{"id":12212,"date":"2016-01-15T00:01:54","date_gmt":"2016-01-14T21:31:54","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=12212"},"modified":"2016-01-15T00:03:37","modified_gmt":"2016-01-14T21:33:37","slug":"fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/","title":{"rendered":"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza"},"content":{"rendered":"<p><em>Ikiganiro mucuti wanjye Ismail Mbonigaba aherutse kugirana muri iki cyumweru na Gaspard Musabyimana, wa radiyo y\u2019ishyaka FDU-Inkingi, cyatumye ntekereza byinshi ku itangazamakuru risigaye rikorera mu Rwanda, muri iki gihe. Muri icyo kiganiro Mbonigaba yerekanye ishusho nya yo y\u2019iryo tangazamakuru, rikorera ku bwoba, rikorera Leta y\u2019\u00abigisuti\u00bb, riyoboka Leta \u00abyica\u00bb, \u00abritinya Kagame byasaze\u00bb, ryibasira uwo ari we wese ushatse kubogamira ku ruhande rutari urwa Leta ya FPR, n\u2019iyo na we yaba akora uwo mwuga w\u2019itangazamakuru.<\/em><!--more--><\/p>\n<p><em>Icyo Ismail Mbonigaba ashobora kuba yaribagiwe gusobanurira Musabyimana ni uko amahame agenga umwuga w\u2019itangazamakuru \u00abEthique et d\u00e9onthologie professionnelle\u00bb, abuza umunyamakuru uwo ari we wese gupinga mugenzi we, abinyujije mu nyandiko. Ibi ntibivuze ko \u00abd\u00e9bats contradictoires\u00bb zishingiye k\u2019ukungurana ibitekerezo, hagati y\u2019abanyamakuru, zibujijwe, ariko ibimeze nko kwibasirana hagati yabo, binyuze mu nyandiko, cyangwa mu mashusho, aya mahame abyamaganira kure. Ni ku kibazo cyari gishingiye k\u2019uwahoze ari umuyobozi w\u2019inzu y\u2019abanyamakuru, madamu Yvonne Uwanyiligira, ubwo yibasirwaga na mugenzi we Marie-Immacul\u00e9e Ingabire, bikaza kumuviramo no guhungira mu gihugu cy\u2019Ububiligi.<\/em><\/p>\n<p><em>Iyi nkuru ntabwo iri bwibande kuri iri hangana hagati y\u2019abanyamakuru bakorera ingoma ya FPR n\u2019abatayiyumva mo, ahubwo iribanda k\u2019ukurebera hamwe uburyo abanyamakuru bayobotse ingoma ya FPR bashobora kugwa mu mutego nk\u2019uwo bagenzi babo, bari barayobotse iya MRND, baguyemo.<\/em><\/p>\n<p>Ku wa 03 ukuboza 2015, abanyamakuru hafi ya bose bakorera mu Rwanda, basabwe n\u2019ubutegetsi bwa FPR kwitabira amahugurwa y\u2019iyozabwonko, yari yabereye ahitwa Nkumba, amahugurwa yari yateguwe n\u2019Itorero ry\u2019igihugu, ubu riyobowe na Boniface Rucagu. Abanyamakuru bacye bashatse kwanga kuyitabira, ariko biba iby\u2019ubusa, bayajya mo, kuko byasaga n\u2019itegeko ryari ryaturutse mu bushorishori bw\u2019ingoma.<\/p>\n<p>Ikigaragaza ko icyari kigamijwe muri ayo mahugurwa byari iyozabwonko, ni uko aba banyamakuru bakigera Nkumba, bose bahise bambikwa imyenda ya gisirikare. Icyo batahawe ni twa dukote twitwa \u00abgillets\u00bb mu gifaransa, tutamenwa n\u2019amasasu, duhabwa abanyamakuru bajya gutara amakuru mu turere tubera mo imirwano. Uku kwambara imyenda ya gisirikare ku munyamakuru ubwabyo bibangamiye umwuga bakora, kuko iyo ubitegereje ku ifoto, ubabona mo abarwanyi, barwanira ingoma, aho kubabona mo abanyamwuga barwanisha amakaramu y\u2019ibitekerezo. Bikaba bivuze ko ubutegetsi bwa FPR burimo kubategura kuzaba abarwanyi b\u2019ejo, igihe wenda hazagira ubutera, nk\u2019uko byagenze mu mwaka w\u20191994, ubwo abanyamakuru bamwe na bamwe bambitswe imyambaro ya gisirikare n\u2019intwaro, bikaza kubavira mo akaga, nyuma y\u2019uko ubutegetsi bwa MRND, barwaniraga, butsinzwe uruhenu.