{"id":125,"date":"2012-07-17T17:35:19","date_gmt":"2012-07-17T15:35:19","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=125"},"modified":"2012-10-27T00:36:51","modified_gmt":"2012-10-26T22:36:51","slug":"ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/","title":{"rendered":"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande?"},"content":{"rendered":"<p>FPR n\u2019ishyaka rikomeye, rifite ingufu nyinshi. Iryo shyaka, Leta iriho mu Rwanda na Pr\u00e9sident Kagame ni nk\u2019aho ari ikintu kimwe kubitandukanya biragoye. Rimeze nka ya mashyaka bitaga partis uniques yo mu myaka za mbere ya 1990. Abasirikare, abapolisi n\u2019abandi bose bashinzwe umutekano niryo babamo. Abiyita ngo bari mu yandi mashyaka iyo ubyitegereje ni nk\u2019aho bose bari muri iryo shyaka.<!--more--><br \/>\nAbari muri FPR bari mu byiciro 6 bitandukanye:<br \/>\n<strong><\/strong><\/p>\n<p><strong>Icyiciro cya 1:<\/strong><br \/>\n<strong><\/strong><\/p>\n<p><strong>Cyiganjemo abatutsi bari FPR ku bushake bwabo bazi ibyo barimo. Iki gice kirimo abayoboye iryo shyaka<\/strong> ndetse n\u2019abarishyigikiye bazi icyo bakora, bafite amakuru ahagije kandi banafite inyungu bakuramo kubera: imyanya ya politique, imyanya mu gisirikare no muri Polisi, imyanya mu masosiyete y\u2019ubucuruzi, mu miryango yigenga, imyanya bafite mu mahanga bitewe n\u2019ingufu za FPR\u2026. Icyo gice kigizwe n\u2019abantu bake ari nabo bihariye ibintu byose mu Rwanda: Ubutegetsi, Ubukungu, ubutabera.. mbese baravuga rikijyana nibo ubuzima bwose bw\u2019igihugu bushingiyeho. Mu myaka yashize iyo mikorere yari iri mu maboko y\u2019agatsiko gato k\u2019ibikomerezwa ariko bigamije guteza imbere FPR nk\u2019umuryango, none ubu byarahindutse biri mu maboko ya Pr\u00e9sident Kagame nk\u2019umuntu, ibyemezo byajyaga bibanza kwigwaho kera ubu bisigaye bifatwa nta kubanza kubaza abandi banyamuryango bakomeye. Mbese ako gatsiko karimo abantu bumvira Pr\u00e9sident Kagame 100%, ibikorwa byose kera byakorwaga bigamije kuzanira inyungu FPR nk\u2019umuryango bisigaye biha inyungu Kagame n\u2019agatsiko ke ku giti cyabo. Abo nibo batwaye abanyarwanda mu kigare. Aba iyo umuntu agerageje kuganira nabo ku bitagenda mu gihugu, basubiza mu kinyabupfura ko igihugu bakizamuye bagikuye kure ko nta muntu n\u2019umwe ufite uburenganzira bwo kunenga FPR na Kagame.<\/p>\n<p><strong>Icyiciro cya 2:<\/strong><br \/>\n<strong><\/strong><\/p>\n<p><strong>Cyiganjemo abatutsi bari muri FPR ku bushake bwabo ariko batari mu gatsiko<\/strong>, bafite ububasha bumwe na bumwe ari bufite aho bugarukira. Bahoze bari mubafashaga gufata ibyemezo igihe ibyemezo byo muri FPR byafatwaga n\u2019abanyamuryago bateranye. Abenshi muri abo bantu nibo benshi bari mu buyobozi , polisi n\u2019igisirikare. Ikibaranga ni ugutinya Kagame, bagakora ibyo ategetse kugirango bakomeze bibonere umugati.. Iki gice kirimo ibice 3 bito:<\/p>\n<p><strong>a.Iki gice kirimo abanyabwenge benshi baje mu butegetsi mu minsi ya vuba<\/strong>, abasirikari n\u2019abapolisi bazamutse vuba badafite ibyaha byo mu ntambara