{"id":11556,"date":"2015-10-13T13:19:46","date_gmt":"2015-10-13T10:49:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=11556"},"modified":"2015-10-13T13:19:46","modified_gmt":"2015-10-13T10:49:46","slug":"mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/","title":{"rendered":"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero"},"content":{"rendered":"<p><strong>Abanyamakuru na bo bagomba kujya mu itorero?<\/strong><\/p>\n<p>Iki ni ikibazo bamwe bibaza, nyuma y\u2019aho umuyobozi w\u2019Itorero ry\u2019igihugu Boniface Rucagu atangarije ikinyamakuru\u00a0<a href=\"http:\/\/igihe.com\/amakuru\/u-rwanda\/article\/impaka-zitangiye-kuba-urudaca-ku-ijyanwa-ry-abanyamakuru-mu-itorero-ry-igihugu\">\u00ab\u00a0Igihe\u00a0\u00bb\u00a0<\/a>ko bari kunoza inyigo y\u2019uburyo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda bazajyanwa mu itorero mu gihe cya vuba.<!--more--><\/p>\n<p>Ibyo bikubitiyeho ko tariki ya 5 Ukwakira 2015, abahagarariye Ishyirahamwe ry\u2019abanyamakuru mu Rwanda, n\u2019Inama nkuru y\u2019itangazamakuru basohoye itangazo rishishikariza abanyamakuru kwiyandikisha. Ese kuba bivuzwe n\u2019izo nzego, hari andi mahitamo abanyamakuru bo mu Rwanda\u00a0bafite yo kutabyitabira?<\/p>\n<p><strong>Ingaruka ni izihe ku batazaryitabira?<\/strong><\/p>\n<p>Boniface Rucagu avuga ko abanyamakuru\u00a0batazaryitabira bazitwa ibigwari. Kwitwa gutyo ubwabyo, ni nde ushidikanya ko \u00a0byanakurikirwa no kutakirwa neza nko mu gihe cyo gutara amakuru, \u2026 Kuba iyo gahunda iri mu murongo wa Leta ndetse n\u2019uw\u2019ishyaka\u00a0rikomeye, rinari ku butegetsi, aho \u00a0biroroshye ko abumva badakeneye iyo gahunda, bareka kuyitabira? Ese ubundi umunyarwanda ntiyari akwiye kuba ari we wihitiramo kuryitabira cyangwa kutaryitabira amaze kumva ibisobanuro by\u2019icyo ryamwungura ?\u00a0Mbere yo kureba icyo abantu babivugaho, hari icyo umuntu akwiye kubanza gusobanukirwa.<\/p>\n<p><strong>Itorero ni iki ?<\/strong><\/p>\n<p>Abategetsi b\u2019Urwanda iyo basobanura iryo torero bahera ku gisobanuro cy\u2019itorero ryahozeho mu muco wa kera. Ngo itorero rigira uruhare mu gutoza intore indangagaciro z\u2019umuco nyarwanda, zikigishwa gukunda igihugu zigaca ukubiri n\u2019umuco wo kuba ntibindeba kandi rikazibera isoko y\u2019ubumenyi buzigirira akamaro mu mibereho yazo. Abinjiye mu itorero barahugurwa, baratozwa, bagasohoka ari intore.<\/p>\n<p>Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Itorero ni yo ifite inshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y\u2019Itorero no gukora ku buryo ibyiciro byose by\u2019Abanyarwanda bihabwa amahirwe yo kwitabira Itorero. Ikinyamakuru \u00ab\u00a0Igihe\u00a0\u00bb kivuga ko hagati y\u2019umwaka wa 2007 na 2012, Itorero ry\u2019Igihugu ryahuguye intore 284.207 muri zo hakaba harimo abarimu, abanyamabanga nshingwabikorwa, abahinzi-borozi, abagize inzego z\u2019abaturage zishinzwe kubungabunga umutekano ndetse na bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga.<\/p>\n<p>Mu ikubitiro, abantu bavuga ko ibyo bisobanuro ari byiza ariko abandi bakanongeraho kwibaza niba atari igikorwa kiboneraho n\u2019uburyo bwo gucengeza no kureshya abanyarwanda ku ishyaka riri ku butegetsi ari ryo FPR Inkotanyi. Ibyo binatuma bamwe babona ko ari inzira yo kwigarurira imitima y\u2019abanyarwanda uko yakabaye. Hari n\u2019abibaza niba, uretse n\u2019abanyamakuru, niba n\u2019abandi batari bakwiye guhitamo ubwabo kwitabira cyangwa kutitabira iyo gahunda ku bushake bwabo. Icyo gikorwa ariko, gitegurwa mu magambo atigera agaragariza utaracyinjiramo ko hari aho gihuriye no gucengeza politiki n\u2019amatwara y\u2019ishyaka riri ku butegetsi.<\/p>\n<p><strong>Nyamara se ukuri ni ukuhe?