{"id":11408,"date":"2015-10-03T17:42:49","date_gmt":"2015-10-03T15:12:49","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=11408"},"modified":"2015-10-03T17:42:49","modified_gmt":"2015-10-03T15:12:49","slug":"tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/","title":{"rendered":"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990"},"content":{"rendered":"<p>Nta muntu utagira amateka ye. Ayo mateka arabanza akayasangira n\u2019umuryango we avukamo bikagera ku matsinda magari y\u2019abantu bafite icyo bahuriyeho. Ahantu n\u2019ukuntu babayeho, ururimi, umuco n\u2019ibindi. Mbere yo kubaka amateka y\u2019igihugu urabanza ukubaka abantu. Buri muntu akagira amateka ye akayakunda uko ari akayubahiriza. Bikagenda byaguka bikagera ku rwego rw\u2019igihugu.<!--more--><\/p>\n<p>Inkotanyi zishaka ko abantu bose baba injiji kuburyo ipfunwe risiba byose. Umuntu akibagirwa ko afite se na sekuru bari bafite aho batuye. Ntabwo nshaka kuvuga ku byabaye kuri iriya tariki. Ahubwo ndasaba buri munyarwanda gusoma amateka ye n\u2019ay\u2019igihugu cyacu abyerekeza kuri iriya tariki.<\/p>\n<p><strong>Amateka y\u2019u Rwanda ntabwo atangira muri 1994<\/strong><\/p>\n<p>Inkotanyi zishaka kumvisha abanyarwanda ko u Rwanda rwatangiye kubaho mu 1994. None se mbere yaho nta cyari gihari. Mu bwenge bwa Rutaremara ngo arashaka gusiba mu mitwe y\u2019abantu imyaka yategetswe n\u2019abahutu. 1959- 1994. Gusa sinzi niba yaribagiwe gusoma. Mu bitabo byinshi by\u2019amateka byanditse mu ndimi atabara ayo mateka aranditse.<\/p>\n<p>Amateka ntibayarema ariho. Ntabwo bihagije gutanga ruswa no kwigarurira ibitangazamakuru mpuzamahanga bishoboka. Ngo utoze abana kuzenguruka za Kaminuza hirya no hino ku isi babeshya ibyo bafashe mu mutwe mu itorero ngo uhite ukora amateka wishakiye. Si ugufata abantu barangije muri za Kaminuza ziga ikigoroba n\u2019abacukuzi b\u2019imisarane ngo bahite baba abahanga mu mateka. Biriya ni ibiganiro ntabwo ari amateka y\u2019u Rwanda. Ni umukino urangira mu gihe gito nk\u2019urume rukubiswe n\u2019izuba.<\/p>\n<p>Amateka arahari aranditswe mu bitabo ku buryo bwa gihanga bukurikije ubushakashatsi atari tekiniki. Nta bapfira gushira bamwe mu bacitse ku icumu ry\u2019Inkotanyi bagize amahirwe yo kwiga ubu bariho barandika ibyo babaonye nta marangamutima.<\/p>\n<p><strong>Inararibonye nyinshi mu mateka<\/strong><\/p>\n<p>Inkotanyi zisigaye zisetsa. Umwana uvutse ejo utazi n\u2019ibyo avuga ngo agiye gusobanura amateka y\u2019u Rwanda. Ubundi ngo yarababariye. Yababriye ibiki yari ahari? Amakinamico aragwira. Bamporiki na we utazi iyo ibintu biva n\u2019iyo bijya ngo abaye inzobere y\u2019amateka n\u2019ubunyarwanda akaba ariwe usobanura \u201cNdi Umunyarwanda\u201d. Ntabwo igihugu cyakubakira amateka yacyo ku mivugo. Kumenya kuvuga imivugo no kuba umuhanga mu mateka biratandukanye. Ntabwo amateka y\u2019igihugu ashobora kuba amagambo meza acurikiranye ngo yo \u201cgutokora abantu\u201d kandi utabona ngo n\u2019 \u201camaburakagame\u201d. Amagambo arunze aho adafite icyo avuze. Amateka y\u2019igihugu ashingira ku bushakashatsi bwimbitse. Ibi byigwa mu ishuri ntabwo ari mu gucukura imisarane.<\/p>\n<p>Imetero z\u2019umusarane wacukuwe ntizishobora kwitiranywa n\u2019amateka y\u2019igihugu. Ntabwo umuntu wize ikigoroba muri za Kaminuza zo mu Rwanda zimeze uko zimeze yabyuka aba inzobere mu mateka byaba ari ugusuzugura amashuri. Ntitugomba kwitiranya ikinamico n\u2019ibindi bisaba ubwenge buhagije no gutekereza.