{"id":12925,"date":"2016-04-02T05:55:29","date_gmt":"2016-04-02T03:25:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=12925"},"modified":"2016-04-02T06:03:56","modified_gmt":"2016-04-02T03:33:56","slug":"mbaze-john-rucyahana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/","title":{"rendered":"Mbaze Bishopu John Rucyahana"},"content":{"rendered":"<p>Mperutse gusoma igitangazamakuru cyitwa \u201cUmuseke\u201c, aho umwe mu basaza bajijutse tugira mu Rwanda, Bishopu John Rucyahana, yavugaga ku bumwe n\u2019ubwiyunge by\u2019Abanyarwanda bintera kwibaza. Nasanze bimwe mubyo igihugu cyacu cyazize harimo kutagira abantu bakuru.<!--more--> Abasaza b\u2019inararibonye b\u2019inyangamugayo. Aba nibo bashobora gucyaha amabi akorerwa mu gihugu, bagahanura amahano yakigwira n\u2019ashobora kukigwira. Si ukuvuga ko nta basaza bahari ahubwo abujuje ibyo maze kuvuga mu Rwanda ntabo. Ni agahinda kubona umusaza ubeshya byajya kuba agahomamunwa akabeshya ku maradiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.<\/p>\n<p>Icyantangaje ni ukuntu Bishopu Rucyahana akomeje kwemeza ko mbere y\u2019umwaduko w\u2019abazungu, abakoloni , u Rwanda rwari paradizo; Abanyarwanda bari babanye neza.<\/p>\n<p>Iyi ni imvugo ikoreshwa n\u2019Inkotanyi zishaka kwerekana ko kuva abazungu baza kugeza zifashe ubutegetsi mu 1994 u Rwanda rwari mu mwijima.<\/p>\n<p><strong>Kuki amateka y\u2019u Rwanda atigishwa?<\/strong><\/p>\n<p>Niko Ruchyaha abakoloni bataraza abanyarwanda barabanaga, kuko hari abirirwaga bahetse abandi? Kuko hari abari batunzwe no gukorerwa n\u2019abandi? Kuko hari abirirwaga bikoreye imboho impara zikaza bagemuriye abirirwa babuguza? Kuko umwami yicaga agakiza?<\/p>\n<p>Niko ye dufate urugero wa mwami w\u2019umusazi yajyaga kwica abahungu be rubanda atarugize ay\u2019ifundi igira ibivuzo?<br \/>\nRwabugiri yarimaguye bene wabo barimo ba se wabo n\u2019abagore be rubanda rusanzwe rugeze he? Ni Abakoloni babishe?<br \/>\nAbanyiginya bashiriye ku Rucunshu ni umubano mwiza? Abo Kanjogera na basaza be barimbaguye mu minsi yakurikiyeho byerekana umubano mwiza w\u2019Abanyarwanda? Basebya na Ndungutse se bafashe intwaro kubera umubano mwiza wari mu gihugu? Ni Abakoloni babiteye?<\/p>\n<p>Ibintu byo gufata igihe cy\u2019abami mukakigira paradizo ni ikinyoma. Niba icyo gihe abanyarwanda bari babanye neza nimusobanurire abato, uko babagaho dutangire tubyige tubyigane. Niba byari byiza kuki bitigishwa mu mateka? Kuki abanyarwanda mubabuza kumenya amateka yabo? Rucyahana tubwire muri make uburyo abanyarwanda bari babayeho neza mbere y\u2019ubukoloni? Ubuhake ni abakoloni babuzanye? Ukurikije uburenganzira bwa muntu tubwire icyo ubwami bwari bumariye abanyarwanda.<\/p>\n<p>Niba utigiza nkana, soma ibitabo byinshi byaranditswe. Hera ku bya Kagame Alexis ndahamya ko nta nyungu yari afite zo kubeshyera abami, ahubwo yabakingiye ikibaba muri byinshi. Duke yavuze twerekana uko byari bimeze.<\/p>\n<p><strong>Tuzabeshya kugeza ryari?<\/strong><\/p>\n<p>None se Rucyaha! ubu Kagame ageze he abo bazanye ? Imifuka si iyabo? Ba Gasakure na ba Rwigara bishwe n\u2019abakoloni? Abatutsi bishwe muri 1994 na n\u2019ubu bacyicwa barazira abakoloni? Abagogwe bishwe n\u2019abakoloni? Muri Stade i Byumba, n\u2019ahandi henshi muri Byumba, mu misozi yo muri Gitarama, i Gakurazo , za Ndera i Kibeho, muri Kanama, abo batsinze mu buvumo bwa Musanze wari hafi yaho, amashyamba yo muri Kongo yuzuye imirambo y\u2019Abanyarwanda abo bose ni Abakoloni?<\/p>\n<p>Ese u Rwanda ni rwo rwakoronijwe rwonyine ko nta handi habaye amahano nka yabaye mu Rwanda? Mzee icara utwereke inkomoko y\u2019ibyatubayeho cyane utwereke uruhare rwacu, turukosore tubane mu mahoro. Gusa bimwe mubyatumye amahano atugwira ni abasaza n\u2019abandi bakagombye kubera urugero abandi babeshya kurusha uko bahumeka. Igihe u Rwanda ruzaba rufite abasaza benshi basaziye mu kinyoma kuruvura bizatugora. None se niba ubwami bwari bwiza mwabugaruye ibya Republika tukabyihorera.