{"id":11294,"date":"2015-09-12T19:04:51","date_gmt":"2015-09-12T16:34:51","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=11294"},"modified":"2015-10-04T04:47:04","modified_gmt":"2015-10-04T02:17:04","slug":"komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/","title":{"rendered":"Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>Abanyarwanda benshi bari bategerezanyije amatsiko yo kumenya abazaba bagize iriya komisiyo ishinzwe guhindura amateka y\u2019u Rwanda iyaganisha mu kaga gakomeye nubwo hari ababibona kimwe na leta y&#8217;agatsiko ka FPR nko kwihesha agaciro no kwigira.<!--more--><\/p>\n<p>Muri iyi nyandiko ndibaza ibibazo bikurikira: ese Uwiziyimana Evode niwe ugize gusa iriya komisiyo? Itandukanye n\u2019iya Mucyo na Mutsinzi? Guhindirura itegeko nshinga, umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda?<\/p>\n<p>Abasomyi basobanukirwa ibihe bibi u Rwanda rwinjiyemo nka kimwe mu bihugu byahinduriwe itegeko nshinga kugirango umunyagitugu akomeze ayobore ari nako akandamiza umuntu wese uzaba afite ibitekerezo bimunenga.<\/p>\n<p>Abasomyi baribaza impamvu nitiriye Uwizeyimana Evode iriya komisiyo(Komisiyo Uwizeyimana) kandi igizwe n\u2019abantu barindwi 7 yewe Evode atari n\u2019umwe mu bayobozi yaba perezida cyangwa visi bayo.<\/p>\n<p>Nkuko mwabisomye mu bitangazamakuru byinshi iriya komisiyo igizwe n\u2019abantu barindwi muribo harimo 4 bazwi muri politike y\u2019u Rwanda naho abandi 3 basa n&#8217;abatazwi cyane nubwo nabo bari basanzwe bafite imirimo ikomeye muri leta ya Kagame.<\/p>\n<p>Nkuko Serge Ndayizeye na Jean Paul Turayishimye bakunze kugaruka kuri uyu mugabo wanenze cyane leta ya Kagame mw\u2019ijambo yivugiye ubwe ko \u201cleta ya Kagame ari leta y\u2019amabandi\u201d akongeraho ko <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=L2_3p1Qsg_A\">\u201cgukorera iriya leta ari ugufata ubwenge ukabushyira mu gipfu<\/a>\u201d. Aya magambo niyo yisobanurira imiterere ya Evode ndetse n\u2019impamvu nyamukuru yatumye nawe ashyira ubwenge bwe mu gipfu nk\u2019abandi bose yanengaga.<\/p>\n<p>Abakurikiranira hafi iriya komisiyo yabanjirije (ishinzwe ivugurura ry\u2019amategeko) iyi yaraye ishyizweho bemeza ko ariyo mu byukuri yarangije draft y\u2019ivugururwa ry\u2019itegeko nshinga cyane cyane ko ariyo mpamvu nyamukuru yashyiriweho ndetse ishaka abazayikoramo bafite ubunararibonye mu by\u2019amategeko barimo Evode nk\u2019umuntu ugira akarimi gatyaye ndetse uzwi kumenya guhakwa no gushaka umugati.<\/p>\n<p>Umuntu yakwibaza niba azakomeza gushyirwa kw\u2019ibere kugeza ryari cyane ko abo akorera bazi neza ko n\u2019undi wese waza afite imbaraga ziruta iza FPR yamuyoboka.<\/p>\n<p>Ibi bigaragarira buri wese ko amaherezo ye ashobora kuzamera nk\u2019ay&#8217;abandi benshi nubwo ntamwifuriza ibibi. Ugereranyije n\u2019abandi bagiye bakorera FPR ibyo ishaka ndetse kumurusha byarangiye bahawe agatebe, kwicwa, kumeneshwa bakitwa ibigarasha n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ishyirwa ahagaraga ry\u2019amazina yabagize iriya komisiyo abanyarwanda bifuje kumenya bariya bantu mu buryo bwimbitse bemeye kuba mu bantu bazibukwa nabi. Nkuko natangiye mbikomozeho haruguru bane bazwi muri politike ni Iyamuremye, Mirenge, Evode na Usta. Abandi batatu ntabwo bazwi cyane ariko njye ubwanjye nzi uwitwa Bamwine Loyce. Uyu Loyce turaziranye cyane kuva agitangira kaminuza i Butare avuye i Bugande aho twakomeje kubana no muri kaminuza dore ko ariho nanjye nigaga.