<\/p>\n<p>Ntabwo ari ukubera ko uzi kurasa ukaba wararwanye guhera mu kwakira 1990 uhita uba umuhanga mu mateka. Icyokora watubwira ni inkuru y\u2019uko warwanye nk\u2019uwogeza umupira. Kuko kumenya impamvu za hafi n\u2019iza kure z\u2019iyo ntamabara bisaba isesengura rigusumba. Madowadowa ntiyongera ubumenyi mu mutwe. Uzi ibyo kurasa kora ibyo ariko wivanga. Umuntu utazi gusoma cyangwa ubyize ejo bundi ngo natubwire amateka yacu. Amateka ntibayarasa barayasesengura. Mu bwenge bw\u2019Inkotanyi nyinshi ziziko igitugu gikora byose. Ushobora kurasa abantu uko ushatse. Ariko ntabwo amateka bayarasa.<\/p>\n<p><strong>Aho twavuye<\/strong><\/p>\n<p>Hari imvugo igaruka kenshi mu mvugo y\u2019Inkotanyi iyo zishaka guhuma amaso rubanda ngo bazi aho Kagame yabakuye muri 1994. Aho bavuye bajyanyweyo na nde?<\/p>\n<p>Twibaze Inkotanyi zadukuyehe mu 1994? Udafite ubwenge buciriritse wagombye kwibaza ngo ese ubundi aho zadukuye, twahageze dute? Ni akaga kutamenya impamvu n\u2019inkomoko y\u2019ibikubaho. Aho twageze muri 1994 ni Inkotanyi zatujyanyeyo. Zitangiza intamabara idasobanutse, idafite impamvu. Ahubwo zihimba impamvu. Ikerekana ko izo mpamvu ari mpimbano nta ni mwe yasubijwe ahubwo byahuhutse. Tuzabireba mu yindi nyandiko.<\/p>\n<p><strong>Ese aho Inkotanyi zatugejeje muri 1994 zatuvanyeyo?<\/strong><\/p>\n<p>Muri 1994 abatutsi bahigwaga n\u2019Interahamwe n\u2019abandi banyarwanda benshi bicwa n\u2019Inkotanyi aho zagenzuraga. Ubu hari abahutu bamaze imyaka 21 bahigwa kandi bicwa. Ubu icyokora abatutsi ntibagihigwa n\u2019Interahamwe bahigwa n\u2019Inkotanyi kugeza no hanze y\u2019igihugu. Ikindi ni uko umubare w\u2019impunzi wiyongeye.<\/p>\n<p>Abantu benshi bari barataye ibyabo bahunga Inkotanyi. N\u2019uyu munsi hari ababuze aho banyura ngo bazihunge, ubanze nta gihugu kitarimo impunzi z\u2019abanyarwanda baba abahutu cyangwa abatutsi. Abambuwe ibyabo n\u2019abasenyewe muri iyo myaka 21 bo ntibagira ingano.<\/p>\n<p>Hari ubukene bwinshi kubera intambara. Ariko se ubu mu giturage bimeze bite? Icyokora abakene n\u2019abasabiriza babakura ku muhanda bakabafunga ntibagaragare.Amashuri yariyongereye ubumenyi buba buke. None kujya mu ishuri ntugire icyo ukurayo ni byo twakwita kwiga?Nibyo koko abanyarwanda benshi bajya mu ishuri ariko abahavana ubumenyi ni mbarwa.<\/p>\n<p><strong>Abantu bumva ko igihugu kigizwe n\u2019imisozi n\u2019amazu nibo bibwira ko hari aho FPR yadukuye.<\/strong><\/p>\n<p>Ahubwo se kuva 1994 imaze kwica abanyarwanda bangahe? Abo yatsinze ku misozi hirya no hino mu Rwanda, Stade y\u2019i Byumba mu Nkambi y\u2019i Kibeho, mu Buvumo bwa Musanze, abo muri Kanama&#8230;. Abo yiciye mu ntambara y\u2019abacengezi abazira za grenade za DMI. Abo ahejeje muri prison. Abo yatsinze mu mashyamba ya Kongo. Ndahamya ko mu mateka ya Afrika nta wuzagera ku mubare w\u2019abantu nk\u2019abo FPR na Kagame bishe, kugeza na n\u2019ubu bagikomeza. Ibi biranditse yemwe n\u2019amazina y\u2019abishwe ndetse n\u2019ababishe arazwi hari umunsi bizajya hagaragara.<\/p>\n<p>Menya amateka yawe mbere y\u2019iya mbere Ukwakira 1990 u Rwanda rwari rumeze rute? Numara kubisesengura uramenya impamvu FPR ishaka guhera amateka y\u2019u Rwanda mu 1994. Barusenyeye iki? Muri 1994 u Rwanda rwahagejejwe nde?<\/p>\n<p><strong>Emmanuel Musangwa<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nta muntu utagira amateka ye. Ayo mateka arabanza akayasangira n\u2019umuryango we avukamo bikagera ku matsinda magari y\u2019abantu bafite icyo bahuriyeho. Ahantu n\u2019ukuntu babayeho, ururimi, umuco n\u2019ibindi. Mbere yo kubaka amateka y\u2019igihugu urabanza ukubaka abantu. Buri muntu akagira amateka ye akayakunda uko ari akayubahiriza. Bikagenda byaguka bikagera ku rwego rw\u2019igihugu.