{"id":11704,"date":"2015-10-31T18:21:43","date_gmt":"2015-10-31T15:51:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=11704"},"modified":"2015-10-31T18:21:43","modified_gmt":"2015-10-31T15:51:43","slug":"ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/","title":{"rendered":"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\/11\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015?"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019imyaka 56 mu Rwanda habaye imyivumbagatanyo(revolution) yo gukuraho ingoma ya Cyami mu Rwanda, imyivumbagatanyo yatangiye taliki ya 01\/11\/1959, ubu mu 2015 umuntu yakwibaza ati ese ibyo turimo ubu n\u2019ibyo mu 1959 ntaho byaba bihuriye? Igisubizo ni uko hari aho bihuriye rwose.<!--more--><\/p>\n<p>Mu 1959 abahutu nibo bakoze imyivumbagatanyo(revolution) kuko ari bo bari mu bucakara bwa cyami na gihake mu gihugu cyabo. Komisiyo ya l\u2019ONU yari yarasuye u Rwanda mu 1948 itanga umwanzuro ko mu Rwanda hari ubucakara ku banyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu, ko rero hakenewe ko abo bahutu bava mu buja no mu buhake. Iyo Komisiyo ya ONU\/UN muri raporo yayo, yabyise \u201cEmancipation Hutu\u201d.<\/p>\n<p>Mu 1957, nyuma y\u2019imyaka icyenda l\u2019ONU isabye Umwami w\u2019u Rwanda Rudahigwa ko habaho emancipation hutu akabininira amatwi akayuvuniramo ibiti, Gregoire Kayibanda na bagenzi be Maximilien Niyonzima, Claver Ndahayo, Isidore Nzeyimana, Calliope Mulindahabi, Godefroid Sentama, Sivestre Munyambonera, Joseph Sibomana, Louis Mbaraga na Joseph Habyarimana banditse inyandiko igaragaza akababaro n\u2019ikandamizwa ry\u2019abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu mu nzego zose z\u2019ubuzima bw\u2019igihugu. Iyo nyandiko bayishyize ahagaragara taliki ya 24\/03\/1957 bayita bo ubwabo \u201cNote sur l\u2019aspect social du probleme racial indigene au Rwanda\u201d bayishyikiriza Umwami w\u2019u Rwanda Rudahigwa na Vice- Gouverneur General w\u2019u Rwanda. Icyo basabaga muri rusange ni isangira ry\u2019ubutegetsi n\u2019ibindi byiza byose by\u2019igihugu nko kwiga amashuli no kubona akazi muri leta aho kugirango byiharirwe n\u2019abanyarwanda bamwe bo mu bwoko bw\u2019abatutsi gusa.<\/p>\n<p>Taliki ya 17\/05\/1958, Abagaragu 12 bakuru b\u2019Umwami Rudahigwa bashubije Gregoire Kayibanda ba bagenzi be bababwira ko ntacyo bafite gusangira nabo cy\u2019igihugu kuko ntacyo bapfana, ko icyo bapfana ari uko abahutu bababera abagaragu abatutsi bakababera ba shebuja. Abagaragu bakuru b\u2019umwami Rudahigwa banditse icyo gisubizo bakagishyiraho umukono ni: Kayijuka, Serukamba, Rukemampunzi, Mazina, Rwesa, Sebaganji, Ruzagiriza, Ndamage, Sezibera, Sekabwa, Nkeramiheto, na Shamukiga.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019italiki ya 25\/07\/1959 Umwami Rudahigwa amaze gutanga asimbuwe na murumuna we Kigeli V, politiki yo kunangira no kwanga gusangira ubutegetsi n\u2019abahutu ni yo yakomeje , maze Umwami Kigeli V afatanije n\u2019ishyaka UNAR batangira gukora amalisiti y\u2019abahutu bize n\u2019abahutu b\u2019abacuruzi bakomeye kugirango bicwe. Yahise ashyiraho Umugaba Mukuru w\u2019Ingabo ariwe Oswald Nkuranga, umututsi wari wungirijwe n\u2019umutwa Harelinka abashinga kujya kwica abahutu bize n\u2019ababacuruzi bakurikira: abasinye inyandiko yo kuya 24\/3\/1957 aribo Gregoire Kayibanga na bagenzi be, bongeraho Secyugu