navuga ko bifuza amahinduka ariko bafite ubwoba ko ibintu bihindutse abahutu babihoreraho badatoranije. Ntabwo biteguye kugwa inyuma ya Kagame cyangwa gukora ubwicanyi kubera we, kuko bazi amategeko kandi bifuza kuzagira ejo hazaza heza mbese bajyana n\u2019aho isi igeze. Bakora akazi kabo ka minsi yose neza. Baganjemo abaje baturuka hanze ariko harimo n\u2019abari basanzwe mu Rwanda (abacikacumu). Kuko biyizeye mu bumenyi ntabwo ari intagondwa ni nabo bagenda batuma abahutu bamwe na bamwe binjira muri FPR kubera ubuhanga bwabo. Ibikorwa byinshi by\u2019amajyambere nibo babikora kandi muri rusange nibo barimo kubaka igihugu. Biteguye gukorana n\u2019abahutu ariko bakizezwa umutekano kandi mu gutanga imyanya mu kazi hagakurikizwa ubumenyi ntihakurikizwe ubwinshi bw\u2019abahutu. Akenshi abantu bo muri iki gice baba bafitanye amasano n\u2019abatangije FPR cyangwa Abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru. Aba nabo basubiza berekana intambwe mu rwego rw\u2019ubukungu bakavuga ko n\u2019ubwo hari ibibazo bishobora gukemurirwa hamwe mu mahoro, bagerageza gushyigikira Kagame na FPR batanga ingingo ku ngingo kandi bazisobanura neza ku buryo aribo bakoreshwa akenshi mu kureshya abanyamahanga cyangwa abanyarwanda baba hanze.<\/p>\n<p><strong>b.Iki gice cyiganjemo ab\u2019intagondwa bumva ko abahutu atari abantu nkabo batakagombye kugira uburenganzira nk\u2019abatutsi.<\/strong> Iki gice gikunze no kutishimira ishyirwa mu myanya y\u2019abahutu bamwe na bamwe nakwita udukingirizo. Bifuza ko habaho amahinduka ariko akagarukira muri FPR imbere, mbese FPR ikongera ikaba ya yindi ya kera hagifatwa ibyemezo byumvikanyweho na benshi. Mbese ntibishimiye igitugu cya Kagame ariko ntako bagira kuko niwe akenshi ubatekerereza. Biteguye mbese kugwa inyuma ya Kagame. Iki gice nicyo kirimo n\u2019abafite ibyaha by\u2019intambara, ntabwo bifuza amahinduka akomeye kuko batinya ko ayo mahinduka yatuma abahutu bafata ubutegetsi bityo bagatakaza imyanya mu buyobozi ndetse bakaba bakurikiranwa mu bucamanza. Iki gice kirimo abantu bari muri FPR kuva kera, kirimo cyane cyane abanyapolitiki, abasirikari bakuru, bafite amashuri aciritse, harimo abakabya bavangura n\u2019abatutsi bitewe n\u2019aho baje baturuka, kugeza no kugushinyagurira abatutsi bagenzi bababo b\u2019abacikacumu. Aba kuganira nabo biragoye, kuko kuba bararwanye kandi bagatsinda intambara bumva bibaha uburenganzira bwose, bumva ko kuba hari abahutu FPR yaretse ntibice ndetse hakagira abajya mu gisirikari no mu buyobozi bihagije. Bumva ahubwo Kagame yarajenjetse hagapfa abahutu bake, ko iyo aba aribo baba bategeka nta muhutu n\u2019umwe waba ari mu buyobozi.<\/p>\n<p><strong>c.