<\/p>\n<p>Ntukibwire ko rubanda ari ibicucu? Barabizi kandi barabibona kandi bazi neza ko ikibazo dufita atari amoko ahubwo ari ubusambo, ububandi, ubujura n\u2019ubugome bwa bamwe bashaka kwigwiza byose. Ubu se ko ndeba ari abatutsi ari n\u2019abahutu muri kubacura bufuni na buhoro ikibazo ni ikihe?<\/p>\n<p>Ubanze unsubize ibyo ibindi nzabikubaza ubutaha.<\/p>\n<p><strong>Musangwa Emmanuel<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mperutse gusoma igitangazamakuru cyitwa \u201cUmuseke\u201c, aho umwe mu basaza bajijutse tugira mu Rwanda, Bishopu John Rucyahana, yavugaga ku bumwe n\u2019ubwiyunge by\u2019Abanyarwanda bintera kwibaza. Nasanze bimwe mubyo igihugu cyacu cyazize harimo kutagira abantu bakuru.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":12926,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-12925","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Mbaze Bishopu John Rucyahana  - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mbaze Bishopu John Rucyahana  - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mperutse gusoma igitangazamakuru cyitwa \u201cUmuseke\u201c, aho umwe mu basaza bajijutse tugira mu Rwanda, Bishopu John Rucyahana, yavugaga ku bumwe n\u2019ubwiyunge by\u2019Abanyarwanda bintera kwibaza. Nasanze bimwe mubyo igihugu cyacu cyazize harimo kutagira abantu bakuru.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-04-02T03:25:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-04-02T03:33:56+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/Rucyahana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"244\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"214\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/\",\"name\":\"Mbaze Bishopu John Rucyahana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/Rucyahana.jpg\",\"datePublished\":\"2016-04-02T03:25:29+00:00\",\"dateModified\":\"2016-04-02T03:33:56+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/Rucyahana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/Rucyahana.jpg\",\"width\":244,\"height\":214},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mbaze Bishopu John Rucyahana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mbaze Bishopu John Rucyahana  - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mbaze Bishopu John Rucyahana  - Umunyarwanda","og_description":"Mperutse gusoma igitangazamakuru cyitwa \u201cUmuseke\u201c, aho umwe mu basaza bajijutse tugira mu Rwanda, Bishopu John Rucyahana, yavugaga ku bumwe n\u2019ubwiyunge by\u2019Abanyarwanda bintera kwibaza. Nasanze bimwe mubyo igihugu cyacu cyazize harimo kutagira abantu bakuru.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-04-02T03:25:29+00:00","article_modified_time":"2016-04-02T03:33:56+00:00","og_image":[{"width":244,"height":214,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/Rucyahana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/","name":"Mbaze Bishopu John Rucyahana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/Rucyahana.jpg","datePublished":"2016-04-02T03:25:29+00:00","dateModified":"2016-04-02T03:33:56+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/Rucyahana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/Rucyahana.jpg","width":244,"height":214},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbaze-john-rucyahana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mbaze Bishopu John Rucyahana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12925","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=12925"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/12925\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/12926"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=12925"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=12925"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=12925"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}