{"id":12017,"date":"2015-12-18T01:11:51","date_gmt":"2015-12-17T22:41:51","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=12017"},"modified":"2015-12-18T20:52:36","modified_gmt":"2015-12-18T18:22:36","slug":"yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/","title":{"rendered":"YEGO MWIDISHYI Y\u2019AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI"},"content":{"rendered":"<p>Abanyarwanda benshi nk\u2019abitsamuye uyu munsi ku wa kane n&#8217;ejo ku wa gatanu taliki 18 Ukuboza 2015; Bazajya gutora itegekonshinga rishya risimbura iryo muri 2003.<!--more--><\/p>\n<p>Uko guhindura itegekonshinga nta kindi rishingiyeho cyangwa rikurikiza, usibye gusa gushaka kwongerera perezida Kagame mandat ngo abashe kuyobora ubuziraherezo.<\/p>\n<p>Ariko iyo ukurikije amateka yaturanze tutaretse mu Rwanda gusa, ndetse n\u2019ahandi hose, byaragaragaye ko iyo itegekonshinga ryubahirijwe maze ubutegetsi bugahererekanwa mu mahoro, bishyira cyera igihugu kikagira amahoro arangwa n\u2019ubwubahane butitaye ku moko n\u2019uturere, kuko nta kurwanira ubutegetsi buba bugihari; ama coup d\u2019etat ntaba agishobotse, intambara zo ku mipaka ntiziba zigishobotse; ndetse no guhamagarira ubwoko kwica ubundi ntibiba bigishobotse.<\/p>\n<p>Ni aha mpera ngira nti, Kagame mu guhindura itegekonshinga ngo agundire ubutegetsi, arenze umuhanda kandi azagarika imbaga y\u2019abanyarwanda, akomeje umurage mubi w\u2019abamubanjirije kandi yari afite uburyo bwo kubihagarika ngo nibura mu rwanda natwe dutangire iryo hererekanya ry\u2019ubutegetsi ariryo ritanga amahoro arambye.<\/p>\n<p>Yego mwidishyi<\/p>\n<p>Abambari ba Kagame bashinzwe gukangurira no guhatira abaturage kuvuga no kwemera ko perezida Kagame ko ariwe ushoboye, ari we kamara mu banyarwanda bose; nabigereranya na wa mugani w\u2019abidishyi. Aho abidishyi bose bikirizaga umwami wabo aho kumutabara ahubwo bakamureka agakomeza kwiyahura; uwo mugani murawusanga hasi hano. Aho abatari bazi uwo mugani, muza kwibonera uko abanyarwanda bose Kagame yabagize abidishyi nawe akaba umwami wabo.<\/p>\n<p>System\u00a0<a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/inshombabyuma.kagame\">Kagame<\/a><\/p>\n<p>Benshi mu bambari ba Kagame dukunze kuganira, iyo bashatse kukwunvisha impanvu itegekonshinga rigomba guhinduka Kagame agakomeza gutegeka, bakubwira ko ariwe ushoboye nkaho ariwe mugabo wenyine, bakubwira ko ntawe uhindura ikipe itsinda, cyangwa se twamureka akarangiza ibyo yatangiye. Mbasubiza mbabaza niba bagira system cyangwa sytem yabo yitwa Kagame yaba atariho ibyabo bikabarangirana. Ngeza naho mbabwira nti ihererekanya butegetsi rishobora no kuba hagati muri FPR; si ngombwa ko guhererekanya ubutegetsi ari ukubuha opposition. Murebe nk\u2019igihugu nka Tanzania, kimaze kugera kuri democratie ishimishije nubwo ubutegetsi buguma mw\u2019ishyaka rimwe gusa; ariko ineza bigirira igihugu ni uko nta muntu numwe wigira akari aha kajya he, nta muntu numwe wigira akagirwa mana nkuko mu Rwanda bimeze ubu, nta muntu numwe wigira kamara cyangwa ngo agire akazu iruhande rwe gashinzwe gutera abenegihugu ubwoba mu rwego rwo kugundira ubutegetsi. Igihugu cyatangiye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro biha ikizere abanya gihugu, biha amahoro abanyagihugu, bica ubuhunzi no kwicana bya hato na hato ntibiharangwa.<\/p>\n<p>Abaturage nibo babisabye<\/p>\n<p>Abo bambari ba Kagame iyo babonye ko ibyo bakubwira nta mutwe nta n\u2019amaguru bigira; bakomeza bakwunvisha ko atari ukugundira ubutegetsi ko ahubwo ari abaturage bifuza ko Kagame yakomeza kubayobora ko kandi nta wundi bashaka. Ariko wareba isiragira ry\u2019abadepite mu gihugu hose babwiriza abaturage gutora YEGO MWIDISHYI ugasanga ko ibyo bavuga nabo batabyemera ko kandi wa munyarwanda bavuga ko akunze Kagame nabo ahubwo batabyemera. Bitaba ibyo babaha amahoro bakajya gutora mu bwisanzure batarinze kubashyiraho igitugu bababwiriza icyo bazatora.