{"id":11361,"date":"2015-09-22T09:21:39","date_gmt":"2015-09-22T06:51:39","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=11361"},"modified":"2015-09-22T09:21:39","modified_gmt":"2015-09-22T06:51:39","slug":"urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/","title":{"rendered":"Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro"},"content":{"rendered":"<p>Igihugu cy\u2019u Rwanda kigeze mu ikorosi rikomeye cyane, aho mugihe ahandi abaturage barwanira uburenganzira bwabo, abacyo barushaho gushyirwa mu icuraburindi ry\u2019ingoma y\u2019igitugu ya FPR. Biragaragarira mu nkubiri iyobowe n\u2019intore za FPR zibahatira kugira perezida Paul Kagame umwami w\u2019u Rwanda,<!--more--> bamaze guhunyora ku bushake itegeko nshinga. Miliyoni hafi 4 zibeshyerwa ko zanditse zishaka iryo hinduka, zirimo abapfakazi n\u2019impfubyi, bashyizwe mu kaga na g\u00e9nocide n\u2019ubundi bwicanyi bwakozwe kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ubu.<\/p>\n<p>Ibihumbi birenga ijana by\u2019abahutu byarafunzwe, benshi bagwa muri za gereza batageze n\u2019imbere y\u2019inkiko. Icyiswe ubucamanza bwa gacaca, bwaje buteranya abahutu n\u2019abatutsi bari batangiye kugerageza kubana ariko batibagiwe ibyababayeho. Nyamara kandi ibyabayeho bizwi na buri wese. Interahamwe zifatanije n\u2019ingabo z\u2019u Rwanda zishe abatutsi, mu gihe aho ingabo za FPR zanyuraga, nazo zicaga abahutu ntakurobanura. Njyewe ubwanjye n\u2019ubwo byabaye nkiri muto, bikaba byaransigiye ibikomere bidashobora gusibangana, ndi umugabo wo kubihamya. Nyamara ikizwi ni uko buri munyarwanda wese aziko umuti w\u2019ibyo bikomere ari ibiganiro.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo FPR iri kubutegetsi nayo ibizi ityo, itinyako byayambura imbehe. Umwanya ni uyu wo gufata iyambere, abanyarwanda tugaharanira amahoro na d\u00e9mocratie birambye. Ntagushidikanyaka ko n\u2019inshuti z\u2019uRwanda zizashyigikira iyo nzira RNC yatangiye nk\u2019uko byagaragaye muri congr\u00e8s yayo y\u2019urubyiruko iherutse kubera i Bruxelles, tariki ya 15 z\u2019ukwa munani 2015. Nanjye nk\u2019umwe mubagize urwo rubyiruko rwa RNC, nitegereje ibihakorerwa ntega amatwi n\u2019ibyahavugiwe nsanga guhuza urubyiruko, rukavugana mu kuri n\u2019ubw\u2019isanzure aribyo bizakiza u Rwanda.<\/p>\n<p><strong>1. Impamvu y\u2019ibyo biganiro <\/strong><\/p>\n<p>Impamvu ni uko nta mpinduka ku butegetsi yigeze ibaho mu mahoro kuva Rwanda rwigenga. Mu gihe cy\u2019ubwami naho, byabaga ngombwa ko apfa kugirango asimburwe. Ibi byashyize abanyarwanda mu bwoba budashira, mu bukene, kutizera ejo hazaza, no kuzinukwa icyitwa imiyoborerwe y\u2019igihugu. Bakabirebesha amaso ubundi bakitaba karame uwimye ingoma wese, bazi neza ko ntacyo bamutegerejeho uretse gusaba Imana ngo babone bucya kabiri.<\/p>\n<p>Urwikekwe hagati y\u2019amako agize imbaga nyarwanda rwabaye akarande, biba akarusho ku ngoma ya FPR-Inkotanyi. Kuko FPR yo yabigize inkingi ikomeye ya politike yayo.<\/p>\n<p>Kuva u Rwanda rwabaho ntabiganiro hagati y\u2019abaturage barugize byigeze bibaho, ngo buri wese abwire undi imbonankubone akababaro ke, ikifuzo cye, icyo yanga n\u2019icyo akunda.<\/p>\n<ul>\n<li>R\u00e9volution yo muri 1959 yakozwe n\u2019abahutu batitaye ku nyungu n\u2019imibereho by\u2019abatutsi.<\/li>\n<li>R\u00e9volution yo muri 1973 yakozwe n\u2019abakiga ntibita ku nyungu z\u2019abandi bahutu n\u2019abatutsi batari ab\u2019iwabo.