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":11409,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-11408","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nta muntu utagira amateka ye. Ayo mateka arabanza akayasangira n\u2019umuryango we avukamo bikagera ku matsinda magari y\u2019abantu bafite icyo bahuriyeho. Ahantu n\u2019ukuntu babayeho, ururimi, umuco n\u2019ibindi. Mbere yo kubaka amateka y\u2019igihugu urabanza ukubaka abantu. Buri muntu akagira amateka ye akayakunda uko ari akayubahiriza. Bikagenda byaguka bikagera ku rwego rw\u2019igihugu.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-10-03T15:12:49+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/Kagitumba.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"400\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990\",\"datePublished\":\"2015-10-03T15:12:49+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/\"},\"wordCount\":862,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/Kagitumba.jpg\",\"articleSection\":[\"Isesengura\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/\",\"name\":\"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/Kagitumba.jpg\",\"datePublished\":\"2015-10-03T15:12:49+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/Kagitumba.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/Kagitumba.jpg\",\"width\":400,\"height\":300},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990 - Umunyarwanda","og_description":"Nta muntu utagira amateka ye. Ayo mateka arabanza akayasangira n\u2019umuryango we avukamo bikagera ku matsinda magari y\u2019abantu bafite icyo bahuriyeho. Ahantu n\u2019ukuntu babayeho, ururimi, umuco n\u2019ibindi. Mbere yo kubaka amateka y\u2019igihugu urabanza ukubaka abantu. Buri muntu akagira amateka ye akayakunda uko ari akayubahiriza. Bikagenda byaguka bikagera ku rwego rw\u2019igihugu.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-10-03T15:12:49+00:00","og_image":[{"width":400,"height":300,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/Kagitumba.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990","datePublished":"2015-10-03T15:12:49+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/"},"wordCount":862,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/Kagitumba.jpg","articleSection":["Isesengura"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/","name":"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/Kagitumba.jpg","datePublished":"2015-10-03T15:12:49+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/Kagitumba.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/Kagitumba.jpg","width":400,"height":300},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/tumenye-amateka-yacu-ku-ya-mbere-ukwakira-1990\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Tumenye amateka yacu ku ya mbere Ukwakira 1990"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11408","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=11408"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11408\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/11409"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=11408"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=11408"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=11408"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}