<\/p>\n<p>Kubera ko umuryango we wari utuye i Bugande yakundaga kuba kwa nyirarume witwa Frank wakoranaga bya hafi na Richard Muhumuza umushinjacyaha mukuru akaba n\u2019umugabo wa Kayitesi Usta. Icyo gihe Muhumuza yakoraga mu bucamanza i Nyanza cyangwa i Butare. Kubera ko yari afite abantu bakomeye kandi ari n\u2019umuhanga byatumye akorera stage muri ICTR\/Arusha nyuma aza gukomereza amashuri ye (master\u2019s) mu buholandi muri Utrecht University. Muzi nk\u2019umugore witonda kandi wicisha bugufi ahubwo nababajwe n&#8217;ukuntu agiye kwikorera uriya musaraba ufite ingaruka mbi ku banyarwanda. Bityo akaba asizwe icyasha nkuko Kagame akunda kubikorera abantu abona b\u2019inyangamugayo kugirango bazamunambeho nyuma yo kubakoresha amakosa.<\/p>\n<p>Ngarutse kuri Evode, nibuka komisiyo zagiye zishingwa abantu mu Rwanda ndetse zikaza kubitirirwa. Ubwo komisiyo Mucyo na Mutsinzi zashyirwagaho zigamije ahanini guhangana n\u2019ubufaransa bitewe nibyo bamwe mu bafaransa bari bamaze gushinja u Rwanda.<\/p>\n<p>Ubu noneho iyi komisiyo ihanganishije abanyarwanda hagati yabo kuruta abanyamahanga ari nayo mpamvu zitandukanye na ziriya zitiriwe Mucyo na Mutsinzi. Abanyarwanda nubwo bacecetse ariko birazwi neza ko batabyishimiye na busa nubwo badafite uruvugiro.\u00a0Ariko Kagame yakagombye kumenya ko iyi komisiyo n\u2019ibizakurikira byose abanyarwanda bafite uruvugiro barabyamaganye mu Bubiligi no muri Afurika y\u2019Epfo.<\/p>\n<p>Sinzi impamvu abadepite bavuga abantu 10 gusa ngo nibo batifuza ko ryahindurwa kandi bariboneye ko muri Afurika y\u2019Epfo no mu Bubiligi abanyarwanda babyamaganye.<\/p>\n<p>Tuzi neza ko hari liste ya bamwe mu banyarwanda bagize diaspora yasabaga ko ryahinduka ariko birengagiza ijwi rya opozisiyo ari naryo rihagarariye abanyarwanda benshi badafite uruvugiro.<\/p>\n<p>Evode akwiye guterwa ipfunwe n\u2019ubwoba kubera amateka amuhinduriweho aho kumutera ishema nkuko leta ya Kagame irimo kumushuka. Mu byukuri Evode niwe uyihagarariye ndetse akaba ariwe uzaba umuvugizi wayo dore ko aricyo cyamukuye muri Canada kandi tuzi neza ko hari abanyarwanda benshi bari basanzwe Kigali kandi batigeze bagaragaza kunenga leta ya Kagame.<\/p>\n<p>Ibi kandi bishimangirwa n\u2019inshuro nyinshi yagiye atumirwa mu biganiro byinshi agaragaza ko itegeko nshinga rigomba kuvugururwa cyane ko \u201catari umutungo w\u2019amahanga ahubwo ari uw&#8217;abanyarwanda\u201d.<\/p>\n<p>Indi mpamvu nayise komisiyo Uwizeyimana ni agaciro bagiye baha Evode mu bitangazamakuru bikorera leta ya Kagame mbere na nyuma y\u2019inshingwa ry\u2019iriya komisiyo aho yagiye asobanura itegeko nshinga rikwiye guhindurwa bityo Kagame akayobora kugeza ashaje.\u00a0Nta muntu muzima wakwifuza ko yashyirwa muri iriya komisiyo igiye gushyira u Rwanda mu kaga abanyarwanda binjijwemo.<\/p>\n<p>Mw\u2019itangazo leta ya amerika yashize ahagaragara yikomye bidasubirwamo iriya gahunda yo kurihindura aho yagaragaje ko itabishigikiye ndetse yibutsa Kagame amagambo yagiye yivugira wenyine ko atazarihindura n&#8217;ubwo ibyo avuga akenshi abihindura bitewe n\u2019igihe arimo ariko kandi nibyiza ko abanyarwanda n\u2019amahanga babizi. Aho yagize ati \u201c nimbura uzansimbura nzaba narakoze nabi\u201d .<\/p>\n<p>Nubwo tutahuza ibibazo u Rwanda rushobora guhura nabyo nkuko ririya tangazo ribivuga n\u2019iby\u2019Uburundi nyuma y&#8217;uko Nkurunziza yiyamamarije manda ya gatatu ariko kandi ntawakwirerangiza ko duhuje amateka menshi ku buryo natwe twahura nabyo. Cyane cyane mu rwego rwa demokarasi na dipolomasi u Rwanda rushimangiye ko ruyobowe n\u2019umunyagitugu nka kimwe mu bipimo abaterankunga bagenderaho batera inkunga ibihugu. Abanyarwanda rero bamenye ko igihe cyose baharikirwa inkunga kubera iki kibazo nubwo abaterankunga bakomeje gutera inkunga u Rwanda kandi bazi neza ko nta demokarasi iharangwa. Ibi noneho birakabije.