<\/p>\n<p><strong>Reka ngaruke ku mutwe w\u2019iyi nkuru\u00a0<\/strong>: n\u2019ubwo ntacyo bupfana, ikigaragaza ko ubutegetsi bwa FPR ntaho butandukaniye cyane n\u2019ubwa MRND, ni uko ibivugirwa cyangwa bikorerwa mu mahugurwa y\u2019itorero ry\u2019igihugu, ntaho bitandukaniye cyane n\u2019ibyitwaga \u00abanimation\u00bb ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaratoje rubanda, kuva ku muturage utazi gusoma no kwandika, kugeza ku mukozi wa Leta, n\u2019uwo mu bigo byigenga. Muri izi nzego zose utaritabiraga \u00abanimation\u00bb yarebwaga ikijisho n\u2019abayobozi ba MRND, aho abatarabaga \u00abintwari\u00bb bitwaga \u00abibigwari\u00bb, nk\u2019uko aya mazina agenwa n\u2019isibo y\u2019intore za FPR muri iki gihe.<\/p>\n<p>Ku bwa Habyarimana wasangaga ibigo byinshi bya Leta n\u2019ibyigenga birwanira kwesa imihigo muri \u00abanimation\u00bb, ndetse ugasanga imbaraga zakagombye gushyirwa mu kunoza imikorere yabyo, zikusanyirizwa cyane muri iyo \u00abanimation\u00bb, mu by\u2019ukuri yari igamije kwamamaza ishyaka rya MRND no kubyinira Habyarimana wari urikuriye, nk\u2019uko bimeze ubu mu ishyaka rya FPR na Kagame waryo.<\/p>\n<p>Uko intore za FPR zigabanya mu matsinda abitabira amahugurwa y\u2019itorero ry\u2019igihugu\u00a0 (itsinda ryo kwihesha agaciro, urugerero, ubunyarwanda, indashyikirwa, n\u2019icyerekezo), ni na ko byagendaga muri \u00abanimation\u00bb yo kwa Habyarimana, uretse ko ho nta mazina y\u2019imihigo yabaga mo. Habagaho ushinzwe kuyobora ibyitwaga \u00abgroupe choc\u00bb, uyu akagena abazi kwitakuma, bakitwa \u00abintwari\u00bb, abatazi kumanikira amaboko Habyarimana n\u2019ishyaka rye, bakitwa \u00abibigwari\u00bb, ndetse bakabona \u00abcote\u00bb mbi, yagenderwagaho cyane mu butegetsi bw\u2019icyo gihe. Ibi ntibyakorwaga mu basiviri gusa, ahubwo ni na ko byari bimeze mu bigo bya gisirikari, nk\u2019uko bimeze ubu mu gisirikare cya Kagame.<\/p>\n<p><strong>Imyiteguro y\u2019intambara n\u2019abazayirwana<\/strong><\/p>\n<p>N\u2019ubwo navuze ko izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana, hari aho zitandukaniye ho gato\u00a0: muri gahunda ya \u00abanimation\u00bb yo ku bwa Habyarimana, icyari kigamijwe byari ugucengeza mu banyarwanda ishyaka rya MRND no gushyigikira perezida wayo ngo azagwe ku butegetsi. Ibikorwa na FPR ubu, byo ni ibitegura intambara n\u2019abazayirwana.<\/p>\n<p>Ibyo itorero rya Rucagu ryita abayobozi b\u2019isibo, ni nk\u2019abayobozi ba za \u00abbataillons\u00bb. Aba bagizwe n\u2019abitwa abayobozi b\u2019iburyo n\u2019ab\u2019ibumoso, abo bakaba bashinzwe kwitegereza neza intore z\u2019\u00abibigwari\u00bb n\u2019izishobora kumasha neza, haramutse habonetse abo zahangana na bo mu imasha. Ishusho ry\u2019iyi ntambara itegurwa mu Rwanda ni amazina yitwa abagize amatsinda muri ayo mahugurwa\u00a0: abashingwangerero, indangamirwa, isonga, impamyabigwi, ni amazina mu by\u2019ukuri akunze gukoreshwa mu mihigo y\u2019imitwe y\u2019abarwanyi.<\/p>\n<p>Nk\u2019iyi nyito y\u2019\u00abimpamyabigwi\u00bb, itorero rya Rucagu riyisobanura neza ko ntaho ihuriye n\u2019ibigwi by\u2019aho umuntu yakoze (CV), ko ahubwo ari icyo uwo muntu yakoze kikagirira abandi akamaro n\u2019igihugu. Mu gihe iyo mihigo yose itsinze, ikusanyirizwa hamwe, ikitwa \u00aburumenesha\u00bb. Ibi mu by\u2019ukuri birerekana gahunda ya FPR uko isanzwe iteye\u00a0: nko guhabwa amapeti ya gisirikare ntibisaba amashuri umuntu yize, ahubwo bisaba umubare w\u2019abo yishe, abarashe ku ntego.<\/p>\n<p>Naho inyito y\u2019\u00aburumenesha\u00bb, ni ukumenesha nyine umwanzi aho yaturuka hose. Nta gushidikanya rero ku cyo itorero ry\u2019igihugu rigamije\u00a0; ni intambara, intambara izarwanwa n\u2019igihugu cyose, hatavuye mo n\u2019umwe, ndetse n\u2019abanyamakuru. Aho iri yozabwonko ryombi ritandukaniye, \u00abanimation\u00bb ya MRND n\u2019intore za Rucagu\/FPR, ni uko ku bwa Habyarimana twabyinaga gusa nta kindi tuzi kigamijwe, kigaragara, nk\u2019uko abayobozi ba FPR bagiye bafata amajambo, bagaragazaga ikigamijwe muri ayo mahugurwa\u00a0: \u00abnta we ukwiye gutatira igihango ngo anyuranye n\u2019icyerekezo Abanyarwanda basangiye\u00bb. \u00abKagame aho yigaga, yumvise urugamba rukomeye, asiga byose, agaruka gutabara igihugu atakuriyemo\u00bb.