wari umucuruzi ukomeye i Nyanza, Dominiko Mbonyumutwa wari sous-chef ku Ndiza muri Gitarama, Mukwiye wari umucuruzi i Cyanika ku Gikongoro na murumuna we, Nsokana, Habarugira, Birekeraho, Ntirizibwami, Gatabazi, Sebushishi, Ntagombwa, Kabayiza, Munyandekwe, Sindibona na Kajangwe bose b\u2019i Gitarama, Joseph Kanyaruka n\u2019umuvandimwe we Renzaho, Dominique Gakuba na Venuste Kayuku bose b\u2019i Butare, Shadrak Kamuzinzi wo ku Gisenyi, Kamufozi wo muri Kigali Ngali, n\u2019abandi benshi, abazwi n\u2019abatazwi abishwe n\u2019abarusimbutse. Aya malisiti y\u2019abahutu bo kwicwa yakorewe i Bwami kwa Kigeli V yo ubwayo anyomoza abavuga ko imyivumbagatanyo(revolution) yo mu 1959 atari abahutu bayitekerereje ko ari abazungu bayikoze. Ni ba ari abazungu, bariya bahutu Umwami Kigeli V yabatangiraga iki ngo bicwe? Kindi ki kitari uko basabaga isangira ry\u2019ubutegetsi hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi noneho kwica les leaders hutu bikaba byari ukugirango abasabaga iryo sangira ry\u2019ubutegetsi no guhabwa akazi muri leta bicwe hasigare abaturage badasobanukiwe n\u2019ibyo abajijutse muri bo basabaga.<\/p>\n<p>Ngiyo \u201cpolitiki y\u2019umwimerere\u201d Tito Rutaremara yazindukiye kurata mu Mvaho Nshya yo ku ya 26\/10\/2015 aho yihanukiraga yogagiza ingoma Cyami avuga ngo \u201ckubona ubwigenge ku Rwanda ntibyari bikuyeho gukoresha politiki y\u2019umwimerere warwo\u201d, kandi yarangwaga nkuko buri wese abibona , no guheza abandi banyarwanda mu butegetsi bw\u2019igihugu n\u2019ibindi byiza byose igihugu kigenera benecyo. Ni yo mpamvu na n\u2019ubu mu Rwanda rwa FPR Inkotanyi Tito Rutaremara abereye umucurabwenge ari ko bimeze. Iyo usomye inyandiko ya Gregoire Kayibanda na bagenzi be basabaga kuva mu 1957 ibyo gusangira ubutegetsi, guhabwa akazi muri leta no kujya mu mashuli yisumbuye n\u2019amakuru n\u2019ibindi, usanga ari byo mu mashyaka yo muri opposition dusaba ubu mu 2015: isangira ry\u2019ubutegetsi bwihariwe n\u2019agatsiko k\u2019abantu b\u2019ubwoko bumwe bari iruhande rwa perezida Kagame na FPR ye, abahutu b\u2019intarutsi za mwikize barimo bakaba ari abaje kuvumba iwabo.<\/p>\n<p>Hakorwa iki rero kugirango akarengane n\u2019ivangurabwoko biri mu Rwanda ubu, bisa n\u2019ibyari bihari mbere ya 1959, biveho bisimburwe n\u2019iyubahirizwa ry\u2019 uburenganzira bwa buri munyarwanda wese nta vangura no gutonesha ubwoko runaka. Hakenewe indi revolution(imyivumbagatanyo). Uti ese izakorwa na nde? Izakorwa n\u2019abakeneye ko ikorwa, abahutu, kuko ari bo basubiye ku kabo ka mbere ya 1959. Izakorwa n\u2019abatutsi bumva ko ikibazo cy\u2019ipyinagazwa ry\u2019abahutu n\u2019iyicwa ryabo kuva FPR yafata ubutegesti mu 1994 kibareba nabo nk\u2019abenegihugu nyarwanda bagahaguruka bakarengera abandi benegihugu; bakirengera ndetse nabo ubwabo kuko nabo akamashini kica ka FPR katangiye kubageraho!<\/p>\n<p>Si ubwambere kandi ibyo bizaba bibaye mu mateka y\u2019u Rwanda kuko n\u2019ubundi mu 1959 hari abatutsi bo mw\u2019ishyaka RADER bari barangajwe imbere na Prosper Bwanakweli na Lazare Ndazaro bari bashyigikiye isangira ry\u2019ubutegetsi n\u2019ibindi byiza byose by\u2019igihugu hagati y\u2019abatutsi n\u2019abahutu. Babigaragaje mu nyandiko yabo batangaje taliki ya 15\/11\/1959 bayita \u201cla voix de la paix\u201d (inzira y\u2019amahoro), bashyigikira ibitekerezo byari bikubiye mu nyandiko