<\/p>\n<p>Abaperezida bose byagiye bahindura itegeko nshinga ku nyungu zabo bwite nkuko perezida Obama yabivugiye muri Ethiopie bigira ingaruka mbi bikiyongeraho n\u2019umurage mubi kubera ko abandi ba perezida bakurikiza ibyo uwababanjirije yakoze mu rwego rwo kugundira ubutegetsi cyane ko ubuyobozi buryoha.<\/p>\n<p>Ndakangurira abanyarwanda kumenya ko twinjiye mu bihe n\u2019amateka bizagorana kwibagirana. Umurage iriya komisiyo Uwizeyimana uzakomeza kugeza ku bazadukomokaho niba hatagize igikorwa mu maguru mashya.<\/p>\n<p>Reka ndangize nihanganisha abanyarwanda<\/p>\n<p><strong>Impuruza mu Rwagasabo<\/strong><br \/>\nImpirimbanyi y\u2019uburenganzira bwa muntu<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyarwanda benshi bari bategerezanyije amatsiko yo kumenya abazaba bagize iriya komisiyo ishinzwe guhindura amateka y\u2019u Rwanda iyaganisha mu kaga gakomeye nubwo hari ababibona kimwe na leta y&#8217;agatsiko ka FPR nko kwihesha agaciro no kwigira.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8897,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-11294","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda  - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda  - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyarwanda benshi bari bategerezanyije amatsiko yo kumenya abazaba bagize iriya komisiyo ishinzwe guhindura amateka y\u2019u Rwanda iyaganisha mu kaga gakomeye nubwo hari ababibona kimwe na leta y&#8217;agatsiko ka FPR nko kwihesha agaciro no kwigira.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-09-12T16:34:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-10-04T02:17:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"943\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"471\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/\",\"name\":\"Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"datePublished\":\"2015-09-12T16:34:51+00:00\",\"dateModified\":\"2015-10-04T02:17:04+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"width\":943,\"height\":471},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda  - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda  - Umunyarwanda","og_description":"Abanyarwanda benshi bari bategerezanyije amatsiko yo kumenya abazaba bagize iriya komisiyo ishinzwe guhindura amateka y\u2019u Rwanda iyaganisha mu kaga gakomeye nubwo hari ababibona kimwe na leta y&#8217;agatsiko ka FPR nko kwihesha agaciro no kwigira.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-09-12T16:34:51+00:00","article_modified_time":"2015-10-04T02:17:04+00:00","og_image":[{"width":943,"height":471,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/","name":"Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg","datePublished":"2015-09-12T16:34:51+00:00","dateModified":"2015-10-04T02:17:04+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/Evode-Uwizeyimana.jpg","width":943,"height":471},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komisiyo-uwizeyimana-evode-umurage-mubi-ku-mateka-yu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Komisiyo Evode: Umurage mubi ku mateka y\u2019u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11294","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=11294"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11294\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8897"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=11294"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=11294"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=11294"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}