<\/strong><\/p>\n<p>Nta gushidikanya ko ari igikorwa gifite aho gihuriye na politiki igenga igihugu muri iki gihe. Igisobanuro cy\u2019intore, hari n\u2019abagifata nk\u2019abiyemeje gukorera byimazeyo no kwitangira ibikorwa byemezwa n\u2019ishyaka riri ku butegetsi kuva muri Nyakanga 1994. Ijambo intore hari abataribonamo isura nziza muri iki gihe, kuko bamwe mu banyarwanda usanga bafata intore nk\u2019abiyemeje kwifashishwa mu bikorwa byo kurwanirira iryo shyaka mu gahunda zinyuranye, zirimo kurifasha kurushaho gushinga imizi, kwigarurira no gucubya abatavugarumwe na ryo, n\u2019ibindi. Aha ni ho bamwe bagira impungenge bibaza niba abantu batazagwa mu mitego nk\u2019iyo mu bihe byashize, aho gukurikira no kumira bunguri, bikurikirwa no kwiroha mu bikorwa, ibyo ari byo byose, abantu badahawe umwanya wo gutekereza. Ngicyo igituma, bamwe mu banyarwanda bakemanga gahunda y\u2019itorero n\u2019intore. Abafite amakenga n\u2019impungenge ko intore zishobora kubura rutangira ku buryo zakwiroha no mu bugizi bwa nabi bitewe no kumvira kurenze, kudakenga na rimwe, kwitiranya umwanzi cyangwa kubikora nkana, ese ntibakwiye ibisobanuro na gihamya ibahumuriza?<\/p>\n<p>Hari abavuga ariko ko mu itorero higishwa gukunda igihugu, indangagaciro, umuco mwiza na kirazira. Aba bongeraho ko niba ibyo ibikorwa ari byiza bikwiye no gusesekara no ku banyamakuru. Bavuga ko niba iyo gahunda igenewe abanyarwanda bose, ngo nta mpamvu yatuma hagira abanyamakuru bibwira ko itabareba.<\/p>\n<p>Nyamara mu Rwanda hari n\u2019abanyamakuru bandi badakozwa ibyo kujya mu itorero. Urugero ni nk\u2019umuyobozi w\u2019ikinyamakuru \u00ab\u00a0Great Lakes Voice\u00a0\u00bb Robert Mugabe. Yabwiye \u00ab\u00a0Igihe\u00a0\u00bb ko atiyumvisha impamvu yakwitabira iyo gahunda kandi hari abayisohokamo, bakarenga bagakora ibikorwa bibi.<\/p>\n<p>Ku rubuga rwa\u00a0<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/aldohavugimana\/posts\/1630078627250655?pnref=story\">\u00ab\u00a0facebook\u00a0\u00bb Aldo Havugimana<\/a>\u00a0(umunyamakuru akaba n\u2019umuyobozi wa Radiyo Rwanda) yabajije abantu niba hari itandukaniro riri hagati y\u2019abanyarwanda n\u2019abanyamakuru b\u2019abanyarwanda kuri iriya gahunda yo kujya mu itorero. Uretse biriya bisobanuro by\u2019abantu banyuranye bavuze uko babibona hejuru hano, umunyamakuru Ngendahimana Jean, we agira ati: \u00ab\u00a0abanyamakuru ni abenegihugu nk\u2019abandi banyarwanda, icyakora nta munyamakuru ukwiye kuvanga akazi ke na \u2018political propaganda\u00a0\u00bb. Akomeza avuga ko itangazamakuru rikwiye gukorana na leta ariko ntawe ukoresheje undi. Ati: \u00ab\u00a0dukwiye kwigira ku mateka , kuko itangazamakuru rikorera ubutegetsi aho gukora kinyamwuga no mu nyungu z\u2019abenegihugu bose tuzi aho ryatugejeje ahagana 1994\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p><a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/aldohavugimana\/posts\/1630078627250655?comment_id=1630225373902647&amp;offset=0&amp;total_comments=60&amp;comment_tracking={%22tn%22%3A%22R9%22}&amp;pnref=story\">Ngendahimana Jean<\/a>\u00a0aranibaza, abaza n\u2019abandi ati: \u00ab\u00a0ese uwo muntu we uzabahugura kuri kirazira n\u2019indangaciro ni muntu ki? Umunyapolitike? We se ubwo yaba azifite? Arongera ati: \u00ab\u00a0ntabwo gukweshoninga \u2018policies\u2019 zimwe na zimwe za leta ari sakirirego, ati:\u00a0\u00bbiki gitekerezo cya Rucagu si kizima kuko nsanga kitarashyizwemo ubushishozi\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p>Ikigaragara muri iki gikorwa gihamagaririra abanyamakuru kujya mu itorero ni uko abantu batakivugaho rumwe. Ntawamenya niba abanyamakuru bo mu Rwanda bazakitabira ku bwinshi. Hari abavuga ko niba abandi banyarwanda b\u2019ingeri zose bakijyamo, ko ntawukwiye kugihezwamo ngo ni uko ari umunyamakuru. Ariko, abadatekereza nk\u2019abo hari ikintu cy\u2019ingenzi bibutsa cyazirikanwaho: ni uko umwuga w\u2019itangazamakuru ukorwa neza iyo witaruye kwinjirirwa n\u2019ibikorwa by\u2019abanyapolitiki bihishe inyuma y\u2019inyungu bwite cyangwa ibisa na byo. Bitabaye ibyo, nibura bikwiye kumvikana no kwakirwa neza ko guhitamo cyangwa kudahitamo kujya muri gahunda y\u2019itorero nta kibi kirimo. Ubishatse akajyayo, utagiyeyo ntibifatwe nk\u2019amahano, ikinegu cyangwa ngo bimugireho inkurikizi mbi. Ibi byafasha na Boniface Rucagu kumva ko ari ugutandukira kwita ibigwari abatitabiriye itorero ayobora, bikanamurinda kuzagera ubwo yibeshya agashishikariza abanyarwanda bose kwambara