{"id":12113,"date":"2015-12-31T04:23:11","date_gmt":"2015-12-31T01:53:11","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=12113"},"modified":"2015-12-31T04:24:09","modified_gmt":"2015-12-31T01:54:09","slug":"ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/","title":{"rendered":"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bayoboke namwe bakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku gitugu cy\u2019agatsiko, nshuti z\u2019u Rwanda; mw\u2019izina ry\u2019Ihuriro Nyarwanda no mw\u2019izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mushya muhire wa 2016. Uzababere uw\u2019ishya n\u2019ihirwe, ku giti cyanyu, mu ngo zanyu no mu miryango yanyu, kandi uzababere uwo kugera ku ntego zose mwiyemeje.<!--more--><\/p>\n<p>Bavandimwe, muri iki gihe turi mo gusezera ku mwaka wa 2015, birakwiye ko nk\u2019abanyarwanda bari ku rugamba rwo kwibohoza ingoma y\u2019agatsiko karangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, dusubiza amaso inyuma tukareba ibikorwa byawubayemo, hanyuma tugafata ingamba z\u2019ibigomba kugerwaho mu bihe biri imbere.<\/p>\n<p>Ku byagezweho, ikigaragara ni uko umwaka wa 2015 wabaye umwaka w\u2019uburumbuke mu nzego zose Ihuriro Nyarwanda ryari ryiyemeje gushyira mo imbaraga. Nk\u2019uko ridahwema kubitangaza, Ihuriro Nyarwanda risanga ko kugira ngo tuzashobore gutsinda urugamba rwo kwibohoza ingoma y\u2019agatsiko kagundiriye ubutegetsi i Kigali, tugomba kwunga ubumwe mubufatanye, gutegura no gukora ibikorwa byacu mu buryo buboneye, no gukora ubukangurambaga bwimbitse dushishikariza abanyarwanda b\u2019ingeri zose kwitabira urugamba rwo guha u Rwanda ubuyobozi bubabereye kandi bihitiyemo.<\/p>\n<p>Ihuriro Nyarwanda ririshimira cyane ko kuri izo ngamba zose, umwaka wa 2015 udusigiye umusaruro mwiza kandi ugaragara.<\/p>\n<p>Duhereye ku rwego rw\u2019ubufatanye, umwaka wa 2015 wabaye mo igikorwa gikomeye cyo kwagura plateforme, ikaba yaravuye ku mitwe ya politiki itatu ikagera kuri itanu ariyo Amahoro, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi, PS-Imberakuri n\u2019Ihuriro Nyarwanda. Nk\u2019uko biri mu masezerano yasinywe n\u2019iyo mitwe ya politiki, ubwo bufatanye bushingiye \u00ab ku ntego yo kubaka umusingi ukomeye mu kwizerana no gukorana hagati y&#8217;amashyaka n&#8217;imitwe ya politiki bitavuga rumwe na Leta ya Kigali \u00bb. Nk\u2019uko bigaragara kandi muri ayo masezerano, Plateforme igamije guhindura burundu icyerekezo ubutegetsi bw\u2019agatsiko kaganishije mo u Rwanda, ikarugira \u00ab igihugu kigendera kuri demokarasi n&#8217;amategeko, ku bwisanzure n&#8217;ubutabera, cyubahiriza uburenganzira bw&#8217;ikiremwa muntu, giha agaciro buri munyarwanda, kizira ivangura iryo ari ryo ryose, gishyira imbere ubwiyunge, ubwisanzure n&#8217;ubwubahane hagati y&#8217;Abanyarwanda, kinaha abaturage uburenganzira bwo kugenzura imikorere y&#8217;abategetsi \u00bb. Abanyarwanda bose n\u2019abandi bakurikiranira hafi imitegekere y\u2019u Rwanda bazi neza ko izo ndanga gaciro zitarangwa na gato mu mitegekere y\u2019agatsiko na perezida Paul Kagame ukarangaje imbere.<\/p>\n<p>Ku byerekeye gutegura no gukora ibikorwa mu buryo buboneye, ikigaragaza ko iyo ntego yagezweho ku buryo bushimishije ni umusaruro mu rwego rwa politiki mpuzamahanga na diplomasi. Nk\u2019uko bigaragarira buri wese, ubutegetsi bw\u2019agatsiko bwatsinzwe urugamba rwa politiki mpuzamahanga na diplomasi. Ubu ngubu ibihugu byinshi byari inshuti za Leta ya Kigali, nka Leta zunze ubumwe z\u2019Amerika, Ubwongereza n\u2019ibihugu biri mu muryango w\u2019Ibihugu byunze ubumwe by\u2019i Burayi ntibihwema kuyotsa igitutu ngo ireke gukomeza gukandamiza abanyarwanda ibavutsa uburenganzira bwabo. Urugero rwa hafi ni uburyo ibyo bihugu byamaganye ingirwa Referendum yo guhindura itegekonshinga ngo Perezida Kagame azagume ku butegetsi ubuzima bwe bwose.<\/p>\n<p>Byongeye kandi, abategetsi benshi bo ku mugabane wa Amerika n\u2019Uburayi ntibagishaka kugaragara hamwe na Perezida Kagame. Hari n\u2019ibihugu bitakimwemerera kwinjira ku butaka bwabyo kubera ko bimaze gusobanukirwa n\u2019ubwicanyi kimwe n\u2019ubundi bugizi bwa nabi ndenga kamere akorera abanyarwanda, ari abari mu gihugu i mbere ari n\u2019abari hanze.