<\/strong> <strong>Iki gice kigizwe n\u2019abatutsi bari mu myanya y\u2019ubuyobozi bwo hejuru ariko batishimiye imikorere ya Kagame<\/strong> n\u2019ibyemezo bimwe na bimwe ku buryo badatinya kuvuga ibitagenda, ariko akenshi baricecekera bakabiganira hagati yabo. Iki gice kirimo abanyabwenge b\u2019inararibonye, abasirikare bize. Iki gice nicyo gishobora kuvamo abakora nka Coup d\u2019Etat. Ntabwo bakunda abahutu ariko biteguye gushyikirana n\u2019abahutu ariko bakizezwa umutekano wabo, bashyigikiye ko habaho imbabazi rusange (amnistie g\u00e9n\u00e9rale) kuko abenshi muri bo ntibashobora gutembera mu mahanga uko babishaka, bafite imitungo mbese barashaka kubaho neza ngo barye imitungo yabo nta nkurikizi. Bakurikiranira hafi politiki bazi neza ko ingufu Kagame afite mu mahanga zitazahoraho, ntibatinya Kagame kuko bamuzi neza kuva kera n\u2019uburyo yazamutse, babona Kagame arimo kubaroha. Bamufitiye ishyari kuko ntabona atabarusha amashuri cyangwa ubumenyi. Ntibishimiye agasuzuguro abashyiraho n\u2019ukuntu ashaka kwigira ikigirwamana. Aba nibo bakunze gusohora amabanga ya FPR hanze bakoresheje abanyamakuru cyangwa ibihuha. Nkeka ko bafitanye imikoranire ya rwihishwa na RNC (Rwanda National Congress) ya ba Kayumba, Rudasingwa, Gahima na Karegeya. Biteguye kwikiza Kagame bakanamugerekaho amakosa yose yabaye ubuzima bugakomeza. Iyo uganiriye nabo ku bitagenda mu gihugu basubiza nk\u2019abandi bose bagerageza gushyigikira Kagame ariko ntibakabye, bavuga ibintu bazasubiramo kandi bavuga amagambo abanze adashobora kuzabateza ingorane mu minsi iri imbere cyangwa yatuma Kagame abona impamvu yo kubikiza, aba bantu Kagame arabazi ariko ntabwo yapfa kugira icyo abatwara nta bimeneyetso bigaragara afite. Icyo abakorera iyo bibaye ngombwa ni ukubaha imyanya idafututse imeze nko kubigizayo<\/p>\n<p><strong>Icyiciro cya 3:<\/strong><\/p>\n<p><strong>Iki gice cyiganjemo n\u2019abatutsi bazi ibyo barimo bashyigikiye Pr\u00e9sident Kagame na FPR by\u2019amaranga mutima (fanatiques) cyane bishingiye ku bwoko cyangwa aho baturutse<\/strong>. Baramwizera cyane, bamufata nk\u2019ikigirwamana, bazi ko ariwe utuma imvura igwa cyangwa ijoro ricya, mbese bamukurikiye buhumyi. Ntibazi itandukanyirizo riri hagati ya Kagame, U Rwanda, Inzego z\u2019umutekano, na FPR. Aba nibo bakunze gukoreshwa mu bikorwa by\u2019urugomo no kugirira nabi abatavugarumwe na leta cyane cyane abahutu ntibatinya no kuba bakwica abatutsi bagenzi babo bibaye ngombwa. Iki gice kirimo abasirikari bo hasi, abavuyekurugerero, abakada, abayobozi b\u2019ibanze n\u2019abanyarwanda bavuye hanze ndetse n\u2019abacikacumu. Ntibihanganira umuntu uvuga nabi Kagame cyangwa FPR, kubera ubumenyi bucye bw\u2019amategeko bakunze kwigamba ibikorwa bimwe na bimwe by\u2019ubwicanyi, ntibatinya kuvuga ko abahutu bapfuye ariko ko nta cyaha kirimo kuko kuri bo baba bumva abahutu bagomba kuba hasi y\u2019abatutsi igihe cyose. Aba nibo kenshi babeshyera abantu muri za Gacaca kubera gushaka ruswa, cyangwa urwango baba bafitiye abahutu, umuntu wese badakunze bamwita interahamwe. Aba kuganira nabo ku bijyanjye na politiki biragoye kuko uretse ibitutsi no kwivamo nta kindi kintu bavuga cyubaka, ntabwo batekereza kuri ejo hazaza ahubwo wagirango basigaye inyuma mu bitekerezo.<\/p>\n<p><strong>Icyiciro cya 4:<\/strong><\/p>\n<p><strong>Iki gice kiganjemo abatutsi bo mu rwego ruciriritse bashyigikiye FPR na Kagame kubera kutamenya ukuri ku byabaye cyangwa bibera ibukuru.