{"id":11380,"date":"2015-09-29T12:24:42","date_gmt":"2015-09-29T09:54:42","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=11380"},"modified":"2015-09-30T22:22:54","modified_gmt":"2015-09-30T19:52:54","slug":"ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/","title":{"rendered":"Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada?"},"content":{"rendered":"<p>Mu mpera z\u2019icyumweru gishize tariki ya 25 kugeza ku ya 27 i \u00ab\u00a0Montr\u00e9al\u00a0\u00bb muri Kanada habereye inama y\u2019urubyiruko rw\u2019Urwanda. Iyo nama yavugaga ku kwihangira imirimo, gushakira umuti ikibazo cy\u2019ubushomeri, imishinga ibyara ibikorwa bihoraho, ndetse ku munsi wa nyuma banagarutse kuri ya gahunda ya \u00ab\u00a0ndi umunyarwanda\u00a0\u00bb.<!--more--><\/p>\n<p>Ab\u2019i Montr\u00e9al bari biteze ko perezida Paul Kagame anyaruka akaza muri iyo nama ariko ntiyahakandagije ikirenge nyamara ntiyari kure kuko yari i New York muri Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika. Imyiteguro n\u2019ubutumwa byerekanaga ko azaba ari we mushyitsi mukuru. Yari ategerejwe n\u2019abitabiriye iyo nama ndetse n\u2019abakoresheje imyigaragambyo bari biyemeje kumwereka no kumubwira ibyo banenga politiki n\u2019ibikorwa bye. Kuki atahageze nyamara bari bamwiteguye atanari kure yaho?<\/p>\n<p>Hari abavuga ko atari kubasha kujya mu nama zombi mu bihe bimwe. Abatabibona batyo batanga impamvu nyinshi zerekana ko hari ikintu gikomeye cyatumye jenerali Paul Kagame asubika kujya muri Kanada.<\/p>\n<p>Impamvu yavuzwe ni uko yaburiwe ko kujya muri Kanada yabigiriramo ingaruka\u00a0<a href=\"http:\/\/journalmetro.com\/actualites\/national\/741385\/des-residants-canadiens-craignent-pour-leur-securite\/\">bitewe n\u2019ibirego\u00a0<\/a>abatavugarumwe n\u2019ubutegetsi bwe bashyikirije inzego zibishinzwe mu mezi ashize. Muri ibyo birego bakaba barasobanuye uburyo muri Kanada hoherezwa abahawe gushyira mu bikorwa umugambi wo kubagirira nabi.<\/p>\n<p>Kuri icyo hakiyongeraho\u00a0<a href=\"http:\/\/lautjournal.info\/20150923\/le-canada-appele-arreter-le-president-rwandais-paul-kagame\">inyandiko yashyizwe ahagaragara<\/a>\u00a0na bamwe muri opozisiyo basaba Kanada kutemerera Paul Kagame kuhinjira mu gihe baba batiyemeje kubanza kumusaba kwisobanura ku birego bamutanzeho. Bamwe mu babikurikiranira hafi bakavuga ko Kanada ariyo yaba yarafashe iya mbere ikamugira inama yo kutahakandagira cyane ko nta n\u2019umuyobozi wari wishingiye kumwakira.<\/p>\n<p>Impamvu yindi yavuzwe ishobora gutuma umukuru w\u2019igihugu asubika gahunda yari ahafite\u00a0<a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=ig4w_icl6lA&amp;feature=youtu.be\">ni imyigaragambyo<\/a>\u00a0yatangajwe hakiri kare, izamo abanyarwanda n\u2019abakongoamani. Abayiteguye bari banibukije indi yabaye Toronto, i Londres, i Buruseli n\u2019ahandi ku buryo bidatangaje ko na yo ubwayo yashoboraga kumuha kwibaza iby\u2019ayo mayira. Ibyo bikubitiraho ko, uko bwije uko bukeye hari abavuga ko\u00a0<a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubuhamya-bwa-emerence-kayijuka-murumuna-wa-adeline-rwigara\/\">bafite impungenge ku miyoborere<\/a>\u00a0iriho muri iki gihe.<\/p>\n<p>Ku byavugiwe mu myigaragambyo (nka za slogans z\u2019abakongomani) amagambo akusanyiriza hamwe ubwoko abwitirira ubwicanyi n\u2019ibindi bibi, ni imvugo zidakwiye kuko Amateka yerekanye ko bishobora gukurura ihangana rihitana abantu. Abanyarwanda bari mu bateguye imyigaragambyo nka Gallican Gasana bavuga ko badashyigikiye imvugo zatuma amoko ahangana cyangwa hagira uzira ubwoko bwe.