<\/p>\n<p>Muri iryo kinamico ry\u2019amahugurwa, James Kabarebe we yasobanuye neza ikigamijwe, ubwo yagiraga, ati\u00a0: \u00abkuba benshi mu Banyarwanda bumva ko igihugu ntacyo kibabwiye, biva ku mateka y\u2019ubuhunzi, ivangura n\u2019ibindi bituma abantu bihandagaza, ntibahe agaciro umutekano w\u2019umuntu ku giti cye (physical security), w\u2019intekerezo (mental security), n\u2019uw\u2019igihugu, kandi ari ibintu buri munyarwanda wese n\u2019umunyamakuru adakwiye gukinisha\u00bb. Na none, ati\u00a0: \u00abivangura ryakoreshejwe mu gucamo ibice Abanyarwanda, abantu batitonze ryakongera rikagaruka (\u2026), kandi abarizanye ntaho bagiye\u00bb.<\/p>\n<p>Aya magambo ya gashozantambara ashimangirwa n\u2019imyitozo ya gisirikare abanyamakuru bategetswe gukora muri ayo mahugurwa, nko \u00abkwiruka mu rukerera, kwambuka uruzi, inzira y\u2019inzitane, kurandata utabona, no gusigasira igisenge\u00bb.<br \/>\nAk\u2019abanyamakuru ntikabura<\/p>\n<p>Nubwo muri ayo mahugurwa abanyamakuru bogejwe ubwonko ku buryo bugaragara, ntibyababujije kunenga amagambo amwe n\u2019amwe yabacaga mu matwi, amagambo asa n\u2019aho yabangamiraga ubwigenge bwabo. \u00abIbinyamakuru byandika byabaye umuyoboro wo gukwirakwiza ibitekerezo bihakana, bikanapfobya Jenoside. Mwene ibyo binyamakuru ni ukubihagurukira nk\u2019uko twahagurukiye BBC, ikaba itacyumvikanira mu gihugu\u00bb.<\/p>\n<p>Iyi mvugo ya Tom Ndahiro abanyamakuru bayifashe nko gutandukira cyangwa kwikoma bagenzi babo bandika ibidahuje n\u2019ibyo ubutegetsi bwifuza. Babaye nk\u2019abibuka ya mahame abagenga, akagenga n\u2019umwuga wabo, amahame yo kutikoma no gupinga mu ruhame ibyanditswe n\u2019abandi banyamakuru. Nyamara Ndahiro, mu kuvuga ibyo, ntabwo byari ugutandukira, ahubwo ni rya yozabwonko yashakaga gushyira mu bikorwa, by\u2019uko abanyamakuru bakorera mu Rwanda bagomba gukorera mu kwaha kw\u2019ubutegetsi, ko nta n\u2019umwe ugomba gutandukira umurongo ubutegetsi bwa FPR bushaka.<\/p>\n<p>Ibyo ari byo byose umunyamakuru ni ijisho rya rubanda, ntabwo ari ijisho ry\u2019ubutegetsi ubwo ari bwo bwose. Niba abanyamakuru bakorera mu Rwanda muri iki gihe biyemeje gukorera mu kwaha kw\u2019ubutegetsi, kugeza ubwo bunabambika ibirangantego by\u2019ishyaka byabwo bakemera, imyenda ya gisirikare n\u2019ibigendana na yo, bakemera gukora imyitozo y\u2019intambara zigamije kurwanira ubwo butegetsi kugirango burambe, ibi bisobanuye ko nta somo bakuye kuri bagenzi babo bababanjirije, bahirimanye n\u2019ubutegetsi uburiho ubu bwasimbuye. Agapfa kaburiwe ni impongo\u00a0!<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/amiel-nkuliza.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-thumbnail wp-image-10106\" alt=\"Amiel Nkuliza\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/04\/amiel-nkuliza-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza, <\/strong><\/p>\n<p>Sweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ikiganiro mucuti wanjye Ismail Mbonigaba aherutse kugirana muri iki cyumweru na Gaspard Musabyimana, wa radiyo y\u2019ishyaka FDU-Inkingi, cyatumye ntekereza byinshi ku itangazamakuru risigaye rikorera mu Rwanda, muri iki gihe. Muri icyo kiganiro Mbonigaba yerekanye ishusho nya yo y\u2019iryo tangazamakuru, rikorera ku bwoba, rikorera Leta y\u2019\u00abigisuti\u00bb, riyoboka Leta \u00abyica\u00bb, \u00abritinya Kagame byasaze\u00bb, ryibasira uwo ari we [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":12213,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-12212","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ikiganiro mucuti wanjye Ismail Mbonigaba