{"id":12079,"date":"2015-12-22T21:53:19","date_gmt":"2015-12-22T19:23:19","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=12079"},"modified":"2015-12-22T21:54:12","modified_gmt":"2015-12-22T19:24:12","slug":"iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/","title":{"rendered":"IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA"},"content":{"rendered":"<ul>\n<li>Tumaze igihe kirekire dukurikiranira hafi uburiganya, amayeri, uburyarya n\u2019ubuhemu bwakoreshejwe na Perezida Paul Kagame mu guhindura Itegekonshinga u Rwanda rwagenderagaho kuva mu mwaka wa 2003 no gushyiraho itora rya Referendum IFIFITSE hagamijwe gusa kurengera inyungu z\u2019umuntu umwe ngo ushaka kuzava ku ntebe y\u2019umukuru w\u2019igihugu ari uko apfuye.<\/li>\n<\/ul>\n<p><!--more--><\/p>\n<ul>\n<li>Twatewe agahinda n\u2019uko rubanda ishorwa mu matora, itabanje gusobanurirwa neza ingingo zigomba guhindurwa n\u2019izigomba kuzisimbura dore ko umushinga w\u2019Itegekonshinga rishya utigeze ushyirwa ahagaragarara ngo Abanyarwanda bawuganireho.<\/li>\n<li>Iyi Referendum ififitse yagenwe kandi igategekwa na Pahulo Kagame yabaye ku itariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015 yitabiriwe n\u2019abarwanashyaka b\u2019ishyaka ISHEMA hagamijwe ibintu bibiri bikurikira:<\/li>\n<\/ul>\n<ol>\n<li>Icyambere kwari ukugira ngo tubashe kubona uwo mushinga w\u2019itegekonshinga rishya wagizwe ubwiru. Twamenye neza ko abagize Agatsiko bafite umugambi mubisha wo kubanza gutoresha rubanda umushinga utazwi kugirango nyuma y\u2019itora bazabone uko bongera muri iryo Tegekonshinga izindi ngingo z\u2019urukozasoni zikumira uburenganzira bw\u2019abenegihugu, akaba ariyo mpamvu batashatse kugaragaza umushinga mbere kugira ngo rubanda itawamagana rugikubita.<\/li>\n<li>Icyakabiri twashakaga gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kumva neza ko itora ari akadirishya dushobora kwifashisha duhindura ibintu mu gihugu mu gihe benshi bafata icyemezo cyo kureka kwituramira no kwanga gutoreshwa ku gahato. Twifuzaga rero kurangiza inshingano yacu nk\u2019abenegihugu kandi tukagaragaza ko tudashyigikiye uburiganya bwa Paul Kagame dutora OYA.<\/li>\n<\/ol>\n<ul>\n<li>Abarwanashyaka b\u2019Ishyaka ISHEMA barangajwe imbere na Padiri Thomas Nahimana bagiye kuri ambassade y\u2019u Rwanda i Paris kimwe n\u2019abafatanya bikorwa bacu muri \u201cNouvelle Generation\u201d bayobowe na Ntaganzwa Jean Damaseni bagiye kuri Ambasade y\u2019u Rwanda mu Buholandi bangiwe gukandagiza ikirenge mu byumba by\u2019itora, babwirwa ko batari kuri liste y\u2019abemerewe gutora. Ibi byabaye intangamugabo y\u2019inyongera ihamya ko iyi Referendum yarimo uburiganya bukabije kandi ko politiki ya apartheid ya FPR ivangura abana b\u2019u Rwanda ikomeje guca ibintu , aho bamwe bamburwa uburenganzira bukomeye cyane bwo gutora.<\/li>\n<li>Abarwanashyaka bacu babarizwa mu turere dutandukanye tw\u2019igihugu kimwe n\u2019abandi benegihugu batagira ingano batugejejeho inkuru y\u2019uko bagiye gutora maze bagatungurwa no gusanga imbere y\u2019amazina yabo handitse ko batoye, babaza impamvu yabyo bagasubizwa mu rugo ku ngufu babwirwa ko iyi Referendum igomba gutorwa na YEGO ijana ku ijana.<\/li>\n<\/ul>\n<p><strong> Twebwe Abataripfana bayobora Ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda twateraniye mu nama idasanzwe yabaye tariki ya 20 Ukuboza 2015 i Paris, dutangarije Abanyarwanda ibi bikurikira :<\/strong><\/p>\n<p><strong><\/strong><strong>1.Nibimenyekane kandi urujijo ruveho:\u00a0<\/strong><\/p>\n<p>(1) Pahulo Kagame ntiyigeze na rimwe yamagana abo we yita ko bamuhatira gukomeza kubayobora nyuma y\u2019umwaka wa 2017 kandi ntiyari ayobewe ko bihabanye n\u2019amahame ya demokarasi ari mu Itegekonshinga ryo 2003. Aha byagaragaye ko abuze indangagaciro z\u2019umuyobozi mwiza kandi ushishoza.