{"id":11292,"date":"2015-09-12T18:45:07","date_gmt":"2015-09-12T16:15:07","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=11292"},"modified":"2015-09-12T18:45:07","modified_gmt":"2015-09-12T16:15:07","slug":"abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/","title":{"rendered":"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato"},"content":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko ikurikira nayanditse hambere. Vuba aha ariko nyinyujijemo amaso nzanga ibitekerezo biyirimo bigifite ireme, akaba ariyo mpamvu nasabye iki kinyamakuru kuyigeza ku basomyi bacyo.<!--more--><\/p>\n<p>Inkuru inyandiko ishingiyeho irerekana ko politiki nyarwanda ikeneye amaraso mashya, y\u2019abanyarwanda batigeze bagira uruhari mu mitegekere y\u2019igihugu cyabo, cyane cyane muri kiriya gihe cy\u2019amakuba cyanyuzemo kuva mu 1990 ugakomeza.<\/p>\n<p>Reka mbareke mwisomere iyo nkuru uko yariyasohotse kuri murandasi tariki 14\/03\/2013.<\/p>\n<p>Intandaro y\u2019ibyo ngira ngo nsangire n\u2019abandi muri aka kanya ni ibiganiro bimaze iminsi binyura kuri Radio Ijwi Rya Rubanda, ariko cyane cyane ku by\u2019ibanze ku nyandiko Dr Theogene Rudasingwa wo mu muryango RNC yandikiye iyo Radio iyobowe na Simeon taliki ya 07\/03\/13. Iyo nyandiko ikaba imwiyama.<\/p>\n<p>Niba narakurikiye neza, wenda abandi baza kunkosora, ndamutse narumvise nabi. Menya tariki ya 08\/03\/13, iyo nyandiko imaze umunsi isohotse, nafunguye Ijwi Rya Rubanda, nsanga Simeon avuga wumva ndetse asa n\u2019urakaye ko Dr Rudasingwa yaba yarashatse kurasa Deo Mushayidi kubera ko uwo Mushayidi [uriya munyapolitiki ufungiye i Kigali uyobora PDP-Imanzi], mu gihe ngo yaje muri Presidence ya Paul Kagame na FPR ye, ngo abwira bagenzi be ati ko abahutu bashize dukore iki kugira dutabare.<\/p>\n<p>Natekereje ko hagomba kuba ari mu gihe cya mbere ubwo FPR yicaga ntacyo yikanga ikimara gufata ubutegetsi muri 94. N\u2019ubu iracyarigisa abantu, ariko si nka mbere. Ni ibyo numva nta gihamya mbifitiye.<\/p>\n<p>Iyi nkuru ariko nsa n\u2019uwayifatiye hagati kuko ntumvise aho yatangiriye. Nafunguye Ijwi Rya Rubanda nuko numva Simeon arikuyitangaza. Nyuma naje kwibaza aho uyu munyamakuru ashobora kuba yayivanye. Ndibwira nti agomba kuba ari muri ba bandi bazobereye mu byo bita gutekinika kwa FPR \u2013 aribyo byo guhimba ibintu n\u2019ibindi, gukora ibikorwa bishoboka byose kandi binyuranye FPR igamije kugonganisha abantu n\u2019abandi, uturere abanyarwanda bakomokamo, abahutu n\u2019abatutsi, kugirango badashobora kuyirwanya. N\u2019aha kur\u2019iyi radio, kubayikurikira neza hari abantu bayizaho ari icyo bagamije, ariko abanyarwanda ndumva bamaze guhumuka bazajya babamenya bagahita babona imigambi yabo.<\/p>\n<p>Ngarutse kuby\u2019iriya nyandiko ya Dr. Rudasingwa, nyuma naje gukomeza kumva Ijyi Rya Rubanda rikomeza kumwamagana, nuko nzakwandikira Simeon mubaza nti ushobora kunyereka impamvu wibasiye uwo muntu, nuko anyereka ibyo Dr. Rudasingwa yanditse buri wese ashobora kwisomera kuri site y\u2019iyi radio.<\/p>\n<p>Kubera ko ibyo nari numvise by\u2019uko Dr. Rudasingwa yaba yarashatse kwivugana Deo Mushayidi ngo kuberako abaye nk\u2019uvuganira abahutu bicwaga, kandi Simeon akaba yarabivuze nyuma y\u2019uko Rudasingwa amaze kwandika inyandiko ye imwiyama, byatumwe nyisoma nitonze.