<\/strong> Kutabona undi muntu bizeye bashyigikira nabyo bituma bigira muri FPR, bakagendera ku bwoko gusa. Ariko babonye undi muntu w\u2019umututsi bumva baba bizeye bamushyigikira. Iki gice gikunze kubabazwa n\u2019uko kitagera ku byiza by\u2019igihugu, nicyo kirimo abatutsi benshi. Abenshi muri bo ni abakene, bakora ibyo abayobozi babasabye. Ntibakunze gukurikirana politiki kubera ubukene baba bibereye mu mirimo itandukanye ituma babona amaramuko. Iki gice kirimo abasirikari, abapolisi, abavuye ku rugerero (Demobs) n\u2019abantu bafite ubumenyi nk\u2019abarimu, abayobozi b\u2019ibanze, abacuruzi baciriritse, abakozi ba leta n\u2019amasosiyete ubona bashyira mu gaciro, ntibakunze kuvangura amoko bagerageza kubana n\u2019abahutu ndetse rimwe na rimwe bashakana nabo. Ariko bagatinya cyane ko abahutu bazajya ku butegetsi bakicwa cyangwa bagatotezwa. Iki gice kirimo abacitse ku icumu n\u2019abavuye hanze b\u2019abakene. Iyo uganiriye nabo ubona bagaragaza ko bakunze Kagame ariko baba bafite impungenge z\u2019ejo hazaza, usanga badatinya kunenga Kagame ku bijyanye n\u2019uko hari ubusumbane hagati y\u2019abakire n\u2019abakene. Bamwe ntibatinya kwerekana ko bashyigikiye Umwami cyangwa ko Rwigema iyo adapfa ibintu biba bimeze neza.<\/p>\n<p><strong>Icyiciro cya 5:<\/strong><\/p>\n<p><strong>Iki gice kigizwe n\u2019abantu bafite ababyeyi badahuje ubwoko<\/strong>. Usanga cyane cyane bafite ba nyina b\u2019abatutsikazi. Ni abantu akenshi bafite ipfunwe ryo kuba bitwa abahutu akenshi bakunze kubeshya ko ari abatutsi. Akenshi abatutsi b\u2019amwimerere ntibabizera neza. Kubera ibikorwa by\u2019ivangura bagiriwe bamwe imiryango ya ba se ikabihakana, ndetse bakaba barishwe cyane muri 1994 bazizwa ko bashobora kuba ari ibyitso bya FPR, bakunze kwanga abahutu urunuka, ariko bakagira n\u2019ingorane zo kuvangurwa na bagenzi babo b\u2019abatutsi bacitse ku icumu ku buryo hari bamwe bimwa ibyangombwa ngo barihirwe nk\u2019izindi mpfubyi. Aba bakunze kugerageza kwerekana ko bashyigikiye Kagame na FPR cyane ndetse bakarenza. Bakunze kwerekana ibikorwa by\u2019ivangura ku bahutu kugirango hatagira ukeka ko bafite amaraso yabo. Iyo uganiriye nabo ku bijyanye na politiki bashyigikira Kagame cyane kuko akenshi baba batakwizeye ariko muri rusange usanga bafite umurongo wa politiki udahamye ugenda uhindagurika ukurikije abo baganira nabo.<\/p>\n<p><strong>Icyiciro cya 6:<\/strong><\/p>\n<p>Iki gice navuga ko kigizwe n\u2019abahutu bari muri FPR. Kirimo ibice 3 by\u2019ingenzi.<\/p>\n<p><strong>Iki gice kigizwe n\u2019abahutu bashyigikiye FPR bazi ibyo bakora, akenshi baba bavanze cyangwa baba barashakanye n\u2019abatutsi, cyangwa batarahuye n\u2019ubwicanyi bwa FPR<\/strong>. Babona FPR igerageza gukora neza. Ntibifuza ikintu cyose cyatera umutekano mucye bakaba babigwamo, aba barabona ubuzima barimo ntacyo bubatwaye, kandi kuba FPR itarabishe barayibishimira cyane bakirengagiza akandi karengane kose. Mbese ntibashaka uwakoma rutenderi. Bifuza ko hatagira uhungabanya Kagame, bigatuma ingorane zibagarukaho.. Barigengesera cyane ntibashaka