<\/p>\n<p>Ihuriro Nyarwanda rirashimira byimazeyo abayoboke baryo bari hirya no hino kw\u2019isi, imitwe ya politiki ifatanyije naryo muri Plateforme kimwe n\u2019andi mashyirahamwe atavuga rumwe na Leta ya Kigali, ari aya politiki cyangwa aya sosiyete sivile, kubera imbaraga n\u2019ubwitange bakomeje kugaragaza mu kwereka amahanga ububi bw\u2019ubutegetsi bw\u2019agatsiko, bikaba bimaze gutuma gahabwa akato hirya no hino.<\/p>\n<p>Ku byerekeye ibikorwa byo gukangurira abanyarwanda kwitabira urugamba rwo kwibohoza ingoma y\u2019agatsiko, Ihuriro Nyarwanda ririshimira cyane ko abanyarwanda b\u2019ingeri zose, abari n\u2019abategarugori, urubyiruko kimwe n\u2019abasheshe akanguhe, bakomeje kurigana ku bwinshi. Ihuriro Nyarwanda rifite intara Intara cumi n\u2019imwe zimaze kuba ubukombe arizo Intara ya Norv\u00e8ge, Danemark, Ubudage, Ububiligi, Autriche, Canada, Ubufaransa, Ubwongereza, Australia, Afrika y&#8217;Epfo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kandi no mu Rwanda nyirizina kimwe no mubihugu birukikije, abayoboke biyongera ari nako bumva radiyo Itahuka.<\/p>\n<p>Ihuriro Nyarwanda ririshimira cyane cyane uburyo abasore n\u2019inkumi b\u2019abanyarwanda bakomeje kwibona mu ndangagaciro no mu mikorere yaryo, bakaza barigana ari benshi, nk\u2019uko byagaragaye muri Kongre y\u2019urubyiruko rwa RNC yabereye mu Bubiligi mu kwezi kwa Kanama 2015.<\/p>\n<p>Ibi birerekana ko, igihe byafata cyose, aho urugamba rwagana hose, byanze bikunze tuzarutsinda perezida Kagame n\u2019agatsiko ayoboye bagakinguruka abanyarwanda, igitugu n\u2019akarengane bikavanwa ku ntebe, demokarasi n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu bikaba aribyo byimakazwa mu Rwanda.<\/p>\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe dufatanyije urugendo, mu guherekeza umwaka wa 2015 tuninjira mu wa 2016, ni ngombwa cyane ko tuzirikana intwari zacu zaguye ku rugamba rwo kwibihoza, kimwe n\u2019abandi bavandimwe, aho bari hose, bakomeje guhohoterwa n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bw\u2019i Kigali. Aha turibuka Intwari yacu Patrick Karegeya wishwe n\u2019agatsiko, abafungiwe mu mazu y\u2019iyicwarubozo no mu magereza hirya no hino mu gihugu bazizwa guharanira uburenganzira bwabo, impunzi zitagira kivurira ziri mu mashyamba ya Kongo n\u2019izindi zinyanyagiye hirya no hino kw\u2019isi, kimwe n\u2019abandi banyarwanda bose bakomeje guhohoterwa n\u2019agatsiko kari ku butegetsi i Kigali.<\/p>\n<p>Ni ngombwa kandi kuzirikana abavandimwe bo mu bihugu bikikije u Rwanda, ubutegetsi bw\u2019agatsiko bw\u2019i Kigali buhoza ku nkeke z\u2019intambara. Nk\u2019uko bimaze kuba ikimenya bose, perezida Kagame yabaye gasurantambara mu karere k\u2019ibiyaga bigali. Nyuma yo kuyogoza igihugu cya Kongo, ubu yikomye igihugu cy\u2019Uburundi n\u2019abategetsi bacyo, akora uko ashoboye kose ngo agihindure umuyonga.<\/p>\n<p>Ihuriro Nyarwanda riramenyesha agatsiko kari k\u2019ubutegetsi i Kigali ko, bitinda bitebuka, amaherezo kazaryozwa amabi yose gakora igihe ni kigera.<\/p>\n<p>Ihuriro Nyarwanda rirasaba kandi abanyarwanda bose kutemera gukoreshwa amabi n\u2019ubutegetsi bw\u2019agatsiko no kwitandukanya nabwo. Abitwa Intore n\u2019abandi bose bemera gukoreshwa amabi bamenye ko ntaburambe bw\u2019ubutoni ku gatsiko bubaho, nk\u2019uko ingero nyinshi zibigaragaza. Ahubwo nibafatanye n\u2019abandi banyarwanda kwibohoza, kuko bakurikiranye amateka y\u2019u Rwanda, basanga uyu munsi bitwa Intore ejo bakazahinduka Interahamwe.<\/p>\n<p>Ihuriro Nyarwanda riramenyesha abantu bose bataritabira urugamba rwo kwibihoza ko gutabara ari none atari ejo. Niba badatabaye kubera ubumuntu bifitemo bwanga akarengane, nibura nibatabare kubera inyungu zabo bwite. Ihame ridasubirwaho ni uko abo udatabaye none bari mu karengane, utazashobora kuzabatabaza ejo nawe byakugezeho, kuko batazaba bakiriho. Abibeshya ko bo ntakizahungabanya amahoro yabo, basubize amaso inyuma barebe amateka y\u2019isi n\u2019ay\u2019u Rwanda, barasanga ko amahoro adasangiwe avukamo amahano.<\/p>\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, bavandimwe, ni muze dushyire imbaraga zacu hamwe maze umwaka wa 2016 uzabe uwo kwikiza ubutegetsi bw\u2019agatsiko, demokarasi, ubwisanzure n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu biganze mu rwa tubyaye.