{"id":13137,"date":"2016-04-14T06:11:36","date_gmt":"2016-04-14T03:41:36","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=13137"},"modified":"2016-04-14T06:11:36","modified_gmt":"2016-04-14T03:41:36","slug":"ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: \u00abUbutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima\u00bb &#8211; Amiel Nkuliza"},"content":{"rendered":"<p>N&#8217;ubwo aya magambo mbaye nk&#8217;uyiyitirira, si ayanjye; ni ay\u2019umuharanizi w\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, w\u2019icyatwa, wagaragaje ubwitange bw\u2019indashyikirwa. Ni ay\u2019umugabo witwa Joseph Matata, w\u2019intwari, uzwi mu Rwanda mu miryango irengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu nka Cladho, n\u2019iyindi.<!--more--> Anazwi cyane mu matangazo ahitisha kenshi, ayanyujije ku rubuga rw\u2019umuryango ayobora muri iki gihe, na none urengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, \u00abCLIIR: Centre de lutte contre l\u2019impunit\u00e9 et l\u2019injustice au Rwanda\u00bb. Uwagenekereza mu kinyarwanda, ni nko kuvuga \u00abIkigo gishinzwe kurwanya umuco wo kudahana no gupfukirana ubutabera nyakuri mu Rwanda\u00bb.<\/p>\n<p>Gusubiramo aya magambo ya Matata, bisaba guhozaho mu kwibutsa ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda ko bwari bukwiye kuyatekerezaho ku buryo buhagije, bukareba akamaro n\u2019uburemere bwayo, kuko ubu butegetsi bumaze imyaka irenga 22 buyirengagiza. Kuyirengagiza buri mwaka, iyo hibukwa g\u00e9nocide nyarwanda yabaye muri mata 1994, ntaho bitandukaniye no kwicukurira urwobo. Kwirengagiza aya magambo akomeye ya Matata ni ugupfukirana abaturuka mu bwoko bw\u2019abahutu, na bo bakorewe itsembatsemba, ubwo ingabo za FPR zih\u00f4reraga aho zanyuraga hose, mbere na nyuma yo gufata ubutegetsi, zikoresheje uruhembe rw\u2019umuheto.<\/p>\n<p><strong>Kuki hakirengagizwa ukuri? <\/strong><\/p>\n<p>Iki ni ikibazo buri wese ushyira mu gaciro yagombye kwibaza, yaba umuyobozi cyangwa umuturage usanzwe, witegereje neza amarorerwa y\u2019ubwicanyi yabaye muri mata 1994. Ni byo koko g\u00e9nocide yo muri mata 1994 yari igamije gutsemba abatutsi. Ubihakana ntituri kumwe. Nyamara icyagaragaye ni uko abicanyi, ubwo bakekaga ko bamazeho abo batutsi, baje kwirara no mu bahutu batavugaga rumwe n\u2019ubutegetsi, ndetse n\u2019abaturukaga mu turere two mu nduga, aho abari bagize ubutegetsi bwa Habyarimana bavugaga ko na bo bari ibyitso by\u2019inkotanyi. Aba bishwe mo benshi, kandi mu by\u2019ukuri bari inzirakarengane, nk\u2019uko n\u2019abatutsi bicwaga icyo gihe na bo baziraga ubusa. Aba bari bariswe abanyenduga, kimwe n\u2019abandi bagiye bicwa za Bugesera, Kibungo, Kigali, Byumba, Gitwe (inama y\u2019i Gitwe) n\u2019ahandi, ntibishwe n\u2019interahamwe gusa, kuko n\u2019ingabo za APR zaje kubiraramo ziratsembatsemba, ibi mu rwego rwo kwih\u00f4rera uretse ko n&#8217;ubundi ingabo za APR zari zaratangiye kwica kuva mu 1990. Interahamwe zari zigabije aba bantu zica, zo zarahanwe, inyinshi muri zo zikaba zuzuye mu magereza yo mu Rwanda, mu gihe izindi zarekuwe nyuma yo kwemera ibyaha, n\u2019izitaragize aho zihuriye na byo. Nyamara abasirikari b\u2019inkotanyi, ubwo batsembatsembaga iyi mbaga yose yari yarokotse imipanga y\u2019izo nterahamwe, ntibigeze bakurikiranwa cyangwa ngo bahanwe n\u2019ubutegetsi buriho ubu; yemwe nta n\u2019ubwo bibukwa muri mata ya buri mwaka, nubwo na bo ari cyo gihe biciwe mo.<\/p>\n<p><strong>Kuki rero kubibuka bikiri ingorabahizi ? <\/strong><\/p>\n<p>Kubibuka ni agatereranzamba ku butegetsi bwa FPR kuko bubibona mo inzitizi zikomeye, inzitizi zo kwishinja ibyaha by\u2019intambara, na byo bihanwa n\u2019amategeko, iyo hagize ubikurikirana. Niba bwemeye ko abo bantu na bo bibukwa, kandi barishwe n\u2019ingabo zabwo, bivuga ko na bwo bukurikiranyweho icyaha cy\u2019ubwicanyi, wenda kitari icya g\u00e9nocide yakorewe abahutu, ariko wenda icyaha cy\u2019itsembabahutu. Ikigaragarira buri wese ni uko abapfu b\u2019u Rwanda bose bagombye kwibukwa kimwe, wenda inyito y\u2019urupfu bazize ikaba ari yo yakwitwa izina ubutegetsi bushaka, ariko na bo bakibukwa, cyane cyane ko \u00abyaba uwazize g\u00e9nocide, cyangwa ukwih\u00f4rera, bose bari abavandimwe\u00bb, Kizito Mihigo. Ngibyo ibyo Matata akomeje gusaba ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, kugirango bushyire mu gaciro, bwo gukomeza kwikururiraho akaringiti, bwipfukirana mu maso, bupfukirana n\u2019ukuri kwambaye ubusa.