<\/p>\n<p>Dore uko Dr. Rudasingwa atangira. Aragira ati: \u201cEse ko mbona Kayumba, Rudasingwa, Karegeya na Gahima bagutera ikirungurira cyane, ubona ko tuvuye kuri iyi si aribwo wowe n\u2019abatekereza nkawe bazagira amahoro?\u201d<\/p>\n<p>Nsomye inyandiko ya Dr Rudasingwa, nabonye ari kuvugira uriya muryango wa politiki RNC kuko avugamo abayobozi bayo tuzi, bariya bagabo bahoze muri FPR hamwe nawe, ubu bakaba barayihunze, bayirwanya.<\/p>\n<p>Iyo Dr. Rudasingwa avuga ko ngo kuvuga ku ruhari we na bagenzi muri RNC baba baragize mu mahano yabaye i Rwanda na n\u2019ubu agikomeza n\u2019ubwo bo batakiyari imbere, ari ukwifuza urupfu rwabo, arasa n\u2019ugira ati: \u201cNimuceceke ku byo twaba twarakoze bitari byiza kuko dukeneye kubaho.\u201d Sinzi niba kugaragaza ukuri ari ugushaka kwica umuntu. Ariko arasa na none n\u2019uwiyibagiza uruhari yaba yaragize mu byabaye, amahoro byabujije abacikacumu, baba ab\u2019abatutsi cyangwa baba ab\u2019abahutu cyangwa abatwa. N\u2019ingaruka ndetse zikazabakurikirana bo n\u2019urubyaro rwabo.<\/p>\n<p>Dr. Rudasingwa aragira na none ati: \u201cEse nitwe gusa , cyangwa abatutsi bose wumva bakugwa nabi.\u201d Aha byanteye kwibaza. Mu by\u2019ukuri, niba Dr. Rudasingwa abona ko ibyo yakoze bibi ari mu nzego za FPR [cyakora ashobora kuba yumva wenda ntakibi yakoze], niba rero yumva hari benshi mu batutsi baba babihuriyeho, byaba bibabaje. Cyakora igishimishije ni uko nkeka ko abenshi mu batutsi badatekereza gutyo. N\u2019ikimenyimenyi, ruriya rugero rwa Mushayidi nkomeza kugarukaho watabarizaga abahutu rutwereka ko hari abatutsi bazima, nubwo intagondwa za FPR zafasheho ingwate benshi muri bo. Bikaba bisa n\u2019ibigoye kuri bamwe kuba bakwitandukanya nayo. Ndabigarukaho.<\/p>\n<p>Mu nyandiko ye, Dr. Rudasingwa na none ati: \u201cU Rwanda ni urwacu twese, nta munyarwanda ukwiye gusaba imbabazi zo kurubamo.\u201d Ndabona ibi ari ukujijisha. Na none Rudasingwa ari kwitiranya no kuba ataritwaye neza no kuba ari umututsi. Ngira ngo ntaho umunyamakuru Simeon avugako u Rwanda atari urwa twese, abahutu, abatutsi, abatwa. Nta n\u2019aho avuga ko kugira ngo urubemo ugomba gusaba imbabazi. Ahubwo ibi byanyibukije ko Paul Kagame, atitaye ku byo abantu baba barakoze, ariwe usaba abamurwanya kuza kumusaba imbabazi kugira ngo bagaruke i Rwanda. Ngira ngo ahangaha Dr. Rudasingwa yaba yaritiranyije Ijwi Rya Rubanda [Simeon] na Paul Kagame muri urwo rwego.<\/p>\n<p>Mu kurangiza inyandiko ye itari ndende ariko ikubiyemo ibitekerezo bikomeye mu rwego rwa politiki y\u2019u Rwanda, Dr. Rudasingwa aragira ati: \u2018\u2019Naho abanyabyaha turi benshi, nawe [Simeon] urimo, kuko abanyarwanda twese twamugaye, kandi twamugaje, mubyo twakoze cyangwa tutakoze.\u201d Nkurikije uko numva iyi mvugo ya Dr. Rudasingwa, ndabona kuri we, mu Rwanda, nta muntu muzima utaragize uruhari mu byabaye mu gihugu. Ibi bigatuma umuntu yibaza ibintu bitatu, n\u2019ubwo njyewe nemeza ko hari abantu bazima mu bahutu, abatutsi n\u2019abatwa batagira aho bahuriye n\u2019amahano yabereye i Rwanda.<\/p>\n<p>cya mbere rero nibaza, ni kuki noneho kugeza amagingo aya abahutu bonyine ari bo bakurikiranweho ibyo baba barakoze [ndetse n\u2019ibyo batakoze]?<\/p>\n<p>Icya kabiri, niba Dr Rudasingwa yumva abanyabyaha ari benshi, kuki yumva kwerekana ibyaha bye mu gihe hari ibimenyetso cyaba ari ugushaka ko ava kw\u2019isi, keretse niba abona ko nawe ibyaha ari iby\u2019ubwoko bumwe \u2013 abahutu gusa. Bibaye aribyo yaba ari kurimanganya yitwaza rero iriya mvugo y\u2019uko twese turi abanyabyaha.