<\/p>\n<p>Ese ubundi ko bavuga ko abaturage aribo babyisabiye batabibwirijwe, ubwo bwenge bwatumye babisaba bwagiye he babaretse bakanatora uko babyunva. Muzakomeze mubeshye mugeze aho mwibeshya ubwanyu. Ariko Kagame we babiziranyeho n\u2019abanyarwanda aho yagize ati:\u00a0<em>\u201c Mwambeshye ko mwantoye nanjye mbabesha ko Natowe\u201d<\/em> ngayo nguko.<\/p>\n<p>Ubu noneho bazakomeza babeshyane kugeza uruhu rw\u2019umwami w\u2019abidishyi rwumye! Harahagazwe!<\/p>\n<p>Mu mateka y\u2019isi, byaragaragaye ko aba dictateurs bose bashaka kugundira ubutegetsi bitwaza ko abenegihugu babo babakunda kandi babashaka.<\/p>\n<p>Duhereye kuri Nicolae Ceausescu(1989) n\u2019umugore we Elena, barinze baraswa ku karubanda bacyibaza ababica bati namwe koko ibyo mwabikora.<\/p>\n<p>Tukagera kuri Blaise Compaore (2014)wirukanwe mu gihugu nabo yari yarafasheho ingwate.<\/p>\n<p>Tutibagiwe Muammar Gaddafi,(2011) Kagame yavugiyeho avuga ko atunva aba perezida bagundira ubutegetsi bitwaje ko abenegihugu babakunda. None we byagenze gute??<\/p>\n<p>Abidishyi nimusigeho kuroha umwidishyi mukuru aho mumubwira YEGO MWIDISHYI ku makosa yose akora, kandi mubona neza ko URUHU RURIMO KUMWUMIRAHO.<\/p>\n<p>Kugundira ubutegetsi nta kindi bituzanira usibye amakimbirane hagati y\u2019abenegihugu.<\/p>\n<p>Kwubahiriza itegekonshinga no Guhererekanya ubutegetsi niwo musingi w\u2019amahoro arambye amwe atari aya nyirarureshwa.<\/p>\n<p>Nimwisomere umugani w\u2019abidishyi hano hasi.<\/p>\n<p><strong>Umugani w&#8217;abidishyi<\/strong><\/p>\n<p>Abidishyi bari bafite umwami wabo; bukeye arapfa asimburwa n\u2019umuhungu we.<br \/>\nuwo mwami mushya, mu mategeko ye ya mbere ahamagazaumwiru ati\u00ab Shyira ingoma ku<br \/>\nkarubanda, uyihe umurishyo, aho umusore wese ari mu gihugu cyanjye aze anyitabe.\u00bb<br \/>\nNuko umwiru abikora uko abwiwe, abasore bose basesekara aho.umwami<br \/>\narabitegereza asanga nta musaza ubarangwamo. Ati \u00ab ni uko ni byiza; icyo nabahamagariye ni ukubamenyesha ko ufite se w\u2019umusaza wese agenda akamwica, kandi ntihagire n\u2019umwe<br \/>\nugira icyo avuga kandi ngo abaze.<br \/>\nNi mwemere icyo mbategetse gusa, iryo ni iteka nshiye.\u00bb Bose ntibabyishimiye birumvikana, ariko<br \/>\nkubera itegeko rirusha ibuye kuremera, barumvira. Bamaze kubyemera, umwami ati \u00abNimwihute<br \/>\nmubahotore, nimumara uwo mwanda mu gihugu cyanjye, mugaruke mubimenyeshe mbone kubasobanurira amategeko mashya, akwiranye n\u2019ingoma yanjye. Bashyira nzira bajya gukora ishyano<br \/>\nbahatiwe, bamwe bahutiraho bahotora ababyeyi babo, ngo babonereho kubazungura kandi bashimishe n\u2019uwo mwami wabo w\u2019umusore.<br \/>\nAbandi bafatwa n\u2019impuhwe bibutse akamaro k\u2019umubyeyi bati \u00abUmwami yadutegetse gutsemba ababyeyi bacu, ariko ntaturora, reka tubahishe tuzavuge ko bapfuye. n\u2019uko bacikisha ababyeyi, bajya<br \/>\nkubahisha mu kindi gihugu, kibangikanye n\u2019icyabo . Ariko \u00ab umubaji w\u2019imitima ntiyayiringanije\u00bb<br \/>\nBavuyeyo umwe abwira se ibyo umwami yabategetse ati \u00ab none si nshobora kukwica, ngwino<br \/>\nnjye kuguhisha mu buvumo, dutegereze uko bizagenda nyuma; nzajya nkugemurira rwihishwa.\u00bb Biba<br \/>\nbityo iminsi bahawe ishize bose bahurira I bwami. Umwami ajya ku nteko ati \u00ab yemwe basore bidishyi!!!\u00bb Bati \u00abKarame mwidishyi!!