<\/li>\n<li>R\u00e9volution ya FPR nayo ni uko yitaye ku gice cy\u2019abantu bake cyane, abandi bagirwa abasabirizi mu rwababyaye.<\/li>\n<li>Abatwa bo baribagiranye, bagera n\u2019aho bamburwa izina na FPR (batagishijwe inama) bitwa \u00ababashubijwe inyuma n\u2019amateka\u00bb.<\/li>\n<\/ul>\n<p><strong>2. Ihuriro nyarwanda RNC ryazanye agashya mu mateka y\u2019u Rwanda<\/strong><\/p>\n<figure id=\"attachment_11363\" aria-describedby=\"caption-attachment-11363\" style=\"width: 672px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/RNC-urubyiruko.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-11363 \" alt=\"Urubyiruko rwa RNC muri congr\u00e8s \" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/RNC-urubyiruko.jpg\" width=\"672\" height=\"501\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/RNC-urubyiruko.jpg 960w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/RNC-urubyiruko-300x223.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 672px) 100vw, 672px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-11363\" class=\"wp-caption-text\">Urubyiruko rwa RNC muri congr\u00e8s<\/figcaption><\/figure>\n<p>Urubyiruko rwa RNC muri congr\u00e8s Kuva u Rwanda rwaba republika nibwo amoko atatu arugize, yatinyutse kuganira ku mugaragaro ku kibazo cyayo. Kandi nyamara ikibazo cy\u2019amaoko nicyo cyabaga kiri inyuma y\u2019impinduka zose zabaye mu nduru ziswe r\u00e9volution na buri ruhande rubifitemo inyungu.<\/p>\n<p>Kugirango icyo kibazo kitazigera gikemuka, FPR ishaka kukigira \u00ab intavugwa\u00bb (tabou) ngo ibone uko ikomeza kurya imitsi ya rubanda .<\/p>\n<p>Bitandukanye cyane n\u2019ibyo RNC irimo kugaragaza. Mu gihe mu bayishinze n\u2019abayinjiyemo nyuma harimo abahutu n\u2019abatutsi, kandi bishimiye kuba icyo baricyo, bituma aho turi tuganira ku bibazo by\u2019amateka yacu ntacyo twikanga. Mu gihe kandi RNC yagiye yegera andi mashyaka ya politique akaba amaze kuba atanu akorera hamwe, ni ubwambere amashyaka y\u2019abahutu n\u2019ayabatutsi azaba yicaranye akavugana ku bibateranya ku mugaragaro. Ibyo bizatuma amahanga abiha agaciro gakomeye. N\u2019ubwo bikorerwa mu mahanga bwose, birerekana ko ari icyifuzo cy\u2019abanyarwanda bose kuko n\u2019ubwo abo mu Rwanda batabona aho bavugira, tuzi neza ko bose babishyigikiye.<\/p>\n<p>Congr\u00e8s y\u2019urubyiruko rwa RNC i Bruxelles yo ku itariki ya 15 kanama 2015, yangaragarije ko ntakabuza ishobora kuba imbarutso y\u2019ubumwe burambye mu banyarwanda. Niyo mpamvu nisabira abayobozi bakuru ba RNC ibi bikurikira. Twebwe urubyiruko twagize amahirwe yo kuva mu menyo y\u2019ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwigisha kwica, kwangana no kuroga. Maze kwitegereza akangaratete urungano rwacu ruri mu Rwanda rurimo, ndabisabira ko mwadutumiriza urundi rubyiruko rw\u2019ayandi mashyaka ya politique yose ndetse n\u2019amashyirahamwe ya soci\u00e9t\u00e9 civile mu nama rukokoma. Muzatumire kandi urubyiruko rubohewe mu Rwanda.<\/p>\n<p><strong>3. Iyo nama yaba igamije kugera kuki? <\/strong><\/p>\n<p>Kwemerenya hagati yabo ubwabo kubibazo by\u2019ingenzi byagiye bibuza abanyarwanda amahoro na d\u00e9mocratie.<\/p>\n<p>Guha umwanya urubyiruko rw\u2019abahutu n\u2019abatutsi, buri wese akavuga akababaro ke uko kari kose kandi abandi bakamutega amatwi.