<\/p>\n<p>(2)Pahulo Kagame yari abonye umwanya mwiza wo guhagarika uwo mushinga mubisha wo kwica itegekonshinga igihe imitwe yombi y\u2019Inteko Ishingamategeko imusaba gushyiraho Komisiyo yo guhindura itegekonshinga. Pahulo Kagame we ubwe, nta we umuhagaze hejuru, ni we washyizeho komisiyo yo guhonyora itegekonshinga ayiha n\u2019umurongo ngenderwaho. Ng\u2019uko uko Perezida Pahulo Kagame yakoze icyaha gikomeye cyane cyo kugambanira igihugu yica Itegekonshinga yari yararahiriye kurinda no kurengera bityo akaba agomba kubazwa ibibazo byose u Rwanda rugiye kugira bitewe n\u2019inyota ye idashira y\u2019ubutegetsi.<\/p>\n<p><strong>2. Iyi Referendum ififitse ikoze ishyano :\u00a0<\/strong><\/p>\n<p><strong><\/strong>(1) mu guhindura Itegekonshinga ryo mu 2003 cyane cyane mu ngingo yaryo y\u2019101 yashimangiraga inzira iboneye yo gusimburana ku butegetsi mu mahoro ibuza umuntu uwo ariwe wese gufata ubutegetsi nk\u2019akarima ke bwite yiyamamariza manda zirenze ebyiri ku mwanya w\u2019umukuru w\u2019igihugu;<\/p>\n<p>(2) mu kwandika ingingo nshya(172 ?) yemeza Paul Kagame nka Perezida w\u2019Ikigirwamana uzakurwaho n\u2019urupfu gusa;<\/p>\n<p>(3) yinjije u Rwanda n\u2019Abanyarwanda muri Repubulika ya kane izanye amatwara y\u2019igitugu n\u2019iterabwoba bikaze, ikaba ifite byinshi ihuriyeho n\u2019ingoma ya cyami na gihake twari twarasezereye mu 1961, kuko ubutegetsi bwose busubijwe mu biganza by\u2019umuntu umwe rukumbi ariwe Paul Kagame, ngo uzakurwaho n\u2019uko yishwe! Twibutse ko Repubulika ya gatatu yatangijwe n\u2019Itegekonshinga ryo mu 2003 ryirengagije nkana <em><strong>\u201cAmasezerano y\u2019amahoro ya Arusha\u201d<\/strong><\/em> yo mu 1993 ryagombaga gushingiraho kandi nyamara yarateganyaga inzira iboneye yo gusaranganya ubutegetsi mu rwo gushimangira amahoro arambye mu Bana b\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p><strong>3.Iyi Referedum ififise ibaye ikimenyetso simusiga kinyomoza ibinyoma byose FPR yari yarabeshye amahanga:<\/strong><\/p>\n<p>Ibyo kwamamaza hose ko Paul Kagame ari umutegetsi w\u2019akataraboneka muri Afurika, ukunda demokarasi, ushishikajwe n\u2019iterambere ry\u2019abaturage bose kandi ushyize imbere umutekano w\u2019igihugu, BIRAYOYOTSE. Kagame arashyize agaragaje isura ye nyakuri: Umunyagitugu kabuhariwe, ufite inyota y\u2019ubutegetsi irenze igipimo. Iyi Referendum ye ififitse ije isa n\u2019ishaka kwereka Abanyarwanda ko impinduka inyuze mu nzira zitamena amaraso idashoboka. Nyamara aribeshya, ingufu z\u2019ubushake bwa rubanda ntaho zagiye kandi amaherezo azabyibonera. Gusa iyi Referedum yo gusuzugura no gushotora Abanyarwanda ikinguriye inzira abumva nta kindi gisigaye uretse kwitabaza intambara ya gisilikari itazabura gusenya umuryango nyarwanda kurushaho.<\/p>\n<p><em><strong>KUBERA IZO MPAMVU ZOSE N\u2019IZINDI TUTARONDOYE:<\/strong><\/em><\/p>\n<p><strong>Turasaba Abanyarwanda aho bari hose ibi bikurikira:<\/strong><\/p>\n<p>1. Gukora imyigaragambyo karundura, mu Rwanda no mu mahanga, yamagana iyi Referendum ififitse ije gushimangira ubutegetsi bw\u2019igitugu n\u2019iterabwoba bw\u2019umuntu umwe ushaka kwigira Ikigirwamana.