<\/p>\n<p>Icya gatatu, duhereye kuri kiriya gitekerezo ari nacyo cyatumye abahutu bose bitwa abagenocidaires, ngo kubera ko ngo n\u2019utarishe yarebereye, byaba bisa n\u2019ibishaka kuvuga ko, nk\u2019ubu mu gihe FPR yahereye yica abahutu, abatutsi n\u2019abatwa bakomeza kurebera gusa nabo bazabibazwa. Cyakora bizwi ko umugambi wo kwita abahutu bose abagenocidaires wo wacuzwe kugira ngo bacuzwe ibyabo mu gihugu, boye kugira uburenganzira ubwari bwo bwose mu gihugu cyabo, bahindurwe abacakara. Nizere ko ubutegetsi buzasimbura ubwa FPR buzirinda iyo mikorere, abanyabyaha bakaryozwa ibyaha byabo bititiriwe ubwoko bakomokamo. Igihugu cy\u2019abacakara b\u2019abahutu, abatwa, n\u2019abatutsi, nticyaba kikiri igihugu.<\/p>\n<p>Icya kane, nuko kuri kiriya gitekerezo cyo kuba umugenocidaire kubera ko uri umuhutu, ukaba utaratabaye umututsi wicwaga muri 94, ngirango nkurikije uko Sebasoni umwe mu bagengabitekerezo ba FPR abivuga kuri BBC Gahuza Miryango aho asubiza ibibazo by\u2019umunyamakuru kubyerekeye igitabo cya Abdul Ruzibiza gishinja FPR ubwicanyi, abivuga, agira ati FPR ntiyari igamije kurengera abatutsi, ntiyari Croix Rouge, ngo ahubwo yari igamije gufata ubutegetsi gusa. Mu gihe benshi tuyita ko ari umutwe uyobowe n\u2019agatsiko k\u2019abahezanguni k\u2019abatutsi, mu gihe rero itashakaga kurengera abatutsi bicwaga n\u2019abahezanguni b\u2019abahutu bo mu nterahamwe, ndumva ari ukurenganya abahutu muri rusange ko batatabaye abatutsi, mu gihe abagombye kubitaho mbere na mbere babatereranye. Cyakora byaje kugaragara ko wari umugambi mubisha wo gushora abahutu mu bwicanyi \u2013 watangijwe no kwica Habyarimana, bizwi neza ukuntu bizakoreshwa mu kubahindura abacakara mu gihugu cyabo. Na none bigaragara ko nta mutima wo kwita kuri abo batutsi kariya gatsiko ka FPR kigeze kagira mu by\u2019ukuri, ukurikije ukuntu abatutsi bamwe na bamwe ubu bataka mur\u2019iki gihe, ahubwo kakaba karabagize ingwate.<\/p>\n<p>Ku buryo bw\u2019umwanzuro kuri ibi bitekerezo byanjye kur\u2019iriya mitekereze ya Dr. Theoneste Rudasingwa navuga ibi bikurikira:<br \/>\nMbona rwose ko ababa baragize uruhare muri politiki no mu gisirikari, cyane cyane barengeje imyaka mirongo itanu, kandi bakoranye n\u2019ingoma zitayoboye abanyarwanda neza, ndetse bikaba byaragaragaye ko nabo bashobora kuba baragize uruhari mur\u2019iyo miyoborere mibi, bari bakwiye kwemera bakishyira iruhande hatagize ababibibutsa. Aho kugirango bakomeze kuvangira abanyarwanda barambiwe ubutegetsi bwa FPR n\u2019ubundi bwaza busa nabwo.<\/p>\n<p>Abatutsi bari kw\u2019ibere imyaka amagana n\u2019amagana ku ngoma ya Cyami; kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, abahutu nibo bagiye kw\u2019ibere; kuva FPR yafata ubutegetsi muri 94, abatutsi nibo bari kw\u2019ibere. Ariko byagaragaye ko mu gihe cy\u2019izo ngoma zose mu by\u2019ukuri ataba ari ubwoko bwose buba buri ku ngoma, ahubwo aba ari udutsiko muri bwo.<\/p>\n<p>Ku baba badakomeza kuvugisha ukuri, cyangwa kutakwitabira, muri politiki nshya yifuzwa, bagamije inyungu zabo bwite cyangwa udutsiko runaka mu moko nyarwanda, abaturage dukwiye gushishoza tukabava inyuma. Amashyaka ni menshi. Azisobanura neza kurusha ayandi kubyo agamije bisobanutse, ntazabura.