Gregoire Kayibanda na bagenzi be batangaje taliki ya 24\/03\/1957 nkuko twayivuze haruguru.Aha ikosa rikomeye ryakozwe ni uko ishyaka PARMEHUTU ryanze gufatanya n\u2019ishyaka ry\u2019abatutsi moderes b\u2019ishyaka RADER, rikangisha ngo ni ishyaka rya rubanda nyamwinshi ryihagije ridakeneye komekana n\u2019agashyaka ka ba nyamuke k\u2019abatutsi kabone niyo kaba gasangiye nabo ibitekerezo by\u2019impinduka mu bya politiki n\u2019ubutegetsi yari ikenewe. Iyo Gregoire Kayibanda perezida wa PARTI DU MOUVEMENT DE L\u2019EMANCIPATION HUTU(parmehutu) na bagenzi be baza kwemera gukorana na Prosper Bwanakweli na Lazare Ndazaro na bagenzi babo bandi b\u2019abatutsi moderes bo mw\u2019ishyaka RADER, ubu u Rwanda ruba rufite indi sura rudafite ubungubu.<\/p>\n<p>Ni byo, ni ukuri, u Rwanda muri politiki kuva mu 1957 kugeza uyu mwaka(2015) rwasubiye inyuma ho imyaka mirongo itanu n\u2019umunani (58) kuko isangira ry\u2019ubutegetsi hagati y\u2019abatutsi n\u2019abahutu ryasabwaga mu 1957 ni ryo ririmo risabwa ubu mu 2015. Ariko se ubundi banyarwanda uko mubyumva, uko mubibona, mubona ko abana bacu, abuzukuru bacu, abuzukuruza tuzabaraga u Rwanda rumeze rutya? Tuzakomeza dutya se kugeza ryari? Dore Kagame na FPR ye bamaze gutegeka Inteko Ishinga Amategeko kumwongerera indi myaka icumi yo gutegeka; ubwo nayo nirangira kimwe n\u2019uko iyi myaka 21 irangiye, bazongera bashake ubundi buryo bwa kijura nka buriya bwo guheeza no gukumira nkana abandi banyarwanda ku butegetsi bw\u2019u Rwanda igihugu cyabo nabo! Harashakwa rero ingufu z\u2019abanyarwanda bose, abahutu, abatutsi n\u2019abatwa bafatanije kugirango habe ukwivugururura mu bitekerezo n\u2019imyivumbagatanyo(revolution) yo guhirika leta ya Kagame na FPR Inkotanyi. Iyo myivumbagatanyo igakorwa n\u2019abahutu n\u2019abatutsi bose babona ko ari ngombwa kuyikora bagamije guha u Rwanda isura nshya kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo bose ntawe uhejwe, ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawe uragiye undi nk\u2019uragiye inka, ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo.<\/p>\n<p>Bikorewe Savannah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 30\/10\/ 2015;<\/p>\n<p>Dr. Gasana Anastase, pereza w\u2019ishyaka Nyarwanda ry\u2019Imberabose PRM\/MRP-ABASANGIZI;<\/p>\n<p>Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-perezida ushinzwe ibya politiki;<\/p>\n<p>Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-perezida ushinzwe ihuzabikorwa by\u2019ishyaka.<\/p>\n<p>Niba ushaka kugira icyo utubaza cyangwa se kutwungura inama, twandikire kuri email y\u2019ishyaka ari yo abasangizi@gmail.com<\/p>\n<p>Ushobora no kwandika ibitekerezo byawe ukabyohereza mu kinyamakuru cyacu kitwa \u201cIJWI RY\u2019UBWOROHERANE\u201d kiri kuri website yitwa<a href=\"http:\/\/www.ubworoherane.com\/\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">www.ubworoherane.com<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019imyaka 56 mu Rwanda habaye imyivumbagatanyo(revolution) yo gukuraho ingoma ya Cyami mu Rwanda, imyivumbagatanyo yatangiye taliki ya 01\/11\/1959, ubu mu 2015 umuntu yakwibaza ati ese ibyo turimo ubu n\u2019ibyo mu 1959 ntaho byaba bihuriye? Igisubizo ni uko hari aho bihuriye rwose.