<\/p>\n<p>Mu rwego rw\u2019isakazamakuru, ibiganiro byari byateguwe ku buryo byashoboraga gutambuka kuri Televiziyo y\u2019Urwanda biri kuba (en direct) nyamara ntibyanyuraho, ku buryo izo mpamvu zo hejuru na zo zaba zarababaye kidobya.<\/p>\n<p>Kudafungura iyo nama, ntibyabujije bamwe kwiringira ko azaza bukeye bw\u2019aho nyamara abandi ntibagarutse ku munsi ukurikiyeho ku buryo iyo anahagera yari kumirwa kubera umubare muke w\u2019abari bahari. Ngo ugereranyije n\u2019abitabiriye \u00ab\u00a0Rwanda day\u00a0\u00bb i Toronto mu w\u20192013 nta na kimwe cya kane cyari muri iyi nama ya Montr\u00e9al.<\/p>\n<p>Impamvu y\u2019umubare muto ngo n\u2019uko hari abamaze gukura icyizere ku miyoborere ya Paul Kagame. Aba bemeza ko iyicwa rya Rwigara Assinapol n\u2019isenyerwa rye kimwe n\u2019ibindi bikorwa bisa nk\u2019ibyo byahaye benshi kubona ko hari\u00a0<a href=\"http:\/\/www.blogtalkradio.com\/radioitahuka\/2015\/09\/27\/manifestation-yo-kwamagana-semuhanuka-i-montreal-muri-canada\">ikibazo mu miterere y\u2019ubutegetsi.<\/a><\/p>\n<figure id=\"attachment_11367\" aria-describedby=\"caption-attachment-11367\" style=\"width: 378px\" class=\"wp-caption alignleft\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/canada1.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-11367 \" alt=\"Abigaragambyaga\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/canada1.jpg\" width=\"378\" height=\"672\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-11367\" class=\"wp-caption-text\">Abigaragambyaga<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kuba perezida Paul Kagame yari yateganyije kuza, hari byinshi bibyerekana nk\u2019uko byemezwa n\u2019abakurikiraniye hafi imyiteguro n\u2019amagambo ayitegura. Urwego rw\u2019umutekano mu bari biteguye, bivugwa ko wari ku kigero gisanzwe kigenerwa umugaba w\u2019ikirenga. Kuba uhagarariye Urwanda muri Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika yari muri iyo gahunda yo muri Kanada ngo bihamya ko atari kuhaza ngo asige Kagame USA mu gihe yari kuba azi ko atazaza muri icyo gakorwa. Ntacyari kitakozwe ngo haze abantu benshi, kandi bari bateguriwe ahantu hanini nk\u2019ahasanzwe hari buze imbaga ije kwakira umukuru w\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Igikorwa ubwacyo cyari cyahawe uburemere kandi n\u2019ubundi ibyagombaga kuganirwaho byari mu ngingo zifite ireme mu gihe koko byari kunguranwaho ibitekerezo zitaye ku banyarwanda bose muri rusange. Aha ni na cyo kibazo Rudakubana umwe mu bitabiriye inama yabajije. Muri make yabajije igituma abatabona ibintu kimwe n\u2019ubutegetsi buriho, batabasha kugera mu ihuriro nk\u2019iryo ngo na bo bavuge icyo batekereza aho kugira ngo impande zose zitane ba mwana hejuru yo kutemera kuvugana imbonankubone.<\/p>\n<p>Ku wa gatandatu benshi mu rubyiruko\u00a0<a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=4b1JzFuk8Nw\">batanze ibiganiro<\/a>\u00a0byerekanye ko hari abafite ubuhanga n\u2019imishinga yateza igihugu imbere. Ku cyumweru abanyapolitiki barimo abaminisitiri nk\u2019uw\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu Francis Kanoneka\u00a0<a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?t=20&amp;v=kiqDBAwGqX8\">bakoresheje amagambo akarishye<\/a>\u00a0ku buryo hari\u00a0<a href=\"http:\/\/www.blogtalkradio.com\/radioitahuka\/2015\/09\/28\/min-francis-kaboneka-ntabwo-turi-abaginga-uri-umwicanyi-najye-nkomoka-i-rwanda\">abibajije icyo bigamije.