\u00bb twa dusaza mwatumazeho? Bati \u00abyego mwidishyi!!!\u00bb<br \/>\nuwami amaze kubona ko nta musaza usigaye uzamuvuguruza ati \u00ab Ubu ngiye kubaha itegeko ryanjye<br \/>\nrishya, mwese mugomba kwemera ntihagire n\u2019uhigima arihakana. bati \u00abritubwire Nyagasani\u00bb.<br \/>\nAti \u00abicyo nshaka ni uko icyo nzajya mvuga cyose muzajya mucyemera mugira muti<br \/>\n\u00abYegoMwidishyi!!!\u00bb.<\/p>\n<p>baremera ntarindi jambo uretse kwikiriza muti \u00ab yego mwidishyi\u00bb. Baremera bose icyarimwe bati<br \/>\n\u00abYego mwidishyi\u00bb. Abasore b\u2019Abidishyi bamaze guhabwa itegeko rishya ntibyacakabiri,umwami<br \/>\narabahamagara ati\u00ab nimuze tujye guhiga.\u00bb Bati \u00abyego mwidishyi!!!\u00bb ubwo umwami aranezerwa yumvise ko yumviwe; bageze mu ishyamba bica imparage barayiheka, barayihigukana, bacyura umuhigo. Barasira, bahabwa amayoga baranywa. Birangiye umwami ati \u00ab Aho murabona runo ruhu<br \/>\nrw\u2019imparage ukuntu ari rwiza bidishyi!!!\u00bb, bati \u00ab turabireba Mwidishyi.\u00bb N\u2019uko yungamo ati \u00ab<br \/>\nNimwende uru ruhu rukiri rubisi, murumfurebe ku mubyimba no kumaguru n\u2019amaboko, murundodereho<br \/>\nmaze nse n\u2019imparage.\u00bb Bati yego Mwidishyi!!!!\u00bb abahanga mu kubarira barahashinga barumudoderaho , bamaze kurangiza rukiri rubisi ati \u00ab Ahose si byiza bidishyi?\u00bb<br \/>\nbati \u00ab Yego Mwidishyi ni byiza rwose!!!\u00bb Ati\u00ab noneho nimunshyire ku zuba nshyuhe<br \/>\nkuko rukonje!!!\u00bb Bati \u00ab Yego mwidishyi!!!\u00bb ati \u00ab Rurankanyaga bidishyi!!!\u00bb<br \/>\nBati \u00ab Yego ruragukanyaga mwidishyi!!!\u00bb ati \u00abAho ga ndapfuye bidishyi!!!\u00bb Bati \u00abAhoga urapfuye<br \/>\nmwidishyi!!!\u00bb Ati \u00ab Nimuntabare bidishyi!\u00bb Bati \u00ab Nibagutabare mwidishyi!!!\u00bb Ati<br \/>\n\u00ab Inyota iranyishe bidishyi!\u00bb Bati \u00ab Inyota irakwishe mwidishyi!!!\u00bb<\/p>\n<p>Ati \u00abUruhu rurumye Bidishyi!!!\u00bb Bati \u00abUruhu rurumye mwidishyi!!!\u00bb. Bityo bityooooooo!!!!!!!!!!!!! kuva kugasusuruko kugeza mu mashenguruka.<br \/>\nBarataha bagenda bavuga mu mayira ibyabaye ku mwami wabo.. bose bari abasore, ubwenge<br \/>\nari mahwi!!!<br \/>\nBageze imuhira, wawundi wahishe Se mu buvumo, ajya kumusura amugemuriye,<br \/>\numukambwe amubaza amakuru y\u2019i Bwami, Umuhungu amutekerereza uko byagenze kuva ku<br \/>\nitegeko rya mbere kugeza ku muhigo no ku ruhu rw\u2019imparage ati \u00abKandi yadutegetse ko icyo azajya avuga cyose ari cyo tuzajya twemera.\u00bb None dusize avuga ngo<br \/>\n\u00ab AHOGA NDAPFUYE BIDISHYI!!!\u00bb natwe tuti \u00ab Ahoga urapfuye mwidishyi!!!\u00bb Ati<br \/>\n\u00abRunyumiyeho Bidishyi !!!\u00bb Tuti \u00ab Rukumiyeho mwidishyi!!!!\u00bb Ati \u00ab Nimuntabare Bidishyi!!!!\u00bb Tuti \u00abNibagutabare Mwidishyi!!!\u00bb Wa musaza arabyumviraaaaa!!!!!!!!!\u00a8Ati \u00ab Byagtangiye ryari???\u00bb Uwo mubyeyi w\u2019impuhwe n\u2019imbabazi abwira umuhungu we ati \u00abmwa bapfu mwe!!!;<br \/>\numwami wacu agiye gutangishwa n\u2019ubwenge buke bwanyu!!! Njyana i bwami benda banyice, Ariko<br \/>\nNjye ninsanga atarahwera ndanukiza!\u00bb . N\u2019uko umuhungu aramujyana, bagezeyo basabga agiye kunogoka. Ako kanya ahamagaza umuvure awuzuzamo amazi, baramuterura bawumuryamishamo.<br \/>\nHashize umwanyaaaa uruhu rutangira guhehera, rurongera ruroroha barumubamburaho<br \/>\nariruhutsa, ati \u00abAshyiiiiiiii!!!! Ndakize kandi nkijijwe n\u2019umuntu mukuru!!!\u00bb Ashima wa musore<br \/>\nwahishe Se, abaza n\u2019iba hari abandi bahishe ba Se ngo babahishure bagaruke mu byabo.