{"id":12865,"date":"2016-03-29T18:35:02","date_gmt":"2016-03-29T16:05:02","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=12865"},"modified":"2016-03-29T18:35:02","modified_gmt":"2016-03-29T16:05:02","slug":"inyigisho-ya-kizito-mihigo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/","title":{"rendered":"Inyigisho ya Kizito Mihigo"},"content":{"rendered":"<p>Byaragaragaye ko uko abantu bumva ibintu byigaragariza mu migenzereze yabo. Uwashaka kumenya ibyo abantu batekereza, bumva ibintu, yareba imigenzereze yabo. Ntabwo yakumva ibyo bavuga yareba ibyo bakora. Hashize imyaka ibiri umuhanzi umenyerewe witwa Kizito Mihigo avuze amagambo amateka azamwibukiraho:<em> \u201cNdi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu\u201d<\/em>.<!--more--><\/p>\n<p>Mu Rwanda dufite abahanga benshi mu mitekerereze (philosophes), nka ba Kagame Alexis uzwi ku rwego mpuzamahanga. Dufite abanyamadini benshi b\u2019ababahanga bagerageza gufasha abanyarwanda kugira imitekerereze inoze yabafasha gutunga no gutunganirwa mu cyubahiro nta pfunwe. Barabyigisha muri za kiliziya n\u2019insengero zabo no mu bitabo bandika. Bose muri rusange baba bafite inkomanga ku mutima y\u2019amahano (Jenoside yo 1994 n\u2019ubwicanyi bwayibanjirije bukaba bugikomeza), yagwiriye u Rwanda, bashakisha uburyo bavura umuryango nyarwanda. Simvuze abanyapolitiki kuko abenshi bavuga indimi ebyeri barinze imbehe zabo.<\/p>\n<p>Kugera ubu abenshi muri aba bavuga usanga bacishiriza cyangwa bavuga ibintu igicagate kubera impamvu zinyuranye tuzareba ikindi gihe. Ntawe ndumva atubwira uburyo twakwirinda amahano yatugwiriye ahubwo abenshi basa n\u2019abategura andi yaba arushijeho kuba mabi kuko inkovu icitse tuzi ibyayo. Ibyo bavuga n\u2019ibyavugwaga mbere y\u2019ayo mahano ntaho bitandukaniye.<\/p>\n<p>Kuko mfashe urugero ku banyamadini mbere y\u2019amahano, kiliziya n\u2019insengero byaruzuraga ndetse bakatubwira ko hejuru ya 80% by\u2019abanyarwanda bari abakristu. Ibi byatumye abantu benshi na n\u2019ubu bibaza akamaro ko gusengera muri ayo madini. Amadini ataturinda amahano ni ya kavuro ki? Imyigishirize y\u2019ubu ntaho itaniye n\u2019iya mbere, ntacyo bahinduye. Ayo madini amaze iki?<\/p>\n<p>Ngarutse kuri Kizito rero inyigisho yayitangiye mu ndirimbo: Igisobanuro cy\u2019urupfu. Ku buryo abanyamadini bose bayigishije, n\u2019abanyapolitiki bakayisesengura, mu mashuri ikigishwamo. U Rwanda rwatera imbere, nta nabi nta mahano nk\u2019ayatugwiriye agikomeza no kutugwira yazongera.Abanyarwanda bagatozwa ubumuntu kuko nibwo babuze ntibabuze ubunyarwanda.<\/p>\n<p>Kudatinda kuri iyi ngingo ni ukubakira ku musenyi. Ntacyo bimaze kubwira abantu iby\u2019Imana nta bumuntu bifitemo. Ni za mva zirabye ingwa Yezu avuga mu Ivanjili. Bimaze iki kugira misa nyinshi n\u2019ibiterane bikubita bikuzura, niba ababizamo n\u2019ababiyoboye baramunzwe n\u2019ivanguramoko. Umupadiri cya umupasiteri ushyira imbere ubwoko bwe yigisha iki abantu?<\/p>\n<p>Arigisha cyangwa araroga? Ijambo ry\u2019Imana barihuza bate n\u2019ivanguramoko ryasaritse benshi muri bo, bahindura kiliziya zabo n\u2019amateraniro yabo ihuriro ry\u2019ubwoko bwabo.<\/p>\n<p><em>\u201cNdi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu\u201d<\/em>. Birumvikana ko Kizito agorora politiki ya <em>\u201cNdi umunyarwanda\u201d<\/em> yari igitangira n\u2019ubu bamwe bakiririmba ariko yifitemo ubumara bwatwika niba abantu batabigaruriye hafi. Birahagije kumva amadiskuru y\u2019abayobozi mu rwego rwo kuyitangiza cyangwa kumva rumwe mu rubyiruko bivugwako ari rwo rwafashe iya mbere mu kuyitekereza.<\/p>\n<p>Ntabwo dushobora kubakira agaciro kacu n\u2019icyubahiro ku nkomoko ngo twibwire ko twubaka igihugu. Ntibihagije kuba umunyarwanda. Igihe twamenya kubaha buri wese nk\u2019umuntu ibindi byaziraho. Ibi birinda ivangura iryo ariryo ryose.<\/p>\n<p>Umuntu ufite ubwenge (raison), n\u2019ubwigenge (libert\u00e9) bwo guhitamo icyo ashaka no kwirengera inkurikizi z\u2019ibyo avuga cyangwa avuga.Ufite uburenganzira (droits), butabangamira ubw\u2019abandi , busesuye kuko ari umuntu.<\/p>\n<p>Igihugu nticyatera imbere niba abantu badahawe amahirwe angana. Niba hari abahabwa imyanya kubera ubwoko bwabo, kubera ababyeyi babo atari ukubera ko bagaragaje ko bafite ubushobozi. Ibi bisa no kuvukana imbuto byo hambere. Ubushobozi umuntu yifitemo muri we atari ubushingiye ku mateka no ku bandi n\u2019iyo baba ari ababyeyi be.<\/p>\n<p>Mbabazwa n\u2019uko kuva Kizito atanze iyo nyigisho ikomeye ntacyo turakosora.Kizito tuzi yanze ko ubwoko busumba ubumuntu, ababumubonagamo batangira kumuhekenyera amenyo. Abanyamadini iyo bababajije icyo batekereza kuri \u201cNdi umunyarwanda\u201d bavuga ko iyo politiki ari nziza. Ntumbaze niba barayisesenguye cyangwa bazi ibiyirimo. Ubundi bakavuga ko bakiyitekerezaho, bazatubwira. Hagati aho uburozi buri kwinjira mu mitwe y\u2019abanyarwanda. Nyamara basubiye mu magambo ya Kizito byose birimo.