<\/a>\u00a0Minisisitiri Kaboneka\u00a0yageze n\u2019aho avuga ko bazarasa abantu. Uyu mugabo bivugwa ko ari umwe mu bantu ba hafi y\u2019umukuru w\u2019Urwanda, ku buryo kumwumvana iyo mvugo ari umwe mu bayobozi bakuru byateye impungenge abamwumvise.<\/p>\n<p>Mu badepite kandi harimo na Edouard Bamporiki washimangiye ko anyuzwe na gahunda ya \u00ab\u00a0ndi umunyarwanda\u00a0\u00bb, kuri we ngo ni ngombwa gusaba imbabazi mu izina ry\u2019abo mu bwoko bwe bicanye. Uyu mudepite asobanura ko hari ukamira abandi mu Rwanda, ko abashaka kuyoboka ngo na bo bazakamirwa, mu magambo yandi akivugira ko niba hari abatabona ko politiki iriho mu Rwanda ari nziza ngo abo ntibazi ibyiza bihari. Yemeza ko hari ubwisanzure, kugubwa neza, kwihaza\u00a0muri byose, cyane amafunguro, nyamara n\u2019itangazamakuru rikorera Leta ntabwo ribikabiriza bigeze aho.<\/p>\n<p>Uyu mudepite ntiyibuza no kwamagana no gusesereza abatavugarumwe n\u2019ubutegetsi akorera. Iyo ageze kuri Padiri Thomas Nahimana, agereranya inyandiko ze n\u2019ibyo avuga ko uwabyakira yaba ari nko gushyira mu nda ibiribwa byarengeje igihe bigahinduka nk\u2019uburozi. Uyu mudepite w\u2019intyoza wayobotse ishyaka riri ku butegetsi, kenshi akaba arivuga imyato by\u2019umwihariko perezida waryo Paul Kagame yemeza ko ngo Urwanda ntawundi rukesha amakiriro n\u2019amizero.<\/p>\n<figure id=\"attachment_11381\" aria-describedby=\"caption-attachment-11381\" style=\"width: 524px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/12046588_1047539171957067_8062540763618344754_n.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-11381   \" alt=\"abari mu nama\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/12046588_1047539171957067_8062540763618344754_n.jpg\" width=\"524\" height=\"350\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/12046588_1047539171957067_8062540763618344754_n.jpg 960w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/09\/12046588_1047539171957067_8062540763618344754_n-300x200.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 524px) 100vw, 524px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-11381\" class=\"wp-caption-text\">abari mu nama<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kumenya gushyenga, kuvuga imyato, gusingiza abo akorera no guharabika no kwamagana abatavugarumwe n\u2019ubutegetsi bimuhesha amashyi ndetse hari abamufata nk\u2019umaze kuba ikirangirire. Ejobundi muri iriya nama hari umutegetsi wamubwiye ngo bitewe n\u2019uko asobanuye ibintu neza ntacyo yakongereho ngo byose yabivuze. Biri\u00a0<a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=-ycFAWVrn1Y&amp;feature=youtu.be\">mu kiganiro cyatanzwe tariki ya 27\/09\/2015<\/a>\u00a0(kuva ku 01h19\u201922\u2019\u2019kugeza 2h53\u201927\u2019\u2019).<\/p>\n<p>Abateguye iyi nama y\u2019urubyiruko bavuga ko bishimiye uko yagenze; mu gihe abitegereje umubare w\u2019abayitabiriye, bakanumva na bimwe mu byayivugiwemo nk\u2019amagambo akaze, adafasha abantu kumva ko buri wese afite uburenganzira, by\u2019umwihariko ubwo kubaho, (amagambo nk\u2019aya minisitiri w\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu) bibaza niba hari inyungu yavuye muri iyi nama nko ku kibazo cy\u2019umwuka mubi hagati y\u2019abari ku butegetsi n\u2019abatavugarumwe na bo kuko n\u2019ibyaganiriweho byagasigasiwe no kubonera umuti inzangano zuririra ku kudahuza ibitekerezo muri politiki.