uhungabanya ubwo buzima barimo. Akenshi usanga barashoboye gukora bakaba hari icyo bigejejeho. Usanga bafitanye ubucuti n\u2019abatutsi ndetse n\u2019amasano. Iki kiciro kirimo abantu bize bafite akazi keza, rimwe na rimwe bari mu buyobozi, abacuruzi, abakozi basanzwe, abapolisi, abasirikari\u2026 ndetse n\u2019abandi baturage bishimiye ubuzima barimo. Ntibakunze kwivanga muri politiki cyane. Ariko bakurikiranira politiki hafi bakunze kurwanya abanyapolitiki bari hanze, kuko babona bashaka kubateza ingorane<\/p>\n<p><strong>Iki gice aricyo kirimo abahutu n\u2019abanyarwanda benshi<\/strong>,<strong> ni ikirimo abantu bahatiwe kujya muri FPR ku ngufu,<\/strong> bagapfa kubyemera ngo batikura n\u2019aho bari bari. Abenshi baba bariciwe na FPR, barahoze ari impunzi aribwo bagitahuka, abafunguwe cyangwa bafite bene wabo bafunze, abacuruzi bakomeye, abarimu, abakozi ba leta, aba Ex FAR, ahahoze muri FDLR mbese abantu bo mu nzego zose. Aba bahatirwa gutanga imisanzu ya FPR batabishaka, abenshi barahizwa muri FPR ku ngufu, bakorerwa ibikorwa by\u2019urugomo ariko bakihangana kuko nta kundi babigenza. Aba ni babandi tubona buzuye za Stade aho FPR iba yakoze za mitingi. Kuganira nabo biragoye kuko baba bafite ubwoba, bakubwira gusa ukuri ari uko bakuzi neza ariko nabwo bakebaguzwa kugira ngo hatagira ubumva. Banga FPR urunuka ariko nta kundi babigenza, ntibiteguye umuntu wabazanamo politiki mu gihe umutekano wabo utizewe neza kuko baracyashaka kubaho.<\/p>\n<p><strong>Iki gice kirimo abahutu bari muri FPR, barahiye, batanga imisanzu ku bushake bwabo. Ariko babeshya FPR.<\/strong> Abenshi ni abayobozi, abacuruzi, abakozi ba leta, aba Ex FAR, abahoze muri FDLR n\u2019abandi benshi baba bashaka inyungu kuri FPR. Bakunze kwigira abavugizi ba FPR cyane. Uretse gushaka inyungu bamwe baba bashaka guhisha uruhare rwabo mu byabaye muri 1994, benshi bagiye muri FPR ngo ibarinda gacaca cyangwa gukurikiranwaho ibindi byaha. Aba nibo bakunze gukoreshwa mu gushinja ibinyoma cyangwa bagashyirwa imbere na FPR ngo yerekane ko itavangura. Akenshi FPR iba yarabavumbuye ikabareka bamara gukora akazi bagenewe, akenshi iyo karangiye, abatigiriye inama ngo bayice mu myanya y\u2019intoki barangiriza mu buroko cyangwa bakicwa.<br \/>\nUmwanzuro: Byakunze kuvugwa ko Inkotanyi ari indashyikirwa mu gutera igipindi no gupanga. Kandi nta washidikanya ko biri mu byabafashije kuba bagifite ubutegetsi kugera n\u2019ubu. Gusa rero ibyo ni byo amaherezo bizahirika FPR. Yapanze byinshi bisobetse kandi bidodadoze. Aho ibintu bigeze, hari bimwe bitangiye kuyiremerera kandi ari yo yabyipangiye. Isi ni umubumbe, bivuze ko uyirukaho aromboreje imbere ye aba agenda ku ruziga. Iyo yihuse agakabya, agera aho akagaruka aho yatangiriye, abo yari yasize inyuma akababona imbere ye. Ngiryo ihurizo FPR ihanganye naryo.