<\/p>\n<p><em>\u201cNdi umunyarwanda ijya ibanzirizwa na Ndi umuntu\u201d<\/em> Kizito Mihigo<\/p>\n<p><iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_54532\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/r0Kdbdvf6-8?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe><\/p>\n<p><strong>Emmanuel Musangwa<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Byaragaragaye ko uko abantu bumva ibintu byigaragariza mu migenzereze yabo. Uwashaka kumenya ibyo abantu batekereza, bumva ibintu, yareba imigenzereze yabo. Ntabwo yakumva ibyo bavuga yareba ibyo bakora. Hashize imyaka ibiri umuhanzi umenyerewe witwa Kizito Mihigo avuze amagambo amateka azamwibukiraho: \u201cNdi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu\u201d.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":12866,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-12865","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Inyigisho ya Kizito Mihigo - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Inyigisho ya Kizito Mihigo - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Byaragaragaye ko uko abantu bumva ibintu byigaragariza mu migenzereze yabo. Uwashaka kumenya ibyo abantu batekereza, bumva ibintu, yareba imigenzereze yabo. Ntabwo yakumva ibyo bavuga yareba ibyo bakora. Hashize imyaka ibiri umuhanzi umenyerewe witwa Kizito Mihigo avuze amagambo amateka azamwibukiraho: \u201cNdi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu\u201d.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-03-29T16:05:02+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/03\/mihigo.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"598\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"400\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Inyigisho ya Kizito Mihigo\",\"datePublished\":\"2016-03-29T16:05:02+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/\"},\"wordCount\":603,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/03\\\/mihigo.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/\",\"name\":\"Inyigisho ya Kizito Mihigo - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/03\\\/mihigo.jpg\",\"datePublished\":\"2016-03-29T16:05:02+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/03\\\/mihigo.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/03\\\/mihigo.jpg\",\"width\":598,\"height\":400},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Inyigisho ya Kizito Mihigo\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Inyigisho ya Kizito Mihigo - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Inyigisho ya Kizito Mihigo - Umunyarwanda","og_description":"Byaragaragaye ko uko abantu bumva ibintu byigaragariza mu migenzereze yabo. Uwashaka kumenya ibyo abantu batekereza, bumva ibintu, yareba imigenzereze yabo. Ntabwo yakumva ibyo bavuga yareba ibyo bakora. Hashize imyaka ibiri umuhanzi umenyerewe witwa Kizito Mihigo avuze amagambo amateka azamwibukiraho: \u201cNdi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu\u201d.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-03-29T16:05:02+00:00","og_image":[{"width":598,"height":400,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/03\/mihigo.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Inyigisho ya Kizito Mihigo","datePublished":"2016-03-29T16:05:02+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/"},"wordCount":603,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/03\/mihigo.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/","name":"Inyigisho ya Kizito Mihigo - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/03\/mihigo.jpg","datePublished":"2016-03-29T16:05:02+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/03\/mihigo.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/03\/mihigo.jpg","width":598,"height":400},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/inyigisho-ya-kizito-mihigo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Inyigisho ya Kizito Mihigo"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12865","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=12865"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12865\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/12866"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=12865"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=12865"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=12865"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}