<\/p>\n<p>Ku bwanjye ndagira ngo nshishikarize rwose abasore n\u2019inkumi z\u2019abahutu, abatutsi, abatwa ko baharanira ejo hazaza heza kw\u2019igihugu twese duhuriyeho. Nibakomeze batwiyereke. Muri miliyoni 10 zirenga z\u2019abanyarwanda ntihazabura ab\u2019ingenzi baturangaza imbere. Ariko ntibibeshye ntawe uzongera kutubeshya ngo azanye demokrasi yitwaje imbunda cyangwa atemera guhangana n\u2018abandi mu bitekerezo, ngo aje kurenganura abarenganye ashishikajwe n\u2019ubutegetsi cyangwa inyungu ze n\u2019agatsiko ke.<\/p>\n<p>Igihe cyo kurimanganya abanyarwanda cyararangiye. Abo ibyo banyuzemo, amakuba bahuye nayo, cyangwa se akarengane kabari hejuru ubungubu kubera FPR, abo ibyo byose bitigishije barasibye.<\/p>\n<p><strong>Ambrose Nzeyimana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko ikurikira nayanditse hambere. Vuba aha ariko nyinyujijemo amaso nzanga ibitekerezo biyirimo bigifite ireme, akaba ariyo mpamvu nasabye iki kinyamakuru kuyigeza ku basomyi bacyo.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7184,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-11292","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyi nyandiko ikurikira nayanditse hambere. Vuba aha ariko nyinyujijemo amaso nzanga ibitekerezo biyirimo bigifite ireme, akaba ariyo mpamvu nasabye iki kinyamakuru kuyigeza ku basomyi bacyo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-09-12T16:15:07+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"356\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"303\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato\",\"datePublished\":\"2015-09-12T16:15:07+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/\"},\"wordCount\":1434,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/\",\"name\":\"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"datePublished\":\"2015-09-12T16:15:07+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"width\":356,\"height\":303,\"caption\":\"Ambrose Nzeyimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato - Umunyarwanda","og_description":"Iyi nyandiko ikurikira nayanditse hambere. Vuba aha ariko nyinyujijemo amaso nzanga ibitekerezo biyirimo bigifite ireme, akaba ariyo mpamvu nasabye iki kinyamakuru kuyigeza ku basomyi bacyo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-09-12T16:15:07+00:00","og_image":[{"width":356,"height":303,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato","datePublished":"2015-09-12T16:15:07+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/"},"wordCount":1434,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/","name":"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","datePublished":"2015-09-12T16:15:07+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","width":356,"height":303,"caption":"Ambrose Nzeyimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyapolitiki-barengeje-imyaka-50-bari-bakwiye-guha-urubuga-abakiri-bato\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abanyapolitiki barengeje imyaka 50 bari bakwiye guha urubuga abakiri bato"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11292","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=11292"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11292\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7184"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=11292"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=11292"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=11292"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}