aherutse kugirana muri iki cyumweru na Gaspard Musabyimana, wa radiyo y\u2019ishyaka FDU-Inkingi, cyatumye ntekereza byinshi ku itangazamakuru risigaye rikorera mu Rwanda, muri iki gihe. Muri icyo kiganiro Mbonigaba yerekanye ishusho nya yo y\u2019iryo tangazamakuru, rikorera ku bwoba, rikorera Leta y\u2019\u00abigisuti\u00bb, riyoboka Leta \u00abyica\u00bb, \u00abritinya Kagame byasaze\u00bb, ryibasira uwo ari we [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-01-14T21:31:54+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-01-14T21:33:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/01\/abanyamakuru-mu-ngando.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"840\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"560\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza\",\"datePublished\":\"2016-01-14T21:31:54+00:00\",\"dateModified\":\"2016-01-14T21:33:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/\"},\"wordCount\":1258,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/01\\\/abanyamakuru-mu-ngando.png\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/\",\"name\":\"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/01\\\/abanyamakuru-mu-ngando.png\",\"datePublished\":\"2016-01-14T21:31:54+00:00\",\"dateModified\":\"2016-01-14T21:33:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/01\\\/abanyamakuru-mu-ngando.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/01\\\/abanyamakuru-mu-ngando.png\",\"width\":840,\"height\":560},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","og_description":"Ikiganiro mucuti wanjye Ismail Mbonigaba aherutse kugirana muri iki cyumweru na Gaspard Musabyimana, wa radiyo y\u2019ishyaka FDU-Inkingi, cyatumye ntekereza byinshi ku itangazamakuru risigaye rikorera mu Rwanda, muri iki gihe. Muri icyo kiganiro Mbonigaba yerekanye ishusho nya yo y\u2019iryo tangazamakuru, rikorera ku bwoba, rikorera Leta y\u2019\u00abigisuti\u00bb, riyoboka Leta \u00abyica\u00bb, \u00abritinya Kagame byasaze\u00bb, ryibasira uwo ari we [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-01-14T21:31:54+00:00","article_modified_time":"2016-01-14T21:33:37+00:00","og_image":[{"width":840,"height":560,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/01\/abanyamakuru-mu-ngando.png","type":"image\/png"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza","datePublished":"2016-01-14T21:31:54+00:00","dateModified":"2016-01-14T21:33:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/"},"wordCount":1258,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/01\/abanyamakuru-mu-ngando.png","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/","name":"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/01\/abanyamakuru-mu-ngando.png","datePublished":"2016-01-14T21:31:54+00:00","dateModified":"2016-01-14T21:33:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/01\/abanyamakuru-mu-ngando.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/01\/abanyamakuru-mu-ngando.png","width":840,"height":560},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fpr-na-mrnd-kuki-izi-ngoma-zombi-zisa-ntacyo-zipfana-amiel-nkuliza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"FPR na MRND : Kuki izi ngoma zombi zisa ntacyo zipfana ? : Amiel Nkuliza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12212","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=12212"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12212\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/12213"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=12212"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=12212"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=12212"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}