusumbya abandi , batabona batumva ibyo badusabira. Bicecekeye, biyicariye.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-08-17T19:42:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"824\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"539\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye?\",\"datePublished\":\"2015-08-17T19:42:44+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/\"},\"wordCount\":988,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/08\\\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg\",\"articleSection\":[\"Iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/\",\"name\":\"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/08\\\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg\",\"datePublished\":\"2015-08-17T19:42:44+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/08\\\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/08\\\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg\",\"width\":824,\"height\":539},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye? - Umunyarwanda","og_description":"Ni henshi twumva ubukristu bwatabaye abantu bigeze ahakomeye. Ibibazo u Rwanda rurimo ntawutabibona, n\u2019umwana wiga mu mashuri abanza yabibona. Imana y\u2019i Rwanda izadutabara ite niba abakagombye kuyibwira gusumbya abandi , batabona batumva ibyo badusabira. Bicecekeye, biyicariye.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-08-17T19:42:44+00:00","og_image":[{"width":824,"height":539,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye?","datePublished":"2015-08-17T19:42:44+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/"},"wordCount":988,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg","articleSection":["Iyobokamana"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/","name":"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg","datePublished":"2015-08-17T19:42:44+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Kiliziya-abasenyeri1.jpg","width":824,"height":539},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-yamize-kiliziya-cyangwa-byarakundanye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"FPR yamize Kiliziya cyangwa byarakundanye?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11116","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=11116"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11116\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/11120"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=11116"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=11116"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=11116"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}