<\/p>\n<p><strong>Ikindi gituma aba bantu batibukwa <\/strong><\/p>\n<p>Ni uko ubutegetsi bwa FPR, mu by\u2019ukuri bushingiye ku ukwirebera mu ndorerwamo y\u2019amoko n\u2019ih\u00f4ra. Byumvikane neza ko ubutegetsi bwa FPR bugizwe n\u2019umubare munini w\u2019abatutsi, aba bakaba bumva ko bagomba kwihimura ku bahutu, babirukanye mu myanya y\u2019ubutegetsi bari bafite mu myaka ya za 59. Ni na yo mpamvu ingengabitekerezo ya FPR yemeza, nta gushidikanya, ko g\u00e9nocide y\u2019abatutsi yatangiye muri uwo mwaka, ubwo abatutsi bameneshwaga n\u2019ubutegetsi bw\u2019abahutu. Ibimenyetso bishingiye ku ih\u00f4ra ntibibuze kuko n\u2019Ikibuga cy\u2019indege cy\u2019i Kanombe, cyari cyaritiriwe Perezida Gerigori Kayibanda, ubutegetsi bw\u2019inkotanyi bwasibye ayo mateka, kugirango azagende ruhenu. Perezida Mbonyumutwa na we wari ushyinguye i Gitarama mu mugi rwagati, nk\u2019ikitegererezo cy\u2019uwazanye demukarasi mu Rwanda, na we yataburuwe n\u2019ubutegetsi bw\u2019inkotanyi, ku buryo aho bwimuriye imva ye, kugeza ubu hatazwi neza. Aha simvuze wenda undi muperezida w\u2019umuhutu, Yuvenali Habyarimana, na we ushobora kuba yarazize urw\u2019ih\u00f4ra. Uretse izi nzika z\u2019uruhererekane, n\u2019imihanda yari yaritiriwe abayobozi b\u2019abahutu icyo gihe, yose yahinduwe amazina n\u2019ubuyobozi bwa FPR, amabara y\u2019ibendera ry\u2019igihugu, ryari ryemewe mu nteko ya Loni, na yo yahinduwe n\u2019ubutegetsi bw\u2019inkotanyi, ikirangantego cy\u2019igihugu na cyo byabaye uko; ibi byose bikaba byarakozwe mu rwego rwo gusibanganya amateka y\u2019ubuyobozi bwiswe ubw\u2019abahutu, Leta ya FPR ikomeje kwita amateka ya Parmehutu n\u2019abaparimehutu, amateka ngo agomba kurandurwa burundu, nk\u2019ifuni iheze.<\/p>\n<p><strong>Ubutegetsi bushingiye ku ih\u00f4ra nta cyo bwamarira abo bwita ko buh\u00f4rera.<\/strong><\/p>\n<p>Ubwo FPR yafataga ubutegetsi muri nyakanga 1994, amahame yayo yari atomoye neza: kwirukana ubutegetsi bw\u2019abicanyi no kwimakaza ubumwe n\u2019ubwiyunge mu banyarwanda. Nyamara uko ibihe byagiye bisimburana, inyungu z\u2019ubutegetsi zagiye ziganza kurusha inyungu za rubanda, rwari rufite inyota y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge, cyane cyane ko nta n\u2019icyo rwapfaga kigaragara. Ingero zo kwih\u00f4rera ni nyinshi kuko hari uturere tw\u2019u Rwanda tutabayemo g\u00e9nocide, kubera abayobozi batwo babigize mo uruhare rukomeye. Muri komini Giti yo mu cyahoze cyitwa Byumba, nta mututsi n\u2019umwe wahaguye. Ibi si uko nta bahutu bari bahari bo kwica abatutsi, ahubwo byatewe n\u2019uwahoze ari umuyobozi w\u2019iyo komini, Edouard Sebushumba, wakumiriye ubwicanyi aho bwari guturuka hose. Ku wa 23 mata, ubwo ingabo za FPR zageraga muri iyo komini, zahatsembye abahutu batigeze bica abatutsi bari batuye muri Giti, mbere yo gusoreza ku bihaye Imana bo mu iseminari nto yo ku Rwesero. Ibi byagaragariye uwo ari we wese ko gahunda ya FPR yari iyo kwih\u00f4rera ku bwoko bw\u2019abahutu, n\u2019iyo aba baba bataragize icyo bakora cyitwa icyaha cya g\u00e9nocide, cyangwa ikindi gihanwa n\u2019amategeko yari asanzweho.<\/p>\n<p><strong>Mu kwezi kwa munani 1994<\/strong>,<\/p>\n<p>Ubwo major Ukurikiyeyezu, wari warahungiye muri \u00abzone turquoise\u00bb ku Kibuye, yiyemezaga gutaha iwe muri komini Bulinga, abasirikare b\u2019inkotanyi bamwiciye hamwe n\u2019abo bari kumwe, babarashe urufaya mu kigo cya gisirikare cy\u2019i Gitarama. Reka wenda tuvuge ko Ukurikiyeyezu yari umwe mu basirikare bakuru b\u2019ingabo zatsinzwe, akaba wenda ari cyo yari kuzira, n\u2019ubwo na we nta mpamvu yari ihari yo kubimuziza, kuko icyaha ari gatozi; ariko se abaturage basanzwe bari kumwe, bitahiraga mu mago yabo, bazize iki: abagore, abana, inkumi, abasore n\u2019abasaza? Aba bose bakwiye kwibukwa buri mwaka muri mata, kugirango intabaza ya Matata irusheho kumvikana. Atari ibyo, nk\u2019uko iyi nararibonye ikomeje kubivuga, \u00abubutegetsi buvangura abapfu babwo, bwamarira iki abakiriho\u00bb?