<\/p>\n<p>2. Guhagurukira rimwe maze mu nzira zose zishoboka bakamagana umunyagitugu Pahulo Kagame ushaka ko bahora mu mwiryane n\u2019intamabara z\u2019urudaca zituma bicwa, bicirwa ababo, batindahazwa ntibagere ku mibereho myiza, amahoro n\u2019amajyambere arambye;<\/p>\n<p>3. Gukora ibishoboka byose bagateranya <strong>\u201cUrukiko rwa rubanda\u201d<\/strong> rugacira Paul Kagame urubanza ku cyaha gikomeye cyane cyo kugambanira igihugu no gutatira indahiro yakoze yo kurengera Itegekonshinga ryo mu 2003.<\/p>\n<p>4. Gutinyuka bagatangira ibikorwa bifatika byo kwanga kumvira no kwigomeka ku butegetsi bw\u2019igitugu butagifite icyo bupfana na rubanda kuko iyi Referendum ififitse yongeye kwerekana ko Rudanda yambuwe ubutegetsi bidasubirwaho bukaba buri mu maboko y\u2019umunyagitugu umwe ubukoresha uko yishakiye mu kurengera inyungu ze bwite no kubangamira inyungu rusange z\u2019u Rwanda n\u2019Akarere k\u2019Ibiyaga bigari.<\/p>\n<p>5. By\u2019umwihariko turasaba ingabo z\u2019igihugu n\u2019inzego zishinzwe umutekano kwima amatwi umunyagitugu wigwijeho imitungo, akabakenesha, agahiga kandi akica bagenzi babo abarenganya, ariko akaba ashaka ko bakomeza kuba ibikoresho yifashisha mu migambi ye mibisha. Nibibuke ko icyo biyemeje ari ukurinda ubusugire bw\u2019igihugu n\u2019umutekano wa rubanda, bazibukire rwose kwijandika mu bwicanyi, ubugizi bwa nabi n\u2019ibindi bikorwa byose byo guhohotera abaturage bashobora kuzaryozwa bikagira ingaruka zikomeye no ku babakomokaho. Ese amateka y\u2019u Rwanda , aya kera n\u2019aya hafi , ntacyo abigisha ?<\/p>\n<p><strong>Turasaba ibihugu by\u2019amahanga n\u2019umuryango mpuzamahanga,<\/strong><\/p>\n<p>1. Guha akato no gufatira Perezida Pahulo Kagame ibihano byihuse byo mu rwego rw\u2019ubukungu, urwego rw\u2019ubutwererane, n\u2019urwego rwa gisirikare. Cyane cyane tuributsa ko ibikoresho bya gisirikare bigurishwa ku Rwanda nta kindi bimaze uretse gukandamiza rubanda no guhungabanya umutekano w&#8217;akarere kose.<\/p>\n<p>2.Gutera inkunga abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kagame kugira ngo barusheho kwisuganya no gukomeza inshingano biyemeje yo gutoza rubanda ibijyanye n\u2019impinduka zinyuze mu mahoro no gushyiraho ubutegetsi buharanira koko kwimakaza ubumwe bw\u2019Abanyarwanda n\u2019amajyambere arambye kandi asaranganyijwe.<\/p>\n<p>3.Gushyigikira ibiganiro hagati ya Leta ya Kagame n\u2019abatavuga rumwe na yo hagamijwe kwirinda ko imivu y\u2019amaraso yongera kumeneka mu Rwanda dore ko Kagame yafunze urubuga rwa politiki akaba atemera ko abandi benegihugu bagira uburenganzira bwabo mu miyoborere y\u2019igihugu bikaba nta shiti bizakurura intambara tutifuza.<\/p>\n<p>4. Guteganya umutwe w\u2019ingabo zishinzwe kurinda umutekano w\u2019abayobozi ba Opozisiyo biyemeje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2017 .Turasaba kandi ko intumwa za ONU n\u2019intumwa za Opozisiyo nyarwanda zazinjizwa muri komisiyo y\u2019amatora kugira ngo zikurikiranire hafi imitegurire y\u2019amatora kandi zikumire uburiganya bwaranze iyi Komisiyo mu matora yose yabanje no mu gihe cy\u2019iyi Referendum ififitse iheruka.<\/p>\n<p><strong>UMWANZURO:<\/strong><\/p>\n<p>Nk\u2019abenegihugu b\u2019abanyarwanda, nitwumve ko impinduka mu gihugu cyacu izagerwaho ari uko twebwe ubwacu twahagurutse tukagira icyo dukora. <strong>\u201cNta wundi ubitubereyemo\u201d<\/strong> rero.<\/p>\n<p>Muri urwo rwego, Ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda ryiyemeje gutumiza Kongere yaryo izaba guhera taliki ya 15 kugeza ku ya 18 Mutarama 2016 hagamijwe kunoza gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda no gufata ingamba nshya zijyane n\u2019ibihe bitoroshye iyi Referendum ififitse itwinjijemo.