<\/p>\n<p><strong>Ubwanditsi<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>FPR n\u2019ishyaka rikomeye, rifite ingufu nyinshi. Iryo shyaka, Leta iriho mu Rwanda na Pr\u00e9sident Kagame ni nk\u2019aho ari ikintu kimwe kubitandukanya biragoye. Rimeze nka ya mashyaka bitaga partis uniques yo mu myaka za mbere ya 1990. Abasirikare, abapolisi n\u2019abandi bose bashinzwe umutekano niryo babamo. Abiyita ngo bari mu yandi mashyaka iyo ubyitegereje ni nk\u2019aho bose [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":126,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-125","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"FPR n\u2019ishyaka rikomeye, rifite ingufu nyinshi. Iryo shyaka, Leta iriho mu Rwanda na Pr\u00e9sident Kagame ni nk\u2019aho ari ikintu kimwe kubitandukanya biragoye. Rimeze nka ya mashyaka bitaga partis uniques yo mu myaka za mbere ya 1990. Abasirikare, abapolisi n\u2019abandi bose bashinzwe umutekano niryo babamo. Abiyita ngo bari mu yandi mashyaka iyo ubyitegereje ni nk\u2019aho bose [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-17T15:35:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-10-26T22:36:51+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande?\",\"datePublished\":\"2012-07-17T15:35:19+00:00\",\"dateModified\":\"2012-10-26T22:36:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/\"},\"wordCount\":1974,\"commentCount\":2,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/\",\"name\":\"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-17T15:35:19+00:00\",\"dateModified\":\"2012-10-26T22:36:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"259\",\"height\":\"300\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande? - Umunyarwanda","og_description":"FPR n\u2019ishyaka rikomeye, rifite ingufu nyinshi. Iryo shyaka, Leta iriho mu Rwanda na Pr\u00e9sident Kagame ni nk\u2019aho ari ikintu kimwe kubitandukanya biragoye. Rimeze nka ya mashyaka bitaga partis uniques yo mu myaka za mbere ya 1990. Abasirikare, abapolisi n\u2019abandi bose bashinzwe umutekano niryo babamo. Abiyita ngo bari mu yandi mashyaka iyo ubyitegereje ni nk\u2019aho bose [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-17T15:35:19+00:00","article_modified_time":"2012-10-26T22:36:51+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande?","datePublished":"2012-07-17T15:35:19+00:00","dateModified":"2012-10-26T22:36:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/"},"wordCount":1974,"commentCount":2,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/","name":"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-17T15:35:19+00:00","dateModified":"2012-10-26T22:36:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"259","height":"300"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-ababa-muri-fpr-inkotanyi-ni-bande\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ese ababa muri FPR-Inkotanyi ni bande?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/125","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=125"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/125\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=125"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=125"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=125"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}