<\/p>\n<p><strong>Ibi bihe turimo<\/strong> by\u2019icyunamo biradusaba twese guhagurukira rimwe no guhindura ingendo, tukarwanira ukuri Matata yakomeje gushyira imbere, aho guterera agati mu ryinyo, twibwira ko ngo abafashe ubutegetsi, bakoresheje intwaro, bazagira icyo bahindura mu myumvire yabo. Igitutu ni icyacu twese twarokotse ubwicanyi, bwaba ubw\u2019interahamwe cyangwa ubw\u2019inkotanyi, zikomeje gutsemba n\u2019abo zavugaga ko ngo zarwaniraga kurokora.<\/p>\n<p>Ibivugwa muri iyi \u00abvideo\u00bb yo mu nsi, biduhe ingabire yo kurwanira ukuri, ubutabera, kwamagana ikibi, ubwibone, ivangura n\u2019irondakoko, aho byaturuka hose. Ni ijambo Matata yavugiye i Buruseli, nyuma ya misa yo \u00abkwibuka bose\u00bb, ku wa 10 mata 2016.<\/p>\n<p><iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_51190\"  width=\"640\" height=\"360\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"360\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/FWQ9OuMzWbU?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe><\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza, <\/strong><\/p>\n<p>Sweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>N&#8217;ubwo aya magambo mbaye nk&#8217;uyiyitirira, si ayanjye; ni ay\u2019umuharanizi w\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, w\u2019icyatwa, wagaragaje ubwitange bw\u2019indashyikirwa. Ni ay\u2019umugabo witwa Joseph Matata, w\u2019intwari, uzwi mu Rwanda mu miryango irengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu nka Cladho, n\u2019iyindi.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-13137","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ibihe turimo: \u00abUbutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima\u00bb - Amiel Nkuliza - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: \u00abUbutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima\u00bb - Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"N&#8217;ubwo aya magambo mbaye nk&#8217;uyiyitirira, si ayanjye; ni ay\u2019umuharanizi w\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, w\u2019icyatwa, wagaragaje ubwitange bw\u2019indashyikirwa. Ni ay\u2019umugabo witwa Joseph Matata, w\u2019intwari, uzwi mu Rwanda mu miryango irengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu nka Cladho, n\u2019iyindi.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-04-14T03:41:36+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: \u00abUbutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima\u00bb - Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-04-14T03:41:36+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: \u00abUbutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima\u00bb &#8211; Amiel Nkuliza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: \u00abUbutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima\u00bb - Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: \u00abUbutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima\u00bb - Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","og_description":"N&#8217;ubwo aya magambo mbaye nk&#8217;uyiyitirira, si ayanjye; ni ay\u2019umuharanizi w\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, w\u2019icyatwa, wagaragaje ubwitange bw\u2019indashyikirwa. Ni ay\u2019umugabo witwa Joseph Matata, w\u2019intwari, uzwi mu Rwanda mu miryango irengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu nka Cladho, n\u2019iyindi.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-04-14T03:41:36+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/","name":"Ibihe turimo: \u00abUbutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima\u00bb - Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"datePublished":"2016-04-14T03:41:36+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ubutegetsi-buvangura-abapfu-ntacyo-bwamarira-abazima-amiel-nkuliza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: \u00abUbutegetsi buvangura abapfu ntacyo bwamarira abazima\u00bb &#8211; Amiel Nkuliza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13137","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=13137"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13137\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=13137"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=13137"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=13137"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}