<\/p>\n<p>Kugaragaza inzira zo kubikemura mu mahoro ntawe ucunaguzwa cyangwa ngo ahatirwe gusaba imbabazi z\u2019ibyo ababyeyi be bakoze ataravuka.<\/p>\n<p>Guhatira FPR kwinjira muri iyo gahunda y\u2019amahoro arambye banyuze ku bihugu biyitera inkunga.<\/p>\n<p>Kugirana amasezerano y\u2019igihango hagati y\u2019urubyiruko rw\u2019abahutu n\u2019abatutsi, agaragaza ko rutazongera guhemukirana.<\/p>\n<p>Gusaba FPR kwerekana imibiri y\u2019abahutu bazize ibyaha by\u2019intambara nayo igashyingurwa mu cyubahiro. Yaba iya Kibeho, iy\u2019abiciwe muri Congo ndetse n\u2019ahandi henshi mu Rwanda.<\/p>\n<p>Gusaba FPR ikemerera abahutu bazi aho ababo bishwe n\u2019ingabo za FPR bari, bagashyingurwa mu cyubahiro.<\/p>\n<p>Kwemerera abahutu nabo bakibuka ababo, ntibyitwe gupfobya no kugira ingengabitekerezo ya g\u00e9nocide.<\/p>\n<p>Gusaba FPR ikemerera abasirikare bayo bagize uruhare mu iyicwa ry\u2019abaturage nabo bakihana bakemera icyaha, bityo bakigorora n\u2019abaturanyi babo ndetse n\u2019imitima yabo ikaruhuka.<\/p>\n<p><strong>4. Ese uyu muti usharira FPR izemera kuwunywa? <\/strong><\/p>\n<p>Icyo mbona ni uko FPR itazabyemera ahubwo izihutira gucamo ibice abazaba bashaka icyo gikorwa cy\u2019amahoro arambye. Abaharanira amahoro nibanga kwicamo ibice, bizatera FPR uburakari bukomeye no gushyira abaturage ku nkeke. Ibyo bizaha imbaraga amashyaka n\u2019amashyirahamwe aharanira amahoro. Icyo gihe izaba kandi yiyemeje ko nta d\u00e9mocratie n\u2019amahoro ishaka, ibe ihaye urwaho izindi nzira zose zishoboka zo kuyivanaho. Ibyo bizatuma kandi amahanga ashyigikira ku mugaragaro abashaka d\u00e9mocratie n\u2019amahoro. Ibyo bihugu bishyigikiye politique y\u2019u Rwanda muri iki gihe ni Ubwongereza, USA, ubudage n\u2019ibindi. Ibyo bihugu byatanga amikoro mu mashyaka n\u2019amashyirahamwe ashaka amahoro maze FPR ikavanwa munzira ikareka abanyarwanda bakayoborwa n\u2019ababishoboye.<\/p>\n<p>Njyewe nk\u2019umwe mu babonye amahano yakorewe abanyarwanda b\u2019impande zombi, aho nari ntuye, niteguye gutanga umusanzu wanjye. Nzavugisha ukuri kose uko nabonye ubwicanyi bwakorewe abatutsi n\u2019ubwakorewe abahutu nta rwango nta no kugira uwo nshinyagurira. Nkurikije uko nabonye urubyiruko rwa RNC tuganira tweruye kandi twisanzuye mu moko yacu yose, nzi neza ko ntazaba ndi jyenyine witeguye gutanga ubwo buhamya.<\/p>\n<p><strong>5. Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Iyo nama yakagombye kuba mbere y\u2019uko umwaka wa 2017 urangira. Bityo tugakomereza ku gitutu kiri kubutegetsi bwa FPR muri iki gihe, no ku nkundura y\u2019impinduramatwara irimo kubera mu bihugu by\u2019Afurika.<\/p>\n<p>Ndasaba rwose RNC, amashyaka bafatanyije ndetse n&#8217;amashyirahamwe ya soci\u00e9t\u00e9 civile, gushyira hamwe bagatangira gutegurira urubyiruko iyi nama rukokoma, izaba intandaro yo kuzana impinduka zikomeye mu miyoborere y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Iyi nama izasiga kandi opposition nyarwanda yarabashije gushyira hamwe bihereye mu rubyiruko, abahutu n\u2019abatutsi barabashije kuganira imbonankubone. Ibibazo by\u2019u Rwanda bizaba birushijeho kwumvikana haba ku banyarwanda no kubanyamahanga. Bizaba kandi icyitegererezo ku bindi bihugu bifite ibibazo nk\u2019ibyacu. Bizandikwa mu mateka ko abanyarwanda bahujwe n\u2019ikintu kizima kandi biheshe icyubahiro ababigizemo uruhare.