<\/p>\n<p>Mw\u2019izina ry\u2019Ihuriro Nyarwanda RNC<br \/>\n<strong>Dr Emmanuel Hakizimana<\/strong><br \/>\nUmunyamabanga Mukuru w\u2019Ihuriro Nyarwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bayoboke namwe bakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku gitugu cy\u2019agatsiko, nshuti z\u2019u Rwanda; mw\u2019izina ry\u2019Ihuriro Nyarwanda no mw\u2019izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mushya muhire wa 2016. Uzababere uw\u2019ishya n\u2019ihirwe, ku giti cyanyu, mu ngo zanyu no mu miryango yanyu, kandi uzababere uwo kugera ku ntego zose mwiyemeje.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7082,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-12113","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015  - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015  - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bayoboke namwe bakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku gitugu cy\u2019agatsiko, nshuti z\u2019u Rwanda; mw\u2019izina ry\u2019Ihuriro Nyarwanda no mw\u2019izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mushya muhire wa 2016. Uzababere uw\u2019ishya n\u2019ihirwe, ku giti cyanyu, mu ngo zanyu no mu miryango yanyu, kandi uzababere uwo kugera ku ntego zose mwiyemeje.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-12-31T01:53:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2015-12-31T01:54:09+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"718\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"542\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015\",\"datePublished\":\"2015-12-31T01:53:11+00:00\",\"dateModified\":\"2015-12-31T01:54:09+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/\"},\"wordCount\":1065,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/RNC-new-logo1.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/\",\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/RNC-new-logo1.jpg\",\"datePublished\":\"2015-12-31T01:53:11+00:00\",\"dateModified\":\"2015-12-31T01:54:09+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/RNC-new-logo1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/RNC-new-logo1.jpg\",\"width\":718,\"height\":542},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015  - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015  - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bayoboke namwe bakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku gitugu cy\u2019agatsiko, nshuti z\u2019u Rwanda; mw\u2019izina ry\u2019Ihuriro Nyarwanda no mw\u2019izina ryanjye bwite, mbifurije umwaka mushya muhire wa 2016. Uzababere uw\u2019ishya n\u2019ihirwe, ku giti cyanyu, mu ngo zanyu no mu miryango yanyu, kandi uzababere uwo kugera ku ntego zose mwiyemeje.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-12-31T01:53:11+00:00","article_modified_time":"2015-12-31T01:54:09+00:00","og_image":[{"width":718,"height":542,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015","datePublished":"2015-12-31T01:53:11+00:00","dateModified":"2015-12-31T01:54:09+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/"},"wordCount":1065,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/","name":"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","datePublished":"2015-12-31T01:53:11+00:00","dateModified":"2015-12-31T01:54:09+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","width":718,"height":542},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwihuriro-nyarwanda-rnc-busoza-umwaka-wa-2015\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UBUTUMWA BW\u2019IHURIRO NYARWANDA RNC BUSOZA UMWAKA WA 2015"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12113","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=12113"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12113\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7082"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=12113"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=12113"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=12113"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}