<br \/>\nN\u2019uko aca iteka Ati \u00ab INGOMA IBIHUMBI,NTAWE UGAYA UMUSAZA KUKO ABA AFITE UBWENGE<br \/>\nBW\u2019INGOMA NYINSHI YARIYE.\u00bb N\u2019uko abakambwe batahutiweho n\u2019urubyaro rwabo, basubizwa ibyabo n\u2019ubukuru bwabo<\/p>\n<p>Duharanire Amahoro arambye<br \/>\n<strong>Gallican Gasana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyarwanda benshi nk\u2019abitsamuye uyu munsi ku wa kane n&#8217;ejo ku wa gatanu taliki 18 Ukuboza 2015; Bazajya gutora itegekonshinga rishya risimbura iryo muri 2003.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7216,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-12017","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>YEGO MWIDISHYI Y\u2019AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"YEGO MWIDISHYI Y\u2019AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyarwanda benshi nk\u2019abitsamuye uyu munsi ku wa kane n&#8217;ejo ku wa gatanu taliki 18 Ukuboza 2015; Bazajya gutora itegekonshinga rishya risimbura iryo muri 2003.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-12-17T22:41:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-12-18T18:22:36+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gallican-Gasana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"834\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"638\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/\",\"name\":\"YEGO MWIDISHYI Y\u2019AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gallican-Gasana.jpg\",\"datePublished\":\"2015-12-17T22:41:51+00:00\",\"dateModified\":\"2015-12-18T18:22:36+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gallican-Gasana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gallican-Gasana.jpg\",\"width\":834,\"height\":638,\"caption\":\"Gallican Gasana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"YEGO MWIDISHYI Y\u2019AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"YEGO MWIDISHYI Y\u2019AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"YEGO MWIDISHYI Y\u2019AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI - Umunyarwanda","og_description":"Abanyarwanda benshi nk\u2019abitsamuye uyu munsi ku wa kane n&#8217;ejo ku wa gatanu taliki 18 Ukuboza 2015; Bazajya gutora itegekonshinga rishya risimbura iryo muri 2003.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-12-17T22:41:51+00:00","article_modified_time":"2015-12-18T18:22:36+00:00","og_image":[{"width":834,"height":638,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gallican-Gasana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/","name":"YEGO MWIDISHYI Y\u2019AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gallican-Gasana.jpg","datePublished":"2015-12-17T22:41:51+00:00","dateModified":"2015-12-18T18:22:36+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gallican-Gasana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/gallican-Gasana.jpg","width":834,"height":638,"caption":"Gallican Gasana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/yego-mwidishyi-yakamasa-tujye-gutora-yego-mwidishyi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"YEGO MWIDISHYI Y\u2019AKAMASA. Tujye Gutora YEGO MWIDISHYI"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12017","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=12017"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12017\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7216"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=12017"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=12017"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=12017"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}