nka we no kwitwara nka we, kuko \u00ab\u00a0kami ka muntu ni umutima we\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p><em><strong>Jean-Claude Mulindahabi\u00a0<\/strong>ni umunyamakuru w&#8217;umunyarwanda uba mu gihugu cy&#8217;u Bufaransa. Izindi nyandiko ze mwazisanga ku rubuga rwe <a href=\"https:\/\/mulijeanclaude.wordpress.com\/2015\/10\/12\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/\">EJCM INFO<\/a><\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyamakuru na bo bagomba kujya mu itorero? Iki ni ikibazo bamwe bibaza, nyuma y\u2019aho umuyobozi w\u2019Itorero ry\u2019igihugu Boniface Rucagu atangarije ikinyamakuru\u00a0\u00ab\u00a0Igihe\u00a0\u00bb\u00a0ko bari kunoza inyigo y\u2019uburyo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda bazajyanwa mu itorero mu gihe cya vuba.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8834,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-11556","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyamakuru na bo bagomba kujya mu itorero? Iki ni ikibazo bamwe bibaza, nyuma y\u2019aho umuyobozi w\u2019Itorero ry\u2019igihugu Boniface Rucagu atangarije ikinyamakuru\u00a0\u00ab\u00a0Igihe\u00a0\u00bb\u00a0ko bari kunoza inyigo y\u2019uburyo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda bazajyanwa mu itorero mu gihe cya vuba.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-10-13T10:49:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/Rucagu.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"500\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"333\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero\",\"datePublished\":\"2015-10-13T10:49:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/\"},\"wordCount\":950,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/10\\\/Rucagu.jpg\",\"articleSection\":[\"Isesengura\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/\",\"name\":\"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/10\\\/Rucagu.jpg\",\"datePublished\":\"2015-10-13T10:49:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/10\\\/Rucagu.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/10\\\/Rucagu.jpg\",\"width\":500,\"height\":333},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero - Umunyarwanda","og_description":"Abanyamakuru na bo bagomba kujya mu itorero? Iki ni ikibazo bamwe bibaza, nyuma y\u2019aho umuyobozi w\u2019Itorero ry\u2019igihugu Boniface Rucagu atangarije ikinyamakuru\u00a0\u00ab\u00a0Igihe\u00a0\u00bb\u00a0ko bari kunoza inyigo y\u2019uburyo abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda bazajyanwa mu itorero mu gihe cya vuba.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-10-13T10:49:46+00:00","og_image":[{"width":500,"height":333,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/Rucagu.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero","datePublished":"2015-10-13T10:49:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/"},"wordCount":950,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/Rucagu.jpg","articleSection":["Isesengura"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/","name":"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/Rucagu.jpg","datePublished":"2015-10-13T10:49:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/Rucagu.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/10\/Rucagu.jpg","width":500,"height":333},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-rwanda-hari-abanyamakuru-badakozwa-kwinjira-mu-itorero\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mu Rwanda hari abanyamakuru badakozwa kwinjira mu itorero"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11556","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=11556"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11556\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8834"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=11556"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=11556"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=11556"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}