<\/p>\n<p><em>Harakabaho Repubulika ishingiye ku mahame ya demokarasi isesuye,<\/em><br \/>\n<em>Harakabaho Abanyarwanda bahagaze bwuma bahangamura ingoma y\u2019igitugu.<\/em><br \/>\n<em>Harakazimira bufuni Repubulika ya kane yubakiye kuri Referendum ififitse.<\/em><\/p>\n<p><em>Mu izina ry\u2019Ikipe Nyobozi y\u2019Ishyaka ISHEMA<\/em><br \/>\n<strong>Chaste GAHUNDE<\/strong>, Umunyamabanga Nshingwabikorwa.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Tumaze igihe kirekire dukurikiranira hafi uburiganya, amayeri, uburyarya n\u2019ubuhemu bwakoreshejwe na Perezida Paul Kagame mu guhindura Itegekonshinga u Rwanda rwagenderagaho kuva mu mwaka wa 2003 no gushyiraho itora rya Referendum IFIFITSE hagamijwe gusa kurengera inyungu z\u2019umuntu umwe ngo ushaka kuzava ku ntebe y\u2019umukuru w\u2019igihugu ari uko apfuye.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8934,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-12079","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Tumaze igihe kirekire dukurikiranira hafi uburiganya, amayeri, uburyarya n\u2019ubuhemu bwakoreshejwe na Perezida Paul Kagame mu guhindura Itegekonshinga u Rwanda rwagenderagaho kuva mu mwaka wa 2003 no gushyiraho itora rya Referendum IFIFITSE hagamijwe gusa kurengera inyungu z\u2019umuntu umwe ngo ushaka kuzava ku ntebe y\u2019umukuru w\u2019igihugu ari uko apfuye.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-12-22T19:23:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-12-22T19:24:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"172\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"200\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/\",\"name\":\"IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg\",\"datePublished\":\"2015-12-22T19:23:19+00:00\",\"dateModified\":\"2015-12-22T19:24:12+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg\",\"width\":172,\"height\":200},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA - Umunyarwanda","og_description":"Tumaze igihe kirekire dukurikiranira hafi uburiganya, amayeri, uburyarya n\u2019ubuhemu bwakoreshejwe na Perezida Paul Kagame mu guhindura Itegekonshinga u Rwanda rwagenderagaho kuva mu mwaka wa 2003 no gushyiraho itora rya Referendum IFIFITSE hagamijwe gusa kurengera inyungu z\u2019umuntu umwe ngo ushaka kuzava ku ntebe y\u2019umukuru w\u2019igihugu ari uko apfuye.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-12-22T19:23:19+00:00","article_modified_time":"2015-12-22T19:24:12+00:00","og_image":[{"width":172,"height":200,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/","name":"IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","datePublished":"2015-12-22T19:23:19+00:00","dateModified":"2015-12-22T19:24:12+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/11\/gahunde.jpg","width":172,"height":200},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyi-referendum-ififitse-turayamaganye-kandi-tuzayirwanya\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IYI REFERENDUM IFIFITSE, TURAYAMAGANYE KANDI TUZAYIRWANYA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12079","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=12079"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12079\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8934"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=12079"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=12079"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=12079"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}