<\/p>\n<p>Nibwo bwa mbere ikibazo cy\u2019u Rwanda kizaba gikemuwe hadakoreshejwe imbaraga, bibe bihinduye amateka n\u2019imyumvire ubuziraherezo. Urubyiruko rwakunze kuvugwa mu kugira uruhare mu bwicanyi, ruzaba rwerekanye ko ari rwo rufite umuti urambye w\u2019ibibazo by\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p><strong>Jeannette ISABA, <\/strong><\/p>\n<p>umwe mubagize urubyiruko rwa RNC i Bruxelles<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Igihugu cy\u2019u Rwanda kigeze mu ikorosi rikomeye cyane, aho mugihe ahandi abaturage barwanira uburenganzira bwabo, abacyo barushaho gushyirwa mu icuraburindi ry\u2019ingoma y\u2019igitugu ya FPR. Biragaragarira mu nkubiri iyobowe n\u2019intore za FPR zibahatira kugira perezida Paul Kagame umwami w\u2019u Rwanda,<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":11362,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-11361","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Igihugu cy\u2019u Rwanda kigeze mu ikorosi rikomeye cyane, aho mugihe ahandi abaturage barwanira uburenganzira bwabo, abacyo barushaho gushyirwa mu icuraburindi ry\u2019ingoma y\u2019igitugu ya FPR. Biragaragarira mu nkubiri iyobowe n\u2019intore za FPR zibahatira kugira perezida Paul Kagame umwami w\u2019u Rwanda,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-09-22T06:51:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/jeannette.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"426\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/\",\"name\":\"Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/jeannette.jpg\",\"datePublished\":\"2015-09-22T06:51:39+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/jeannette.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/jeannette.jpg\",\"width\":426,\"height\":960},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro - Umunyarwanda","og_description":"Igihugu cy\u2019u Rwanda kigeze mu ikorosi rikomeye cyane, aho mugihe ahandi abaturage barwanira uburenganzira bwabo, abacyo barushaho gushyirwa mu icuraburindi ry\u2019ingoma y\u2019igitugu ya FPR. Biragaragarira mu nkubiri iyobowe n\u2019intore za FPR zibahatira kugira perezida Paul Kagame umwami w\u2019u Rwanda,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-09-22T06:51:39+00:00","og_image":[{"width":426,"height":960,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/jeannette.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/","name":"Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/jeannette.jpg","datePublished":"2015-09-22T06:51:39+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/jeannette.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/jeannette.jpg","width":426,"height":960},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urubyiruko-rwa-rnc-mu-mugambi-wo-gusubiza-abanyarwanda-bose-agaciro\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Urubyiruko rwa RNC mu mugambi wo gusubiza abanyarwanda bose agaciro"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11361","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=11361"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11361\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/11362"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=11361"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=11361"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=11361"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}