<\/p>\n<p><strong>Jean Claude Mulindahabi<\/strong><\/p>\n<p><em>Ni umunyamakuru w&#8217;umunyarwanda uba mu gihugu cy&#8217;u Bufaransa. Nyinshi mu nyandiko ze mwazisanga <a href=\"https:\/\/mulijeanclaude.wordpress.com\/2015\/09\/28\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/\">hano&gt;&gt;<\/a><\/em><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu mpera z\u2019icyumweru gishize tariki ya 25 kugeza ku ya 27 i \u00ab\u00a0Montr\u00e9al\u00a0\u00bb muri Kanada habereye inama y\u2019urubyiruko rw\u2019Urwanda. Iyo nama yavugaga ku kwihangira imirimo, gushakira umuti ikibazo cy\u2019ubushomeri, imishinga ibyara ibikorwa bihoraho, ndetse ku munsi wa nyuma banagarutse kuri ya gahunda ya \u00ab\u00a0ndi umunyarwanda\u00a0\u00bb.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":10820,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-11380","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu mpera z\u2019icyumweru gishize tariki ya 25 kugeza ku ya 27 i \u00ab\u00a0Montr\u00e9al\u00a0\u00bb muri Kanada habereye inama y\u2019urubyiruko rw\u2019Urwanda. Iyo nama yavugaga ku kwihangira imirimo, gushakira umuti ikibazo cy\u2019ubushomeri, imishinga ibyara ibikorwa bihoraho, ndetse ku munsi wa nyuma banagarutse kuri ya gahunda ya \u00ab\u00a0ndi umunyarwanda\u00a0\u00bb.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-09-29T09:54:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-09-30T19:52:54+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kagame-mu-bibazo.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"364\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"392\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/\",\"name\":\"Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kagame-mu-bibazo.jpg\",\"datePublished\":\"2015-09-29T09:54:42+00:00\",\"dateModified\":\"2015-09-30T19:52:54+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kagame-mu-bibazo.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kagame-mu-bibazo.jpg\",\"width\":364,\"height\":392},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada? - Umunyarwanda","og_description":"Mu mpera z\u2019icyumweru gishize tariki ya 25 kugeza ku ya 27 i \u00ab\u00a0Montr\u00e9al\u00a0\u00bb muri Kanada habereye inama y\u2019urubyiruko rw\u2019Urwanda. Iyo nama yavugaga ku kwihangira imirimo, gushakira umuti ikibazo cy\u2019ubushomeri, imishinga ibyara ibikorwa bihoraho, ndetse ku munsi wa nyuma banagarutse kuri ya gahunda ya \u00ab\u00a0ndi umunyarwanda\u00a0\u00bb.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-09-29T09:54:42+00:00","article_modified_time":"2015-09-30T19:52:54+00:00","og_image":[{"width":364,"height":392,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kagame-mu-bibazo.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/","name":"Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kagame-mu-bibazo.jpg","datePublished":"2015-09-29T09:54:42+00:00","dateModified":"2015-09-30T19:52:54+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kagame-mu-bibazo.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/07\/kagame-mu-bibazo.jpg","width":364,"height":392},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-iki-cyabujije-perezida-kagame-gukandagiza-ikirenge-mu-nama-yo-muri-kanada\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ni iki cyabujije perezida Kagame gukandagiza ikirenge mu nama yo muri Kanada?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11380","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=11380"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11380\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/10820"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=11380"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=11380"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=11380"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}