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":11705,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-11704","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\/11\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\/11\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019imyaka 56 mu Rwanda habaye imyivumbagatanyo(revolution) yo gukuraho ingoma ya Cyami mu Rwanda, imyivumbagatanyo yatangiye taliki ya 01\/11\/1959, ubu mu 2015 umuntu yakwibaza ati ese ibyo turimo ubu n\u2019ibyo mu 1959 ntaho byaba bihuriye? Igisubizo ni uko hari aho bihuriye rwose.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-10-31T15:51:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"900\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"779\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\\\/11\\\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015?\",\"datePublished\":\"2015-10-31T15:51:43+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/\"},\"wordCount\":1218,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/gasana.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/\",\"name\":\"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\\\/11\\\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/gasana.jpg\",\"datePublished\":\"2015-10-31T15:51:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/gasana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/gasana.jpg\",\"width\":900,\"height\":779,\"caption\":\"Ambasaderi Dr Anastase Gasana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\\\/11\\\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\/11\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\/11\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015? - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019imyaka 56 mu Rwanda habaye imyivumbagatanyo(revolution) yo gukuraho ingoma ya Cyami mu Rwanda, imyivumbagatanyo yatangiye taliki ya 01\/11\/1959, ubu mu 2015 umuntu yakwibaza ati ese ibyo turimo ubu n\u2019ibyo mu 1959 ntaho byaba bihuriye? Igisubizo ni uko hari aho bihuriye rwose.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-10-31T15:51:43+00:00","og_image":[{"width":900,"height":779,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\/11\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015?","datePublished":"2015-10-31T15:51:43+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/"},"wordCount":1218,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/","name":"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\/11\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","datePublished":"2015-10-31T15:51:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","width":900,"height":779,"caption":"Ambasaderi Dr Anastase Gasana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyateye-imyivumbagatanyo-yo-ku-italiki-ya-01111959-mu-rwanda-bihuriye-he-nibyubu-muri-2015\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IBYATEYE IMYIVUMBAGATANYO YO KU ITALIKI YA 01\/11\/1959 MU RWANDA BIHURIYE HE N\u2019IBY\u2019UBU MURI 2015?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11704","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=11704"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/11704\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/11705"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=11704"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=11704"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=11704"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}